Digiqole ad

Umuryango wa Mugunga mu gihirahiro nyuma yo gusenyerwa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Kamena, ni bwo umuryango wa Mugunga Celestin utuye mu Kagari ka Gacuriro, wahuye n’uruvagusenya usenyerwa amazu umunani n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze nyuma yo kutumvikana ku giciro n’umushoramari ushaka gushyira ibikorwa remo mu gace uwo muryango wari utuyemo.

Umusaza Mugunga n'umukobwa we Shila  Uwimana mu matongo
Umusaza Mugunga n’umukobwa we Shila Uwimana mu matongo

Mu buhamya Umuseke wakuye mu bagize umuryango wa Mugunga Celestin buravuga ko ku mugoroba wa tariki ya 27 Kamena, inzego z’ibanze, polisi na local defense forces baherekejwe n’ikimashini gisenya bajegusenyera umuryango wa Mugunga Celestin utaranyuzwe n’ikiguzi cya miliyoni 18 z’Amafaranga y’u Rwanda yahabwaga ku mitungo ye.

Uyu muryango wa Mugunga wo ugaragaza ko mu ibarurisha mitungo ryakozwe n’isosiyeti BAZ Company Ltd, imitungo ya Mugunga ifite agaciro ka miliyoni 53 z’Amafaranga y’u Rwanda zisaga.

Ubu ni amarira muri uyu muryango wa Mugunga kuko aho bari batuye ubu habaye itongo.

Mu gahinda kenshi Mugunga w’imyaka 63 ati “Ubu twaraye hano n’abaturanyi, sinzi ukuntu nzakubigenza.”

Mugunga afite umuryango w’abana 7 n’umugore ndetse hakaba hari n’akuzukuru ke kari munsi y’imyaka 5 babana.

Abo mu muryango wa Mugunga bavuga ko ibyabakorewe ari akarenganyo

Kayirangwa Dorcelle umufasha wa Mugunga ati “Ibintu birenga umuntu akabura icyo avuga. Twarahohotewe bikabije ku buryo ndenga kamere, umuntu gusenyerwa ntaho ajya.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya mu ijwi ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Raymond Chretien Mberabahizi, avuga ko Mugunga yahawe umwanya uhagije ngo ajurire ariko ngo ntiyigeze ashaka kumvikana n’ubuyobozi, ndetse ngo kumusenyera ni ukurengera inyungu rusange.

Mberabahizi ati “Mungunga yahawe igihe gihagije ngo ajurire ariko yanga gukorana n’ubuyobozi, kumusenyera kwari ukugira ngo inyungu rusange zubahirizwe kandi n’umutekano we ucungwe.”

Mu gihe ubuyobozi bwahisemo gusenyera Mugunga, hari n’indi miryango itarishimiye uko imitungo yabo yabaruwe.
Umwe muri bo yadutangarije ko mu bafite ibyo bibazo hari abahisemo kugana inkiko abandi bakumvikana imbona nkubone n’umushoramari ariwe “Rwanda Social Security Board (RSSB)”, ikigo cy’ubwishingizi cyahoze kitwa “Caisse Sociale”.

Muri 2007, ni bwo imiryango ituye mu gace kari gusizwamo ibibanza yamenyeshejwe ko igomba kuzava aho hantu.
Kubara imitungo bikorwa mu mwaka wakurikiyeho wa 2008, tariki 3 Girasi2013 nibwo ubuyobozi bw’ibanze bwasabye Mugunga kwimuka aho atuye.

Gusa umuryango wa Mugunga wandikiye ibiro bya Perezida wumvikanisha ibibazo byawo, amakopi y’ibaruwa ashyikirizwa Polisi, Urwego rw’Umuvunyi ndetse n’imiryango irengera kiremwa muntu.

Nk’uko Umuyobozi w’Umurenge wa Kinyinya abivuga ngo Umuryango wa Mugunga waba warafashe amafaranga miliyoni 18 z’imitungo, ariko ukaba ukigorana, gusa ngo n’ubwo uyu muryango uri mu itongo ngo hari amahirwe ugifite,

Mberabahizi yagize ati “Twe nk’Umurenge twabasabye ko bashaka inzu yo gukodesha tukayishyura mu gihe cy’amezi atatu, biracyashoboka. Twe ntitwari gutekereza ko bafite icyemezo cyemewe kivuguruza uko imitungo yabaruwe (contre expectise) kuko twarayisabaga ntibayitange. Gusa ubu bashobora kwandikira Caisse Sociale n’ubuyobozi bw’ibanze bagatanga contre expectise yabo ikibazo cyabo kikigwaho.”

Aho Mugunga atuye ubu, igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kigaragaza ko hazubakwa Umujyi w’icyitegererezo “Vision City Site”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kinyinya Raymond Mberabahizi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kinyinya Raymond Mberabahizi
Iyo nzu nayo iri mu zitarishyurwa na  Caisse Sociale
Iyo nzu nayo iri mu zitarishyurwa na Caisse Sociale

 

Ntabuye ryasigaye rigeretse ku rundi
Ntabuye ryasigaye rigeretse ku rundi
Umuryango wa Mugunga ku karubanda
Umuryango wa Mugunga ku gasozi

HATANGIMANA Ange Eric

0 Comment

  • Arko uko ibipapuro byemeza ko ubutak bubaruwe nabi bihari ntabwo niyumvisha aho icyemezo cyo kumusenyera cyaturutse nubwo ari ubuyobozi bwamusenyeye mumufashe abone igisubizo yifuza arababaye

    • Nimwumve icyansekeje kikantera agahinda”ngo kumusenyera byari ukumushakira umutekano”mbega agashinyaguro!mbega ubwishongozi!,mbega kwibagirwa aho Imana yakuye abanyarda!anyway ni ubukunguzi kbsa!!!!!!!!!!!!!!!!

    • Ahahaha wowe uracyavuga sha ntuzi ibikorwa ubu.

    • Sasa Tonto, njye ndabona ibi bimeze nkibyo twumvaga interahamwe nakazu ka Kinani bakoraga. none rero muzehe wacu, agomba kwerekana itandukaniro riri hagati yingoma ye niya kinani. bitaribyo ahubwo ibi byaba bikabije. Gusenya ni ubukunguzi kandi niba dukunda urwatubyaye twirinde gukungura. ahubwo abo bamusenyeye batitwaje ngo ni leta kuko nanjye ndi leta, abo babikoze kugiti cyabo nimyanzuro yabo kugirango bagere kumihigo bahize, ndabona bameze nkababandi batubwiraga ba kera. bababwire begure kuko bambitse ubuyobozi bwiza buriho ibara…….. Genda rwanda uri nzizaaaaaaaaaaaaaaaaaa, turareba inyungu zabaturageeeeeeee birashekeje….. nibyo kuri television gusa ntago biri mubikorwa…..

  • Birababaje kabisa: twari tuzi ko leta yakera ariyo yarenganyaga abantu none ndabona leta zose ari kimwe. none se bitaniyehe nuwasenyeraga cyangwa abasenyeye abandi mbere ya 94. Turasaba nyakubahwa perezida kabisa guca ibi bintu? kuko bamugurira kumafaranga make gutyo barangiza bakamuhabura bamusenyera nkaho hari icyaha yakoze? Ese iyo bubaka bakamuhaho aho atura ko nabo bagiye gutuza abo bakire? ndabona ibyikigihe ari ivangura rishingiye kumitungo noneho. abakene nimugende mushake ikindi gihugu mureke RBBS ituze abakire.

    • Ngo Leta yakera????? Yande?Mbere ya 1990, ntamuntu basenyeraga aka kageni, byumvikane kandi ni ukuri!! Ibyo kuyirega bindi birahari naho ikicyo ntibigeze bagitinyuka

  • Abagome ntibagira ibara

    • haha wow mbega ikinyarwanda.urakoze kukanyigisha.ariko ibi bintu birenze ukwemera tu

  • ntacyo mvuze ntiteranya!

  • Mbega imiyoborere myiza bajya batubwira!!!

  • nzaba ndora numwana wumunyarwanda!!!

    aiko se uwo mujyi bashaka kubaka, iyo bawubaka ahantu hatubatse?? za kamonyi hose si amashyamba!!ibintu biba mu rwanda ntahandi nabibonye!!! si ndenda kuyirangiza!! ariko kabisa u rwanda rurahebuje

  • Mbuze icyo mvuga!

  • Ndumiwe koko, imihoro yavuyeho none guhirika amazu y’abantu bayarimo ubwo murumva aribyo koko? birababaje sinzi niba u Rwanda ruzaturwamo n’abakire gusa, akarengane ntikazacika pe, ngaho gusenyera umuntu,n’ugize ako yiyubakira ba ruryi bakaza ngo bahe ruswa , ahaaaa, Imana nidutabare

  • N’ubu uyu muryango uraye mu gihuru. Bashashemo imifariso niho baryamye. Ahubwo mubatabarize Police bashobora kuhahurira n’ibindi bibazo. Amajyambere meza ni ayo buri muturage yibonamo. Iyo vision city kuyubaka ku butaka bw’abantu bagiye barira bimaze iki? Abana ba Gitifu bari kurya umureti bareba t.v.mu kanya barajya kwiryamira,naho umwana wa Mugunga araye mu gisambu.

  • GENDA RWANDA URI NZIZA!!!!!!!!!!!!!!!

  • Akanakarenganyo!Harya ngo kumusenyera nukumucungira umutekano?Ibintibibaho.Urinze usenyera umuntu kungufu ntahutaniye nokumwica.mbega ubuyobozi!Aliko mwagiye muvugisha ukuli?ubuse niko gufata abaturage neza? Ntangajwe nokumva bavuga ngo ninyungu rusange,ibizahakorerwa,bizaha inyungu uliya mushoramali ntabwo inyungu aliza Mugunga.ubuse koyaraye hanze harundi waraye hanze kukobasangiye izonyungu rusanjye.Nyamara abarengana nibenshi nuko dutinya kuvuga.kandi sibwo bwambe abantu basenyerwa.mwihangane.

  • Kujyana n’icyerekezo nibyo ariko ntawe ugomba gusenyerwa ngo ahabwe urusenda amazu 8 yose wongeyeho n’ikibanza ubwacyo koko 18M nakico rwose ntibyumvikana yagombye amake 4OM

  • Kera hari ijipo zabaga zisatuye imbere n’inyuma,bazitaga “injira musore sohoka musaza”none ubu zitwa”injira mukire sohoka mutindi”pole sana Mugunga family

  • Ntamuntu numwe urihejuru yamategeko ese baraguha amafaranga ajyanye nibyo utunze, bakaguha nigihe cyokwimuka ukanga kunvira ubuyobozi haruwakubwiye ko hari urihejuru yamategeko? Ahubwo banagufunge kuko ufite umutwe munini, nabandi bakwigireho, Kandi abaturage namwe simbone hano amarangamutima uyu mugabo yanze kunvira amategeko ahubwo aradindiza eterambere

    • Urakoze ku bwigitekerezo cyawe!! wakwishyize muri familly ya Mugunga ukareba icyo 18M zamara ugereranije n’iriya mitungo yari afite; ubwose urabona ayaguzemo ikibanza yakubakamo inzu zingahe?

    • Kayigema we, hari umugabo wigeze gufunga akadirishya kamurikiraga icyumba cya kasho avuga ko atari hotel kuko ibyago ntawe ubicura undi aza gucumbikirwa muri iyo hotel abajije iby’urumuri umwe mu bazi amabwiriza yatanze amwibutsa ko ariwe wagafungishije. Umunsi ayo mategeko yakugwiriye ahari uzibuka ibi uri kuvuga. Undi mugabo nawe yigeze kuvugango: baje bashaka abakoministe ntiyabatabariza ati sinjye bashaka, baza bashaka abayahudi ntiyabatabariza ati ntibindeba nyuma baje bashaka abagatorika nabwo ntiyabatabariza ati sijye, igihe cye kigeze yibona nta muntu usigaye wo kumutabaariza

      • uri umuntu wumugabo cyane

        • ni hatari

    • Umunsi nawe wahuye nibibazo nibwo uzamenya agaciro ko gusenyera umuntu, nta na rimwe gusenyeraho umuntu amazu yiyubakiye bishobora kuba igisubizo. RSSB mbabazwa nuko ikoresha amafaranga yacu nabi, uwayishyuza amafaranga yacu tuyiha buri kwezi buriya yayabona ?birababaje kuba idusenyera kandi ayo ikoresha ari ayacu.

  • KUKI MUTANGA IBITEKEREZO AHO BIDAKENEWE?KUKO MURI BA NDIYO BWANA ,UMTURAGE YASENYEWE MWARUMYE GIWA.UWO NAVUGA KO NTAMAHORO AFITE MUZAMUKWENA.

  • ahaaaaa!

  • Inyungu rusange se ni umuhanda bagiye kuhanyuza? ni ibitaro se bagiye kuhubaka? ni amashuri se bagiye kuhubaka?
    Mzee, ihangane, Kigali si iy’abakene!! Kandi ibifi binini bitungwa n’udufi duto!!

  • yaaaa, aya niyamarira na karenganyo gakabije byahanuwe bizaba mu rwanda. nyuma yabyo ubutaka buzasama maze bumire abantu, kandi abarenganya abandi nazabona ibibi birenze!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Ibi ni ubukunguzi ndetse n’ubugome ndengakamere pe! ubwo murabona yishimye murashaka se amazu meza atagira abayatuyemo ko mbona abakayabayemo mubona bitabakwiye?muri abo kujijisha gusa!Umunsi ukuboko kw’Imana kwabamanukiyeho ntanuzongera kwibuka ko mwabaye abayobozi!Ndababaye ariko pe! Gusa Imana imushakire aho kuba.

  • ni ibitangaza gusa kabisa. njye ubu sindumva impamvu umuntu asenya. niba ushaka kubaka wagiye mu bisambu bidatuwe aho gusenya inzu yuzuye???? rwose bayobozi imibare yanyu imeze gute? umujyi wa kigali ngo ugiye gusenya hariya ukorera wimukire muri iriya nshyashya!!! njye mbona gusenya kiba ari igihombo ahubwo genda wubake ahandi maze na yayindi ya mbere igumeho bityo ube igize inzu ebyiri. njye simbona inyungu iri mugusenya. iyi midugudu n’iki… byagomba ga kujya za kamonyi hari vide…..

  • Iyi nkuru irababaje cyane pee! gusa jye nasaba ubuyobozi ibintu bike: Mugerageze kwita ku nyungu zabo muyobora kurusha ibindi byose. Tugerageze gukunda abanyagihugu kurusha gukunda igihugu! kubaka amagorofa maremare kdi meza nibyiza ariko c kuyagira ariko hari umunyarwanda adafite aho aba bamutaye hanze nyamara umuyobozi waho atuye akemera ko bamusenyera areba! uwamubaza icyo yakorera umuturage we yasenyeye yakora iki? ashingiye kubyo yavuze.

  • Mugunga humura Imana izabarengera na Yobu yaramushumbushije

  • IBYO BYOSE NTA KIBAZA .GUSA DUKWIYE KUJYA TUMENYA KO ABANTU ARI ABANDI..INAMA NAGIRA ABANA BA MUGUNGA NI UGUSIRAHO UMWETE BAKIGA KUKO UBWO NI EXECUTIF UBASENYEYE KANDI NTAGOMBA GUHORA ARI EXEC.KANDI BO NTIBAZABE BA EXECUTIF BAZAHARANIRE KUBA BA MAIRE

  • TURASHAKA CARE !!!!!!

  • Ibyo bikorwa nindeka kamere ninibikorwa byakinyamaswa koko gutegeka gusenyera umuntu pee wiyubakiye inzu ye tuvugishe ukuri aho batandukaniye ninterahamwe kandi hari benshi bababaye bagaceceka erega ntanisoni police igahagararira ibyo bikorwa harya burya mugunga nabandi bahemukirwa benako kagene. Hamwe nishuti zabo bazakunda late? Kuki murimo kwikururira abanzi? Arikose presidant kagame arabizi cyangwa nawe abigiramo uruhare nzabandora numwana wumunyarwanda na ribera kurora pole mungunga numuryango wawe natwe tubyumva biratubabaje

  • Mbega u Rwanda! Abakire nibo bagomba kubaho pe! ngaho kwiga ni abakire, gutura mu mijyi ni abakire ahahah. Kuraza umunyarda mu gisambu koko no gusubiza ku isuka umunyeshuri wigaga kaminuza koko bitunguranye n’ibindi bisa n’ibyo ngo ni iterambere da!

  • NDABONA .AHOGUTURA HAGIHARI UMUNSI HASHIZE BIZAGENDABITE! Inama ntanga nuko umushoramari yaza kubaka. Ariko mubikorwayakoze Agahawamukene ibihwanye numutugome kukomurabizigushaka umutungo birarushya urugero niba ugiyekubaka umudugudu wamazu30 mukene akamuha 1 retayurwanda nkukotuyishima igakomeza integoyayo umukene nawe akibona mwiterambereryumugi .NIBIKOMEZAGUtya TUZAJYAHEHE! UKOMWATEGUYE UBWISUNGANE MUKWIVUZA . NOMWISHORAMARI .BIBEGUTYO NDAMBWIRA RETAYU RWANDA

  • birababaje,abamusenyeye ndabagaye.

  • ariko twe tuzuvira ryari ubuyobozi? ibyo bamusabye byose ko atabikoze byari kugenda gute?nonese umujyi ujyanye nicyerekezo uzagerwaho ute? ubu mwese muri kuri mugunga bamubwiye kumukodeshereza, bamusabye contre expertise, bamusabye kwimuka inzu zubatse nimbingo cya inkarakara zaboze namabati yabyo. reka reka natwe ntitugakabye

  • MWITEGE INGARUKA ZIZAVA MURI IBI BINTU MUKORA!!!BYANGA BYAKUNDA IBI BIZAGIRA INGARUKA ZITARI NZIZA MUGIHE KIRI IMBERE,MUBYITEGE!!!!!!!!!!!!!!INTAMBARA MUSHOZA MUZAYIRWANE…..

  • Abantu bamwe batuma umuntu aba adui kandi bitari ngombwa, erega abayobozi sabo kuba muri office gusa, mwa mbwa mwe

  • Birababaje kwimura Umuntu sukumusenyeraho inzu ye Hari ibindi bihano mwari kumuha ariko mutamusenyeho NGO Imana Ihora ihoze ababikoze nabagome kandi muzabiryozwa namwe ntanyiribintu usibye Imana yonyine .

  • Hahahahahaha njye ndumiwe Exectif muzima usenyera umuturage yarangize ngo nukumucungira umutekano ubu we uwamuraza ku karubanda numuryangowe yaba afite umutekano ariko njye nibaza impamvu nkuriya agirwa umuyobozi gusa nuko murwanda nta byihebe bihaba nkuriya muyobozi wumurenge njye na muturiklirizaho igisasu kuko ntabumuntu agira umuryango uryamye kugasi yarangiza ngo nuburyo bwo kubacungira umutekano nubuswa bwinshiiiiiiiiiiiiiii gusa ibi mu rwanda bireze abakene nibareke tujye gushaka ikindi gihugu duturamo kuko urwanda nu rwabakire tukigera murwanda bavugaga ko HABYARIMANA yarafite akazu ariko ubu mbona aru ruzu kuko ubu ntiwabona akazi udafite mwene wanyu ukomeye mubuyobozi njye harumuntu twakoranye ikizamini muri domaine atazemo mbona 79 percent we agira miro ngo 39 tukirangiza gukora ikizamine yambwiye ko gukora ikizamine we ari formalite warangiza ngo iki nigihugu agubwo uwagira iyo ajya yakwigendera gusa uyu muyobozi wumurenge wasenyeye umuturage bashake ukuntu bamwica kuko ninterahamwe mbi kuko ntamahoro yifuriza abaturage ayobora umuntu usenyera umuturage uri ku gasi ngo nuburyo byo kubacungira umutekano bamwe bica abantu kuki batamwica kuko sumuntu wirwanda ngaho President wagowe nkuriya koko yashyizweho nande amariye iki abaturage ubasenyera ngo nuburyo bwo kubacungira umutekano uwaraza umwanawe kuri kariya gasi byamushimisha!!!!!!!!!!!!

  • imana izabahana

  • muzaba mureba akibi

  • Njye ndabaza, niba imitungo yarabaruwe muri 2008, igahabwa agaciro, bakabishyura muri 20132013, ubwo nyuma y’imyaka 5 iyo mitungo yari igifite ako gaciro ? Uyu muryango nurenganurwe

  • Iterambere ni ryiza ariko si irya bose. Hari umuyobozi w’umujyi wa Kigali wigeze kuvuga ngo “muranga kuwuvamo ku neza muzawuvamo ku nabi” none dore ngibi!! Uyu musaza abaye nka wa mukecuru wo mu kiyovu cy’abakene!!! Urebye kiriya gipangu cy’uriya musaza bashenye ukanareba akagiro k’amazu muri iki gihe; miliyoni 18 bavuga ni make pee! Ni nka 1/3 cy’ayo bakamuhaye. Abakire nibubake, ariko bibuke kwishyura umukene ibye bangije ku giciro kijyanye n’isoko. Ihangane Mugunga we; umuhanzi yaravuze ngo “ibigeragezo biza bihetse ibisubizo”

  • Raymond, ndabizi rwose usanzwe uri umuntu w’umugabo kandi akenshi uzi gufata ibyemezo, iki kibazo rwose gerageza urebe uko wagikoraho kuburyo kirangira neza kandi kuburyo bunyuze inyungu rusange, kandi nawe uko ngirango ubibona kirahangayikishije, uyu muturage arenganurwe, hashobora kuba harabayemo gufatwa kw’ibyemezo biremereye kuri bamwe mu bakozi uyoboye, maze bagahubuka bagasenyera uno mugabo, nawe kandi ukaba utabasha kubwira itangazamakuru ko hagaragayemo amakosa, ariko rero gerageza iki kibazo ugikemura vuba na bwangu kuburyo byazasubira mu itangazamakuru habonetse igisubizo, urabizi ko rwose itangazamakuru ryo mu rwanda cyane cyane umuseke.rw bakurikirana ibyo bagejeje ku banyarwanda kandi bakerekana aho bigeze, reka rero ejo cyangwa ejo bundi batazongera kukwandika bavuga ko ikibazo cya Mugungu na nubu kikiri mu gatereranzambe.

  • abamusenyeye ni abantu babi

  • Ibi se kandi n’ibicyi? Oyaa, n’arenganurwe rwose nah’ubundi babyita urugomo

  • Ahaaaa!!Njye ubu ntacyo nakwirirwa mvuga kuko muri ki gihugu nibyo byeze umukene ntajambo afitemo,murebe namwe umuntu babariye imitungo ye 2007 akaba yishuwe 2013 ibyo koko sakarengane????,gusa niyihangane,kuko nabanya ririma ahazubakwa airport mpuzamahanga naho bararira ayo kwarika.

  • Ariko Rwanda kuki bagukungurira koko?!?!?!?!?! Mbese ubu murifuza gusenya again?!?!?!?! Mwahariye bariya nubundi benda kuza kudusenyera; mwebwe mukareka kudusohorezaho ubuhanuzi…… Njye ndi Kagame nategekako uyu Mugunga yishyurwa 53,000,000frw+ indishyi z’akababaro nibura2,000,000frw….. Twiyamye inkunguzi mu Rwanda kwa jina la Yesu!!!

  • uwo muyobozi waho nawe yigaye kbsa ese ubwo araryama agasinzira?

  • Uretse muzehe nta wundi muyobozi uri mu Rwanda, njye ndi Muzehe nahita mbakuraho bose ntasigaje nako kubara inkuru nkashyiraho abazi kuyobora,cyangwa wowe MUGUNGA fata ibyawe byose ujye gutura kumurenge nonaha.Merci.

  • Tubabajwe n’agahinda uyu MUGUNGA arimo. Ihangane uwiteka ari kumwe n’umuryango wawe.
    Uzishyurwa kandi umunye ko IBYIZA BIRI IMBERE. Uwiteka IMANA ntizatuma “abanzi bakureba mu bitugu”.

  • Ngo mu itegeko ryo kwimura abantu ku nyungu rusange(ariko sinzi ko na RSSB biyireba) bavuga ko Iyo imitungo yabaruwe igahabwa agaciro hagashira iminsi mirongo icyenda umuturage atarishyurwa asubirana uburenganzira busesuye ku bye umugambi wo kumwimura wakomeza akongera kubarurirwa bushya. None ngo 2008 yishyurwa 2013 !! Ikibazo cye nakigeze ku ntumwa za rubanda(deputes) bamurenganure.

  • Ariko ikikerekezo tujyamo 2020 nuku kimeze nkabanyarwanda bakiri hanze bakaba bumva akakarengane kabera mu rwanda ntibarugarukamo,abayobozi nib
    agaragaze isura nziza y,igihugu twese twibonamo umuryango wa mugunga ukomeze kwihangana Imana izi impamvu.

  • Murabona Uyumuhungu ushinzwe kuyobora umurenge atari indimanganya. Ati nukumurindira umutekano. Umutaye kugasi none uti nukumurindira umutekano nyuma yo kumushyira hanze ngo Ibisamagwe bimurye. Noneho ko afite ibyangombwa byerekana ko ibarurura ritagenze neza kuki barenzeho bakamusenyera. None ahubwo agiye gushyira igihombo muri leta amukodeshereza inzu. Ibyangijwe nisenya se byo bizishyurwa bite?
    Aha Prezida aracyafite ibibazo byaba bayobozi bimirenge. Kandi nihose nuko yenda leta itabizi.

  • Ariko umuntu mumuha akahe gaciro koko? ibi bintu birababaje bikwiye kongera gusubirwamo kuko uyu mushinga wizwe nabi mujye mubanza mubyishyireho. Wowe wasenyeye uyu muntu cg uwagutegetse kumusenyera ari wowe basenyeye wakumva uwagusenyeye agukunda?
    Burya ngo agahwa kari kuwundi karahandurika mwibuke ko amahoro ashakirwa umuntu atari ibintu. Amazu ntabwo aruta umuntu please!!!!!!!!!!!!!!! muhe agaciro umuntu mbere yuko muyaha ibintu.

  • Uriya muyobyozi nukumwitondera afite gahunda yo kwangisha ubutegetsi abaturage kuko ibyo akora asenyera abantu byitirirwa Leta ahubwo akurikiranwe

    • Nubundi ntakindi biba bigaragaza uriya muntu wasenyeye uriya muturage akurikiranwe hakiri kare ataza gutoroka kuko ntayindi migambi ye.

      • Niko bimeze,agaruye isenya mugihugu,asenyera hejuru y’abantu? arakungurira igihugu cyangwase arahaaze,naveho n’abandi barye.

  • nubukunguzi pe ariko muzabona ikibyihishe inyuma gusa narinziko mbere ya 94 hari inyigisho yabasigiye ariko wapi murakungura.

  • Ariko abantu barangiza amashuri batabaha akazi bakagaha injiji zita abantu kumuhanda ? Ababantu bashenye bakwiye gukurikiranywa kujugunya Umuntu nkujugunyimyanda ?

  • AKARENGAN KARAGWIRA, NGO NI INYUNGU RUSANGE RA, NDUMIWE RWOSE. GUWIKA NO G– USENYA HAKORESHEJWE IMIHORO BYASIMBUYE NA CATRIPLAR

  • Uko ni ko mu twihesha agaciro!!!!

  • ibi n’i huye nibyo bihari gusa umuntu agakoresha amaboko ye ngo yiteze imbere bakamusubiza inyuma ngo ni inyungu rusange zitagira indemnites.yewe akarengane ko ni twibanire.

  • Ibi byo ni ihohotera rikabije ariko se kuki Rssb mbere yo kwimura abantu yabanje igategura niyo midugudu y abakene maze ikabona kwimura abantu birabaje kubona utanga umusanzu uzakugoboka ushaje ahubwo ugakodeshwa ikimashini cyo kugusenyera

  • Abayobozi bo ntakibazo ubu.ariko bamenye nezako urugero bagereramo abandi nabo nirwo bazagererwamo. uziko ureba icyo batumariye ntukibone neza kdi ibiba byose na HE nawe ababizi niba ari byabindi ngo Imana ijya yemera nabayobozi babi bakayobora niyibizi

  • Twakwitondeye abaturage tuyobora!!! Ntabwo mubonako ibihe bizahora bisimburana iteka? Ubu se bibaye twazavugwa ibingana bite? tuyoboreneza.com. Nibibazo kabisa. Uwo usenya wagira ngo aratiza umurindi Twagiramungo. Ngaho nzaba mbarirwa

  • birababaje kubona umuntu uzi ukunntu kubaka bivuna atinyuka gusenyera mugenziwe uwo musaza arenganurwe

  • leta irasaba abantu gutaha na biifite yananiwe kubaha agaciro na gasuzuguro ariko umurengwe wica nkinzara .nyamutegera akszaza ejo nu mwana wu munyarwanda 1990 byarukurwanya akarengane ubu niki?imana ihora ihoze. mwa bayobozi mwe ari imiryango yanyu yasenyewe bya genda gute? mwarangiza ngubuyozi bwiza .budaha abantu agaciro ariko mudusaba uko nu gu techniqwa

  • abanyamategeko badufashe,
    barebe ku mpande zombi ntihagire urengana kuko ntiwakora biriya uhubutse!

  • uyu muyobozi w”umurenge yinyuramo cyane.urumva ukuntu ahuzagurika.uwamuha agafuni ko gusenya akajya ahora akitwaje.ariko aba yafashe icya 10 ndamuzi.

  • Ariko ibyo bintu biba bir muri gahunda ya Leta. Gusenyera umuturage koko cyangwa bikorwa n’umuntu ku giti cye yitwikiriye gahunda ya Leta ?

  • Biteye agahinda koko 18M ku mazu umunani ! uko yaba yubatse kose . ubwo se uwayamuha yaguramo ikibanza akubakamo indi nzu ? bajye banareba nuwo bagiye kuyaha , umusaza w’imyaka ingana kuriya se buriya bumvako yayamaza iki ?

  • Mubyukuri kuki tudaha agaciro ikiremwa muntu nibyiza ko umujyi ugira isuku ariko nanone gusenyera abantu ntabwo ari ugukemura ibibazo ahubwo nu ukubiteza bayobozi mujye mucisha make kuko bucya bwitwa ejo nawe bagusenyeye ntibyakunezeza gusa president nkuko mugabwe mufasha murebeuko mwakurikirana uwo muryango bara abana barimo biga ubu baratekereza icyo bahowe kugirngo basenyerwe byibuze mubafashe bakomeze bige

  • Ibyo bakora byose bibuke ko nta narimwe gusenya byatanze amahoro murakungurira urwanda. Ariko kutimenya biragatsindwa urwanda ruri mubihugu bikenye cyane ku isi ariko ngo murasenyera abantu ngo mwubake amagorofa! Sha nabaruhunga bafite ishingiro pe. Gitifu we baguhe amashyi imihigo wayesheje sha. RSSB nayo abo imaze kwimura ntibahagije amazu imaze kubaka se yo ntahagije, ariko wamugani uwababaza ayacu mwayabona?

  • Harya ubu ngo nugukorer inyungu rusange? zaba inyungu rusange se gute usize umuntu kugasi gutya? sha Ndahamyako ibi Muzehe wacu aba atabizi kuko ntiyabyemera. Ahubwo hari abandi baba babyihishe inyuma kunyungu rusange zabo.

Comments are closed.

en_USEnglish