Digiqole ad

Umunsi umwe w’ubuzima mu mujyi wa Gisenyi… Amafoto 100

 Umunsi umwe w’ubuzima mu mujyi wa Gisenyi… Amafoto 100

Umujyi wa Gisenyi uri mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, uri cyane cyane mu tugari twa Nengo, Amahoro, Bugoyi, Kivumu, Mbugangari, Umuganda n’agace k’Akagari ka Rubavu. Ni umujyi umaze igihe kinini nka Butare na Kigali, by’umwihariko ni umujyi w’ubucuruzi icyarimwe n’ubukerarugendo. Evode Mugunga umunyamakuru ufata amafoto k’Umuseke yarawusuye ngo akwereke ubuzima bwaho nibura mu munsi umwe.

Uyu mujyi uri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ufatanye n’umujyi wa Goma muri Congo usibye umupaka muto gusa unyuramo, wubatse ku buso busaga 12Km² n’abawutuye babarirwa mu bihumbi ijana.

Ni umujyi urimo amahoteli menshi ariko ukaba n’umujyi w’ubucuruzi bushyushye buciriritse, ubucuruzi bwaho bugatezwa imbere cyane n’uko ibicuruzwa byo hakuno ku Gisenyi usanga bikenewe cyane hakurya i Goma muri Congo aho babikunda ngo biba biri ‘qualite’, iby’i Goma nabyo bikenewe ku Gisenyi kuko usanga bidahenda cyane.

Mu gitondo kare usanga umupaka wa Petite bariere (niwo munini ubundi) wambukiraho abantu benshi cyane, bivugwa ko uyu mupaka ariwo unyuraho abantu benshi ku munsi kurusha indi yose mu Rwanda. Abarenga 10 000 bawambuka buri munsi.

Abatuye umujyi wa Gisenyi batunzwe ahanini n’imirimo inyuranye y’ubucuruzi, ubukerarugendo n’ubuhinzi mu mirenge iri mu nkengero z’umujyi nka Nyamyumba, Rugerero na Rubavu.

Dutangire twinjira mu mujyi:

Utangiye kwinjira mu mujyi wa Gisenyi
Utangiye kwinjira mu mujyi wa Gisenyi ubona ko ari umujyi usanzwe
Hari isuku igaragara ku mihanda mu mujyi
Hari isuku igaragara ku mihanda mu mujyi
Ntutinda kubona ko ari umujyi ushyushye cyane
Ntutinda kubona ko ari umujyi ushyushye cyane
 Wigiye hejuru gato ngo urebe umujyi neza
Wigiye hejuru gato ngo urebe umujyi neza
Werekeje amaso ku rundi ruhande rugana mu mujyi rwagati
Werekeje amaso ku rundi ruhande rugana mu mujyi rwagati
Mu mujyi ahubatse isoko rya kijyambere rimaze imyaka ine ritarangizwa kubera imanza zajemo
Mu mujyi ahubatse isoko rya kijyambere rimaze imyaka ine ritarangizwa kubera imanza zajemo
Ku muhanda wa cyera wo mu mujyi hagati hafi y'umusigiti
Ku muhanda wa cyera wo mu mujyi hagati hafi y’umusigiti
Harasa neza mu mujyi
Harasa neza mu mujyi
kandi hari umwuka mwiza kubera ibidukikije
kandi hari umwuka mwiza kubera ibidukikije
Ni umujyi w'ubucuruzi, aba bajyanye ibitoki byabo ku isoko
Ni umujyi w’ubucuruzi, aba bajyanye ibitoki byabo ku isoko
Aba nabo bagiye kugurisha TV yabo
Aba nabo bagiye kugurisha TV yabo
Mu mujyi rwagati haba hari urujya n'uruza buri munsi
Mu mujyi rwagati haba hari urujya n’uruza buri munsi
Muri gare nshya ya Gisenyi
Muri gare nshya ya Gisenyi
Naho haba hari urujya n'uruza cyane
Naho haba hari urujya n’uruza cyane
Uyu muhanda uri mu igira abantu benshi amasaha yose mu mujyi
Uyu muhanda uri mu igira abantu benshi amasaha yose mu mujyi
Aba ni abo ku ruhande rw'u Rwanda bashaka kwambuka bajya i Goma bajyanye ibicuruzwa runaka no kuzana ibyaho
Aba ni abo ku ruhande rw’u Rwanda bashaka kwambuka bajya i Goma bajyanye ibicuruzwa runaka no kuzana ibyaho
Ku muhanda wo kuri Petite Bariere aha ni mu gitondo kare abantu baba ari benshi
Ku muhanda wo kuri Petite Bariere aha ni mu gitondo kare abantu baba ari benshi
Uyu hari ibyo avanyeyo
Uyu hari ibyo avanyeyo
Witaruye ureba hakurya muri Congo
Witaruye ureba hakurya muri Congo
Ni umupaka uba uhuze bikomeye cyane mu gitondo
Ni umupaka uba uhuze bikomeye cyane mu gitondo
Niwo mupaka unyuraho abantu benshi cyane kurusha indi y'u Rwanda n'ibihugu birukikije
Niwo mupaka unyuraho abantu benshi cyane kurusha indi y’u Rwanda n’ibihugu birukikije
Uyu hari ibicuruzwa nawe avanye i Goma
Uyu hari ibicuruzwa nawe avanye i Goma
isenyi kandi ni umujyi uri munsi y'ikirunga cya Nyiragongo nubwo kiba kiboneka hafi ariko cyegereye Goma kurusha Gisenyi
isenyi kandi ni umujyi uri munsi y’ikirunga cya Nyiragongo nubwo kiba kiboneka hafi ariko cyegereye Goma kurusha Gisenyi
Aha ni ku gasoko k'ibiribwa karemwa cyane n'abagore bavuye muri Congo n'abo mu Rwanda baza kurangura imboga n'inyanya bajya kugurisha i Goma
Aha ni ku gasoko k’ibiribwa karemwa cyane n’abagore bavuye muri Congo n’abo mu Rwanda baza kurangura imboga n’inyanya bajya kugurisha i Goma
 Iyi Foso nini iba yazanye inyanya ntihamara umwanya bazigura cyane
Iyi Fuso nini iba yazanye inyanya ntihamara umwanya bazigura cyane
Usanga abagore buriye imodoka barangura aha abagura bakoresha cyane igiswahili n'ikinyarwanda
Usanga abagore buriye imodoka barangura aha abagura bakoresha cyane igiswahili n’ikinyarwanda
Avanyemo ibye agiye gushora hakurya i Goma
Avanyemo ibye agiye gushora hakurya i Goma
Uyu mugabo nawe ashoye inoko ze ku isoko
Uyu mugabo nawe ashoye inkoko ze ku isoko
Mu mujyi w'ubucuruzi nk'uyu mu nzira abantu bashobora kwiyumvikanira bagakora ibyashara
Mu mujyi w’ubucuruzi nk’uyu mu nzira abantu bashobora kwiyumvikanira bagakora ibyashara
Nabo bamanukanye ibyo bejeje ku isoko ry'imyaka
Nabo bamanukanye ibyo bejeje ku isoko ry’imyaka
Usanga ari abavuye mu mirenge iri hafi y'umujyi
Usanga ari abavuye mu mirenge iri hafi y’umujyi
Aba nabo hafi y'isoko bahacururije urusenda
Aba nabo hafi y’isoko bahacururije urusenda
Hari abatubahiriza amabwiriza bagacururiza ku mihanda
Hari abatubahiriza amabwiriza bagacururiza ku mihanda
 Acuruje isambaza ku mifungo
Acuruje isambaza ku mifungo
Gisenyi ni umujyi w'ubucuruzi bunini n'ubuto bushoboka
Gisenyi ni umujyi w’ubucuruzi bunini n’ubuto bushoboka
Ni umujyi w''ubucuruzi cyane ku buryo usanga aho ishyaka rikorera ari hagati mu bucuruzi
Ni umujyi w’ubucuruzi cyane ku buryo usanga aho ishyaka rikorera ari hagati mu bucuruzi
Umujyi uba uhuze cyane buri wese aba ahugiye mu bye
Umujyi uba uhuze cyane buri wese aba ahugiye mu bye
Umudozi mu kazi ke
Umudozi mu kazi ke
Anacungiye abaturanyi be avocat bacuruje imbere ye
Anacungiye abaturanyi be avocat bacuruje imbere ye
Ibice byose by'umujyi bibonekamo isuku
Ibice byose by’umujyi bibonekamo isuku
Utumamiro, imyuko, porte mentau, ibikoropesho,umweyo byose abicururiza rimwe
Utumamiro, imyuko, porte mentau, ibikoropesho,umweyo byose abicururiza rimwe
Usibye isuku hari n'inyubako zigezweho zigenda zihazamuka
Usibye isuku hari n’inyubako zigezweho zigenda zihazamuka
Isuku yaho hari abo bayikesha
Isuku yaho hari abo bayikesha
Iri mu ntego z'ubuyobozi
Iri mu ntego z’ubuyobozi
Umuhanda ugana kuri Petite Bariere amasaha y'igitondo uba uhuze cyane
Umuhanda ugana kuri Petite Bariere amasaha y’igitondo uba uhuze cyane
Nta mujyi utagira aho bita ku 'Ndege' aha ni hafi y'ahitwa mu Makoro aho abafundi n'abayede bahurira na ba Kapita
Nta mujyi utagira aho bita ku ‘Ndege’ aha ni hafi y’ahitwa mu Makoro aho abafundi n’abayede bahurira na ba Kapita
Ni nko kuvuga ngo ntiturabona akazi ngwino tuvugane turiteguye
Ni nko kuvuga ngo ntiturabona akazi ngwino tuvugane turiteguye
Mu mujyi w'ubucuruzi n'urubaho rumwe urarubona
Mu mujyi w’ubucuruzi n’urubaho rumwe urarubona
Abana batangiye ibiruhuko hano mu Majengu baba batangiye kuwutera ku gasusuruko, Gisenyi hakomoka impano nyinshi zizwi mu mupira w'amaguru mu Rwanda
Abana batangiye ibiruhuko hano mu Majengu baba batangiye kuwutera ku gasusuruko, Gisenyi hakomoka impano nyinshi zizwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda
Hano ku rugi rw'icyatsi kibisi ni iwabo mu rugo kwa Haruna Niyonzima Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi ubu ukina muri Tanzania
Hano ku rugi rw’icyatsi kibisi ni iwabo mu rugo kwa Haruna Niyonzima Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi ubu ukina muri Tanzania
Stade Umuganda yaravuguruwe igirwa nziza cyane
Stade Umuganda yaravuguruwe igirwa nziza cyane
Ni Stade yujuje ibisabwa byose
Ni Stade yujuje ibisabwa byose
Iherutse gukinirwaho imikino mpuzamahanga ya CHAN
Iherutse gukinirwaho imikino mpuzamahanga ya CHAN
 Ifite ikibuga cyo mu bwoko bwa Synthetique
Ifite ikibuga cyo mu bwoko bwa Synthetique
Ndetse n'ikibuga cyo kwitorezaho cya Sythentique
Ndetse n’ikibuga cyo kwitorezaho cya Sythentique
Stade Umuganda hamwe n'Umujyi wa Gisenyi
Stade Umuganda hamwe n’Umujyi wa Gisenyi
Hirya gato ya Stade ni mu kibuga cy'indege, urahabona umuhanda w'indege
Hirya gato ya Stade ni mu kibuga cy’indege, urahabona umuhanda w’indege
Stade hamwe n'ikibuga cy'indege
Stade hamwe n’ikibuga cy’indege
Hari bacye bagicuruza inkwi
Hari bacye bagicuruza inkwi
Ugarutse mu mujyi ukomeza kuhabona ibikorwa by'ubucuruzi cyane
Ugarutse mu mujyi ukomeza kuhabona ibikorwa by’ubucuruzi cyane
Hamwe kandi n'imirimo inyuranye ibyara amafaranga
Hamwe kandi n’imirimo inyuranye ibyara amafaranga
Hafi y'isoko ry'ibiribwa hari abakanika amagare
Hafi y’isoko ry’ibiribwa hari abakanika amagare
Abandi za Moto
Abandi za Moto
Urundi rubyiruko rukanika imodoka
Urundi rubyiruko rukanika imodoka
Amanywa yakambye karani ngufu aguye agacuho hano ari guta akuka ngo akomeze akazi mukanya
Amanywa yakambye karani ngufu aguye agacuho hano ari guta akuka ngo akomeze akazi mukanya
Akeneye ko hari abamugirira impuhwe kuko ngo atabona
Akeneye ko hari abamugirira impuhwe kuko ngo atabona
Uyu mugabo we arica isari ahekenya igisheke ari gusohoka mu mujyi avuye gucuruza ku isoko
Uyu mugabo we arica isari ahekenya igisheke ari gusohoka mu mujyi avuye gucuruza ku isoko
Aha ni ku isoko rikuru rya Gisenyi
Aha ni ku isoko rikuru rya Gisenyi
Ku Gisenyi kudoda inkweto si iby'abagabo gusa
Ku Gisenyi kudoda inkweto si iby’abagabo gusa
Hanze gato y'Umujyi uyu mugore araturatira ifu ye ko ari nziza cyane
Hanze gato y’Umujyi uyu mugore araturatira ifu ye ko ari nziza cyane
Hari quartier nziza ziri kubakwa aha ni hafi y'umupaka mu mudugudu wa Gasutamo
Hari quartier nziza ziri kubakwa aha ni hafi y’umupaka mu mudugudu wa Gasutamo
Hakurya ni i Goma muri Congo hacamo gusa uwo mwanya urimo ubwatsi ufatwa nk'umupaka w'ibihugu byombi
Hakurya ni i Goma muri Congo hacamo gusa uwo mwanya urimo ubwatsi ufatwa nk’umupaka w’ibihugu byombi
Umujyi wa Gisenyi ni umujyi ugenda waguka kandi urushaho gutera imbere
Umujyi wa Gisenyi ni umujyi ugenda waguka kandi urushaho gutera imbere
Aha ni aho bita Mumakoro ni quartier y'ubucuruzi buciriritse
Aha ni aho bita Mumakoro ni quartier y’ubucuruzi buciriritse
Aha ni aho bitaga mu Kitagabwa mu kagari k’Amahoro ni quartier ya cyera
Aha ni aho bitaga mu Kitagabwa mu kagari k’Amahoro ni quartier ya cyera
Mu kuvugurura imiturire mu mujyi abantu benshi bari batuye kuri uyu musozi barimuwe
Mu kuvugurura imiturire mu mujyi abantu benshi bari batuye kuri uyu musozi barimuwe
Abaribatuye hejuru y'aba bose barimuwe
Abaribatuye hejuru y’aba bose barimuwe
Ubu hari kuzamuka inyubako z'abaturage zigezweho
Ubu hari kuzamuka inyubako z’abaturage zigezweho
Gisenyi ni umujyi uba ubereye ijisho unawurebeye inyuma yawo
Gisenyi ni umujyi uba ubereye ijisho unawurebeye inyuma yawo
Hari insengero ubona zubatse mu buryo bugezweho
Hari insengero ubona zubatse mu buryo bugezweho
Aha ni kuri ADEPR ya Rubavu
Aha ni kuri ADEPR ya Rubavu
Muri za Quartier zishaje ubona naho hari isuku
Muri za Quartier zishaje ubona naho hari isuku
Abana bari mu biruhuko muri ibi bihe, uyu musore arita kuri murumuna we
Abana bari mu biruhuko muri ibi bihe, uyu musore arita kuri murumuna we
Gisenyi kenshi usanga hatambuka indege, nyinshi zigwa i Goma na nke ku kibuga cy'indege cya Gisenyi
Gisenyi kenshi usanga hatambuka indege, nyinshi zigwa i Goma na nke ku kibuga cy’indege cya Gisenyi
i Goma cyane cyane indege za UN ziba zihakuranwa kuko bahafite akazi
i Goma cyane cyane indege za UN ziba zihakuranwa kuko bahafite akazi
Ubwiza n'ibidukikije bitanga uruhurirane rwiza rutuma benshi bakunda uyu mujyi
Ubwiza n’ibidukikije bitanga uruhurirane rwiza rutuma benshi bakunda uyu mujyi
Umujyi wose ubamo ibyaha byinshi uba ukeneye n'ubutabera rero
Umujyi wose ubamo ibyaha byinshi uba ukeneye n’ubutabera rero
Iruhande rwa Kivu umuhana waho ntugira uko usa
Iruhande rwa Kivu umuhana waho ntugira uko usa
Ku Kivu bikaba akarusho
Ku Kivu bikaba akarusho
N'iyo bugorobye ntihabura abantu baba baje kwimeza neza
N’iyo bugorobye ntihabura abantu baba baje kwimeza neza
Hari igihe iki kiyaga kiba 'cyarakaye' gisumana imiraba itajya ikabya cyane
Hari igihe iki kiyaga kiba ‘cyarakaye’ gisumana imiraba itajya ikabya cyane
Kuryoherwa n'ibidukikije si iby'abakuru gusa, abana nabo ntibatangwa
Kuryoherwa n’ibidukikije si iby’abakuru gusa, abana nabo ntibatangwa
Aha ni ahantu utera ijisho ukabona ifoto nziza ukagubwa neza
Aha ni ahantu utera ijisho ukabona ifoto nziza ukagubwa neza
Indege zikora hagati ya Goma na Bukavu ziba zitambuka bya hato na hato hafi aho
Indege zikora hagati ya Goma na Bukavu ziba zitambuka bya hato na hato hafi aho
Inzira yinjira muri Kivu Serena Hotel ntigira uko isa, imbere naho birumvikana
Inzira yinjira muri Kivu Serena Hotel ntigira uko isa, imbere naho birumvikana
Ku kagoroba ukeneye kuruhuka no gusubiza ibitekerezo ku murongo wicara nk'aha
Ku kagoroba ukeneye kuruhuka no gusubiza ibitekerezo ku murongo wicara nk’aha
Ukareba ishusho nk'iyi bikikora
Ukareba ishusho nk’iyi bikikora
Umunsi wo gufotora urinda wira ijisho rya Camera rigishaka gufata ibindi byiza
Umunsi wo gufotora urinda wira ijisho rya Camera rigishaka gufata ibindi byiza

Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

21 Comments

  • murabantu babagobo mukomereze aho kutubwira ibyiza bitatse urwanda muzakomereze nahandi

  • Umuseke noneho ndaba iki koko!?
    Sha nukuri muturyohereza ubuzima mukaturyohereza n’igihugu.

    Iyi nkuru mu mafoto iteye ubwuzu kabisa, Tera imbere Rwanda

  • Mbega byiza weee. Umuseke muri abantu b’abagabo rwose. iyi nkuru ni nziza cyane kbs. Mpise nifuza kuzahasura.

    • Panga vuba rero uzajye kuharira ubuzima n’umukunzi wawe muri izi mpera z’umwaka!

  • uziko ndebye amafoto nkagirango ndiyo nari natwawe pe ararangiye numva ndababaye pe gusa icyo nkuyemo mbonye arahantu heza ho gukorera ishoramari pe thx umuseke

  • HHHHH. NICEEEEEEEEEEE

  • Murakoze cyane ubutaha muzatwereke umujyi wa Musanze basigaye bavuga ko ari uwa kabiri.

  • UMUJYI MWIZA KABISA BRAVO KUMUNYAMAKURU BRAVO KUM– USEEKE

  • Great job

  • Evode Mugunga umunyamakuru ufata amafoto k’Umuseke, uri uwa mbere ntawuteze kuguhiga pe! mbega umuseke ngo uradutungura? GISENYI byo irahebuje wahabaye ntiwakwifuza kuhava. Gusa wibagiwe BRASSERIE, ku mashyuza no kumazi yaho kimwe na SERENA HOTEL ! ku bindi bazaguhe igikombe na we umwaka utaha pe !

  • Ntawe uzabahiga muri.uyu mwuga kabisa! muri abantu b abagabo cyane!

  • Frere Evode uranyemeje gusa wibagiwe kuri stade Gacucu mbugangali no kuri Gacuba usanga abana benshi bahitoreza umupira wamaguru muri iyi minsi yikiruhuko.

  • Evode nkukuriye ingoferom kabisa
    gisenyi narahabaye ariko wari nomundege buriya stade umuganda wayifotoyr uri kuri mt.rubavu cg muri holecopiter

  • Wa munyamakuru urandwajije. Hashize 2 weeks jye n’umuryango wanjye twarasohokeye ku Gisenyi. Twaraye ku babikira Cyigufi. Unsubije muri mood kabisa y’ibihe byiza twahagiriye. sha amafoto wafashe nta makabya nkuru arimo. Gusa harabura amafoto y’agace bita ngo ni muri RCD Kari gufasha abantu kureba inyubako zazamutse ahazwe cyera nko ku makoo. Gusa abashinzwe iterambere nibihutira gukora umuhanda uva Bralirwa ugana Kigufi kuko nari mparaye, n’umugore n’abana kubera ubunyerere. ibindi byo Gisenyi isigaye iteye amabengeza. Na babandi bayitiriraga ngo niho bahomoka byabashimisha ko abasigaye ku rugo bahasigaye gitwari

  • birashimishije kuhareba murakoze

  • Ese ko mu Rwanda haba amarushanwa ya Miss umunyamakuru nkuyu we tuzamukomera amashyi ryari?

  • Ndumiwe narinziko mu Rwanda hari imijyi myinshi none ndabona reka reka ni Kigali gusa peeh. NUmvaga bavuga ngo Musanze na Rubavu byaciye kumugi wa Butare none nigiriye Musanze ndayitembera ama Quartier yose nsanga reka reka bataranyura kuri Butare(Huye). Uyu munyamakuru nawe udutembereje umujyi wa Rubavu(Gisenyi), ndabona ntaho uri kabisa uretse umutungo naturelle w’amazi ya Kivu n’imiterere ya Climat ariko ibikorwa remezo nka imihanda n’inyubako wapi kabisa ahubwo ndumiweeee peehhhhh.

    • Patrick, ndakumenyesha ko Butare nahize Kaminuza guhera 1995. Gisenyi nyizi mbere ya Genocide kubera ko iwacu hari Goma (DRC). Mpertuse Butare vuba aha ngaha ndetse na Gisenyi. Hari Umuntu wavuze ko Habyara agarutse, Butare ari wo mujyi wo nyine yamenya. Muri Butare, natunguwe no gusanga ahitwaga mu Cyarabu noneho amaduka yose yarafunzwe kubera kwanga gusana. None uratinyutse ngo Gisenyi ntiyasize Butare. Uyu munyamakuru yerekanye imihanda isanzwe yinjira hagati mu ma quartiers ya cyera.naho indi ubundi imihanda myinshi ya Gisenyi yarakozwe Man. niyo mpamvu namusabye kuzerekana ahitwa RCD mu makoro ngo wirebere. Ndibaza ko uwakwere Umujyi wa Ngoma, uzasanga igishya ari ya mazu umwarabu arimo abasanira… Usibye gare, stade Huye na wa Muhanda wo munsi y’ikibuga cy’indege, ibindi nibya mbere y;indege. Batiment central muri UNR yo irangi ryayiboreyeho. Ahubwo abanya Butare, ni mwongere mwikubite agashyi.

  • thanks very much journalist.
    ni byiza cyane gusa wibagiwe brasserie hari amagotel afite ubwiza utapfa kubona muri Kigali, kandi uzerekane nubwiza bwumupaka wa petite barierre, na grande barierre irimo kubakwa muburyo buhebuje,nibindi.naho ubundi iyi nkuru ntako isa

  • Gisenyi uri mwiza. Uwafotoye nawe warakoze ariko kugirango Gisenyi ibone abakerarugendo neza nuko wari gushyimamo amahoteri.

  • umuseke muri abambere kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish