Digiqole ad

Umusore yishwe no kurumwa (Love bite) n’umukobwa bakundana

 Umusore yishwe no kurumwa (Love bite) n’umukobwa bakundana

Umusore w’imyaka 17 yahinduwe amererwa nabi cyane ubwo yari ku meza afata ifunguro rya nijoro n’umuryango we mu mujyiwa Maxico City, Meque, nyuma y’uko ijoro ryabanje yari yarimaranye n’umukobwa bakundana w’imyaka 24, iwabo bahise batabaza ariko umusore apfira aho mu rugo nk’uko ibinyamakuru byabo bibyemeza.

Uyu musore yitwa Julio Macias Gonzalez, abaganga bavuga ko kumuruma (love bite) mu rukundo byatumye amaraso avuga bidasanzwebiragenda bigera ku bwonko bitera gucika k’udutsi ku bwonko ‘stroke’.

Ababyeyi b’uyu muhungu bashinja umukobwa urupfu rw’umwana wabo, ndetse ubu biravugwa ko uyu mukobwa yahise yihisha.

Aba babyeyi ngo n’ubundi bababazwaga n’ikinyuranyo cy’imyaka irindwi hagati y’umuhungu wabo n’umukunzi we, ariko ngo uyu musore yari yaranze kuva kuri iyi nkumi.

‘love bite’ ni ubwa kabiri bivuzwe iteza ‘stroke’. Mu 2011, umugore w’imyaka 44 wo muri New Zealand yahuye n’akaga ko guhagarara gutembere kw’amaraso mu kaboko k’imoso ajyanwa kwa muganga.

Abaganga bahise babona ko yagize stroke ariko ntibamenya icyayiteye kugeza ubwo babonye ku ijosi rye afiteho agakomere yatewe n’uwamurumye bari mu rukundo.

Abaganga bemeje ko ‘love bite’ yari yangije imitemberere y’amaraso kuko yari yagiye avura kugera ku mutima we bitagatera ‘stroke’ ntoya akavurwa agakira.

Uyu musore wo muri Mexique we rero ntiyarokotse amenyo y’umukunzi we wamurumye amukunze.

Abakundana bakarumana bigezo murajye muruma ibiribwa gusa ejo mutazahitana abakunzi banyu.

Ushobora gupfa kubera umuntu wakurumye atakwanze
Ushobora gupfa kubera umuntu wakurumye atakwanze

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Abantu barasaze byararangiye, ngo love bite!!!

  • Kuruma umuntu mukundana, ubitewe n’iki se? Keretse urimo ijini naho ubundi se ibyo byaza bite? Wabitekereza gute? Ese ubundi bibaye ukaruma uwo mudakundana we ntiyapfa? Iyi phenomene iratangaje ninanshya, cyangwa uwo muntu urumye undi aba yamurumye ahantu habi ha danger de mort, cga twakwita ahantu hari fragile. Gukunda umuntu se ni ngombwa ngo umurume? Simbyumva na gato. Cga aba bantu baruma umuntu agapfa baba bafite ubumara si gusa. Ntibyumvikana. Mutuvumburire icy’ibi bintu bihabanye.

Comments are closed.

en_USEnglish