Digiqole ad

“Umurengwe urica, intugu zarakuze zisumba ijosi…” – Perezida Kagame

Mu masengesho yo gusengera igihugu cy’u Rwanda yabereye i Kigali kuri uyu iki cyumweru, Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukora cyane, asaba abayobozi b’igihugu gukorera hamwe mu nyungu z’abaturage, agaya abakora bigwizaho umutungo ndetse n’abarenzwe bibagiwe ibihe bibi banyuzemo.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame (Urugwiro)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame (Urugwiro)

Aya masengesho yitwa ‘Breakfast Prayer’, akaba ategurwa n’ihuriro ry’amatorera “Rwanda Leaders Fellowship” yari ayobowe na Pastori Antoine Rutayisire, akaba yari afite insangamatsiko igira iti “Yesu ni we nishimiye yambereye ubuhungiro, ntacyankuramo amahoro yambereye ubuhungiro.”

Aya masengesho yabimburiwe n’impine z’ibikorwa by’ingenzi u Rwanda rwagezeho mu mwaka wa 2014, mu magambo make bikaba byagejejwe ku bayobozi bari aho na Hon. Francoise Mukayisenga.

Bimwe mu bikorwa byavuzwe Imana yafashijemo u Rwanda mu mwaka ushize, hari ukuba rwarabashije kohereza ingabo zijya kugarura amahoro aho atari hirya no hino ku Isi, kuba Imana yararufashije gusoza manda yarwo rwari rufite mu kanama ka UN gashinzwe umutekano ku Isi, iterambere ryagezweho mu byiciro binyuranye haba mu burezi no mu buvuzi, ndetse n’ingendo Perezida Kagame yagiyemo hirya no hino ku isi ajya guhahira Abanyarwanda.

Hon Mukayisenge yasabye ko muri uyu mwaka, Imana izakomeza kuba hafi u Rwanda ati “Nubwo twageze kuri byinshi, urugendo ruracyari rurerure turacyakeneye ukuboko kw’Imana. Nk’uko yagendanye n’Abisilaheri, twizeye ko izagendana natwe nk’Abanyarwanda.”

Abasenze bose bashimiye Imana ku byo u Rwanda rwagezeho, basaba Imana kururinda, no guha amahoro Abanyarwanda.

Mu isengesho rikuru, Pastori Antoine Rutayisire yabanje gushima umwanya Perezida wa Repubulika aba yahaye aya masengesho akaza kuyitabira. Yavuze ko akamaro k’iri sengesho bigoye kukabarira mu mibare ifatika ariko ngo karakomeye cyane.

Rutayisire yibanze ku ijambo ‘GUSHYIRAHAMWE’ (Convergence), aho yavuze ko ubuyobozi bw’Imana ‘Theocratie’ n’ubutegetsi butangwa n’abaturage ‘Democratie’ bitandukanira ku kuba ubw’Imana burangwa no kujya inama, ubundi bukarangwa n’abatavuga rumwe nabwo ‘Opposition’.

Yavuze ko amasengesho nk’aya ajyanye n’imihango yakorwaga mu gihe cy’ubwami mu Rwanda, aho hari inzira zimwe z’ubwiru zarimo guhura n’abaturage bakishima bagakora imihango yo guhesha igihugu umugisha, kandi ngo ibyo byatumye u Rwanda rukomera.

Yagarutse ku isengesho ry’Umwami w’u Rwanda Mutara wa III Rudahigwa ufatwa nk’intwari, mu isengesho rye akaba yarasabaga abayobozi gukunda abaturage, kubaha Imana ndetse n’u Rwanda arutura Imana.

Iyi ndangagaciro ya Rudahigwa ngo isa neza n’imigenzereze ya Perezida Paul Kagame aho afata umwanya akajya gukemura ibibazo by’abaturage, ngo bikaba bitandukanye na Perezida Habyarimana Juvenal wagezwagaho ikibazo akavuga ko inzego zibishinzwe zizagikemura.

Patori Rutayisire yigishije ku gitabo cya Steven B. ‘Ibitangaza by’Abayahudi’ (Jewish Phenomenon). Uyu mwanditsi ngo yasanze ku isi abantu bakomeye, abakire, abahanga benshi ari Abayahudi, ngo nta kindi cyabiteye uretse kubiharaira no kubaha amategeko y’Imana.

Rutayisere yigishije ibijyanye n’amabanga 7 yo kubaho mu buzima ndetse n’andi 7 yo kubaho mu buyobozi.

Yavuze ko umuyobozi mwiza areba inyungu z’abo ayobora, ntagomba kurengwa ngo yibagirwe, ntagombwa kugira inshoreke, ntagomba gushaka inyungu ze bwite, ntagomba kwishyira hejuru ngo yibagirwe Imana, ibyo byose akaba yabisabiye abayobozi b’u Rwanda kuva kuri nyumbakumi kugera kuri Perezida ahanini abisanisha n’inyigisho z’igitabo cya Mosi (Moise).

Perezida Kagame, mu yongeye kwifuriza umwaka mwiza Abanyarwanda n’inshuti zabo, akaba yavuze ko aya masengesho ari umwanya wo gushima ibyagezweho no gusaba Imana imbaraga kugira ngo izageze igihugu ku bindi.

Yasabye buri wese gutekereza ibyagezweho no kwibaza uruhare yabigizemo kugira ngo arusheho kubyiyumvamo kandi birambe. Yavuze ko amateka y’u Rwanda ariyo agomba kuranga Abanyarwanda, amateka mabi n’amaza, ariko avuga ko ubu u Rwanda rukwiye kurangwa n’ibisubizo rwashatse ngo rugere ku byiza.

Perezida Paul Kagame yasabye ko abayobozi bakorera hamwe, mu nyungu z’abaturage , ati “Jyewe ntabwo ndi Umupasitori nka Rutayisire ariko dufite aho duhurira (convergence). Politiki jyewe ni yo Gatigisimu nigisha, kuki ikiza mu mwuka (morally) kuki kitaba kiza muri politiki?”

Yasabye Abanyarwanda guharanira kuba abicara ku meza y’icyubahiro aho kuba udupapuro twandikwaho ibisabwa n’abakiliya (menu), ndetse yabasabye kurwanira ukuri mu gihe ari ngombwa.

Perezida Kagame yanenze abantu barenzwe, bibagiwe ibihe banyuzemo.

Yagize ati “Abantu bararengwa bakibagirwa vuba, umurengwe burya urica! Hari abantu bakora ibintu ukayoberwa…Abantu bararengwa, intugu zigasumba ijosi bagashima ibyo bo bagezeho ubwabo, abantu bararengwa bakibagirwa aho bavuye.”

Yavuze ko akunda inyigisho zo muri Bibiliya ariko ngo hasigaye ko abantu abantu bazishyira mu bikorwa.

Yagize ati “Nkunda inyigisho nyinshi ziri muri Bibiliya igisigaye ni uko twe nk’abapasitori n’abakiristu tuzishyira mu bikorwa.”

Perezida Kagame yongeye kubwira abanyamahanga ko batagomba gutobera u Rwanda uko babyumva.

Yagize ati “Hari abakorera u Rwanda imisozi kandi n’iwabo atari shyashya. Nta we dufitiye umwenda w’ukuntu twabaho, nta n’uwo dufitiye umwenda wo kugira ngo atubesheho. Imbaraga z’Imana zonyine zigomba kudufasha kubaho.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • MUGIZE NEZA KUVUGA KO ISENGESHO ARI INGENZI KANDI, PRESIDENT WACU N’UMUHANGA, ICYO MBONA N’UKO ABAMWUNGIRIJE BATAMUSHYIKIRA MU BUHANGA BWE, NICYO CYIMUTERA KUBONA ABARENZWE. IBYO AVUGA N’UKURI: NYAKUBAHWA MUZASHYIREHO ISHURI RYIGISHA ABANTU KUMENYA KUBAHO MU BUKENE NO MUBUKIRE NTAWE UHINDUYE IMVUGO, IMYITWARIRE NDETSE N’IMIBEREHO.

    UMUSHONJI UFUNGUZA IYO UMUHAYE AKARYA AGAHAGA NTABA AKIVUGA MURI RYA JWI YASABISHAGA. AZA AVUGA ATI MWAMFUNGURIYE BANTU B’IMANA MWANGIRIYE NEZA KO IMANA IZABIBITURA,…. NONEHO WAMUHA AGAHAGA UKANAMUKORERA IBYO ASANGIRA N’ABIWE, ARAVUGA ATI URI UMUNTU MWIZA, NANGE MBIFITE NATANGA, KANDI NIKIRA NZAGUKIZA, HARI IMANA MWUMVA AZANA MUBYO ASHIMIRA? REKA RERO UMUHE AKAZI AKORE UMUFASHE KUBIKA YIZIGAMIRE MAZE NABONA INYUNGU NYINSHI AZONGERE AGUSUHUZE AZAKUBWIRA ATI NAWE URAKABYA, UBU SE NGE ICYO NTAKWIMARIRA N’IKI? NTANAMAZAWE NKENEYE, HARI ABO TURI MU RWEGO RUMWE….., NTAMENYE KO URWO RWEGO AGEZEMO WAMUFASHIJE KURUGERAMA AKAZANAKUBWIRA KO NTAKANYA KO G– USENGA YABONA, ABA YATEMBEREYE…. UKO YUMVA NTA MANA AGIKENEYE NTA N’UMUNTU ABA AGIKENEYE, UWO MUNYAMURENGWE W’URUTUGU RWASUMBYE IJOSI, NTIWAMWAMBURA IBYO WAMUHAYE UKABIHA BABANDI BAGISABIRIZA, KO HARI UBWO UMUBWIRA KO ARENZWE AKABA YANAKWIRENZA?

    NYAKUBAHWA IBYO MUVUGA NDABYUMVA, UMURENGWE URICA.

  • Twishiye iyo gahunda yamasengesho yo gusabira igihugu,kdi gushyira hamwe nibyo bizatuma turushaho guteza urwanda rwacu imbere.

  • UMURENGWE URICA, UBWO PERESIDENT abivuze nibyo umurengwe urica ko Nyakubahwa izo ntugu zasumbye amajosi zizatumara. Zirasuzugura. Igihe cyose President agira ijambo ryiza risobanutse ryuzuye ubwenge, Nyakubahwa sinzi niba mu Rwanda hari undi munyabwenge nkamwe uhaba wakora nkamwe, Muzadutegeke nibura kugeza ubwo Imana izabishaka.

  • Nyakubahwa President wa Republic gira umugisha amagambo yuzuye ubwenge.Pastor Rutayisire nkunda Impanuro zirenze ubwenge Imana ikwongerere

  • Ntinya amasengesho abera mu mahoteli. Ubundi abasenga bajya mu kiliziya, munsengero cyangwa mu misigiti. Ariko ibi sinzi niba ar amajyambere cyangwa kudatinya imana. Mu madini yose haba insengero zabigenewe, ndaba ibi koko nibyo munsobanurire? Murakoze .

    • icyo si ikibazo Imana Iba hose

    • Wowe urafite ikibazo cy’imyumvire ipfuye cyane .

  • Biranshimishije kuba nyakubahwa azi ukuri,twe twarumiwe ahubwo nabadukize bataratumara kuko baraturiye, baririra bahaga bakajya gutekinika barata ibyo batakoze

  • Ibi birahwanye nk’amazi n’ifu. Rutayisire na Kagamé kabisa rwose barahwanye..Baratahiriza umugozi umwe!!!

    Ariko Yesu ntabwo bamuvuzeho!! Mbese bariya bose barakijijwe da??!!

  • @Benito, we are the temple of Lord. turi insengero z’imana. gusenga ntibisaba ikizu, itorero s”inzu. njyewe, wowe iyo turi hamwe tuba itorero.

    HE and Canon Antoine no comment… we only for you more blessing upon you.

    • That means “institutions means nothing??” There is a reason why churches, mosquees and temple are buit. Blessings upon you too!

  • HE Muzehe wacu ndamwemera.

  • Mu iterambere ryacu, hari abagirango bagize uruhare kurusha abandi ariko ibyo byaba aribyo byose ntago bituma umuntu akuza intugu kuko buri munyarwanda wese yagize uruhare kandi n’abakoze ibikomeye nka Perezida wacu akomeza kwicisha bugufi

  • Nibyo Perezida wacu yicisha bugufi, ariko n’abategetsi bo mu nzego zo hasi kubera kumutinya baragerageza, kuko iyo bashatse guhemukira umuturage no kumusuzugura bahita bagira ubwoba ko yabarega mu nego zo hejuru bikabakoraho. HE yahesheje agaciro umuturage.

  • Uh,kukise mutuma barengwa cyane,kandi hari nabashonje cyane,hariho icyintu Ngo cyo kwihimura imyaka abantu bamaze mubuhungiro,bibohoye iki!.

  • Harya intwari zihakomoka ubwo zabagejeje kuki?

  • Harya intwari zihakomoka ubwo zabagejeje kuki?

  • Ibi kabisa ni ibyigiciro. Imana niyo nkuru, tugomba kuyiragiza mubihe byose bad or good! Ariko dushyira mungiro ibyo twigishwa muri Bibiliya ndetse Nandi mategeko agenga imiterere myiza ya kimuntu (loi naturel). Be blessed!

Comments are closed.

en_USEnglish