Digiqole ad

Umusogongero w’inkuru nshya…………ONLINE GAME

 Umusogongero w’inkuru nshya…………ONLINE GAME

Ubwo aho twari twicaye twese twari twarangariye mu ma telephone yacu nta numwe uvuga, mbega twari turi Online nta guhumbya, maze Bob ateruye icupa ngo asome asanga nta kintu kirimo, ahita avuga asakuza cyane atonganya aba serveurs.

Bob-“Ariko ubundi muba mwaje mu kazi cyangwa muba mwaje kutureba gusa? ubu se aya mavide ni indabo mwateguye hano ku meza?

Danny-“ Hhhhh! ariko hari igihe ka Bob kigira akantu k’agasore kandi katazi no gufunda ikofe

Twese-“ Hhhhhhh!”

Bob-“ ubu se udakanze aba servaire wakanga nde kweli? reka mbitendekeho wana mfite ayanjye

Tucyumva imyikangato ya Bob, ako kanya twumvishe acecetse tumurebye tubona yarangariye hirya mbega igikanu cye cyabigendeyemo, muri uko kumureba Danny yahise ambwira;

Danny-“ Reba  Bob kweli!  buriya koko umuntu w’umugabo arangara nk’umwana bajyanye i Kigali bwa mbere?”

Twese-“ Hhhhhhhhhh!”

Bob-“Ninjye muri guseka? mwebwe muri no mu mandazi,  ntabwo mwabonye ingendo y’abeza?!”

Twese twahise duhindukira rimwe tureba inyuma duhuza amaso n’bakobwa batatu, abo nibo Bob yari yarangariye, batugeze iruhande bahita bakubitana mu biganza kwakundi bajya babigenza basekera rimwe ndetse bahita bicara inyuma yaho twari turi kuburyo washoboraga kwinanura gato ukabakozaho nk’ugutwi!

Batangiye kuvuga ibya mvahe na njyahe, iyo abana b’abakobwa batega nk’inyambo basohotse bafite ayabo baba birekuye birenze ibikenewe.

Tukiri aho twakomeje gusa n’abaganira ariko bo baturusha amajwi dutangira kwiyumvira ibyabo kuko tutari gufunga amatwi birumvikana.

Umwe-“Ariko Sacha, ubona ukuntu ngenda  nuzuramo?”

Undi-“ Eheeee! Rekera aho muko! ubwo se ushaka kutwiryaho kuko ufite umugabo ufite agafaranga? nuko nyine uri kutugurira  naho ubundi mubonye nazamwomeka  shahu! Nako ngirango nawe uranzi”

Uwa gatatu wasaga nkaho atagira amagambo menshi, we yari yatuje  kuburyo urebye   kumureba  byonyine wisangaga ahantu hanyerera kuburyo washoboraga no kuhagwa, we yahise  avuga;

We-“Ariko Sacha, koko uracyakomeje? Sha niba hari umuntu nabonye udahinduka ni wowe, kandi nutisubiraho nzabwira oncle ibyo wankoreye

Uwo Sacha bakundaga gushyira mu majwi yahise arebana nuwo wundi bakubitana twa tuganza,

Bose- “Hhhhhhhhh! Koto”

Bavuze gutyo basakuza kuburyo abantu bose bari bari aho bikanze bagahindukira bakareba abo bana b’abakobwa.

Ako kanya rero hari umubyeyi wahise winjira ari kumwe n’umugabo, asunitse uwo mu Mama mu kagare.

Uwo mubyeyi yari afite isura nziza cyane, yari inzobe yayindi ya Original mbega  inzobe izonga inzobere, yari yisize byabindi bashiki bacu bita ibirungo, mbega ubona ko akora ibyo azi ndetse asirimutse pe.

Ubwo bakinjira  bahise batangira kunyura kuri buri meza yo muri ako kabari sinzi ibyo babazaga.

Danny-“Eeee! Mana weee! Ndebera nk’uriya mubyeyi  mwiza ugendera mu kagare, akiri inkumi ubanza  yari afite isura imanura Drones!”

Bob-“ disi koko ni mwiza gusa ashobora kuba ari gusaba tu!  ahubwo reka nkuremo akanote nisuganye mpite nkamuha yigendere ntacyo yihangane abeza nibo disi bahura n’ibibazo!”

Njyewe nakomeje kwitegereza uwo mubyeyi wasekaga neza bitangaje! Yari afite ubwiza mbega nako ntabwo ushobora kwakira neza mu ntekerezo uko uwo mubyeyi  yasaga, ariko disi yagenderaga mu kagare!

Twakomeje kumwirebera nawe abonye ko tumureba cyane abwira uwamusunikaga ngo amuzane aho twari turi ndetse ako kanya aza adusanga.

Arimo kuza adusanga Bob yatangiye gukuramo ka ka note ngo amuhereze ariko umubyeyi wari ufite uburanga we atangira kumwenyura ndetse ahita atubwira,

We-“Uuuuuh! disi mwihangane ko mwashiriwe, mwabuze ababongera icyo kunywa?”

Twe twahise turebana habura usubiza kuko icyo twari twiteze kumva ataricyo twumvise.

We-“Hano rero ntabwo ari mu kabari, njye mpita murugo kuko mwe ntabwo muri abakiriya ahubwo muri abashyitsi! Umva wowe Serveur bazanire round uyandike hahandi ndaza kuyishyura!”

Gusa twarikanze twese ubwo umubyeyi mwiza bamusunika mu kagare ke, twese dusubiza amaso inyuma ariko anyuze impande ya ba bakobwa bari bari inyuma yacu bubika amaso, babonye arenze bahita bahaguruka barikaraga barasohoka!

Bob-“Brothers, uriya mubyeyi nshobora …!”

Bob akivuga, umu serveur yahise aza azanye ya round adutereka imbere twumva ko zikonje neza agiye gupfundura.

Danny -“Buretse nkubaze gato, uriya mubyeyi uri mu kagare bite bye?”

Servaire-“Ni Mabuja wacu kiriya!”

Danny -“Uuuuh! ngo Mabuja? yitwande se?

Servaire-“Yitwa Dovine!”

Twese-“Yeeeeeeh! ngo Dovine?”

Tukiyamira, wa mugabo wari usunitse akagare yahise agaruka maze yunama ku meza atwitegereza mu maso maze ahita atubwira;

We-“Mutangajwe na Dovine se? niba mwifuza kumenya byinshi munkurikire gato”

Twese twahise duhaguruka dukurikira uwo mugabo ntawe uvuga  tugeze mu ka jardin kari kari hanze, turicara maze yitsa umutima, ubundi aterura agira ati.…….

 

 

Iyi nkuru nshya izakomeza gutambuka k’Umuseke buri munsi….

Ntuzacikwe na Episode ya mbere kuri uyu wa gatatu…..   

21 Comments

  • Great,nizere ko izaba iryoshye nka ‘My day of surprise ‘

  • Eddy uhinduye umuvuno se????ntawashidikanya ko umwanditsi ari Eddy Kabisa kuko iyi écriture ni iye tu……..ariko kararyoshye

  • turabakurikiye, gusa ujye ukosora utuntu duto nka serveur aho kwandika servaire.

    • Urakoze cyane kubikomozaho. No gukosora ikinyarwanda nabyo ni ngombwa nkaho banditse ngo “twumvishe”

  • Ewan mwatinz ahubw turayitegereje

  • Hhhhhhhh,najyaga mpora ndebaho nkabura urwakwe none ndabona mutwibutse.Ubu rero tugiye kuba inshuti za Dovine tu.Nizere ko azatubanira neza nka Eddy

  • Great, twari dutegereje inkuru nshya. Online game nizere ko izaba iryoshye nka my day of suprise

  • WAWOUUU UNGORA UTUBWIRE IBITEKEREZO BYIZA NINYIGISHO

  • Well done Umuseke. Ndatekereza ko iyi nkuru na none ikubiyemo amasomo y`ubuzima bw`igihe cya none nuko abantu babwitaramo.
    Umunsi mwiza.

  • kbsa turahari

  • Wouwww mbega byiza twizereko nayo izaba iryoshye nka My day of surprise. Kuko Eddy yaradushimishije pe

  • Waouhh twari tumaze iminsi irungu ari ryose, Thx umuseke nizeye ko online game izatwungura byinshi nka My day of surprise!

  • wooosha ndabona igiye kuba nkiya Eddy na Jane

  • wowooooo, tiranezerewe kubana namwe! umuseke, thanks a lot!

    • Turanezerewe kbsa! Mukomezemuduhe amasomo. Thx guys

  • Ariko Eddy Koko

  • Umuseke ntubona ko mubangutse narinzi ko mutazatwicisha irungu ngo dutegereze amaso ahere mukirere murakoze murakarama

  • Iyi ecriture ni iya Eddy tu! uyu Danny afite utugambo dusekeje nk’utwa james

  • waaauuu umuseke turikumwe

  • ariko mwazarebye uko izi nkuru mwazikinamo film wana?

  • Umusogongero w’inkuru nshya…………ONLINE GAME
    INKURU NDENDE | Yashyizwe ku rubuga na
    Chief Editor
    Kuwa 24/01/2017 Saa 04:34
    Tweet Share to Facebook
    0 WhatsApp
    Mushi
    January 24, 2017 at 5:22 am
    Great,nizere ko izaba iryoshye nka ‘My day of surprise ‘
    REPLY
    Adinan
    January 24, 2017 at 5:50 am
    Eddy uhinduye umuvuno se????ntawashidikanya ko umwanditsi ari Eddy Kabisa kuko iyi écriture ni iye tu……..ariko kararyoshye
    REPLY
    peter
    January 24, 2017 at 6:56 am
    turabakurikiye, gusa ujye ukosora utuntu duto nka serveur aho kwandika servaire.
    REPLY
    At
    January 25, 2017 at 9:46 am
    Urakoze cyane kubikomozaho. No gukosora ikinyarwanda nabyo ni ngombwa nkaho banditse ngo “twumvishe”
    REPLY
    ntwari mu bahizi
    January 24, 2017 at 7:30 am
    Ewan mwatinz ahubw turayitegereje
    REPLY
    Gaga
    January 24, 2017 at 8:14 am
    Hhhhhhhh,najyaga mpora ndebaho nkabura urwakwe none ndabona mutwibutse.Ubu rero tugiye kuba inshuti za Dovine tu.Nizere ko azatubanira neza nka Eddy
    REPLY
    Kalisa
    January 24, 2017 at 9:00 am
    Great, twari dutegereje inkuru nshya. Online game nizere ko izaba iryoshye nka my day of suprise
    REPLY
    Gahongayire
    January 24, 2017 at 9:07 am
    WAWOUUU UNGORA UTUBWIRE IBITEKEREZO BYIZA NINYIGISHO
    REPLY
    Kate
    January 24, 2017 at 10:01 am
    Well done Umuseke. Ndatekereza ko iyi nkuru na none ikubiyemo amasomo y`ubuzima bw`igihe cya none nuko abantu babwitaramo.
    Umunsi mwiza.
    REPLY
    xavi
    January 24, 2017 at 10:43 am
    kbsa turahari
    REPLY
    Lina
    January 24, 2017 at 10:49 am
    Wouwww mbega byiza twizereko nayo izaba iryoshye nka My day of surprise. Kuko Eddy yaradushimishije pe
    REPLY
    Dude
    January 24, 2017 at 11:04 am
    Waouhh twari tumaze iminsi irungu ari ryose, Thx umuseke nizeye ko online game izatwungura byinshi nka My day of surprise!
    REPLY
    Benga
    January 24, 2017 at 11:19 am
    wooosha ndabona igiye kuba nkiya Eddy na Jane
    REPLY
    Yoyo
    January 24, 2017 at 11:50 am
    wowooooo, tiranezerewe kubana namwe! umuseke, thanks a lot!
    REPLY
    Aline
    January 25, 2017 at 8:08 am
    Turanezerewe kbsa! Mukomezemuduhe amasomo. Thx guys
    REPLY
    Sauvee Christa
    January 25, 2017 at 8:57 am
    Ariko Eddy Koko
    REPLY
    Rachel uwimbabazi
    January 25, 2017 at 9:01 am
    Umuseke ntubona ko mubangutse narinzi ko mutazatwicisha irungu ngo dutegereze amaso ahere mukirere murakoze murakarama
    REPLY
    ALIANE
    January 25, 2017 at 1:38 pm
    Iyi ecriture ni iya Eddy tu! uyu Danny afite utugambo dusekeje nk’utwa james
    REPLY
    Gahonzire Chandy
    January 25, 2017 at 11:11 pm
    waaauuu umuseke turikumwe
    REPLY
    ngabo
    March 13, 2017 at 2:20 pm
    ariko mwazarebye uko izi nkuru mwazikinamo film wana?
    REPLY
    Ubwo aho twari twicaye twese twari twarangariye mu ma telephone yacu nta numwe uvuga, mbega twari turi Online nta guhumbya, maze Bob ateruye icupa ngo asome asanga nta kintu kirimo, ahita avuga asakuza cyane atonganya aba serveurs.
    Bob-“ Ariko ubundi muba mwaje mu kazi cyangwa muba mwaje kutureba gusa? ubu se aya mavide ni indabo mwateguye hano ku meza? ”
    Danny-“ Hhhhh! ariko hari igihe ka Bob kigira akantu k’agasore kandi katazi no gufunda ikofe”
    Twese-“ Hhhhhhh!”
    Bob-“ ubu se udakanze aba servaire wakanga nde kweli? reka mbitendekeho wana mfite ayanjye ”
    Tucyumva imyikangato ya Bob, ako kanya twumvishe acecetse tumurebye tubona yarangariye hirya mbega igikanu cye cyabigendeyemo, muri uko kumureba Danny yahise ambwira;
    Danny-“ Reba Bob kweli! buriya koko umuntu w’umugabo arangara nk’umwana bajyanye i Kigali bwa mbere?”
    Twese-“ Hhhhhhhhhh!”
    Bob-“ Ninjye muri guseka? mwebwe muri no mu mandazi, ntabwo mwabonye ingendo y’abeza?!”
    Twese twahise duhindukira rimwe tureba inyuma duhuza amaso n’bakobwa batatu, abo nibo Bob yari yarangariye, batugeze iruhande bahita bakubitana mu biganza kwakundi bajya babigenza basekera rimwe ndetse bahita bicara inyuma yaho twari turi kuburyo washoboraga kwinanura gato ukabakozaho nk’ugutwi!
    Batangiye kuvuga ibya mvahe na njyahe, iyo abana b’abakobwa batega nk’inyambo basohotse bafite ayabo baba birekuye birenze ibikenewe.
    Tukiri aho twakomeje gusa n’abaganira ariko bo baturusha amajwi dutangira kwiyumvira ibyabo kuko tutari gufunga amatwi birumvikana.
    Umwe-“ Ariko Sacha, ubona ukuntu ngenda nuzuramo?”
    Undi-“ Eheeee! Rekera aho muko! ubwo se ushaka kutwiryaho kuko ufite umugabo ufite agafaranga? nuko nyine uri kutugurira naho ubundi mubonye nazamwomeka shahu! Nako ngirango nawe uranzi”
    Uwa gatatu wasaga nkaho atagira amagambo menshi, we yari yatuje kuburyo urebye kumureba byonyine wisangaga ahantu hanyerera kuburyo washoboraga no kuhagwa, we yahise avuga;
    We-“ Ariko Sacha, koko uracyakomeje? Sha niba hari umuntu nabonye udahinduka ni wowe, kandi nutisubiraho nzabwira oncle ibyo wankoreye ”
    Uwo Sacha bakundaga gushyira mu majwi yahise arebana nuwo wundi bakubitana twa tuganza,
    Bose- “ Hhhhhhhhh! Koto”
    Bavuze gutyo basakuza kuburyo abantu bose bari bari aho bikanze bagahindukira bakareba abo bana b’abakobwa.
    Ako kanya rero hari umubyeyi wahise winjira ari kumwe n’umugabo, asunitse uwo mu Mama mu kagare.
    Uwo mubyeyi yari afite isura nziza cyane, yari inzobe yayindi ya Original mbega inzobe izonga inzobere, yari yisize byabindi bashiki bacu bita ibirungo, mbega ubona ko akora ibyo azi ndetse asirimutse pe.
    Ubwo bakinjira bahise batangira kunyura kuri buri meza yo muri ako kabari sinzi ibyo babazaga.
    Danny-“ Eeee! Mana weee! Ndebera nk’uriya mubyeyi mwiza ugendera mu kagare, akiri inkumi ubanza yari afite isura imanura Drones !”
    Bob-“ disi koko ni mwiza gusa ashobora kuba ari gusaba tu! ahubwo reka nkuremo akanote nisuganye mpite nkamuha yigendere ntacyo yihangane abeza nibo disi bahura n’ibibazo !”
    Njyewe nakomeje kwitegereza uwo mubyeyi wasekaga neza bitangaje! Yari afite ubwiza mbega nako ntabwo ushobora kwakira neza mu ntekerezo uko uwo mubyeyi yasaga, ariko disi yagenderaga mu kagare!
    Twakomeje kumwirebera nawe abonye ko tumureba cyane abwira uwamusunikaga ngo amuzane aho twari turi ndetse ako kanya aza adusanga.
    Arimo kuza adusanga Bob yatangiye gukuramo ka ka note ngo amuhereze ariko umubyeyi wari ufite uburanga we atangira kumwenyura ndetse ahita atubwira,
    We-“ Uuuuuh! disi mwihangane ko mwashiriwe, mwabuze ababongera icyo kunywa?”
    Twe twahise turebana habura usubiza kuko icyo twari twiteze kumva ataricyo twumvise.
    We-“ Hano rero ntabwo ari mu kabari, njye mpita murugo kuko mwe ntabwo muri abakiriya ahubwo muri abashyitsi! Umva wowe Serveur bazanire round uyandike hahandi ndaza kuyishyura!”
    Gusa twarikanze twese ubwo umubyeyi mwiza bamusunika mu kagare ke, twese dusubiza amaso inyuma ariko anyuze impande ya ba bakobwa bari bari inyuma yacu bubika amaso, babonye arenze bahita bahaguruka barikaraga barasohoka!
    Bob-“ Brothers, uriya mubyeyi nshobora …!”
    Bob akivuga, umu serveur yahise aza azanye ya round adutereka imbere twumva ko zikonje neza agiye gupfundura.
    Danny -“ Buretse nkubaze gato, uriya mubyeyi uri mu kagare bite bye?”
    Servaire-“Ni Mabuja wacu kiriya !”
    Danny -“ Uuuuh! ngo Mabuja? yitwande se? ”
    Servaire-“ Yitwa Dovine !”
    Twese-“ Yeeeeeeh! ngo Dovine ?”
    Tukiyamira, wa mugabo wari usunitse akagare yahise agaruka maze yunama ku meza atwitegereza mu maso maze ahita atubwira;
    We-“ Mutangajwe na Dovine se? niba mwifuza kumenya byinshi munkurikire gato”
    Twese twahise duhaguruka dukurikira uwo mugabo ntawe uvuga tugeze mu ka jardin kari kari hanze, turicara maze yitsa umutima, ubundi aterura agira ati.…….
    Iyi nkuru nshya izakomeza gutambuka k’Umuseke buri munsi….
    Ntuzacikwe na Episode ya mbere kuri uyu wa gatatu…..
    SANGIZA ABANDI IYI NKURU:
     Share ibi ni ukugira ngo mfashe abatarabusomye

Comments are closed.

en_USEnglish