Digiqole ad

Umunyamabanga wa FERWAFA yagejejwe imbere y’ubushinjacyaha

 Umunyamabanga wa FERWAFA yagejejwe imbere y’ubushinjacyaha

Olivier Mulindahabi umunyabanga wa FERWAFA ubu uri mu butabera

Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Gashyantare 2016, Police yashyikirije Ubushinjacyaha bwa Nyarugunga umunyamabanga wa FERWAFA, Mulindahabi Olivier na Eng Muhirwa Adolphe, bakekwaho ruswa mu itangwa ry’isoko ryo kubaka Hoteli y’iri shyirahamwe.

Olivier Mulindahabi umunyabanga wa FERWAFA ubu uri mu butabera
Olivier Mulindahabi umunyabanga wa FERWAFA ubu uri mu butabera

Bitewe no kuba uwunganira Mulindahabi (Me Munyemana Gatsimbanyi Pascal) atabashije kuboneka, Mulindahabi ntiyahise atangira kubazwa.

Biyo ubushinjacyaha bwatangiriye kuri Eng Muhirwa Adolphe wari warahawe ikiraka cyo kwiga isoko ryo kubaka iyi Hotel y’inyeyeri enye.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yabwiye itangazamakuru ko ingingo ya 647 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ni ugufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, icyenewabo cyangwa urwango ari yo igiye gukoreshwa mu gukurikirana aba bagabo.

Tariki 8 Gashyantare 2016 nibwo Mulindahabi Olivier na Eng Muhirwa Adolphe batawe muri yombi na Police.

Iyi  Hotel y’inyenyeri enye (4-Star hotel) ifite ibyumba 88, igombaga kubakwa mu ngengo y’imari ingana na Miliyari enye, zatanzwe na FIFA, ikubakwa mu kibanza cyahoze ari icya Police, kiri iruhande rw’inzu ya FERWAFA.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Humura uzabatsinda jamaaa

Comments are closed.

en_USEnglish