Digiqole ad

Umuryango nashatsemo ntitugicana uwaka ngo nakoze amahano

 Umuryango nashatsemo ntitugicana uwaka ngo nakoze amahano

Umugore uababaye

Nshuti duhurira kuri uru rubuga mbandikiye mbasaba inama, ndi umumama ukuze, nashakanye n’umugabo hashira igihe kirekire tutabyarana.

Nyuma wa mugabo wanjye yaje gufata ku ngufu umwana w’umukobwa namutahanyeho afite imyaka icyenda, amutera inda.

Kwihangana byarananiye, kugira ngo ndengere umwana kandi numvaga ari amahano umugabo yakoze ndamurega arafungwa, yakatiwe gufungwa imyaka myinshi.

Bavandimwe rero nyuma y’igihe abo mu muryango nashatsemo byabaye ikibazo gikomeye, kuko barandeze mu nkiko zitugabanya umutungo kandi umugabo afunze.

Ese ko nubwo umugabo atarafungurwa nkimukunze, ubwo nzabigenze nte ngo dukomeze tubane ko nubwo yafunzwe ntari mwanze?

Ese abo mu muryango w’umugabo kunyanga aho nyuze bakaba bahanyuza umuriro ubwo bafite ishingiro?

Ubwo se nakora iki kugira ngo nk’umuryango nashatsemo bongere bankunde?

Ese naho umugabo wanjye atazemera ko tubana afunguwe, nazakora iki ngo musabe imbabazi dutandukane na we amahoro?

Umukunzi w’Umuseke.

UM– USEKE.RW

36 Comments

  • Ko wamufungishije c wungutse iki

    • URI MUZIMA? Ntabwo wasomye ko umugabo yafashe umwana ku ngufu akamutera inda? Icyo cyaha uracyumva?

      Naho rero wowe madame, uzashake abajyanama b’ubuzima bakuganirize kuko umeze nkufite ihungabana. Uracyarambirije ku mugabo wagufatiye umwana ku ngufu akamutera inda? ngo uracyamukunze ngo urashaka ko muzabana?
      Nta soni ufite? Ubwo se uwo mwana wibwira ko yabyibagiwe byarangiriye aho? Umwana wabyaye akakubona wongeye kubana numuntu wamwangije?

      Niba baramaze kubagabanya imitungo saba gatanya mu mategeko. Ukeneye gutandukana nuwo mugabo. Niba uzashaka undi niba uzagira ute simbizi ariko ntabwo mukwiye kongera kubana.
      Biratangaje kubona ikibazo ufite aruko ngo uwo muryango we wongera kugukunda>? Bagusabye imbabazi zibyo umuhungu wabo yakoreye umwana wawe se?
      Wowe ngo uzasaba umugabo imbabazi nafungurwa? Uzaba umusaba imbabazi ziki? Icyaha yakoze nta gaciro ugihe? keretse niba mwaramubeshyeye akaba aricyo gituma umutima ukurya.
      Ntuzabe ba bagore basumbisha abana babo abagabo badashobotse.

      ndumiwe ariko.

      • Mama wanje shaka undi mugabo amayira akigendwa !!!!

        • uwundi w’iki ko bose ari bamwe!tuza wirerere umwana n’umwuzukuru,wiguma gutera abana agahinda ushaka abagabo!

  • yewe ibagirwe byararangiye uzasabe Imana uwundi .

  • Ariko hari abantu bakurira ubusa!! Umuntu agufatiye umwana kungufu amuteye inda warangiza ngo uracya mukunze? Umuntu wafashe umwana wawe kungufu urunva wowe agukunze? Sha niba iyinkuru arukuri navuga nti ( uragashwi mumutwe) ntuzigere ukunda umugabo kurusha abana wabyaye ndetse niyo yaba ari papa wabo

    • @David….uvuze ngo iki?”ntuzigere ukunda umugabo kurusha abana wabyaye ndetse niyo yaba ari papa wabo”, ariko se niba uri umugabo waba ufite umugore? niba se uri umugore ufite umugabo?
      None se niba ufite logique mu mutwe harya abana bava he?usobanura ute ko umuntu agomba gukunda cyane abana abyaye kurusha uwababyaye? wari wabona umuntu ubyarana n’igiti? Ariko mujye mureka kujya inama mbi? wibwira ko iyo uvuye iwanyu ukajya gushaka umugabo cyangwa umugore uba ugiye gushaka abana cyangwa mbere na mbere uba ugiye gushaka uwo nyine usanze?Ubuse ko mu ijambo ry’IMANA bavuga ko umugabo n’umugore baba umwe,ukeka ko Imana yibeshye kuvuga ko umugore cyangwa umugabo azaba umwe n’abana? Wari uzi ko iyo bakuze bajya gushaka ingo zabo,nyuma wowe ugasigarana na wa wundi mwenyine abandi barabaye nk’abaturanyi?

      • Mumbwirire uwo mugabo utazi agaciro k’umugabo mu Rugo!!!ese niba avuga ko umugore agomba gukunda abana kuruta umugabo!!! ubu ntabwo urabona ko ubyara abana barindwi bagashaka bakajya kwimenyera ubuzima bwabo agakecuru n’agasaza bagasigara birera nkabatarabyaye bagira amahirwe abana bakajya baboherereza uduhumbi dutanu ngo barebe uko bigenza!!! mbega wee! ubu se nturabona aho abana batererana ababyeyi koko!! umusaza n’umukecuru bakabaho mu gahinda gusa!
        Abana umugore n’umugabo bafatanya kubarera kuko baba barababyaye ariko ntuzibeshye urukundo rwanyu mwembi nirwo rusakara ku bana! iyo ntarwo mufitanye n’abana muba mubabeshya! ntimuba mubakunda!

    • Ibyo aribyo byose wowe davide ushobora kub a ufite ihungabana. kuko uyu mugore uramugira inama mbi cyane, mbere yo gukunda abana kunda icyatumye ubabona (umugbo) umuntu ntabwo ari itungo!!! itungo bajya kuribangurira byarangiora rigataha ntirizongere no kubonana n’imfizi yaryimije, umuntu siko ari!! Iyo umuntu ashyingiwe ntabwo aba azi ko azabona abana, ariko abazi ko abonye umugabo, nkunda rero uwo, unyumve neza simvuze ko wakwanga abana kuko abana ni umugisha w’Uwiteka!!! Nkunda umugabo uzatuima ubona abana, Imana nibiha umugisha!!! Icyo kintu uvuze wowe David kimeze nk’abantu bakunda ibintu cyane bakibagirwa Imana yabibahaye!!

  • David urabeshye kuko ntago umupartainere agomba gukunda uwo bashakanye. Ikindi iyinkuru ni impimbano. Uyu muntu niba arimo gukora research yatubwira tukamufasha ariko atabeshyre abantu…..

    ????????????????????????????????????

  • Wa mubyeyi we nubwo wavuze ngo urakuze ariko ubanza “ukuriye ubusa” !!!

    1. Ubwo se wamara gufungisha umugabo wawe, hanyuma ugahindukira ngo uracyamukunze ????? Sigaho kubeshya, icyo kiranyagisha !

    2. Kurayo amaso, kabone niyo yafungurwa nta na rimwe azigera agukunda ukundi , ntimuzigera musubirana na rimwe !!! Uzashake undi cg se wemere ukomeze usaziraho nk’umupfakazi !!!!!

    3. Ngo iwabo w’umugabo mwari mwarashakanye ukaba umuhejeje muli gereza ngo bakwishyizemo, ngo wakora iki ngo bongere bagukunde ??? Orororororrrrooooo!!! Wa mubyeyi we singututse ariko ubanza uli n’umupfu kweli ??? None se urumva bagukunda bate kandi warabafungishirije umuhungu ????? Nta soni ugira koko ????? Urimo uricaye mu bintu bye nawe arimo kuwunera , warangiza ukaryongora ngo uramukunda, ngo se mwazasubirana gute !!! Ahubwo itegure kuko igihe azasohokeramo akaguca urwaho azakwereka aho abera mubi , mbese azakwitura ineza wamugiriye nugira amahirwe ntakwohereze kwa Nyamuzinda !!!!

    Nanjye ntiwamfungisha kubera impamvu iyo ariyo yose ngo nimvamo nsubirane nawe !!! Reka daaaaaa!!! Ngo “AHAJE URWANGO HABA HAJE INZIGO” , ahubwo uzakarabe zikurye naramuka afunguwe

    • Uwo muntu ugisha inama sinzi mu by’ukuri icyo akeneye; ese koko iyi nkuru yabaye ho? Uwo mwana wawe se yangiye akamutera inda we ari yanze, ese ubundi abagiye ku kurega bakaba gabanya imitungo bo ni bande niba uri umugore w’isezerano? Icya mbere niba aribyo si wowe nyiramakosa sinibaza impamvu yo kwihohora kuri uwo muryango uhishira umurozi akakumara ku rubyaro nta cyaha wakoze cyo kumufungisha kuko yarahemutse kereka niba mumubeshyera. Naho ubundi naza ashaka kubana nawe ibyo ni Uburenganzira bwawe bwo kumubabarira kuko niwe wagukoshereje . Ikindi ntumva uwo muryango washatsemo niwo ugutunze ku buryo utabanye nabo ubuzima but akomeza? Njye ndumva utazi icyo ushaka rwose banze ushyire ubwenge ku gihe umenye ngo byagenze gute .

  • Yewe najye ndumiwe nta comments niriwe ntanga pe ,mutima aramvugiye

  • Iki gitekerezo nako inkuru mpimbano…ni cyiza. Ariko uyu mugore agahinda afite no kuba ashaka gukundwa…no kubabarirwa…nuko asa n’uwabeshyeye umugabo we, wenda akaba yarashingiye ku mazimwe…. Uwabisubiza inyuma ntiyamufungisha.

  • ahubwo se mbere yuko wibaza uko muzabana nafungurwa azaba afungurirwa iki? ko icyaha yakoze cyari gikwiriye burundu! ntamahano wakoze ntukanakunde utagukunda, iyaba agukunda ntiyakakwangirije umwana cyangwa ngo aguce inyuma nonese uzasangira numwama wawe umugabo? zibukira wari warayobye gukundana numuntu ufite roho yatekereza kuryamana numwana ungana atyo! noneho umwana usa naho ari uwe?

  • Mada! njye ndifuza kukugira inama nk’umuntu usanzwe ndi umujyanama,ariko ndifuza kukubaza ikibazo kimwe gusa: uwo mugabo wawe uvuga ,mbere y’uko afungwa mwari mumaranye imyaka ingahe,ko uvuga ko ari myinshi?

  • Ese ubundi wamujyanagahe ko ariho mubera ,…..wumvaga rero ariwe ugiye kukurera kurusha se wamubyaranye nawe wagombaga kumusiga kwase ubundi ukajyajya gushaka abagabo, ubwose urumva wowe utarananiranye? yewe si umugabo si wowe mwese muri kimwe gusa uwo mwana niwe niwe ubigendeyemo.

  • Gusa ntuba muzima tu.

  • Debe seguir viviendo con esta mala personne.Il cometió un grave error al querer sólo para disfrutar enfant.Si está en la cárcel por el momento, no continúe con el voir.Il puede seguir disfrutando también. .it dejar que este hombre un idiota.

    • icyo nakubwira emera babagabanye uceho,utekereje nawe wasanga mutazabana.urumva yaba afite abagore 2 murugo 1 kdi nawe icyo wakoze cyo kumufungisha ntago nawe yabyishimiye yewe numuryango we sibyo.mutandukane gusa mugabana muzirikana uwo mwana

    • Se habla espanola??

  • Toka vana ubusutwa aho ubwo ntanisoni ngo uramukunda !!
    Wagiye kumufungisha c uzi ko ari imikino noneho urumva ntacyo bikubwiye ibyo yakoreye umwana wawe , uri inkunguzi wamugore we puuu.
    ariko iyinkuru nimpimbano niyoyayo

  • Wanasanga atari impimbano da uhuuum mbe gusara n’ukwiruka gusa!!uru s’urukundo n’ururogano sigusa yayayayy ahubwo nagusangaho azakurahira nzogera wampayinka baguhe utwawe uhambare hagiye data wagiye ntagaruke.askiii

  • Jyewe ndumva wakuramo akarenge hakiri kare ahubwo ukava murako gace! uramara gufungisha umugabo ngo uramukunda!! puuuuuu! ikosa warikoze mbere ujya gutahana umwana w’undi mugabo mu rugo. iyo umurekera se!!!
    Ninde wakubeshye ko umugabo yishimira umwana watahanye! ise yari yagiye he! kuki utabanye nuwo mwamubyaranye! kuki se utamusigiye umwana we!! yamufashe ku ngufu byagenze bite! wowe wari wagiye he!!
    ahubwo nawe iyo bagufunga kuko ibyago by’uwo mwana nawe ubifitemo uruhare!!!

  • Comment nazo nidanje!!!! Niko Muganga so yitwaga nzogera? Ihangane buriya yagiye kuzivugiriza ahandi!!!! Iyi film nako story nayo nihatari gusa mwabantu mwe iyisi ibitse amabanga mabi menshiiiii wumva ugahinda umushyitsi!!!! iyi nkuru isa nukuri!!!!!

  • KUKI MUTABYARANA KANDI NUMVA MWESE MUBISHOBOYE? CYANGWA WAKUYEMO NYABABYEYI UKABA URI KUTUJIJISHA?

  • Muraho mwese ,
    agahinda kuyu mugore ndakunva , ndetse n’abanditse hano bamugira Inama ndabashimiye ariko hari ikintu mbona muri bamwe banditse .
    hari abafashe ubuzima bagiye bagira murushako cg se mungo zabo bakabugereranya n’iby’uyu mubyeyi bityo bakamuha Inama nakwita ko zirimo kubogama ” nko kumubwir ango ntuzigere ukunda umugabo kumurutisha umwana wabyaye ” ibi ngira ngo birava muko uyu muntu yabayeho .. ariko siyo Nama.
    hari n’abandi bamugiriye Inama nziza rwose ” nko kumubwira ko akwiriye kwaka gatanya ” agasezera nabyo nibyo , ariko mwibagiwe ko we avuga ko akai mukunda , kuko gatanya ni mumpapuro ntabwo iri mumtima we ninaho ikibazo kiri .
    kubwanjye rero sinzi niba nabasha kumufasha ariko namubwir anti : shaka umugabo umuhereho muganire , musabane Imbabazi mwiyunge , nyumayuko mwiyunze nibyo bizagufasha kuruhuka mumutima , bizatuma umenya nicyemezo ufata , niba mushobora kongera kubana cga semwabireka .
    icyakabiri : ikosa ry’uko Uwo mugabo afata umwana kungufu akamutera inda , nibwira ako nawe warigizemo uruhari , warubizi ko wowe n’umugabo wawe mutabyarana , urangije umuzanaho umwana utari uwe , mubitekerezo bye yashatse kubyara ahubwo iyo utamufungisha ngo urebe ko Umwana wibyariye atakwimura murugo , maze ugasigara utazi icyo kuvuga kandi ari wowe wabiteye , ugerekaho no ku mumushyira mumaboko reka mbyite uko , kuko yamufashe udahari , nawe uzasabae uyu mwana imbabazi , kuko ababyeyi benshi twibagirwa ko Abana ari twe tubarebera ikibakwiriye mubuzima , madamu rero kimwe n’abandi bose ntihakagire uwongera gukora amakosa nk’ayo , rimwe nariwe bibyara bibi nkibi byose .

    iby’umuryango byo bafite uburakari ariko nubasha kunvikana na nyiri ubwite , bizemera, ahubwo se ko nunva mwagabanye Imitungo uwo watewe inda we , ko nawe yabaye umugore kandi akeneye ikimutunga we n’uwo azabyara cg se yabyaye mwara muzirikanye byibuze , ngo mwibuke ko nawe ari undi muryango kandi ukomoka kuri nyiri Imitungo .
    niba uri imfura rero wicare wibaze umugenere umugabane we , n’uMWANA WE , mukinyabupfura kuko ntiabkwiriye kuzira amakosa yanyu n’uburangare bwawe n’umugabo wawe . bo bakwiriye kubaho , kandi Uwo watewe inda uza mwegere umusabe Imbabazi , Umube hafi , kuko ibikomere m umuteye ntazapfa abikize .
    ibyabaye byarabaye murebe Imbere , mwite kuri abo bana bombi ( uwatewe inda nuwo azabyara cg yabyaye )

    umbabarire niba narengereye .

    wowe n’umugabo wawe mwararangaye , ntibagombye kuba baramufunze ngo bakureke , kuko niwowe watanze uyumwana w’umukobwa. wangiza ubuzima bwe Indirectement . none nibaushaka kwigura mufashe kubaho we numwana we , umufashe gukunda uwo azabyara kugira ngo ……

  • Ndagisha inama abasomyi b’ikinyamakuru umuryango.
    Nitwa(…..) ndi umusore w’imyaka 28 narangije kaminuza muri KIE, ubu mfite akazi keza kandi kampemba neza mu mujyi wa Musanze. Mu kazi nkora ndicumbikira nkaba mbana n’umugabo dukorana ufite umugore uba ku isambu iyo za Nyagasambu, umugabo agataha muri week end gusura umuryango we. Umugore w’uwo mugabo yigeze kuza ku musura ku kazi, anamugeza ku icumbi aho tuba turamwakira kuko yarahansanze nanjye, turaganira ariko bisanzwe nk’umushyitsi wa mugenzi wanjye. Yarahaye jye njya gushaka ahandi ncumbika, kugirango ntange ubwisanzure bw’umuryango, nagarutse umugore bamaze kumuherekeza, ariko akaba yarabanje gusaba telephone yanjye umwana w’umukozi udukorera, umwana arayimuha bisanzwe. Ni birebire mbese. Icyakurikiyeho rero n’uko nyamugore yaje nyuma kujya ampamagara akambwira ko tutaganiriye ngo nahise nigendera ngo ariko akaba yarabonye ngo ndi umuntu mwiza, utuje, kandi wubaha abantu. Yaje no gutangira kujya anyoherereza utu messages kuri Watsapp ndetse na Viber ngo yarankunze cyane, n’ibindi byinshi ntarondora hano ariko byose bigaragaza ko aba ashaka kunkurura anganisha kukunyishyikiraho cyane mbese akaba yangira igikoresho cy’urukundo niko nabivuga. Arara anyoherereza twa SMS buri joro kandi mba ndyamye mu nzu imwe n’umugabo we, nkagerageza kureba ko anachatinga n’umugabo we ariko ngasanga badachatinga kandi umugabo ntako adakora ngo amusure kenshi gashoboka pe. Aherutse no kunyoherereza gifts zirimo Costume n’isaha igezweho, ariko hagati aho yansabye kutandika amazina ye muri telephone yanjye ngo umugabo atazayabona akamenya ko duchatinga, ahubwo ansaba kwandikamo andi mazina adafite aho ahuriye n’aye y’ukuri. None arimo kunsaba ko twazatemberana ahantu kandi ngo nzaba mukoreye neza ngo nawe azanshimisha ndetse ngo cyane.
    Bavandi, ndabasabye mungire inama y’ibyo bintu pe. Ndi umukiristu ndasenga, ese nemere urwo rukundo nsenyemere mugenzi wanjye mbizi neza, ese mve mu gakiza ninjire mu rukundo rw’abagore bari hanze aha, ese nkomeze ntare gitfs z’abandi nzirye ndi menge, ese nemere ngushwe n’umugore ntaragera igihe cyo gushaka uwanjye Imana izampa,…. Nkore iki ? Ndasaba inama pe.

    • Muhakanire hakiri kare kuko ibintu nkibyo amaherezo biramenyekana kandi ufashwe uzicuza ushwarwe, ube ubaye umuhemu usambuye urugo rw’umu collegue wawe mubana,,,, oya reka reka muhakanire ntazongere no kukuvugisha!! nukomeza urya ibye uzabiriha bitari ibyo azabikuryoza!!!

  • Nta kosa wakoze, ahubwo iyo utamurega wari kubyicuza naho uyo muryango ukwanga wihorere wewe urebane nibyo amategeko akwemerera ahasigaya urebe ko utazabatsinda kuko URI UMUGABO PE, WARENGEYE UMWANA KANDI NI NGOMBWA, humura n’Imana izakujya imbere!!!

  • Reka umuginga na bene wabo w’umugabo nikimwe nkawe! Umwana w’imyaka 9 kumutera inda!Uyu mwana nawe yagize inda vuba kuko bidasanzwe kuliyi myaka cyakola hari uwo nigeze kubona wabyaye kuliyo myaka. Abana nkaba baba bafite hormoes zidasanzwe! Icyo kigoryi ahubwo kizahere mu munyururu ejo kitazafata n’abandi bana! None se wowe urumva mwongeye kubana ataba agize amahirwe yo kugira uwo mwana wawe umugore bakabyarana abandi bana! To hell with himmmmmmmmm!

  • Ahubwo uri umugome cyane kumurusha none se gufungisha umugabo wawe akamara imyaka mugihome byajyaga kungura iki?ABANTU TUJYE TUGIRA UBWENGE TUMENYE NIBYO TUVUGA ….uti naramufungishijije, iyo myaka se yamaze mugihome uzayimugarurira?????inshuti nziza zibana mubyiza nibibi, kandi ibyaye ikiboze irakirigata niba koko umukunze wari kurundarunda ikigoryi cyawe yemwe ukanamuhishira, mukabiganiraho….naho ntiwatubesha ko wafungisha umuntu ukunda…umva simukigo ngororamuco wamwohereje ni muburoko….wari kwicara ukarera abana bombi ….intare iraguyagurwa, nawe ukamuguyaguya akagufasha mukaryumaho kandi ubuzima bugakomeza.

    iwabo kukwanga bafite impamvu….wabiciye umwana(kuba mugihome) umushyira nohanze, wabikoze kuko wari ukunze umukobwa wawe….nabo barakwishyura ko wabafungishirije umwana. ariko uzi gufungwa????? ariko abashakanye igihe habayeho ikibazo bari bakwiye kujya batishyira hanze, mujye mwibuka isezerano muba mwaragiranye….ngo tuzabana mubibi no mubyiza,waba uri muzima cg urwaye…..wowe urumva umuntu yafata umwana wa 9 ans ari muzima koko, noneho se niba utamukunze ngo umuguyaguye muri iryo sayo ry’ibyaha ninde wundi uzabimufasha???? ni abacungagereza, nyamuneka tugire ubwenge ntitukagire uko undi agize.

  • Hari igihe abashakanye bagirana ibibazo biturutse ku mpamvu zo muburiri ariko ntibabashe kubibwira abo hanze, nyamara hari igihe bituruka k’umugabo nawe nta ruhare yabigizemo wenda bitewe n’imihindagurikire y’umubiri ishobora guterwa n’uburwayi runaka. rero niba wowe mugabo ujya ugira ikibazo mu gutera akabariro, itakibyuka, cyangwa se ujya ucika intege, nakurangira ivuriro wasangamo umuti wa kizungu ukakuvura, ukamera nk’umwana muto. niba ufite icyo kibazo mpamagara kuri 0728939828 cyangwa whatsapp 0788939828. Niba uri i Kigali byakoroha kuko niho bakorera.

  • Nsomye inama hano agahinda karanyica pe! Abantu sadiques burya koko babaho! Iyi nkuru sinibaza ko ari impamo, kuko ari impamo sinumva ukuntu umubyeyi wabyaye, yakongera gukunda umugabo WAMWANGIRIJE umwana utaranagera mu myaka y’Ubukuru. Umwana w’imyaka 9, umufashe ku ngufu ni nk’aho yaba AMWISHE. Wa mugore we, bifate nk’aho umugabo wawe yakwiciye umwana. Umwicanyi wese agomba guhanwa kandi bihanukiriye. Ahubwo bene uwo aba agomba gufungwa burundu ngo atazagira n’undi mwana yangiza. Ikindi gishoboka ni uko yaba arwaye. Umugabo ukuze wurira umwana w’imyaka 9 ni uko mu mutwe we haba hadakora. Bene uwo aba yagombye kujyanwa mu bigo bivura indwara zo mu mutwe, akajyanwa kure y’ahari abana ngo atazava aho agira undi YICA.
    Uwo mugore usaba inama zidasobanutse, ngo aracyakunda umugabo WAMWICIYE UMWANA, nawe arwaye mu mutwe. Namugira inama yo kwitarura akareba ahantu hatuje akitekerezaho neza, akibaza ibyo arimo niba atarasara byeruye.
    Ndamusaba kandi kwegera uwo mwana we ashaka gusa n’aho yibagirwa ibyamubayeho, akamusaba imbabazi, akamuhoza amarira kandi akamurera WENYINE nta wundi mugabo amuzanyeho, agatandukana bidasubirwaho n’uwo wamwangirije umwana.

    Abagore bamwe simbumva: ngo akunda umugabo wamufatiye ku ngufu umwana koko? Ngo arashaka umwana? Yabuze abakobwa hanze cg abagore yatera inda, ni ngombwa kwangiza umwana hejuru y’uko urushako rwanyu rutabonye umwana? Kwikunda kwa bamwe we??? Ubwo se uwo mugore yakwemezwa n’iki ko uwo mugabo atanafata n’abo babyarana ku ngufu? Rimwe na rimwe Imana ishobora kukwima urubyaro kuko izi ubuswa bwawe, ko aho kubarera wabiraramo ubafata ku ngufu, igahitamo kubakwima!

    Inama mugore: Uracyari aho utarajya gusinyira gatanya?
    Imitungo ntacyo ivuze hejuru y’ubuzima bw’umwana w’imyaka 9 wangijwe, n’iyo yaba atari ni uwawe ayo ni amahano!
    Umuryango w’uwo mugabo wumva ko amakosa yakorwa umuntu ntahanwe ngo ni uko ari umwana wabo, nabo nabarega UBUFATANYACYAHA cg UBUSHYIGIKIRACYAHA nabo bagahanwa.

  • Ariko narumiwe kabisa. Kumva umugore agirira impuhwe umugabo wamwangirije umwana!!!!!
    Kanuma n’abandi bameze nkawe, muri abasazi, baca umugani ngo uhishira umurozi, akakumaraho abana.
    Bishoboka bite ko umuntu yaceceka ibintu bimeze bitryo? Harya ngo ni ugushyira hanze umuryango? Ubwo se mwene uwo muntu muvuga ko babikira ibanga aracyari umuntu?
    Si nka murumuna wanjye mbona utagira icyo yitayeho, ugasanga yasize umugabo n’umwana (yahatahanye kuri uwo mugabo) bonyine kandi umwana we n’igikumi n’ubwo bwose afite imyaka micye. Abagore badafite ubwenge we!!!! icyo nzi cyo nuko mfite umwana nabyaye kuri ubwo buryo namwizirikaho mpaka.

  • Kanuma ko ubabajwe n’uko uwo mugabo yafunzwe, umwana wangijwe we ntumutekereze? Ari uwawe bangije wabyihorera? Aka ni ka gahwa kari ku wundi. Uyu mugabo w’umugome si ugufungwa gusa, ku bwange yari akwiye kwicwa. Kwangiza uruhinja nyakunyagwa iyo ajya gushaka abakuze. Kanuma nakumvise nawe wakora nkibi.

Comments are closed.

en_USEnglish