Digiqole ad

Umuntu wishe umwana akica umubyeyi ni we dukwiye kwita ‘umusazi’- Min Nyirasafari

 Umuntu wishe umwana akica umubyeyi ni we dukwiye kwita ‘umusazi’- Min Nyirasafari

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yabivugiye mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Min Nyirasafari avuga ko umuntu wishe umubyeyi, akica umwana akwiye kwitwa umusazi
Min Nyirasafari avuga ko umuntu wishe umubyeyi, akica umwana akwiye kwitwa umusazi

Muri uyu muhango wabawe mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri Nyirasafari yagarutse ku bugome bw’indengakamere bwabaye muri Jenoside.

Yagize ati “Nta kuntu umuntu muzima ufite ubwenge yica umwana, akica umubyeyi, ubundi abo ni bo twagakwiye kwita abasazi [ubu babita abarwayi bo mu mutwe].”

Avuga kandi ko hari bamwe mu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ariko ko ntawe ukwiye kwemera ko mugenzi we aguma muri uwo mwijima kuko ari wo waroshye u Rwanda mu manga ya Jenoside.

Ati “Nka Leta yacu ndetse n’undi munyarwanda wese dufite inshingano zikomeye zo kuvana ubwo burozi mu mitwe y’abagifite ingengabitekerezo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene wari witabiriye uriya muhango, yibukije amwe mu mateka yahembereye urwango Abahutu bagiriye Abatutsi, avuga ko ari ibikorwa byatangiye kera.

Yagize ati “Gushaka gutsemba Abatutsi no kubamaraho ntabwo ari ibyo muri 1994 kuko byatangiye mu 1959. Parmehutu yarigishaga igakoresha itanganzamakuru n’imiryango ya kiliziya nka rejiyo Mariya nubwo wenda mwebwe abadivantisti mutazi icyo bivuga,..

Inyandiko zitwa Jyambere zaratangwaga mu ma Paruwasi n’ejo nahoze mbivuga i kabgayi. Ijambo gutsemba ryatangiye mu 1959 kandi Parmehutu yifashishije kiliziya cyane.”

Gashayija Justin wari uhagarariye itsinda Zirikana Kabagari banategura icyi gikorwa ndetse na Nzeyimana Jonas bagaragaje uburyo jenoside yakozwe mu bice bya Gitwe na Nkomero kandi baravugaga ko ari ahantu ubutumwa bwatangiriye.

Jonas yagize ati “ Icyantangaje ni ukuntu nahuye n’igitero bakambaza ibyangombwa nkababwira ko ntarageza imyaka nyamara umugore umwe wari ukirimo akavuga ko umugabo ugejeje igihe cyo gufata ibyangombwa ashobora ku mupima akabimenya…

Numvise avuga ngo bajye kuzana ikoroboyi ngo agire ibyo apima nubwo ntabyo yakoze bivuze ko uwo mugore ari we wari ugiye gutuma namburwa ubuzima bwanjye.”

Umurenge wa Mukingo by’umwihariko akagari ka Nkomero bizwi ko ari agace gatuwe n’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi benshi, bavugaga ko bazi Imana kandi bakiranutse.

Ibi ariko ntibyabujije bamwe kwiyambura indangagaciro gikristu bakajya kwambura ubuzima bagenzi babo.

Minisitiri Nyirasafari yaje kwifatanya n'abaturage kwibuka
Minisitiri Nyirasafari yaje kwifatanya n’abaturage kwibuka
Bashyize indabo ahashyinguwe inzirakarengane
Bashyize indabo ahashyinguwe inzirakarengane
Babanje kubunamira no kubazirikana
Babanje kubunamira no kubazirikana
Nzeyimana Jonas yagarutse ku itotezwa ryakorerwaga Abatutsi muri kariya gace
Nzeyimana Jonas yagarutse ku itotezwa ryakorerwaga Abatutsi muri kariya gace
Basabwe kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside
Basabwe kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside
Umuyobozi w'akarere Ntazinda Erasm yabwiye abacitse ku icumu batishoboye ko Leta izakomeza kubaba hafi
Umuyobozi w’akarere Ntazinda Erasm yabwiye abacitse ku icumu batishoboye ko Leta izakomeza kubaba hafi
Dr Bizimana yavuze ko Jenoside yateguwe kera
Dr Bizimana yavuze ko Jenoside yateguwe kera
U Rwanda ruri mu minsi 100 ya kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
U Rwanda ruri mu minsi 100 ya kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW/NYANZA

0 Comment

  • Nyanza ntako muba mutagize rwose

  • Minister Nyirasafari akwiye kwibaza neza ku buhamya bwe. Ahandi ku isi iyo bigaragaye ko umwicanyi ari umusazi, ntashyirwa muri gereza ajyanwa mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

  • Birababaje kwica inzirakarengane zidafite uruhare na ruto mu ntambara, ariko ku isi hose ubu intambara zica abasivili ku kigero kirenze 95% ugereranyije n’abasirikare. Utangije intambara uwo ari wese ubu aba abizi neza ko igiye kumara abanyantege nke b’abasivili, icyaba kigamijwe icyo ari cyo cyose. Nimurebe ibibera muri Syria, South Sudan, Centrafrica, Afghanistan, Irak, Nigeria, Gaza, Libya, yemen, Somaliya, RDC, n’ahandi n’ahandi. Ni ibiki bitari ukwibasira inzirakarengane z’abasivili? Iyo ibitaro byuzuye abarwayi cyangwa inkambi yiganjemo abagore n’abana n’abadaza birashishijwe indege cyangwa za missiles karahabutaka, biba bitaniye he no kubicisha intwaro gakondo, ko mbona bimwe byitwa ubunyamswa n’ubusazi, ibindi ngo bikitwa degats collateraux z’intambara nziza zifite impamvu. Aujourd’hui, qui dit guerre dit necessairement crimes de guerre et crimes contre l’humanite’.

  • Kuki interahamwe na Ex-FAR batigeze bigira ku rugero rwiza rw’ingabo za RPF? Zo nta mwana, umugore cyangwa umusaza zahutazaga. Byaba mu ntambara yo kwibohoza, byaba muyo kurwanya abacengezi, ndetse n’iyo kujya gucyura impunzi zari zarahejejwe muri Kongo. N’isi yose iracyatangarira discipline y’ingabo zacu, ari nayo mpamvu badushinga kujya kubungabunga amahoro mu bihugu byinshi bya Afrika na Haiti.

  • Kuva techniques za guerilla zakwinjizwa mu buryo bwo kurwana, ni ukuvuga kuva ku ntambara ya Mao Zedong yo kubohoza Ubushinwa, intambara zose zabaye kuva ubwo zirimbura imbaga y’abasivili iyo zimaze igihe kirekire, kuko abasirikare baba barwana bavanze n’abasivili, kandi bamwe bambaye gisivili. Hose ku isi, ubu buri nsinzi iba iherekejwe n’imivu y’amaraso n’amarira.

  • Ariko ni kuki twumva ko hari icyiciro cy’abantu b’inzirakarengane bashobora kwicwa bikabonerwa igisobanuro? Kuba wakwica umusore cyangwa inkumi, umugabo w’igikwerere cyangwa umugore w’ijigija, umukecuru cyangwa umusaza, uwubatse cyangwa umuseribateri, umwana cyangwa umuntu mukuru, umuntu muzima cyangwa umurwayi, ibikwiye kubonerwa igisobanuro cyumvikana kandi uwishwe ari inzikarengane ni ibihe, ko no ku banyabyaha igihano cyo kwicwa ahenshi ku isi kiriho kivanwa mu mategeko ahanz? Rwose ibi bintu muzabivane mu mbwirwaruhame zanyu. Uwaremewe kwicwa ni nde? Uwakwicwa kubera ikigero agezemo cyangwa igitsina cye bikagira impamvu zumvikana kandi azira ubusa ni nde? We should remove this nonsense from our mbwirwaruhame, full stop. Umwicanyi ni umwicanyi, inzirakarengane ni inzirakarengane.

  • Iyo umuntu atishe uruhinja ariko akarwicira ababyeyi, cyangwa ntiyice abagore ariko akabapfakaza, ntiyice abarwayi akica abarwaza, ntiyice abasaza n’abakecuru ariko akica abasore n’inkumi bagombaga kuzabafasha mu za bukuru, abo bicanyi bose inyoroshyacyaha yabo ni iyihe? Ntayo Mana y’Ijuru n’isi. Abanyarwanda rwose dusohoke muri logique y’urupfu twinjire mu y’ubuzima no kuburengera!!

  • Rwose akarere ka nyanza gahunda zo kwibuka muba mwazishyizemo ingufu. Mukomerezaho duhe abacu agaciro bambuwe

Comments are closed.

en_USEnglish