Digiqole ad

Umunyarwanda Mizero uhanga imideli ari guhatana muri ‘Kenya Fashion Awards’

 Umunyarwanda Mizero uhanga imideli ari guhatana muri ‘Kenya Fashion Awards’

Umunyarwanda Mizero ari guhatana ibigembo nk’umuhanzi w’imideli mu karere

Umunyarwanda Mizero Cedric ari guhatanira ibihembo by’abahanga mu guhanga imideri mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba mu irushanwa rya ‘Kenya Fashion Awards’ ryo mu gihugu cya Kenya. Ibirori byo gutanga ibihembo biteganyijwe kuwa 7 Ukwakira 2017 I Nairobi muri Kenya.

Umunyarwanda Mizero ari guhatana ibigembo nk'umuhanzi w'imideli mu karere
Umunyarwanda Mizero ari guhatana ibigembo nk’umuhanzi w’imideli mu karere

Uyu munyarwanda ari guhatana mu kiciro kizwi nka ‘EA Designer Of The Year 2017’cy’Umuhanzi w’imideli uhiga abandi mu karere ka Africa y’Uburasirazuba.

Mizero Cedric yabwiye Umuseke ko yishimiye gushyirwa ku rutonde rw’abari guhatanira ibi bibembo kuko bigaragaza intambwe imaze guterwa mu ruganda rw’imideli rwo mu Rwanda.

Avuga ko nta marushanwa yabayeho ngo bahatane ariko ko yinjijwe muri ama marushanwa kubera ibikorwa bye asanzwe akora.

Ati “Bagendeye ku bikorwa maze gukora muri uyu mwuga. Ku giti cyanjye narabyishimiye cyane ndetse byanyeretse ko hari abashima akazi mba nakoze.”

Ni ku nshuro ya mbere umunyarwanda agiye guhatana muri iri rushanwa rimaze imyaka itanu rikorwa. Kuri Mizero  ngo  byerekana ko hari intambwe ubuhanzi bw’imideri mu Rwanda bumaze gutera.

Ibikorwa byo gutora bikorerwa kuri internet bikazarangira tariki ya 30 Nzeri ariko ibihembo bigatangwa mu Ukwakira. Gutora bikorerwa kuri internet.

Mizero ni umwe mu bahanzi b’imideli bamaze kubigira umwuga, yavukiye mu  ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rusizi. Avuga ko guhanga imideri abikomora kuri nyina wari umudozi w’imyambaro.

Yize amashuri abanza i Mushaka, ayisumbuye ayiga mu rwunge rw’amashuri rwa Kigombe, yize n’ubugeni mu ishuri rya ‘Académie de Beaux Arts’ i Kinshasa.

Yamuritse imideli ye mu bitaramo bitandukanye birimo ‘Kigali fashion week’, Redcarpet fashion show, Collective Rw fashion week.

Imideli ya Mizero yamuritswe muri Collective Rw fashion week
Imideli ya Mizero yamuritswe muri Collective Rw fashion week

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Courage Ced.ndagutora

Comments are closed.

en_USEnglish