Digiqole ad

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke mu maboko ya Polisi

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana J Pierre ari mu maboko ya Polisi akekwaho gushaka guha ruswa umukozi w’urwego rw’umuvunyi ingana n’ibihumbi 800 ngo asibanganye dosiye imushinja imitungo atunze itazwi na Leta.

umuvugizi w’urwego  rw’umuvunyi  Jean Pierre Nkurunziza

umuvugizi w’urwego rw’umuvunyi Jean Pierre Nkurunziza

Kuri uyu wa gatanu tariki 2 Kanama, umuvugizi w’urwego rw’umuvunyi Jean Pierre Nkurunziza yatangarije abanyamakuru ko Polisi y’igihugu ariyo imucumbikiye, nyuma yo gufatwa atanga ruswa ku mukozi wari umaze iminsi avuye Nyamasheke gukurikirana imitungo y’uwo muyobozi itaramenyekanishijwe muri uyu mwaka.

Nkurunziza yagize ati “Umukozi w’urwego rw’umuvunyi yabimenyesheje inzego zimukuriye ko bamwemereye ruswa, maze bafata ingamba zo ku muta muri yombi, nibwo bifashishije polisi nayo imufata amaze gutanga 800 000, muri miliyoni n’igice yari yemeye kuzaha umukozi w’urwego rw’umuvunyi.”

Akomeza avuga ko nyuma yo gutanga ibihumbi 800 andi ibihumbi 200 ngo yari kuyatanga muri uwo mugoroba, naho ibindi bihumbi 500 asigaye yari kuzayatangwa nyuma yo kuburizamo dosiye imushinja kuba ataramenyekanishije imitungo ye muri uyu mwaka.

Tariki ya 30 Nyakanga 20013, nibwo Ndagijimana yaje gutanga ruswa ndetse ahita anatabwa muri yombi.

Kuri uyu wa gatanu nibwo yashyikirijwe ubushinjacyaha bugomba gushaka ibimenyetso simusiga bimushinja iki cyaha, ubundi akzashyikirizwa ubutabera.

Urwego rw’umuvunyi rusaba buri munyarwanda kuba yatanga amakuru aho abonye batanga ruswa kuko idindiza iterambere ry’igihugu, rukaba kandi rwishimira ko abayobozi bagera kuri 80% bamaze kumenyekanisha imitungo yabo .

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW

en_USEnglish