Digiqole ad

Umunsi umwe w’ubuzima MU MAFOTO mu mujyi wa Kigali

 Umunsi umwe w’ubuzima MU MAFOTO mu mujyi wa Kigali

Mu munsi umwe kuva mu gitondo kugeza bugorobye umunyamakuru ufata amafoto k’Umuseke.rw yanyuze Kicukiro, Nyabugogo, Nyamirambo no mu mujyi. Aya ni amwe mu mafoto yafashe agaragaza uko biba byifashe ku mihanda abantu bashaka ubuzima mu buryo bunyuranye.

Niba warahahiye cyangwa uzi ahari isoko rya Kicukiro Centre, ubu ni uku hameze. Hari kuzamurwa igorofa y'isoko rya kijyambere
Niba warahahiye cyangwa uzi ahari isoko rya Kicukiro Centre, ubu ni uku hameze. Hari kuzamurwa igorofa y’isoko rya kijyambere. Aha ni mu gutondo kugasusuruko.
Aha hafi Kicukiro Centre imbere ya IPRC (ahahoze ETO) abanyonzi bategereje abagenzi
Aha hafi Kicukiro Centre imbere ya IPRC (ahahoze ETO) abanyonzi bategereje abagenzi
Abasore b'abanyeshuri baragurira bazooka mugenzi wabo bangana we utiga ahubwo wagiye mu bucuruzi
Abasore b’abanyeshuri baragurira bazooka mugenzi wabo bangana we utiga ahubwo wagiye mu bucuruzi
Umugabo arareba muri iyi Bus niba harimo umwanya ngo yinjire ayitege
Umugabo arareba muri iyi Bus niba harimo umwanya ngo yinjire ayitege. Izi modoka kuzigendamo uba ufit eikarita iri ‘electronic’
Urubyiruko rukora imyuga nk'iyi muri iki gihe rugerageza kwibeshaho. Floribert arasena urugi rwa 'metalique' amaze gusudira. Ku rugi aba afiteho inyungu igera ku 10 000
Urubyiruko rukora imyuga nk’iyi muri iki gihe rugerageza kwibeshaho. Floribert arasena urugi rwa ‘metalique’ amaze gusudira. Ku rugi aba afiteho inyungu igera ku 10 000
Urundi rubyiruko rwize uyu mwuga narwo rwibeshaho. Aba barakora imodoka mu igaraje ku Kicukiro
Urundi rubyiruko rwize uyu mwuga narwo rwibeshaho. Aba barakora imodoka mu igaraje ku Kicukiro
Ni ubumenyi bavuga ko buzabatunga kugeza bashaje
Ni ubumenyi aba ba-jeunes bavuga ko buzabatunga kugeza bashaje
Abitwa 'abanamba' nubwo atari umwuga bize ariko nabo bavuga ko babona imibereho ku rwego rwabo
Abitwa ‘abanamba’ nubwo atari umwuga bize ariko nabo bavuga ko babona imibereho ku rwego rwabo
Aba bagenzi babo (bafatanye nk'abakunzi) bo ni ba ganishuri, bagiye ku ishuri muri IPRC-Kigali ku Kicukiro
Aba bagenzi babo (bafatanye nk’abakunzi) bo ni ba ‘Ganishuri’ ,bagiye ku ishuri muri IPRC-Kigali ku Kicukiro
Nyabugogo, aho ubuzima budahagarara amanywa yose, urundi rubyiruko rurashakira amaramuko ku muhanda
Nyabugogo, aho ubuzima budahagarara amanywa yose, urundi rubyiruko rurashakira amaramuko ku muhanda rucuruza utwenda
Iyo amazi yabuze iri gare uyu musore avuga ko yicuriye riramutunga
Iyo amazi yabuze iri gare uyu musore avuga ko yicuriye riramutunga
Mu kazi niho hari ubuzima, uyu mugabo aratambukana ibyuma Nyabugogo
Mu kazi niho hari ubuzima, uyu mugabo aratambukana ibyuma Nyabugogo
Aba bo umurimo wabo ntiwemewe muri ubu buryo, ariko bavuga ku muhanda ariho hari amafaranga bacuruza bacungana na 'leta' (DASSO)
Aba bo umurimo wabo ntiwemewe muri ubu buryo, ariko bavuga ku muhanda ariho hari amafaranga bacuruza bacungana na ‘leta’ (DASSO)
Nibo dukesha isuku y'umujyi bakwiye kubahwa no kuzamurirwa imibereho akamaro kabo kagaragara mu buryo butaziguye
Nibo dukesha isuku y’umujyi bakwiye kubahwa no kuzamurirwa imibereho akamaro kabo kagaragara mu buryo butaziguye
Bavuye kurangura inkweto Kimisagara ku isoko, niho abacuruzi benshi b'inkweto i Kigali n'inkengero zayo bazivana, bamwe bakazijyana ku masoko mato mato hanze ya Kigali gushakamo akanyungu kisumbuyeho
Bavuye kurangura inkweto Kimisagara ku isoko, niho abacuruzi benshi b’inkweto i Kigali n’inkengero zayo bazivana, bamwe bakazijyana ku masoko mato mato hanze ya Kigali gushakamo akanyungu kisumbuyeho
Nyabugogo, aho buri wese aba ahugiye mu buzima bwe
Nyabugogo, aho buri wese aba ahugiye mu buzima bwe
Mu gahanda k'aho bita kwa Mutangana, wagura umufungo w'inyanya n'igitunguru kimwe ugataha ugakaranga ejo ukaramuka
Mu gahanda k’aho bita kwa Mutangana, wagura umufungo w’inyanya n’igitunguru kimwe ugataha ugakaranga ejo ukaramuka
Imodoka ye ifite akabazo nubwo iri ku murongo ngo itware abagenzi, arayisuzumira
Imodoka ye ifite akabazo nubwo iri ku murongo ngo itware abagenzi, arayisuzumira
Byaba ngombwa akayijya munsi
Byaba ngombwa akayijya munsi
Uyu usabiriza Nyabugogo, kuri ka telephone umenya ari kubwira abo mu rugo ko ntacyo arabona
Uyu usabiriza Nyabugogo, kuri ka telephone umenya ari kubwira abo mu rugo ko ntacyo arabona
Mu isoko ryo mu mujyi umucuruzi w'imyenda (ibumoso) arumvikana n'umukiliya we ku ikanzu y'ubururu
Mu isoko ryo mu mujyi umucuruzi w’imyenda (ibumoso) arumvikana n’umukiliya we ku ikanzu y’ubururu
Ku ihuriro ry'ubucuruzi i Nyarugenge naho hahora 'hashyushye'
Ku ihuriro ry’ubucuruzi i Nyarugenge naho hahora ‘hashyushye’
Uyu mugabo avuga ko umuryango we utunzwe n'iri gare, we avuga ko ngo ashobora gutwaraho Toni ebyiri, nubwo 'harimo nyine n'akanyabugabo' ariko ingorofani ye byo irikorera cyane, ubu ngo yaregeje nta kazi afite
Uyu mugabo avuga ko umuryango we utunzwe n’iri gare, we avuga ko ngo ashobora gutwaraho Toni ebyiri, nubwo ‘harimo nyine n’akanyabugabo’ ariko ingorofani ye byo irikorera cyane, ubu ngo yaregeje nta kazi afite ndetse aragenda asoma agatabi
Uyu mugore avuye guhaha imbuto aratashye
Uyu mugore avuye guhaha imbuto aratashye
Aha bahita kuri Athene mu mujyi, haba hari abantu benshi bari gucuruza abandi bagura ku bwumvikane aho ku nzira
Aha bahita kuri Athene mu mujyi, haba hari abantu benshi bari gucuruza abandi bagura ku bwumvikane aho ku nzira
Amasaha yo kwikora ku munwa, aha ni muri restaurant yihagazeho iri hafi aha, aba 'fonctionnaires' bari kwica isari
Amasaha yo kwikora ku munwa, aha ni muri restaurant yihagazeho iri hafi aha, aba ‘fonctionnaires’ bari kwica isari
Inyubako ndende i Kigali ziba zicungiwe umuteno, abazinjiramo baragenzurwa
Inyubako ndende i Kigali ziba zicungiwe umuteno, abazinjiramo baragenzurwa
Umusore aramanuka ku madarajye agenda muri Pension Plazza
Umusore aramanuka ku madarajye agenda muri Pension Plazza
Aha muri Pension Plazza naho hari ubucuruzi bunyuranye buhakorerwa
Aha muri Pension Plazza naho hari ubucuruzi bunyuranye buhakorerwa
Pension Plazza n'inzu ikoreramo ECOBANK mu mujyi wa Kigali
Pension Plazza n’inzu ikoreramo ECOBANK mu mujyi wa Kigali
i Nyamirambo aho'bataryama' amanywa n'ijoro
i Nyamirambo aho’bataryama’ amanywa n’ijoro
Umuzunguzayi w'imyenda abisikanye n'umuzunguzayi ucuruza amateke ku gataro
Umuzunguzayi w’imyenda abisikanye n’umuzunguzayi ucuruza amateke ku gataro
Aba bagore nabo babengutse ibikapu by'uyu musore
Aba bagore nabo babengutse ibikapu by’uyu musore
Kuri iyi nzira niho bita kwa Nyiranuma, ziba zihari nazo zishaka ubuzima i Kigali
Kuri iyi nzira niho bita kwa Nyiranuma, ziba zihari nazo zishaka ubuzima i Kigali
Abagore b'abasilamukazi aha ku muhanda hafi yo kwa Nyiranuma
Abagore b’abasilamukazi aha ku muhanda hafi yo kwa Nyiranuma
Majyambere ucuruza inkweto aha i Nyamirambo aratunganya urukweto ngo abakiliya baze gusanga rusa neza
Majyambere ucuruza inkweto aha i Nyamirambo aratunganya urukweto ngo abakiliya baze gusanga rusa neza
Mu mujyi kandi uru rubyiruko rwo rutunzwe no guceza mu bikorwa byo kwamamaza
Mu mujyi kandi uru rubyiruko rwo rutunzwe no guceza mu bikorwa byo kwamamaza
Ni itsinda ry'umusore na bashiki be babiri baba baceza rubanda igashika
Ni itsinda ry’umusore na bashiki be babiri baba baceza rubanda igashika
Uyu mugabo w'agatelephone gato aragerageza gufata udushusho tw'aba baceza yajya areba mu rugo
Uyu mugabo w’agatelephone gato aragerageza gufata udushusho tw’aba baceza yajya areba mu rugo
"Nsiga, mpfa kuba ndi bubone akantu"
“Nsiga, mpfa kuba ndi bubone akantu”
Abasore nabo babonera ubuzima mu byo kwamamaza
Abasore nabo babonera ubuzima mu byo kwamamaza
Na bashiki babo bakora 'Modeling' babonamo 'akantu' (ifaranga)
Na bashiki babo bakora ‘Modeling’ babonamo ‘akantu’ (ifaranga)
Uyu mukecuru aritegereza abakobwaaaaaa. Ati "yewega yeeeeeeeee! igihe cyacu si iki rwose"
Uyu mukecuru aritegereza abakobwaaaaaa. Ati “yewega yeeeeeeeee! igihe cyacu si iki rwose”
Buragorobye, ucyuye umubyizi yawubonye, uwawubuze nawe ni ahe'ejo, aba nabo barangije akazi bategereje kwishyurwa, mu byishimo barifotora bigezweho
Buragorobye, ucyuye umubyizi yawubonye, uwawubuze nawe ni ahe’ejo, aba nabo barangije akazi bategereje kwishyurwa, mu byishimo barifotora bigezweho

 

 

 

 

 

 

 

Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE

34 Comments

  • Benekanyarwanda aho muri hose yaba mu Rwanda cyangwa imahanga mukomere cyane,mbifurije umwaka mwiza wibyishimo no gutunganirwa.namwe mu Rwaye muhumure nyagasani arahari kandi turabasengera.
    Romeo(Canada)

    • Komera komera Romeo we! Amahoro abane nawe numuryango wawe.

    • Ngo abanyarwanda nibahumure ! Bagutakiyese ! Ngo urabasengera ???? wabanje ukiririra puuuu comments zo kuri RNC ntiwaziyoberwa.

      • ariko ntimugakunde amatiku yavuze abarwaye ko bahumura kdi niba utagira umutima uhumuriza abarwaye uzawugira umunsi warwaye ugakenera uguhumuriza.

      • Ariko niba warebye neza yavuze ati n’abarwaye bahumure arabasengera. Sinibaza ko yavuze twese abanyarwanda. Shishoza neza

  • mbega inkuru nkunze

    • Aya mafoto nimeza

  • Bravo Evode
    aya mafoto ni meza kandi arerekana a piece of life around Kigali.
    Courage

    • Murakoze kutugezaho ubuzima bwa Kigali. Mujye mubikora kenshi kuko nabwo buhinduka umunsi ku wundi.

  • woooow bravo umuseke! muri abahanga mubwoko bwose bwinkuru! keep it up!

  • Iri ni itanzamakuru nyaryo.Wafashe umwanya uragenda. Courage. Umuseke ungana na izina ryawe. Ufite abakozi badategereza byacitse. Kandi na izindi nkuri muzikora neza. Mukomereze aho.

  • kbsa iyi nkuru irashimishije courage Evode weeee kuburyo usoma inkuru wanareba ifoto ukabona birahuye. Ubishoboye wajya uyikora nkanyuma y’u kwezi

    • Byizaa cyane

  • Sha mwakoze inkuru nziza.
    Nimukora inkuru nziza bijye bibatera ishema mubyishimire kurusha umunsi mwinjije menshi.

  • Evode urakoze cyane kuko udukumbuje u Rwanda abataruherukamo.Rwose nta heza nko mu rugo. Bibaye byiza mwajya mudukorera inkuru-shusho nkizi kenshi gashoboka. Kandi na caption wagiye ushyira kuri buri foto zaryoheje inkuru. “Coup de chapeau” k’Umuseke. Mukomereze aho.
    Eva(Italy)

  • Murakoze cyane. Bravo. Icyakora, biragaragara ko i Kigali ari ishiraniro!!! Kuhaba si ugushinyika.

  • Iriya nzu irimo escalier roulant ni m peace plaza apana pension plaza

    • Na pension plaza zirimo

  • waoh! umuseke keep up your great job!

  • Uzatwereke n’ubuzima bwo mu cyaro

  • umuseke mukora neza cyane iyi nkuru irabyerekana mukomereza aho .muzasure ni handi mutwereke uko ubuzima buba bwifashe muduce tumwe two mu Rwanda .nemeye kbsa woooow umuseke

  • Umuseke ndabemera cyane.

  • Murakoze kutwereka iri shuri ETO Kicukiro ryareze benshi, cyane cyane mu myuga.

    • Dore ishuli nkabumuntu ibindi byose burya byari fake.Abahanyuze bose usanga ari abantu basobanutse hafi muri byose.Abanta batakuganiriza mu muyaga ngo baguteshe umwanya mu bintu by’amafuti.

  • Uwo musore wakoze iyi nkuru ndamukunze cyane.. azampe numero ye musengerere!

    • wamusengera utamubajije tel ye da

  • hey! ndabemeye kabisa! this is professional !

  • Wowe munyamakuru uterwe ishema no kuba ukoze inkuru.Ciment zose zikaza zigushima utandukanye nabo njye mbona bandika inkuru ukibaza Nina uwayanditse byibuza yarakandagiye nom muri secondaire bikakuyobera.Uze kwigurira akantu nutaha

  • Ariko ubundi kuki abanyamakuru bose bandika inkuru batayifatira umwanya ngo bacukumbure bibafate umwanya? Hari nabo usanga bafashe inkuru bakayihindura mu kinyarwanda bagakubita aho. Ni akumiro.

  • nibyiza cyane muzaze no mucyaro mudusangize ubuzima.

  • Ubutaha umuseke uzajye mu maquartiers aciriritse nka za cyahafi, kabakene, gasyata za kiruhura na za kimisagara nibucya ajye mu maquartiers yihagazeho nka za Kimironko, kicukiro, kimihurura,Nyarutarama, Kiyovu cy’ababoss na za Gacuriro bityo tubone amashusho anyuranye y’ubuzima bwa Kigali.

  • Bravo UM– USEKE muri aba mbere kabisa iyo nsomye inkuru mwandika bimpa ikizere ko byibura hakiriho abanyamakuru b umwuga .atari abirirwa batubwira ibitagira umutwe n ikibuno .mukomereze aho tubari inyuma.

  • Nezezwa ninkuru iki kinyamakuru UM– USEKE cyandika. Mukomereze aho muri abanyamwuga kabisa ndabemeraaaaaaaaaaaaa.

    Evode Komereza aho kabisa werekanye ko ukora inkuru nkumunyamwuga bravooooooooooo nanone.

  • AHAAA!!! NTACYO MVUZE NTITERANYA. ICYAKORA MWESE MUGIRE IBIHE BYIZA.

Comments are closed.

en_USEnglish