Digiqole ad

Umusaruro w'ukwezi kw'imiyoborere mu Mujyi wa Kigali urakemangwa

Nk’uko byagaragajwe na Raporo y’ibanze yagaragajwe kuwa 22 Mata, ku migendekere y’ukwezi kw’imiyoborere kwarangiye muri Werurwe, abayobozi ntabwo begereye abaturage nk’uko bikwiye, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali bashobora kuba baragiye bahunga aho ibibazo biri bakajya mu duce tutavugwamo ibibazo byinshi kugira ngo bigaragaze neza. Byagaragajwe kuri uyu wa 22 Mata.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidel n'abayobozi b'uturere tuwugize basabye guhabwa umwanya bagatanga amakuru mashya mbere y'uko hasohoka raporo nyir'izina yuzuye.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidel n’abayobozi b’uturere tuwugize basabye guhabwa umwanya bagatanga amakuru mashya mbere y’uko hasohoka raporo nyir’izina yuzuye.

Mu nama yahuje abayobozi b’Uturere twose tw’igihugu, abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali ejo kuwa kabiri, Ambasaderi Fatuma Ndangiza, umuyobozi wungirije mu Kigo cy’imiyoborere RGB (Rwanda Governance Board) yagaragaje raporo y’ibanze ku buryo ukwezi kw’imiyoborere kwagenze.

Madame Ndangiza yavuze ko hari Uturere tutitabira gahunda ya “Governance clinics” yashyizweho hagamijwe guhuza abayobozi n’abayoborwa kugira ngo abaturage babagezeho ibibazo byabo kandi banabikemura, gusa yirinda kugira akareer atunga urutoki.

Uretse kutegera abaturage, ngo hari n’ikibazo cyo gutanga raporo zirimo amakuru bigoye kwizera.

Mu kugaragaza iyi raporo, Mme Ndangiza yavuze ko aho abayobozi begereye abaturage cyane nko mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba ariho hagaragaye ibibazo byinshi cyane.

Usesenguye ushobora kuvuga ko ahagaragaye ibibazo bicye ariho abayobozi bategereye abaturage cyane cyangwa bakaba baragiye bajya mu bice bazi ko bitabamo ibibazo byinshi cyane kugira ngo bagaragaze ko nta bibazo abaturage bayobora bafite nk’uko bikunze kuvugwa.

By’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, raporo igaragaza ko ibibazo by’ubutaka, ibibazo mu miryango, kwimura no guha ingurane abaturage n’ibindi byagabanutse cyane.

Mu turere twose uko ari dutatu tugize Kigali, mu gihe cy’amezi atatu hakiriwe ibibazo by’abaturage 48 bijyanye n’ubutaka, na 12 bijyanye n’ibibazo mu miryango.

Mu gihe iby’ubujura, ruswa, akarengane, ibibazo by’abaturage batishimiye uko ibyiciro by’ubudehe byakozwe, ibyo kwimura abantu no gutanga ingurane n’ibindi nta kibazo na kimwe cyagaragajwe mu gihe cy’amezi atatu yose nk’uko iyo raporo yabo yabigaragazaga.

Ambasaderi Ndangiza ariko asanga ibyo izi raporo zigaragaza ntaho bihuriye n’ukuri, akibaza niba aribyo koko bihari gusa cyangwa ari uko aho biri hatagezwe.

Yagize ati “Biratangaje kuba nta kibazo na kimwe cy’ubujura, ntabwo by’umvikana ko Umujyi wa Kigali habura ubujura, ukamara amezi atatu nta kibazo gihari, no muri quartier (aho dutuye) tuzi uko bigenda. ”

Ambasaderi Fatuma Ndangiza, umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere (RGB).
Ambasaderi Fatuma Ndangiza, umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB).

Muri rusange raporo y’Umujyi wa Kigali igaragaza ko warakiriye ibibazo 224, hakemurwa 156, hakaba hasigaye 65 bitarakemurwa.

Iyi raporo kandi igaragaza ko imibare kuri ruswa n’ibibazo by’abaturage batishimiye uko ibyiciro by’ubudehe byakozwe bijya kuba kimwe no mu Ntara kuko nko mu Ntara y’Iburasirazuba ibyo byombi nta kibazo cyagaragaye nk’uko raporo zabo zibigaragaza.

Ambasaderi Ndangiza akavuga ko bitumvikana ukuntu habura n’ikibazo kimwe cy’umuturage utishimiye uko ibyiciro by’ubudehe byakozwe mu gihe cy’amezi atatu kandi bizwi ko ari ibintu byari bimaze iminsi bivugwaho cyane ko bitakozwe neza.

Akenshi ngo aya makuru adahagije ni impamvu y’uko abayobozi baba batitabiriye kwegera abaturage ngo bumve ibibazo byabo nk’uko Mme Ndangiza Fatuma yabisobanuye.

Muri rusange ku rwego rw’igihugu, hagaragaye ibibazo 4 141 bivuye ku bihumbi 7,000 byari byagaragaye umwaka ushize, hakemurwa 3 419, naho 722 bikaba bigikurikiranwa, gusa bishobora kwiyongera kuko abayobozi b’Uturere basabye gusubizwa iyi raporo kugira ngo bongere bakurikirane neza ibibazo mu baturage.

Ambasaderi Fatuma Ndangiza avuga ko bimwe mu bibazo byagaragaye mu kwezi kw’imiyoborere, bishingiye ahanini ku kuba nta bugenzuzi buhagije Akarere gakorera Imirenge, kimwe n’uko n’Imirenge butagenzura bihagije Utugari, utugali natwo ntitugenzure neza imidugudu yatwo.

Ikindi ngo ni uko usanga za Njyanama z’utugari zidakora neza, kandi abayobozi b’utugari bakaba badahabwa uburyo bw’itumanaho bituma akenshi iyo basabwe raporo bazihimba.

Byamaze kwemezwa ko kubera umusaruro ukwezi kw’imiyoborere kwagaragaje kwajya kuba kabiri mu mwaka (Gashyantare-Werurwe na Kanama-Nzeli).

Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Gusesengura neza udafite ifatizo rifatika uba ushobora gutiza umurindi ubuyobozi budafite ubushake bwo gukemura ibibazo uko byateganijwe n’imiyoborere myiza , ugakwirakwiza impuha mu baturarwnda. Ikintu cyose cyose kidashingiye ku bimenyetso ntaho cyageza iterambere ry’umuntu cyangwa ry’abantu. Ibibazo byose ntibigomba gushingira ku mibare kuko akenshi guhungana mu bitekerezo kubera kutagira ibisubizo mu bibazo by’ibanze ubwabyo ntiwabibara. Ariko niba umubare ugaragara ari 7.000 hakwiye gukorwa ubundi bushakashatsi kuko uwo mubare ubwawo ni muto kuko niyo wafata imirenge 10 yonyine wabona ibibazo birenze uyu mubare utangwa. Uko guhunga rero kugaragaza ukuri kw’ishusho y’ibibazo mu banyarwanda nibyo bitiza umurindi abantu bashaka guteza umutekano muke mu gihugu!!!!!!Abaturage nabo badatanga inkuru nyazo ku makuru baba bazi , nacyo ni ikindi kibazo kihariye. Urugero rworoshye : Umujyi wa Kigali ugiye ukabaza amatekaka aranga ahantu ubu hitwa kwa gaposho harahoze hitwa kwa depité kabageni Venantie, umuntu uzi ukuri akirinda ibibazo bya politiki , ubuyobozi butabaye bwakwiseka cyane kuko bwasanga bugendera mu ngombyi yababufashe amatega!!!!! Abantu niyo baba badatekereza neza ariko ntibibavana k’uburenganzira bwabo, ahubwo bahabwa inytunganzizi nziza izabareberera kugeza igihe ibitekerezo byabo bizagira mu gitereko cyabyo. Niba mushaka gukorana n’abafite imbaraga gusa , muzararame kuko ni umuco w’abanyarwanda muce ibinyoma mu muryango w’abanyarwandaNtibizoroha!!!!!Ntarugera François

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish