Digiqole ad

Umurundi Dudu utegura igitaramo mu Rwanda ni muntu ki?

Nk’uko bigaragara ku rukuta rwe rwa facebook tariki ya 07 Nzeli 2014, Umuhanzi Dudu yateguye igitaramo yise “Stand for Jesus Outreach” aho azaba ari kumwe n’itsinda rye rya muzika bakorana rizwi nka “G.S Crew” kuva i Bujumbura ndetse n’abahanzi bo mu Rwanda nka Aime Uwimana, Patient Bizimana, na Korale Alarm Ministries, iki gitaram kikazabera kuri “Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Dudu yatangiye gukunda umuziki akiri muto.
Dudu yatangiye gukunda umuziki akiri muto.

Dudu ubusanzwe ari na Producer w’indirimbo z’amajwi dore ko ariwe uherutse gukora indirimbo yakoranye na Patient Bizimana bise “Nushimwe”, akaba ari nawe wakoze indirimbo nyinshi z’itsinda “Redemption Voice” zirimo iyameneykanye cyane ikanakundwa yitwa “Yuguruye ntawugara”.

Dudu ukunda no kwitabira ibitaramo bitandukanye bibera hano mu Rwanda azaba abaye Umurundi wa kabiri ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uteguye ndetse agakorera igitaramo mu Rwanda nyuma ya Apostle Apolinaire wagikoze umwaka ushize wa 2013.

Dudu yavutse tariki ya 27 Nzeli 1981 mu Mujyi wa Bujumbura, mu gihugu cy’u Burundi, amazina ye yuzuye akaba ari Dudu T. NIYUKURI, akaba yarakuze akunda umuziki kuva mu bwana bwe akunda kuririmba. Yatangiye kuririmba ku myaka 10 aririmba mu rusengero Se umubyara yari Pasitori, aho akaba ari naho yatangiye kwigira gucuranga Gutari.

Dudu yakomeje gukura akunda cyane umuziki, mu mwaka wa 1995 yaje kujya kwiga muzika muri “Music Youth Center”.

Mu mwaka wa 1998, Dudu yaje gukizwa aha ubuzima bwe Imana, Mu mwaka wa 2001, yagizwe umwe mu bayobozi mu rusengero aho yashinzwe kuyobora igice cya muzika harimo ibyo kuramya no guhimbaza, ibi bikaba byaratumye azenguruka igihugu cy’u Burundi hafi ya cyose agenda yigisha ibyo kuramya no guhimbaza Imana.

Kubera gukunda umuziki cyane no gushaka gukomeza gukorera Imana, Dudu yagize amahirwe yo kujya Johannesburg, mu gihugu cya Afurika y’Epfo amara yo imyaka ibiri yiga mu ishuri rya “Academy of Sound engineering College”, avana yo impamyabumenyi mu bya muzika mu ishami rya “Operating sound engineering”.

Kuva mu mwaka wa 2008, asoje amasomo muri Afurika y’Epfo yagarutse mu Burundi atangira gukora ibihangano by’abahanzi batandukanye Fabrice Nzeyimana, David Nduwimana, Peace-Nadine Ningabire, Fortrant Bigirimana, GMP team, Redemption Voice nk’uwabigize umwuga.

Mu mwaka wa 2011, nibwo yasohoye album ye yambere yise “Jubilee”, ikaba ari nayo album y’amajwi aheruka gusohora, gusa umwaka ushize akaba yarasohote indi album y’amashusho (video) mu gitaramo yakoreye i Burundi.

Ikirango cy'igitaramo Dudu arimo gutegura.
Ikirango cy’igitaramo Dudu arimo gutegura.

Kanyamibwa Patrick
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Amavubi oyeeee, abakunzi bawe tukuri inyuma usubireyo nta mahwa kandi wadwingiye igihe kabisa.

Comments are closed.

en_USEnglish