Digiqole ad

Umukobwa yari abonye umusore bakundana, asanga umuryango we wishe uw’iwabo

 Umukobwa yari abonye umusore bakundana, asanga umuryango we wishe uw’iwabo

Woment is lookin to the right with an expression of concern

Muraho abasomyi b’urubuga Umuseke.rw!

Reka mbanze mbashimire, mutugezaho amakuru akoranye ubuhanga ndetse mukanaduha urubuga rwogutangiraho ibitekerezo ntawe muheje. Mu Rwanda hari imbuga nyinshi zandiko amakuru ariko mwebwe mbakundira ko muri abanyamwuga.

Ntatinze rero nifuje kubagezaho ikibazo nahuye nacyo ngo mugisangize n’abasomyi bangire inama kuko nkekako atari icyanjye njye nyine ahubwo hari benshi wenda duhuje bitewe n’amateka twanyuzemo nk’abanyarwanda.

Ndi umukobwa mfite imyaka 25 nkaba ndimo kurangiza icyiciro icyiciro cya mbere cya kaminuza (undergraduate) niga hanze y’u Rwanda mazeyo imyaka 3.

Muri genocide narimfite imyaka 3 ni nabwo nabuze ababyeyi banjye bakaba barishwe n’interahamwe bajyana na benshi bo mu muryango mugari  iwacu. Sinagize amahirwe yo kumenya ababyeyi banjye navutse ndi umwe kwa papa na Mama ariko papa yari yarabyaye undi mwana ku wundi mugore ubu nawe ariho. Nanagize amahirwe yo gusigarana mukuru wa Mama ubu ni umubikira nawe.

Nyuma ya genocide nabaye mu kigo cy’imfubyi nyuma umugore wa kabiri wa Papa niwe waje kunkurayo turabana arandera mu bushobozi bwe buke yarafite ndiga ndangiza high school ndetse mbona na scholarship niyo yangejeje aha ngeze. Nakuze nibaza icyo ababyeyi banjye bazize ariko uko nkura niko nagiye menya ukuri ko bazize ko bari Abatutsi ubwo nanjye menya gutyo ko ndiwe.

Guhera icyo gihe ntahise numva nanze Abahutu ndetse numva bose ari abicanyi ubwo abandi numvaga bavuga ngo kubabarira njyewe ntago umutima wanjye wigeze ubyakira nibaza impamvu abantu bakora ubugome bungana gutyo nkumva ko butapfa kubashiramo any time nanjye bashobora kunyica.

Sinamenye aho ababyeyi banjye baguye sinanenye n’ababishe, abantu bambwira ko bahunze interahamwe bava aho twari dutuye ku Mumena ngo bashaka guca i Kibungo ngo banjye muri Tanzania ariko ngo interahamwe zabirutseho bakwira imishwaro zigenda zibicira ahantu hatandukanye.

Nihuse rero, aha niga nta banyafrika benshi bahaba abahari turakundana cyane usanga dufashanya muri byose ariko ni njye munyarwanda njyenyine waruhari nkumva bimpaye amahoro kuko ntawe nishishaga ko ari umuhutu ngo numve umutima udatuje.

Nkitangira umwaka wa 2 haje umusore w’umunyarwanda aje kwiga Masters, njya ku mwakira mufasha njyana n’abandi bagenzi banjye nkuko twafashaga kwakira abandi banyafrica baje kwiga hano mwereka aho duharira, ahari urusengero, ndetse nuko batega bajya cg bava ku ishuri n’ahandi hose. Ariko sinigeze mubaza ibintu byinshi kuko nabonaga nawe acecetse cyane.

Uko iminsi yagiye ishira niko uyu muhungu yagiye anyereka urukundo cyane ndetse we akanyereka ko uko namwakiriye akihagera aribyo byatumye ankunda. Mbigendamo buke nubwo nabonaga ari mwiza rwose ari umuhungu w’igihagararo nkumva nanjye namwerera nkongera nkigarura kuko ntari nakamumenya amateka ye nihagararaho.

Iminsi uko yicuma niko yakomeje kunyiyegeraza ariko akaba umuntu uvuga make cyane avuga kuri bene wabo inshuro nke zishoboka nanjye nkagira ubwoba byo kubimubaza. Ntiyigeze arekera aho kuntereta ashyizemo imbaraga kuburyo mbona ko ari serious. Mpitamo gushakisha amateka ye.

U Rwanda rero ni ruto ku buryo nuwashaka kumenya icyo warariye yarara akimenye, nahise menya aho avuka nsanga bari batuye hafi yo kwa sogokuru ubyara mama mbajije mukuru wa mama nsanga arabazi neza ndetse ambwirako na se afunze ari mubishe umuryango wo kwa sogokuru nyina we ngo yazize indwara.

Kuva nkibimenya nahise mbura amahoro mbura aho nkwirwa ntangira ku mutinya kugera n’uyu munsi iyo mubonye numva ntangiye gutitira kandi we ahora ashaka ko duhura buri munsi. Ishuri ryacu ni rinini cyane ariko ntibimubuza kugenda urugendo rwa 30 min n’amaguru ava kuri graduate school aza kuri undergraduate school. Nabuze uko mbigenza mbibwira abashinzwe counseling hano bansaba ko baduhuza tukabiganira ariko nabuze icyo mbasubiza kuko sinabibasha.

Sinabona amagambo mbimubwiramo kuko sinamubwira ngo ntitwakundana kuko ari umuhutu! Nabuze aho mucikira ku buryo amanota yanjye yagabanutse ndaranshikagurika ndota aje kunyica. Bagenzi banjye narabibabwiye iyo aje rimwe na rimwe bamuhisha ko mpari akagenda ariko ntava kwizima ahora agaruka.

Rero bavandimwe basomyi b’umuseke mu ngire inama nkore iki ngo nkomeze nige amasomo yanjye neza ko numva nabuze umutekano? Muri iyi minsi y’icyunamo noneho nari naramugoreweho yahoraga anshaka. Bagenzi banjye bangiriye inama yo ku murega muri police kuko hano hari amategeko akomeye ubwo yahamwa n’icyaha cya harassment agacibwa $2,500 ndetse agafungwa amezi 6.

Nubwo nta mwemereye urukundo ariko simwifuriza gufungwa ngo atakaze amasomo ye. Simvangura amoko ntawe nanga ariko rwose umutima wanjye ntiwanyemerera gukundana n’umusore iwabo bakoze genocide by’umwihariko bishe umuryango wacu. Ese iyi nayo ni ingengabitekerezo ya jenoside? mungire inama.

Sorry for many typo mistake nagerageje kwandika mu Kinyarwanda gusa nihagira amakosa mubonamo munyihanganire. Ntimushyireho amazina yanjye.

Murakoze cyane.

134 Comments

  • Iyi ni reality, izi ni ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi zizakomeza gukurikirana u Rwanda for Generations and generations ahead.
    Mwana wa mama njyewe sindi umuhutu ariko si ndi n’umututsi, NDI UMUNYARWANDA. Shyira umutima wawe hamwe, abantu bose ntabwo ari abicanyi, umwana ntazahorwa icyaha cya se, nk’uko wamugani wa Makuza nta uryozwa icya sebukwe.

    Uwo mwana w’umusore wimwanga, wimuhunga kuko ntabwo ari umwicanyi, ashobora kuba ari we rukundo rwawe Imana yagennye, ntabwo yigeze ahitamo kuvuka ari umuhutu nk’uko nawe utahisemo kuvuka uri umututsi, ariko icyo muhuriyeho gikomeye ni uko muri ABANYARWANDA.
    Renga ayo mateka mabi, komeza umutima wawe kandi uwuhe icyo ushaka, ivanemo urwango rudafite impamvu kuwo ushaka kurugirira. Ntacyo bimaze

    Komera cyane

    • EH? IYI NKURU NDAYISOMYE NUMVA NSHESHE URUMEZA! AHA RERO NIHO KWEGERA UWITEKA BIGIRIRA AKAMARO! JYE IBYO NAKUBWIRA NK’UMWANA W’UMUNTU BISHOBORA NO GUTUMA UTAZIGERA UBONA UNDI MUNTU MUKUNDANA. (NB: BITUMYE NIBAZA; UBU SE UKUNDANYE N’UMWANA UKAMENYA KO KERA NAKURA AZARWARA HEPATITIS B or C, KO ATAZABYARA, KO AZARWARA DIABETES or CANCER, etc, WAHITAMO KUMWANGA????)

    • Nukuri kubarumuhutu ntibibugako arumwicanyi,kandi kubavuka gumiryango yaguhekuye ntabwo wabimutenganyiriza. ikintu cyambere wiyumvemo ko urumunyarwanda. kandi ukomere cyane nkukwo wari wagerageje kubyitwaramo.

  • gira ubutwari bwo kumubwiza ukuri umubwire ko utamukunda kubera ari umuhutu kandi ari mumuryango wishe. kurundi ruhande ariko ubu RWANDA siko bimeze twateye imbere iby’indorerwamo y’amoko ntibidutesha umwanya hari gahunda ya NDUMUNYARWANDA bitavuze ko hari ababifite mumitima yabo.niba utamukunda ntumukunda bivemo.

  • Ibaze wisubize-” ese ndi umuhezanguni ( Am I racist)”.
    Ubwo numara kubona igisubizo uramenya icyo ukora.
    A. Niba utari umuhezanguni. Mwegere ( surtout que abajyanama bazabigufashamo) umubwire ko amateka yababayeho adatuma ushobora kumwisanzuraho mu rukundo cyangwa mu bucuti busanzwe. suite muza yi managinga hamwe.

    B. Niba uri umuhezanguni. Gerageza ubyihane kuko nibitaba ibyo uzapfana umujinya n’agahinda.

  • Nshuti yange, ukeneye kurenga history… Nta ruhare yagize mu kuvuka arumuhutu, nta ruhare wagize mu kuvuka uri umututsi. Renga ama theories yabazungu urebe urukundo ashobora kuba akwereka. Mubwire ukuri umufungukire nibwira ko uwo yaguha amahoro koko niba arurukundo. Ark uwo muhuje ubwoko siwe waguha amahoro… Ahubwo uwagukunze ukamukunda… Courage ahubwo…

    • Kuvugisha ukuri ukavuga ibyakubayeho abahutu bakica famille yawe ukabiganira nibyo bizagufasha humura rwose ibibazo baduteye ni Imana yonyine izabitura kandi abanyarwanda bafite umutima mwiza barahari bazabigufashamo biraterwa nuko umeze ahari ubwo byabaye uri umwana birashoboka ko byagukundira no kubyirengagiza ariko gukundana nuwo muntu sinabikugiramo inama kuko uzahorana trauma idakira mubwize ukuri rero uti nta rukundo rwanjye nawe kubera izi mpamvu.

      • Reka nkubaze Jules,iyo uza guhitamo uwo uvuka uri we naho kuvukira wari kwemera kuvuka uri umunyarwanda w’umuhutu cg umututsi?Ngo ijoro ribara uwariraye,uyu mwana w’umukobwa yari afite amahirwe ko ibyabaye atabibonye,ariko kubera imbuto mbi z’inzangano dore bimuteye guhungabana. Amateka y’abanyarwanda tuyaziranyeho;haba ibivugwa n’ibitavugwa,rero umwana w’umukobwa n’abanze yumve ko hejuru yo kuba umututsikazi ari umunyarwanda,ariko hejuru yaho ko ari umuntu,ubundi uwo muhutu bazabwizanye ukuri,bashake umuti w’ibibazo bose batagizemo uruhare.Abacyibona mu ndererwamo y’amoko bwo,uretse kuba muri kure mukwiriye n’amasengesho

  • Mushiki wacu komera mbona ntaruhare wabigizemo kandi nuwo mwana w’umusore aha ndavuga amateka mabi yaranze Urwanda rwatubyaye ariko burya nibyiza gukora ibyo umutima wawe ukwemerera kandi,bityo komeza ugira umutima w’ubutwari ubanze ubaze
    Imana yawe ndetse n’umutima nama.gusa wumva utamukunze wihatiriza ejo wakwicuza.

  • Mwana w’umukobwa; nsomye inkuru yawe kandi mpaye agaciro ibyo uvuze n’ibyo ubajije mu buryo bwose; nkaba nifuje kukugira inama zikurikira:[ariko ntarakomeza, uriya musore wawe namunenze ko atari we wafashe iyambere ngo agire ibyo agusobanurira k’ubyo umuryango we wakoreye uwawe muri 1994; arire atakambe, agusabe imbabazi mu izina rya bene wabo, hanyuma ngo gukundana byabaho bitabaho, icyo kibazo kibe gikemutse, mwese mukore icyabajyanye nta ntugunda mufite mu byiyumviro byanyu][uyu musore yatarutse etape yari ngombwa cyane]ariko n’ubwo ari uko bimeze, haraho wavuze ko avuga amagambo make cyane[aho ntiwasanga nawe ibyo iwabo bakoze nyaramurenze akabura icyo avuga nyine,ibimwaro, isoni, ipfunwe,akaba yaribuzemo imbaraga zo kuba yabikubwira; none se umuntu uvuga make mu bisanzwe,iyo bigeze mu kuvuga amahano yabaye, aho na ya make ntabaura,akaba ariyo mpamvu kuba yakubwira ibyo iwabo bakoze , yabibayeho nk’ikiragi? Abantu nk’abo nibwira ko babaho.hari umuntu ugira ipfunwe ry’ibibi nawe ubwe yakoze, uretse no kubivuga, ahubwo akaba yakwishora mu ruzi…..bene abo bantu biba ngombwa nabo kubahumuriza……….kubaha aho bahera……..kubatangirira……….

    Buriya rero shahu, iby’isi ni amabanga………wasanga uriya ari we imana yakwandikiye, mugakundana, mukarwubaka, rugakomera, mukazahanura abandi benshi,mugakorera urwanda, mugateza imbere u rwanda……mugatangaza benshi, ba hehe na hehe……….abana mubyaye bakababonamo abantu badasanzwe, ndavuga intwari…gukemura ibibazo naho byaba bikomeye bite…….ah… Birashoboka rwose,kandi burya hari ibyishimo biterwa no kubasha gukora ibintu bidasanzwe…..mwana w’umukobwa, ibyo mvuze si ihame, ariko birashobok, dore icyo ugiye gukora[niba ubishaka ariko]
    Erega uwo muhungu niba agukunda, hakaba hari ibyo byose wamenye, ongera ukore “ubushakashatsi bwawe” nusanga we ku giti cye nta muntu yishe[nibwire ko yaba yari akiri umwana, kandi akaba atari muri za “mbyogo” zakoze ibara!]Nta cyaha kimuhama nkawe wenyine, ntiwibuze uburenganzira bwawe bwo gukundwa no gukunda uwo ushaka………..dore uko uzabigenza:

    *uzashaka inshuti zawe nk’ebyiri cyangwa eshatu, utegure ahantu mushobora kubonanira, umutumire wanamumenyesheje ko ari buhasange n’abo bandi, umubarize muri urwo ruhame impamvu yifuje ko mukundana ariko agashaka guca hejuru y’ukuri, mumutege amatwi, mwumve uko yisobanura, mujore amagambo ye, umushimire ibisobanuro azaba aguhaye, umuhe igihe, umutegurire igisubizo uzaba wasanze ugomba kumuha, jyewe ku giti cyanjye, muramutse mubyifuza mwembi, nakwishimira ko amahano yabaye mu gihugu cyacu ataburizamo, ubushake bwanyu bwiza, ubwo ari bwo bwose….nkunda, nubaha, ntangarira abantu bose bakora ibintu bidasanzwe……

    • Umva Nicayenzi. Ntahantu na hamwe yigeze atubwira ko uriya musore yanze kumubwira ko ise yabiciye. Kuko uriya musore ntanazi ko ise afungiwe kwica umuryango w’uriya mukobwa. bahuriye mu mahanga, umukobwa akora ubushakashatsi ariko ntaho yatweretse ko umusore nawe yabukoze akaba azi uriya mukobwa.

      • ego rata umusore ni innocent

        • ntabwo navuga ko ari innocent kuko niba yaragiye kwiga master’s nukuvuga ko Jenoside yabaye afite ubwenge kandi niba yaraganiriye Numukobwa azineza umuryango wumukobwa.

          Nagira inama umukobwa kwitonda kuko ntabwo wabana numuntu kandi umumwishisha.
          Niba adashoboye guhura nawe, azamwandikire aka note amubwire umpungenge ze hanyuma ubwo umuhungu nawe niba yararenze amateka, azabyifatamo neza.

      • Aha urabeshye kuko uwo muhungu azi icyo se azira n’abo yishe,ahubwo yakabaye amenya uwo mwana w’umukobwa cg se aramuzi ariko ntashaka kugaragarariza uwo mukobwa ko amuzi.wowe rero mukobwo mubwize ukuru kuko guca muziko ntugushya.ariko sha,umva niyo wavuka so afunzwe ukamenya ubwenge agifunzwe ntiwamenya icyo azira???????/

    • @Nicayenzi wowe ibyo bi tu uhurutuye ubikuywhe ko bitari mû nkuru. Ngo yagombaga kuba ariwe wafashe
      Iyambere agasaba umukobwa imbabazi? Bakubwiyeko yaramuzi se cyangwa KO nawe mbere yo gukundana yabanje kumubaririza? No sens kbs

    • Ariko njye reka nibarize uyu mukobwa…” mu makuru wamenye,bagukubwiye ko Ise cyangwa Nyina,cyangwa Mukuru we,cyangwa Murumuna we, baba aribo bagize uruhare mu kwica abo mu muryango wanyu??? Reka nguhe experience, njye mfite umugabo umwe wishe abo mu muryango wanjye,ndetse aranafunze burundu,yewe umuhungu we aherutse no kuvuga mu minsi yashize ngo kuki génocide yabaye atari mukuru,ngo nawe aba yarakoze akantu. Ariko nyuma y’ibyo babyara babo,nta kibazo dufitanye,ntago bishe, umwe aherutse no gupfa, nabaye uwa mbere mu kujya kubatabara……Ese uwo muhungu uvuga, afite imyaka ingahe? ubwo uramutse ufungishije uwo muhungu arengana,ukamutesha amashuri ye byazakumarira iki? koko? ko batwiciraga abacu babaziza uko bavutse! ko abacu bapfuye nta cyaha bari bafite! ko bariya babishe babajije ubusa ku buryo budasubirwaho! ubwo twe icyo sicyo twari dukwiriye kwirinda? natwe dutangire turenganye abadafite icyaha ngo kuko bene wabo baduhemukiye? urukundo ntago ari agahato , reka gukunda uwo musore ,ariko nanone, uzirinde,utazamufungisha nk’uko ubivuze urangiza! cyokora niba we ubwe hari uwo yishe ,niyo ataba uwo mu muryango wawe,cyangwa we ubwe niba hari icyaha yakoze cya Genocide yakorewe abatutsi, mushyikirize inkiko z’aho ngaho uri, nta ambassade y’uRwanda mugira ahongaho? ariko ntuzamubeshyere…..URwanda, turimo twubaka ,tubifashijwemo n’abayobozi bacu bafite intumbero nziza , ni uruzira kurenganya, ni uruzira kugereka umutwaro k’uw’utawufite, ni uruzira amacakubiri, ni uruzira ingengabitekerezo ya Génocide, ndakeka ko ” ndi umunyarwanda ” aricyo bivuga…..Ubwo ni dutangira kujya dushyira icyaha k’uwo kitariho, ubwo tuzaba turushije iki biriya bivume, byatsembye abantu b’inzirakarengane???? Dore uri mukuru ,kandi uzi ubwenge, jya rero utekereza.

      • @pundit ntaho yegeze avuga gufungishiriza uwo muhungu amuziza ubuhutu bwe,ntimukavange ibintu rwose,ko abatutsi babafungaga ntacyo bazira bakabica wibigereranya n ibyo uyu mukobwa avuze ntaho bihuriye,we avuze harassment kandi nibyo iyo umuntu ubona akujyendaho cyane utamwizeye cg utamushaka ubibwira police kuko aguteye ubwoba,ntaho bihuriye nuwo ari we bihuriye nicyo akora cyo kumugendaho. icyo nabwira uyu mwana bwiza ukuri uyu muhungu ko aguteye ubwoba kubw ibyabaye kandi ko udashaka kujyenderana nawe kuko ufite ubwoba,nimuhura bizabe ari bite byiza,nimuba kumwe nk abanyafurica mwagize party ube uri kumwe n inshuti zawe nawe ahaje nta ribi ariko ntimube mwinyine gusa.

        ikindi uzamenye imyaka ye niba yari mu icumi muri 1994 rwose byashoboka cyane ko yakoze akantu cg yaherekeje se kwica,ariko niba yari muto ahoho sinzi ariko hari aho nabonaga rudogo w imyaka 5 afashe ubuhiri,nubwo zitari zizi neza ibyo zikora ariko bazibwiraga kubugukubita zikabikora da bazihagarikiye,rero uwo muhungu nubwo yaba ntacyo yakoze kabisa ntiwibeshye mugirana umubano kuko akomoka munkoramaraso,ntuzamuca ku muryango we kuko ni uwe azajya kubasura mujyane,baze barare iwawe nimushakana,abana bawe bajye gusura nyirakuru cg sekuru,burya kubana ni umushinga urenze urukundo,ntubana n uwo mwashakanye gusa ubana n umuryango we wose,

        hari umukecuru w umuzungu wambwiye uti don’t fall in love with a guy before u see his family,u’ve got to check them out first and then fall for him,cus he is not the only one u deal with but his whole family( close fam) narabibonye kweri ko yambwiye ukuri,rero mwana don’t fall for that guy,ukubwirango go ahead aragushuka cyane,wahora uhangayitse uti baranyishe baranyicira abana,….ibyiza rero ni uko utakinisha gukundana nawe,

        hari umugore washatse umugabo,maze umugabo we n umuryango we bamwicira umuryango we,bakamubuza no kubivuga bati wibeshye nawe tuzakwica,kandi uwo mugore akomeza kubana nawe ngo ntiyakwisigira abana akomeza kwizirika murushako n interahamwe,umwaka ushize cg uwawubanjirije nawe baramwishe,nyamugabo aratoroka,rero kabisa nkugiriye inama ntuzibeshye ushakana n interahamwe cg uzikomokamo,ibi ntaho bihuriye no kukubwira ngo ubange oya pe,nibagukenera uzabafashe ariko gushakana nabo oyaaaaa,kuko ni ibintu bizajya bigukurikirana ndetse n abana bawe bikabagiraho ingaruka,bareke bakundane ubwabo bashakane ubwabo,ariko wowe sigaho kabisa,wenda nyuma y imyaka 120 igihe abo genocide yagizeho ingaruka baza batakiriho n abayikoze bakaba batakiriho,rwose gushakana uperereje umuryango w umuntu ntibizaba bigikenewe,ariko ubu sha birakenewe pe,n abakundana bakavuga bati ntacyo ibyo simbyitayeho bagera mu rushako bati iyo mbimenya simba narabikoze,atari kubwo kunaniranwa ahubwo ari zangaruka zigera no kubana,

        ugasanga mu cyunamo bose bacecetse mu rugo buri wese yirinda kugira icyo avuga ngo adakomeretsa mugenzi we,faux kabisa kuko iwawe wagakwiye kwisanzura ntabyo kugira ikibazo cyo kuvuga amateka yawe ngo uwo mwashakanye atababara kuko azakwiyumva muriyo wayabwira abana ati urabanyangisha,abana bayamenya bati mama kubera iki wakoze ikosa ryo gushakana na data,nzaho byabaye kabisa,niyo mpamvu murushako umuntu agomba gushishoza agatekereza no kubazavuka

        • @Mpinga, njye nk’ubwo iyo ndimo kukumva ,uvuga nk’ibyo numva kamere ibyutse!!!!ngo abatutsi barafunzwe, ngo bazira ubusa? urabivuga se urabizi? wambajije njye wafunzwe, ndi na mineur (17years),izi inkoni nakubitiwe muri Prison ya Kibungo n’ingabo z’uwitwaga Gifaransa?uziko n’ubu mfite ubumuga mu ngingo kubera izo nkoni nakubiswe? waba uzi icyo naziraga? ko ndi umututsi.Icyo gihe uzi ngo hari mu mwaka wuhe? hari mu 1990 mu kwezi kwa 10. Mvuze ko ntagira umuryango, kandi nari nywufite,uramutse umenye cyangwa ukabona inkovu mfite ku mubiri,bamwe birirwa bakora comments ziri no sens bafunga umunwa.Nyuma yo kuba nkiriho, mpagaze ndi muzima(kuko hari abo wabibwira ko ndiho ntibayemere,kuko bazi neza ibyo bakoze),uzi icyo byanyigishije: “UWAKOSHEJE AHANWE,BINASHOBOTSE NTANAHABWE IMBABAZI(KUKO KUBWANYE NTAZO NATANGA) ARIKO KU RUNDI RUHANDE, UTARIHO UMUGAYO NTAWUSHYIRWEHO KU MAHERERE” that’s my principle. Ushobora kubyemera cyangwa ntubyemere,ariko njye ntago nifuza ko igihugu cyanjye cyamera nka kiriya kindi duturanye ( niba utakimenye ndavuga kiriya cyo mu majyepfo),aho amacakubiri yashinze imizi, kandi bo bagakomeza kwemeza ko ngo bari mu murongo uboneye n’ama pourcentage y’amoko atampaye agaciro.Murekereho kabisa,kuko,njye uvuga ibi nzi ibyo mvuga,ndetse ngirango no kurusha undi wese……

          • Pundit, uri umuntu w’umugabo cyane. Imana ikomeze ikurinde.Rwanda really needs constractive ideas like yours. Be blessed.

          • I love you pundit, non seulement kunama utanga Hano,ahubwo no muzindi Nama zose ugira abanyarubuga.

        • Hey Mpinga. Ugiriye inama nziza cyane uyu muvandimwe. Mu rushako ntabwo umuntu akwiye kwirebaho ubwe gusa, akwiye gutekereza kuri famille azashakamo, ku bana bazabyarana. Bityo bibaye byiza abantu bakwiye gushakana bahuje nibwo abana babakomokaho batahura ni ikibazo cyo kugongwa n’amateka mabi yaranze igihugu cyacu. Hari abatekereza ko Genocide yabaye ari abana, ndetse rimwe na rimwe bakumva ntacyo bibabwiye kuba bashakana ni abo mu miryango yakoze genocide, ndetse bakanashakana, uyu munsi wa none iyo uganiriye nabo usanga abenshi bicuza, bavuga ngo iyo mbimenya. Genocide ni ikintu kiremereye cyane, ni ingaruka zayo zirakakaye, tugomba rero gutwara ibintu buhoro buhoro, tudahutiyeho. Uyu muvandimwe namugira inama yo kubanira neza uwo musore nk’abavandimwe, ariko ibijyanye no gushakana akabihagarika, kuko bigaragara ko uyu mukobwa ibikomere bye bikiri bibisi. Mu rugo rwanyu nta mahoro wazagira, wahora wikanga ko bakwica nubwo byaba bidahari. Ihangane ndabona ukiri na muto, Imana izagushumbusha undi utaguhahamura. Mukundane kivandimwe, mugirirane neza, musengerane, ariko kubana nk’umugore n’umugabo ndabikubujije rwose kandi nkomeje. Reba nubu wananiwe kwiga kubera ibyo bintu, fata decision kandi uyihagararemo n’Imana izabana nawe, igende ikomora ibikomere buhoro buhoro. Ngushimiye ko wagize ubutwari bwo kugisha inama. Imana ikugirire neza. Be strong.

    • Uvuze neza. Thx a lot your constructive idea.

    • None se ni iki kikubwira ko uwo musore yari ari icyo umukobwa ari cyo ? Iri si ishyano ra ! Kereka niba ari rya pima ryacu rigendera ku bimenyetso by’amarangamutima ! Ushobora kwibeshya rero !

  • Ndumiwe pe. Ngo umufungije ngo Harrassment???Uwo mwana w’abandi uramuhora iki? Icyaha ni Gatozi kandi urebe neza wasanga nawe yari afite nk’imyaka 5 cg 7 mu gihe abawe ndetse n’abandi batutsi bicwaga muri Genocide yabakorewe. Mwana wa Mama ndagirango nkugire Inama.

    Niba utamukunda umubwize ukuri ko utamukunda ariko wikwitwaza ko ari umuhutu kuko hari abahutu benshi bakoze neza bagahisha abatutsi. Ntawaguhatira kumukunda ariko nawe muhe amahoro umukize uwo mutwaro. Mubwize ukuri Ko utamukunda ariko nawe wimuziza uko yavutse nkuko umuryango wawe wabizize. Kandi ibi nutabikora, umutima wawe uzahora ukurya ndetse n’amasomo azakunanira kandi ugomba kwiga ugasimbura umuryango wawe wishwe.

    Ikindi nagirango nkwibutse ko muri gahunda ya Leta y’ubumwe n’ubwiyunge, abanyarwanda babana bose(abishe, abafite abantu bishe ndetse n’abiciwe). ibi bivuze ko udashobora kubaho wenyine aho waba uri hose. niyo mpamvu nyuma y’imyaka 2 ugiye aho wiga haje umunyarwanda. ubu rero turakorana, tugendana mu mabisi, duhurira ku mirongo muri Bank, muri restaurant, mu nsengero turicarana, turabagurira mu masoko n’handi n’ahandi.

    Mushiki wanjye mwiza, ndakwinginze kubw’Imbabazi z’Imana soma na Bibiriya iragufasha. uziko na Yesu yishwe nabo yaje gukiza? Komera ariko wumve ko uwo musore atariwe. by the way ubanza we atazi nibyo byose urimo. ntukabone rero aje ngo wumve ko aje kukugirira nabi.

    Imana igutabare

    • Sam atanze inama nziza. Gusa uriya mukobwa ndagirango azongere yigore avuge umwanzuro we nyuma y’izi nama nyinshi ahawe kandi nibaza ko zihagije kugirango agire aho aba ahagaze hatanyeganyega. Ikindi namubwira n’uko Imana ishobora kuba imushyize k’umunzani w’ubuzima bwe bwose asigaje ku isi akazicuza bitagishobotse.

      Niba hariho kuvuga ko twese turi abanyarwanda hanyuma k’uruhande hakongera kugaruka ngo hutu cg tutsi uwo mukobwa arumva we arimo gutanga umusanzu we??? Mukobwa hari abantu twiganye muri UNR/UR bakundanye kandi babizi umukobwa yari umututsikazi umuhungu ari umuhutu kuburyo iwabo w’umukobwa bamubwiye ko natarekura bagiye kumuha isomo. Byarabaye wa muhungu baramufungisha nyuma umukobwa abwira abashinzwe gereza imvo n’imvano y’ikibazo wa muhungu baramurekura ariko bamurekura umukobwa yaramaze gutegura passport ye ahungisha wa musore ubu barabana hanze y’u Rwanda kandi babayeho neza.

      Nibaza ko rero ikibazo gishingiye ku moko abantu batahisemo kuvukamo kitakagombye kubuza abantu kubana. Kuko umunsi abantu bageze imbere y’inteko y’Imana batazabona icyo bireguza. Niba usoma bibiliya Yesu yabwiye abayuda ko nta muyuda nta mugiriki cg umuheburayo mu by’agakiza kuko Yesu yaziye bose. None mukobwa renga ibibazo byabaye mu gihugu bikuruwe na satani usenge Imana mbere ya byose hatoya utazasanga hari umunzani wazaniwe ariko ugatsindwa kubera kutaba maso. Umusore ni umuziranenge kandi nawe uri umuziranenge. Kandi umunsi muzabana kuko njye nicyo nifuza uzaduhe ubuhamya.

      Ibihe byiza.

      • YEWE UTEYE IBUYE MU MASAKA NGO UREBE IKIVUMBUKA! REKA MBABWIRE NIBA UTARASHIRA IBIKOMERE BY’UMURYANGO WAGUKOMEREKEJE UMUTIMA, URAMENYE NTUZAWUSHAKEMO
        .USIBYE KO TWE MU RWANDA TWARENZE INTERA YAMOKO. GUHITAMO NUKWAWE MWEMERERE CG UMUHAKANIRE. NAHO KUTUBAZA URIKIRIGITA UGASEKA.NTITWAHISEMO AHO TUVUKIRA KDI UWANANIJWE MU RUGO NUWO YITA KO BAHUJE UBWOKO ARUTWA NUWAGUMIWE. MURAKOZE

  • Mushiki wange,uragisha inama ariko kubwange ikemezo wamaze kugifata!
    Kubwawe yabyawe n’abicanyi nawe ni umwicanyi!Iyo niyo myumvire yawe gusa icyakunaniye ni ukubimubwira.Wivunika mubwire ko utamukunda ko amateka yabaye
    atatuma mubana!Gusa uwo mwana w’umuhungu uramurenganya.

    • nanjye ntyo da

    • Isesengura ryiza cyane !

    • @ Mutozo
      Uri umugabo pe. Yengo rata igisubizo aragifite.

  • Inama nakugira ni uko hakiri kare kuri wowe. Uzamutumire muhurire ahantu umubwire ko ubona mwakomeza kubana bisanzwe nk’abanyarwanda bahuriye I Mahanga. Umubwire ko gukomeza mu rukundo bitagikunze utazapfa wicuza ubuzima bwawe bwose. Ikindi ntuzakomeze kubibwira inshuti zawe bitazamugeraho bikamubabaza.
    Kandi ntuzigere umwereka ko wamwishishe muzakomeze mubane mu buzima busanzwe. Ikindi ugomba kumenya iyo ugize ikintu umenya ku muntu mukundana mbere y’uko mubana nta mpamvu yo gufunga umwuka ngo uzahore wicuza ubuzima bwawe bwose ahubwo uramuganiriza mugahagarika ntimukomezanye ariko ukabyitwaramo neza nk’umuntu mukuru.
    Courage rero kandi gabanya ubwoba ufite ukurikire amasomo yawe.

    • IK, nanjye ntyo, umugiriye inama nziza cyane. Wa Mukobwa we reka nkugire inama nka Mukuru wawe,ntuzikururire ikintu uzahora wicuza ubuzima bwawe bwose.Aho abo wasigaranye mu muryango wawe bazahora bakugaya ndetse bamwe bakabikwangira ; aho ndetse ushobora no gusanga mu muryango wuwo Musore bo batanakwishimira kubera urwango banga ABATUTSI, ugahera hagati nkururimi!
      Witera isesemi rero ngo ukunda Umusore w’uwishe iwanyu. NTUZI IBYO UKINA NABYO KOKO.Kuki ushaka kwiraga agahinda kandi ,ako baguteye ntigahagije!Ese ubwirwa niki ko we ataje abizi ndetse anakuzi wowe utabizi!

    • Ik, ndumva urafungira umuntu mubibazo kugumana ibibazo mumutwe wawe ntubibwire n’inshuti biyobora kukwiheba no kwiyahura.

  • Muvandimwe rero, inama nkugira nuko washyiraho umwete ukiga. Ntabwo ugomba guheranwa n’amateka mabi!Niba wumva utamukunda,mureke kuko ar’uburenganzira bwawe. Life is what you can make it to be! Ntiwamenya burya umuntu uceceka harubwo aba acecekanye byinshi byiza cyangwa bibi! Uracyari muto banza wige uminuze maze uzabone gutekereza ibyo gushaka.Uzacye Counselors muganire bazagufasha kutarotagura bakwica kuko bikomeje byazaguherana!
    Good luck!

  • Birababaje kuba hari abagitekereza gutya ibyababaye byarabaye ariko ubu turi mugihe cyo kwishyira hamwe kugira turwanye ko byazasubira ukundi ndakugaye pe

    • Umugayiye ubusa. Afite ikibazo yaje kugisha inama so kumugaya siwo muti. Utabusya abwita ubumera. Siwe wenyine ufite kiriya kibazo kandi.

    • James, wivuga ngo ibyabaye byarabaye, kuko ntitugomba kubyibagirwa kuko byatugizeho ingaruka zikomeye zitazarangira vuba aha. Ntaho rero twahungira amateka yacu mabi, tugomba kuyabamo duhangana n’ingaruka yadusigiye, ndetse tunabyibuka, KWIBUKA ni umwe mu miti yazadufasha kutazongera guhura na genocide mu gihugu cyacu cy’u Rwanda. Wimugaya rero kuko 22 years ni imyaka mike cyane ntabwo umuntu yaba akize ibikomere yatewe na genocide yakorewe ABATUTSI bo mu Rwanda kuva muri April 1994. Yakoranywe ubukana bwinshi, kandi hishwe benshi, ni abayirokotse bafite ibikomere byinshi kandi biremereye. Kwishyira hamwe ntawe ubyanze, ariko ugomba kumva ko kuba umuntu atarakira ibikomere bya genocide nta cyaha afite. Nawe ukeneye gufashwa kuko iyo udashaka ko ibintu bivugwaho cg byibukwa kandi ari amateka yaturanze haba hari ikibyihishe inyuma. Kwibuka amateka mabi yacu, biduha imbaraga zo kurwanya icyo aricyo cyose cyadusubiza mu macakubiri. Imana iguhe korohera no kumva abakibana n’ingaruka za genocide kuko sibo nabo, nta ruhare babigizemo, nawe byakubaho uretse ko ntawe nakwifuriza ikibi. Imana ibagirire neza.

      • @Assumta UMUGWANEZA,Nibyo amateka u Rwanda rwanyuzemo arasharira kdi asaba kwihangana gukomeye no kubabarira ngo twese dukizanye ibikomere k’uburemere buri wese ashobora gupima ku giti cye, gsa, kwingira umuntu uko yavutse gsa???, mbese iyi si hari umumalayika uyituye?, mbese umwiza ni nde?, ese ubu uwaguha umwanya ngo wihorere urumva washira agahinda?, mbese abacu twabuze tutabanga urumva byabagarura?, mbese uwo mukomoka hamwe ntiyakurushya kdi undi yagufata neza?, nta mwiza mu isi twese turi babai kdi buri gihe politiki mbi birangira ikoze ibyo twabonye. Urwango burigihe rutsindwa n’urukundo, ineza igatsinda inabi kki mwangana? Kuki mwumva muri beza nibyo twararenganyijwe ariko kdi ndumva cg ndareba nahazaza haba ari ntaho. kdi ibi mubikura muri za famille banjyanyemo nkazanga kuko zatwigishaga inzangano gsa, ariko ubu amateka atumarira iki bavandimwe? IMANA IDUSANGE KDI TWISUBIREHO! Ahaa ndumiwe koko!!!!!!!

  • mwiriwe
    burya rero urukundo ni ikintu gikomeye,iyo hajeho kubana byo hari byinshi bisabwa;igituma urugo ruramba ni ukuri.
    inama nziza ni ukwicara mukabwizanya ukuri,niba atarabitinyutse uzatuze ubimubaze mu mutuzo, wumve icyo akubwira nawe umubwire ibyo uzi, nyuma y’ibiganiro bitewe n’ukuri uzaba wamubonanye uzafate icyemezo nk’umuntu mukuru.gusa uzarebe no kubizatuma ugira amahoro mu mutima.

  • mwiriwe? icyo nagufasha gukora muntu w’Imana nu gutanga imbabazi ku bakwiciye ababyeyi bawe ndetse nabicanyi bose bakoze jenoside.izo mbabazi kuzitanga birakomeye kandi nikintu gikomeye ndetse ninubutwari, nkuko Yezu yavuze asabira abanzi be ati”Mana ubabarire kuko batazi ibyo bakora”stefano bamutera amabuye nawe yasabiye imbabazi abishi be ku Mana. kandi imbere y’Imana kuri wamunsi wamateka mushiki wanjye ntuzabazwa ibyo wakorewe ahubwo uzabazwa ibyo wakoze, tanga imbabazi uzikuye ku mutima kuko zizawe, hato utazabazwa impamvu utazitanze. ibi byose ni ku bwamasengesho,nyuma yo kuzitanga bikuvuye ku mutima uzakira uko gushikagurika ubonye umuhutu .birakomeye kuzitanga ariko ku bwi Mana birashoboka niyo uwakwiciye atagusaba imbabazi wowe uzatere intambwe utange imbabazi. icya kabiri kugira ngo ukire ibyo bikomere sinkeka ko guhunga uwo muhutu aribwo uzakira. uti kubera iki? uri umunyarwanda kandi mu rwanda amateka atubwira ko intangondwa za bahutu zakoze jenoside zica abatutsi ibyo ntibizavaho kandi mu rwanda abahutu abatutsi duhurira muri byinshi like mu mirimo, mubuzima busanzwe, barashyingirana etc aho uzagera muri society yaba nyarwanda uzasangayo abahutu ndetse nabatutsi nabatwa ariko ibyo byose igikuru nuko twaremye mwishusho y’Imana, uwishe umututsi muri jenoside yarwanije Imana kuko Uwishwe yaremwe mwishusho y’Imana nawe rero tera intabwe utange imbabazi ubikuye kumutima niho uzabona amahoro ndetse nuwo muhungu w’umuhutu wabonana nawe ntuhinde umushyitsi. Icyanyuma nasozerezaho numara gutanga imbabazi uzabwize ukuri uwo muhungu icyibigutera kumuhunga nawe amenye igituma uhinduka iyo muri kumwe nawe azamenya icyo gukora ariko wowe ku mutima wawe utunganye atakibona umuhutu ugahinda ubwoba ahubwo wishimira ko yaremwe mwisjusho y’Imana kandi ko ari umunyarwanda”Ndumunyarwanda”

  • “…Simvangura amoko ntawe nanga, ariko rwose umutima wanjye ntiwanyemerera…” Hum ! Nanjye ngahita nibaza nti uyu mwana w’umukobwa utavangura amoko kuki yisanze muri iyi situation ndetse akaba ayimazemo igihe kingana gutya ?

    Nkongera nkibaza nti uyu mwana ko yize highh school hano mu Rwanda , kuki ategereye abandi bana bari mu miryango nka AERG na GAERG ngo abagishe inama, ko habamo na za familles zifashanya mu bibazo nk’ibyo, kuki se atagishije inama uwo mukase wamureze agahitamo kubizana hano ku museke.com ? Yaba se yaragiye kiwiga hanze agahita ahagarika communication nabo bose ?

    Cyakora niba iyi nkuru ari impamo akaba atari sondage, ndarangiza nisubiza, nawe ngusubiza, kimwe na chief editor nti “Uzamenya Ukuri Niko kuzakubatura”.

  • yewe mko ntamishinga mubishilira ntanimishinyiko inkota ilimurubavu ntanokwicuza ubuzira herezo noneho nibo babikoze iwanyu sha rekeraho uzamubwireko ibyurukundo rwokubanabyo bitashoboka uzicwe nurundi agahinda kica nabi

  • Your fragile, innocent mind have been indoctrinated for so long. There is no mututsi, no muhutu at all; it is just a constructed illusion created to achieve selfish political goals. I repeat: it is an allusion, cursed is that who believe not in reality but in illusions, unless you are a politician.

    Ugize ikibazo aho muri mu mahanga mwenyine, niwe wabanza kukwitaho, urwaye niwe wakubaho mu bitaro, upfuye niwe wamenya uko arundarunda umurambo wawe. The rest is nonsense.

  • yoo sorry mukobwa mwiza!nange ugiye kukugira iyi nama ndi umunyarwanda ntabwoko ngira ariko rwose abantu bari kukubwira ngo ufite racism ntubiteho ahubwo wagize traumatism izashira rero nkuko babikubwiye abandi ari uko wegereye uwo musore ukamuganiriza ukamubwiza ukuli kose uko washate ayo makuru nuburyo yaguhahamuye hanyuma urebe icyo abitekerezaho nawe yari umwana wenda byaranamurenze ibyo bakoze benewabo birashoboka ko byaba nawe byaramugizeho ingaruka ariko nanone attention! ntibakubwire ngo icyaha si gatozi ngo wemere hari abana bavuka kubantu babi nabo bakaba babi no kuba ise afune nabyo bigatuma aba umurakare akaba yanakora ibintu bibi kubera ingaruka zibyo yabonye byamubayeho wabibwirwa niki ko wowe atakugirira nabi amaze kumenya ukuli kd yaragukunze? faut faire attention ariko numara kumuganiriza ukabona uko yakira ibintu nuko abifashe nuburyo azakwitwaraho nyuma hanyuma muri icyo gihe cyose irinde kuba wenyine igihe cyose please uzageraho umubabarire ariko urameneye ntuzakore ikosa ryo kumukunda cg ryo kubana nawe ndakwihanije ntimwazagira urugo rwiza wazapfa n’umutima undi muntu mudahuje ubwoko mwabana ca va ariko uwakwiciye we reka reka wamubabaria mukaba inshuti zisanzwe hatarimo ibyo kubana.

  • Iki si ikibazo kuko kiroroshye cyane kukibonera umuti
    Kandi urawufite ahabwo sinzi impamvu uwutindana

    Uti ese iyo ningengabitekerezo ? Yes ingengabitekerezo y’ ivangura uri nayo rwose cyane ariko urayikomora ku mateka mabi wanyuzemo ukaba ukwiye ubufasha ngo uyisohokemo Nina aribyo ushaka. Watwibwiriyeko wishimiye kuba umunyarwanda unwe rukumbi ku ishuri ngo hato hatazaba harimo numuhutu ngo bikakubuza gutekana!!!!

    Wari watangiye gukunda uwo muhungu cyane utazi ubwoko bwe utazi namateka yiwabo. Ndakeka KO niyo iwabo batica iwanyu gusa kuba arumuhutu byinyine wari kubimwangira.

    None se KO ubizi neza KO mutakomezanya akaba aruburenganzira bwawe gukubda uwo ushaka uguhaye amahoro wabivuyemo ukanabimubwira rwose ugahamagara imbwa mumazina yazo uti tubihagarike kubera izi mpamvu

    Urabura iki ngo umuaezerere mû rukundo
    Uragisha inama ziki KO ufite igisybizo cyoroshye tena . Niyo wamubwirako uramwiyumvamo utarinze No kumubwirako uwabo biahe iwanyu arakugira ate?

    Si wowe wa 1 cyangwa uwanyuma uhakaniye umuntu urukundo tutitaye ku mpamvu.
    Urabuzwa niki kumusezerera

    Kumubwira gusa ngo ntibishoboka kandi sinifuza KO ugaruka kundeba bikunaniza iki kandi KO atagaruka bigatuma ugira amahoro aho kunwihishahisha? Utabashije kunsubiza ibi bibazo ubwo waba ufite indi details utaduhaye kuko sinunva igituma utamybeurako umusezereye murukundo. Urivuna nta mpamvu kbs . urinda umurega harcèlement wamubwiyeko utamukubda akareka kugaruka?

  • MUKOBWA? NIBA URI KURI UNIVERSITY UGOMBA KUMENYA ICYO USHAKA MU BUZIMA. NIBA UVUGA KO UBONA UWO MUHUNGU UKAROTA AKWICA REKA GUSHAKANA NAWE. KUDASHAKANA N’UMUNTU WISHISHA KUBERA AMATEKA YE CYANGWA AY’UMURYANGO WE MABI NTA NGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE IRIMO. KUKO N’UBUNDI NO MU BATUTSI SIKO BOSE BABA BAFITE AMAHIRWE YO KUGUSHAKA. UBUNDI UTORANYA UWO MUZABANA UHEREYE KO UMUKUNZE KANDI AKENSHI IMICCO YE IRI MU BITUMA UMUKUNDA. MENYA KANDI MWANA KO IMICO Y’IBANZE IVA KU MASHYIGA CYANGWA MU MURYANGO MURI RUSANGE NTAGENDEYE GUSA KU BAKOZE GENOCIDE.

  • Please ngewe ndatanga igitekerezo cyuko ibyo urukundo atapfa kubijyamo, uzashake uwo umutima wawe wishimiye udafite ibyo umukeka. Abantu babana ntibabura utuntu duke duke tubashwanisha kandi barashakanye baziranye, bakundanye ntawishisha undi. ubona byamera bite uramutse uvuze ngo reka mbyirengangize hazajya hakoma gato uti ni byabindi nirengagije kandi mbireba ugahorana trauma.
    Ahubwo mubwize ukuri ko mutakundana kubera umutima wawe utamwiyumvamo gusa just.

  • Bullshit ! None wagiye kumwakira kuri airport uzi ko ari umututsi ? Iryo shule kuki ritahaye adimission umututsi gusa cg ngo riyihe umuhutu gusa ? Aho ku ishule babafata mwembi nk’abirabura kandi b’abanyarwanda full stop. Ikibababje ni uko aho muri mu mahanga murimo kwitwara nk’isenene ziri mu icupa zitegereje gukarangwa; izo nshuti zawe, n’abo ba councilors wagishije inama ntabwo bazi gutandukanya umututsi n’umuhutu wasanga batumva n’impamvu mugomba kuba mutandukanye anyway !

    Bible niyo ivuga ngo: “Abantu banjye bishwe no kutamenya”. Njye sinjya niyumvisha ukuntu abantu biringira amateshwa adafite aho ashingiye, generations 1,2,3,4…10 zigahita zose ziri muri confusion total y’abategetsi b’abanyenda-nini ?
    Kera kwiga byahaga umuntu enlightenment, ariko ubanza kwiga k’ubu ahubwo byongera ignorance. Uwo muhutu mureke wimuha urukundo kuko ntarwo.

    • Uzasenge usabe Imana kuyobora inzira yawe. Ikindi nzi ni uko ingo zubatse neza si iz’abatutsi cga abahutu ahubwo ni iz’Uwiteka yashyigikiye. Wabyanga wabyemera Niba Ari uwawe aho bizaca hose muzabana.

  • Ariko rero hari aho uyu mukobwa namwe mumurenganya nonese ko atariwe witeye agahinda. Ibikomere by’umutima ntago ubibwira ngo kira ngo bihite bikira ahubwo bifata igihe. Uretse no kwicirwa ababyeyi ni cyoroshye kurenza iki cyatuma ukomereka.

    Inama namugira nuko yamureka nyine ahubwo akamwegera akamubwira ko bitashobka ko bakundana ntamubwira impamvu kugirango nawe atamukomeretsa kuko nawe ubwo ntiyorohewe kugira so wakoze jenoside ntago nabyo byoroshye.

    Murakoze cyane Umuseke mukomeze kunga abanyarwanda.

    • Igitekerezo cyiza. ndakigushimiye. “DORE NDIRAHIYE NIKO UWITEKA AVUGA. UBUGINGO BWA BOSE NI BWANJYE, UBUGINGO BW’UMWANA NI UBWANJYE NK’UBWA SE, UBUGINGO BUKORA ICYAHA NIBWO BUZAPFA.” Ezekieli 8:4.

  • Ikiza nuko wamuganiriza ukamubwiza ukuri kowumva utamwemerera urukundo kubera ko umutima wawe utaguha gutuza kubwibyo umuryango wiwabo wabahemukiye (wishe abi wanyu muri Genocide yakorewe abatutsi), kandi nawe ntago ari harassment agukorera ahubwo wasanga aza agushaka agirango amenye icyabaye kuko ntacyo uramubwira. Kandi ntago ikibazo ari ugushyingiranwa hagati yibyo bamwe bafata nka moko (mbivuze ntyo kuko sinemera ko ariyo) ikibazo kubwanjye ni ugushyingira umuryango wabahekuye nkuko bisanzwe mubibona mu misango y’ubukwe habaho kureba niba ntacyo umuryango usaba umugeni wahemutseho waba haricyo wahemutse bigasuzumwa bagacibwa ikiru cg bakimwa umugeni.Njye kuribyo rero nakugira inama yokutanjya muri urwo rukundo kuko ntago uzakuraho isano wagirana na sobukwe, kugira sobukwe wakugize imfubyi birakanyagwa ntaba akiri umubyeyi wawe.

  • Munyarwanda mugenzi wanjye rekankubwire ,mbere yabyose ihangane kandi ukomere wavukijwe abawe uri ikibondo!! ariko komera , inama yanjye kubijyanye nuwo mugenziwawe mwahuriye imihanga, kubwanjye ndumva utamuhisha uwo uri we n’amateka y’ibyakubayeho kuko ibintu byabaye kubanyarwanda ntibizibagirana ikindi nuko kugirango uzubakane nuwo muzashakana nuko wagerageza kumubwiza ukuri. nshuti ntiwagira kuba Imfubyi nurangiza ngo ubure ubwisanzure kuwomuzabana ubuziraherezo. ikindi nawe numuntu nawe azakumva kandi sin’ubwambere byaba bibayeho ko ushobora gukunda umuntu ariko ntimubane kubw’ impamvu zitandukanye.bikorevuba muhure musangire icyo kiganiro wekuvunika mumutima kandi unakomeze amasomo yawe .
    KOMERA CYANE KANDI UJYE UHARANIRA GUHESHA AGACIRO ABAWE BAGIYE UTANABAZI!!

  • Ibi ni ikinamico, umuntu se yaza ku rubuga kubaza amafuti nkaya?

    -ndakugaya kuba witwa ko uri muri kaminuza utazi icyo ushaka mu buzima. wabona wiga ibintu utanazi niba ushaka cg se icyo uzabikoresha.
    -ingengasi urayifite pe ahubwo uvangura amoko. ubwo se izo nshuti zawe zose wabajije amateka yazo uzi ko bose ari abatutsi? wowe se uhamiriza kuki uvuga ko uri umututsi uretse ibyo wabwiwe?
    -wari ukwiye kumubwira gusa ko utamukunda. ibindi azabyimenyera kuko ntabwo ari umwana. ubundi uzicare uhangane nubuzima kuko buzakugora.ikindi kandi yari akwiye nawe kukurega ko ushaka kumugambanira ukamwicira ubuzima. ni wowe mugome ntaho utandukaniye nizo nterahamwe uhoza mu kanwa. ubare inshuro wavuze interahamwe mu nyandiko yawe. byerekana umuntu utazi ibyo avuga niyo mpamvu ukwiye gufashwa.
    -ukeneye kujya muri therapy kuko niba wiga hanze aho ku mashuri yanyu iyo service irahari.
    nonsense, n’importe quoi!!

    • Nawe rero ubwo ngo uravuze? urumva unabi umusubizanya ra? nonese niwowe wiyicye ababyeyi NONSENSE ari wowe. Umuntu nababara mu nkovu kuko yakomeretse niwe uzarenganya cg uzarenganya abamukomerekeje? Ceceho aho twakumvise. Ibikomere by’umutima ntago bikira kungufu ni buhoro buhoro.
      Nuko agahwa kari kuwundi gahandurika ariko uyu mwana yarababaye. Uwo mutype mwihorere rwose umubwire ko utamukunda wikomereza ibyawe

      • Mwiriwe , Turetse no kureba ku moko ibanga ryo kurambagiza ni ukumenya i nkomoko y’umuntu,kandi mu ngo birashoboka ko abantu bashobora kugira icyo batumvikanaho none rero ndakugira inama yo kumuha umwanya mu kaganira ugafata icyemezo ariko amahirwe menshi natanga ni uku mureka kuko nimubana hakaba icyo mutumvikanyeho uzabeshyera amateka ye bibe byatuma n’urugo rudakomera gusa bibiriya ngo tuibabarire kugera ku munsi wa nyuma

  • Gushyingiranwa kwabahutu nabatutsi ntabwo aribyo bizamaraho urwango rwabibwe imyaka igihumbi kuko nambere ya genocide mwari mwarabashyingiye ariko ntibyababujije kubica, rero icyangombwa nukumenya ko umuntu ari nkundi ntumuhore uko yavutse maze nababwiriki abashaka gushakana nibabikore ariko nabatabikozwa mwe kudutera amabuye ngo mwumveko ishyano ryaguye kuko ntamusaruro nambere byatanze as long as we hurt no one. Intermarriage is not the solution.

    • Am 100% with you. Uno mwana bamwifatiye mugahanga nk aho ibibazo bye bidafite ishingiro. Twese twiyita ba Ndi umunyarda ariko deep inside uzi icyo uri cyo nyuma yo kuba umunyarda. Kwubahana birahagije tukabana mu mahoro. Intermarriage siyo kamara, uyikoze ni byiza n utanayikozwa na we nta nka aba aciye amabere. Twubahane tubane mu mahoro that’s what matters. Jye nabwira uwasabye inama nti ntuzongere ku mwihisha. Uzamubwire ko gukundana nawe byakugora cyane kubera amateka ariko ko utamubona nk umwanzi kuko we ntakosa na rito yakoze. Good luck kandi abakubwiye amagambo mabi hano bose ubihorere; ntan umwe muri bose uzi agahinda ubamo. Just know that there many people who can relate to you. Be strong and get closer to God. HE always hears us. Be blessed.

  • Umva rero nkubwire Mukobwa mwiza kugiti cyanjye mbona rwose icyo kibazo kitagoye habe namba sigitangaza kunona umusore aza kugutereta ntumukunde yemwe ntanikigaragara waba umuhoye, ushobora nukimuhora igihagararo cye wumva utishimiye, urumva ko ari akantu gato cyane, hama rero kubaka nibintu ugomba gutekerezaho cyane kuko nibwo buzima bwawe bwejo hazaza, ntuzakinishe icyemezo cyabyo, harabakubeshya ngo uwo muntu ntaruhare yagize mwiyicwa ryabandimwe bawe nibyo koko, ariko kuva byonyine uziko ari mubandimwe babaguhekuye ntuzigera umwisanzuraho byaba arakerangane rero kubana numugabo utazisanzuraho haracyarikare uwo musore musange umubwire amateka yawe kuko we ashobora kuba atayazi umwereke ko bitababuza kugirana umubano nkabanyarwanda ariko kubana nkumugore n’umugabo bidashoboka ubundi mwibanire bisanzwe birasanzwe cyane gutereta umukobwa ntakwemerere ibyo umusabye ariko ntibabuza gukomeza kuba inshuti zisanzwe. Uzasome neza inama za Karangwa.

  • Hhhhhhhh. Yewe mukobwa we ntukabaze ubusa rwose Nina utamukunda uzabimubwire aho kumwihsha. Ku myaka 25 wabeshye ufite ntago warukwiye jwihisha umusore wakamuhakaniye ukamwicaho. Kereka niba umurimo umwenda ukaba ushaka kumuheza cyangwa waragiye urya utwe nicyo cyagushobora

    Urabeshya nta mahanga urimo uri mû Rwanda nibyo wahimbye ngo batakumenya. Uwo muhungu nawe wamubeshyeye ngo batakuvumbura ni umuhutu yego ariko si umwucanyi kandi ntumuruta ahubwo yari yihangutse

    Murène agende si kamala nawe nturi kamara kuru we. Nikimara kukumana uzabura numutwa ugiha ngo akemere. Wivanga amadisiye ubaza ubusa rero.

    • Ariko nkawe warerewe hehe? ibyo uvuga wabikuye hehe? urabazi se? ubwose turenganye aho warerewe cyangwa niwowe wananiranye? ibaze nkamagambo uba uvuze nkumunyarwanda ntasoni.

      • @Mwabayemute nkuraho ubwo bwiyemezi ! Urambaza niba mbazi se wakabimenye nyine!

        Wiyemeye rétro ngo narerewe he aho narerewe ntago hakureba kandi si ngombwa ngo abantu bose barerwa ahantu di . nta soni mfite kuko nawe nturi intungane ufite ibyo ukora bibi kandi uri umunyarwanda kandi ntugire isoni. Rwose arabaza ubusa kuko niyo batapfa KO umuryango wumuhungu wishe iwabo wumukobwa nubudi abakobwa basanzwe batera indobo( kubeng) abahungu ou inversement . Ntago rero ugiye guhakanira undi urukundo abaza abandi kuko batamuhitoramo ni ikibazo cyoroshye rwose niba atamushaka ntamushaka nyine nabimubwire arabuzwaniki cyangwa amwiceho kuburyo budasubirwaho à 25 ans singombwa inama zabasomyi.ahubwo ubanza amwikundira yagirango yunve ibituvamo

  • Bagenzi agahwa kari ku wundi karahandurika, umukobwa yarahungabanye. Icyo namubwira ni uko ubwe ntamukunda kuko no mu nyandiko ntaho yigeze atubwira ko nawe yaba yatangiye kumukunda. Ikindi ni uko guceceka kuwo muhungu bitavuze ko azi ukuri ku birebana n’umuryango w’umukobwa; ese ubwo muzi ko nuwo muhungu ashobora kuba atazi umuryango se umubyara yagiriye nabi? Mwemera se ko hari abicanyi bishe abantu bagahisha abana ukuri?
    Niba amwangira ko ari umuhutu nabimubwire ko atamukunda, ni uburenganzira bwe, noneho ategereze ko hari umututsi azabona; yashaka n’umunyamahanga ariko, kuko ashobora gushaka umututsi ufite inshuti z’amoko yose akazarwara ihahamuka abahutu bicaye iwe!!naho ubundi yabigejeje mu banyamahanga ataranabimubwira, ahubwo uwo musore abimenye biturutse mu banyamahanga ni bibi.
    ibyo mu Rwanda ntibisanzwe, ibyatubayeho ntibisanzwe niyo mpamvu n’umuti dushaka udasanzwe!! Umukobwa niyige amenye ubwenge, abagabo bazaza cyangwa nawe azirambagirize uwo atishishaho. Ariko kumutuka byo tubireke, utabusya ngo abwita ubumera!!

  • Wanyihereye number zuwo musore nkamwikundira di

    • I like you. Call me on 949-124-8939

  • Nyuma yo gusoma story yuyumwali rero nange nifuje kuguha inama, kandi ndanashimira abazitanze nabazazitanga gusa nkurikije statement yawe wavuzeko ntamuntu wanga ariko bitewe nibyakozwe wamwanga nkurikije inkuru, so rero nkurikije uko mbyunva ngendeye nokubyo wanditse mureke, ikuremo ubwoba umubwire uti igihe cyo ngukundana ntikirage, gukundana se ntubishaka, ufite undi mukundana,……..

    nibyinshi wamubwira kandi akakureka kuko we yaragukunze, kubavuzeko yakabaye agusaba imbabazi ngewe ndunva atazigusaba kuko atazi ko ababyeyi be bakwiciye abavandimwe cyangwa se nkuko wabaririje amateka ye nawe birashoboka ko yaje abizi neza ko uhari namateka ayazi akaba aribyo ashaka kunyuramo agusaba imbabazi byose birashoboka kuberako rero utabizi ndunva icyoroshye wamuhakanira ko utakundana nawe sinangombwa ko wamubwira impanvu yawe hato bitazavamo izindi nzangano zinzika woe umubwire ko udashaka gukundana ko aroko ubishaka thas all. ubundi nange inti good luck

  • ARIKO SE NKUYU WIYISE MUTIMA UBU ATANIYEHE N’INTERAHAMWE KO MBONA YAZIHAGAZEHO CYANE ??!!! NTAHO UTANIYE NAZO NDUMVA IKI ATARICYO WARUKWIYE KUBWIRA UYU MUKOBWA KUKO SIWE WIYICIYE UMURYANGO NGO ASIGARE WENYINE NTUKWIYE KUMWUKA IYO NABI YAWE YAKUBASE , NTA SONI? AHUBWO WOWE NDABONA UFITE INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE YAKURENZE .

  • Ahari urukundo rwukuri byose birashoboka kuko ruba rwubakiye kukuri ark niba ushidikanya mureke uzabona undi!

  • eh!!nakubwira ngo reka umwana w,umwicanyi erega baraduhemukiye

  • aho urwansa rugeze si aho nshuti kuba iwabo barishe ntago ariwe wishe kdi ntago yahorwa ibyiwabo baravuga NGO wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri rero ushobora kumwanga ukazashaka uzahora agutesha umutwe kurusha uwishe none se nturumva uwarongowe nuwamutemaguye muri genocide akamuca nukuboko akamusiga aziko yamwishe none basabanye imbabazi ubu barubatse barabyaye nawe rero wasanga uri kumwishisha kdi ariwe wawe gusa nanakugaye kuko wamuteje abandi banyeshuri ubu nabo bamubona mundererwamo yubwicanyi rekeraho kumukwiza mubandi umwegere muganire umubwire icyo umutekerezaho.

  • hakwiriye gutandukanwa urukundo n’amoko. njye nashatse uwo tudahuje ubwoko kandi tubanye neza. niba umukunda nta kibazo naho uburyozwacyaha ni gatozi umwana ntiyazira ibyo iwabo bakoze kuko si umwana wabikoze.
    keretse niba utamukunda naho ubundi niba umukunda urukundo ruzarenga amoko kandi amoko wibuke ko ari mabi kuko yatumye igihugu kigwa mu mahano.
    Nta muntu wagombye kuzira ubwoko bwe ariko byarabaye ubu rero tubirenge twubake u Rwanda.

    • Bite? Wowe bishobora kuba byaraguhiriye ariko ubwo nuko wakize ibikomere, ariko rero ntabwo wagira inama uyu mukobwa ufite ibikomere bibisi gutya ngo akwigane nawe bashakane byagorana. Nanjye ndemeranwa nawe ko iyo hari urukundo byose bigenda neza, ariko muri iyi minsi kumenya niba ari urukundo by’ukuri biragoye. Dufite ingero nyinshi z’abana iwabo bashakanye badahuje amoko, mu gihe cya Genocide ba nyirarume bakaba aribo babica. Hari aho nagiye kwibuka le 21/4/2016 umubyeyi atanga ubuhamya ko we Papa we yari umututsi, maman we ari umuhutu, muri genocide basaza ba nyina nibo bishe SE umubyara n’abavandimwe be. Umuhererezi wabo yari agahungu gafite imyaka itatu(3 years) ba nyirarume baraje baravuga ngo barashaka RWIGEMA babitse mu nzu, bafata ako kana bakazirika amashara bacana ikibiriti baragatwika, bavuga ngo barimo baratwika RWIGEMA abo ni ba nyirarume bakoze ibyo.Kera umwishywa yarubahwaga, hanyuma ukamwica. Simpakana ko nuwo muhuje mwakubakana mukagira urugo rubi ariko si ihame, ariko ibibi birarutana aho kugirango aguhemukire mudahuje, yaguhemukira muhuje, burya impyisi y’iwanyu ikurya ikurundarunda. Erega si ngombwa ko dushakana, iki ingenzi ni ukubahana, tugafashanya, tugatabarana, tugasangira, etc. Bariya babyeyi ba kera nabo babaga barashakanye bakundanye, ariko genocide ije yarabagaragaje. So, nawe ntiwavuga ngo mwubatse neza ntawamenya, kuko hari abantu batagira nabi atariko ari abantu beza, ahubwo ariko nta occasion bafite yo kwigaragaza uko bari. Muri iki gihe ni ukwitonda. Imana idufashe.

  • ARIKOSE WAMUKOBWAWE UWOMUHUNGU NTIWIGEZE UMUKUNDA UZAMUBWIREKO AMATEKA ATAKWEMERERA KUBANA NAWE?ARIKO UMENYEKO NUSHAKA UWO WIFUZA MUHUJE AMATEKA UKABA WAGIRA IBYAGO AKAKUBERA MUBI UZAPFANA AGAHINDA?TEKEREZANEZA ICYO UKWIYE GUKORA.

  • Ibibazo byagwiriye u Rwanda byasigiye hafi buriwese inkovu. Uzitegereze neza uzasanga harinzirikarengane zabahutu biswhe n’inkotanyi muri za Ruhengeli Na Byumba mbere yuko Genocide yabatunsi iba. Siniriwe nvuga abishwe nyuma ya Genocide kukobyo bamwe babyita kwi Horera. So, uzibaze uti none bariya abahutu bishwe n’inkotanyi mbere ya 1994 baziraga iki? Bizagufasha kunvako impandezombi zababaye bibe byakubera ikiraro cyokwiyunga nabahutu.
    Ngarunse kubyawe nuwo Mysore. Niba udashaka kumugirara nabi, mubwire cyangwase umwohererrze email umubwire asome iyinkuru kumuseke.com. I’m sure ko nayisoma aramenya ibyaribyo akazibukira. Kandi niba utinyako yakugirara nabi kurikiza iriya nama muri counseling office bakugiriye. Babahuze umubwire ukuri. bishyo niba afite umugambi wokuba yakugirara nabi azatinya awureke kuko azaba babonyeko University izi ikibazo mufitanye.
    Kereka niba ushaka kumugirara nabi gusa.Kuko hano USA hari ubwo usanga abana babatunsi abashaka kwirukanisha abahutu bahuriye mumashuri. Ibintu bisa nibyo byambayeho ubwo nigaga muri Purdue University. Abana batahunse bavuye Uganda bansanze muri University, bakajya bereka abarimu amafoto yuduhanga, bavugako byakozwe nabahutu. Ubwo bakajya batungira agatoki abarimu banyerekana ko ndi umuhutu. Najya kureba umwarimu muri office ngasanga yandakariye ntazi icyo dumfuye. Mbese mukigo nari maze gufatwa nka Gahini. Ariko burya Imana irebera umutindi ntihubya. Hari groupe ya abarimu nabanyeshuri baje mu Rwanda. Ubwo abanyeshuri babanyarwanda twese tubatuma kuri bene wacu cyagwa icuti zacu. Abazungu Baraza bageze iwacu kumusozi basanga ndimfubyi nabandi bavandimwe banjye barishwe. Baritonda barabaririza bicecekeye bazakumenyako iwacu bishwe. Bageze iwabo wababanyeshuli basanga Bose bariho doreko ari abatahunse. Abazungu bagarunse USA,twese baraduhamagara babaza nabanyeshuri bati ” ko mwatubwiyeko uyumugenzi wanyu ari umuhutu, kandi abahutu bakaba barishe abatunsi none tukaba twarasanze iwabo barishwe,iwabo bishwe nande?” Siniriwe nvuga ibyakurikiye. Nyamara banya Rwanda mushanse mwababarirana kuko ibyabaye namakosa yabasogokuru nabakuru bacu bakoze kandi twe tutagizemo uruhare.

    • Ndumiwe pe ! Ubu bugome bw’abo dusangiye igihugu tuzabukizwa n’iki koko ! Were these idiots paying the school fees for you ?

    • Genocide yakorewe abatutsi yarateguwe ku buryo buhagije, mu ndangamuntu harimo amoko, ibyo by’amoko mu ID nta Nkotanyi yabigizemo uruhare, ndetse ntibari bahari bari barahunze. Amoko yanditswe ku ma fiches yarangaga abana mu mashuri hose, mu tugari twose two mu Rwanda bari barakoze listes z’Abatutsi bahatuye, familles z’Abatutsi zabaga zizwi mu butegetsi hose kuva mu kagari kuzamura. Wigeze wumva hari listes z’abahutu zikorwa kuva mu rwego rw’akagari kuzamura? Wigeze wumva hari umuhutu wasimbujwe yatsinze amashuri ye bakamubuza gukomeza? Wigeze wumva hari umuhutu bita amazina y’urukozasoni nkayo bitaga Abatutsi ubwo bateguraga genocide? Amwe nibuka ni aya: Abatutsi bitwaga inyenzi, inzoka, ingondeka, inyeshyamba, imburagasani, etc ni andi nawe wibuka niba utigiza nkana. Byibuke nanjye ndabyibuka kandi nari nkiri muto.Uribuka bafunga Abatutsi n’abana babo mbere ya genocide gato ngo ni ibyitso? Rero reka kwitiranya genocide n’ibyaha by’intambara.Niba abahutu nabo barapfuye, baguye mu ntambara ntabwo bishwe n’Inkotanyi zabigambiriye, kuko ntizari zibazi, nta listes zabo zari zifite, nta mugambi bigeze bacura wo kwica no kurimbura abahutu, abo bahutu uvuga bishwe n’inkotanyi baguye mu byaha by’intambara ibyo bitandukanye cyane na Genocide yakorewe Abatutsi bo mu Rwanda muri 1994. Mujye mureka kuvanga ibintu, genocide yarateguwe ishyirwa mu bikorwa ibimenyetso birivugira. Ariko ntabwo Inkotanyi zigeze zitegura kwica abahutu. Inkotanyi zarwanye intambara yo kubohoza igihugu no gutabara Abatutsi bicwaga urubozo, niba rero uko barwanaga barwanira uburenganzira bwabo hari abahutu babiguyemo ntabwo wabibahora, nta kundi byari kugenda. Iyo hari intambara y’amasasu ntitoranya, nanjye iyo ringwira nari gupfa, ntabwo rero Inkotanyi zari zifite umugambi wo kwica abantu. Iyo ubutegetsi bwariho bubaha uburenganzira bwo gutaha mu gihugu cyababyaye mu mahoro, nta ntambara baba barakoze. Ariko kuko bavukijwe ubwo burenganzira na Leta ya Habyarimana n’izamubanjirije byabaye ngombwa ko bifashisha intambara ariko bagataha mu rwababyaye. Niba rero nkuko nabibonye umuryango wawe warapfuye muri iyo ntambara, ntabwo bakorewe genocide kuko ntabwo Inkotanyi zigeze zitegura genocide y’abahutu, nta niyo zakoze, nta niyo zizakora. Mboneyeho no gushimira Ingabo zahoze ari iza FPR/INKOTANYI kuko zakoze umurimo utoroshye, ari bake, abenshi bari bato, bafite ibikoresho bidahagije, reka nkubwire iyo Inkotanyi zidafata igihugu abo bahutu uvuga nabo bari kumarana nyuma yo kurangiza Abatutsi. Uzabimbaze neza ubutaha nzabigusobanurira. Mureke twubahane, dukunde igihugu cyacu, tukirinde amacakubiri, Genocide ntikongere kubaho ukundi mu Rwanda rwacu. Ndashimira Leta y’ubumwe yagerageje kubanisha abicanyi n’abiciwe, ni abandi bagoreka ukuri bakuzi. Imana ihe umugisha Leta yacu.

      • Rwose Assoumpta ibyo uvuze ni byo 100/100. Ibaze ko Leta isaba abantu ngo bihane bababarirwe bakanga bamwe bagakomeza guhembera ingangabitekerezo ya génocide ibaze ko abarokotse basabwa kubabarira n’abatabasabye imbabazi kandi bakabikora. Wowe ukomeza kugira nabi no guhembera ingengabitekerezo ya génocide ntacyo uzireguza imbere y’Imana n’abantu; kuko mwaragoragojwe ariko mwanga kugororoka.

  • Uwo musore wasanga amakuru y’umuryango we murupfu rw’ababyeyi bawe aruzi. ese yakumenye gute kugirango ujye kumwakira? umwitondere

  • Mureke abasore barahari!

  • Ndumva wowe mukobwa uri umuhezanguni wo kugederwa kure! Ngo urashaka kumufungisha kubera harassment !!
    Ntuvuga ko wamubwiye ko utamushaka iwawe ngo abirengeho agaruke. Ntuvuga ko hari amagambo mabi yakubwiye.
    Mu gihe ababyeyi bawe bicwaga yari akiri umwana nawe, ntanubwo abizi kimwe nuko nawe utazi.
    None uwu musore arazira iki?

  • Sorry to say this but. Mukobwa ikibazo gikomeye ufite si icy’ uwo musore wagukunze nawe ukamukunda
    Ahuwbo wakabaye uza hano ugisha inama kubijyanye no kutiyakira kubera amateka mabi ari muri background yawe. Ukabaza how you can overcome em’ .
    1. Nonese utekerezzako imyumvire ufite ariyo myiza kurusha iy’abandi besnhi cyane babanye mu mahoro?
    2. Nonese ubu kuva wakura ukiga kugeza ugiye hanze abantu bose bakugiriye neza ni (abatutsi) gusa?
    3. Nonese ukimubona wabonye ari umututsi kugirango umukorere ibyo wamukoreye byiza byose cy wabikoze just kuko ugomba kubikora kandi wumva bikubereye nk’ umuntu ?
    4. Nonese aho uri bakubwiye ko abakundanye neza kurusha abandi baba abatarabana cy ababana ari abashinze imizi y’ urukundo rwabo ku bututsi , ubuhutu cy ubutwa?
    5. Nonese ko numva ngo wanga (abahutu) abatwa bo ko utabanga nabo hari abakoze jenoside cy ubwo abatarakoze jenoside bakanafasha abatutsi bamwe kuyirokoka ubaziza iki bo ?
    6. Nonese ubu ko numva wangiza isura y’ abanyarwanda aho uri muri ayo mahanga werekana ko turi babi ibyo wumva aribyo bigukwiye

    Ibi bibazo urakuramo bimwe mu bisubizo by’ ikibazo nyacyo ufite
    Gusa niba ugifite ikibazo cy’ ubutusti n’ ubuhutu muri wowe kandi uragifite bimenye niba utari unabizi egera uwo musore umubwire ko udashoboye gukundana nawe kubera ikibazo cy’ amateka nawe niba ari umuntu muzima azaguha amahoro
    Hanyuma utangire urwane no gukemura urwango ufitiye abantu rudafite ishingiro. Kandi rwose wige gukunda IMANA uyisenge uyisabe imbaraga urenge urwo ruzitiro Shitani yagushyizemo. bitabaye ibyo uzabaho nabi ubuzima bwawe kandi n’ iherezo ryawe ribe ribi. Sinkubeshya nta juru rizajyamo abangana n’ abatababarira nk’ uko umeze. Imana ishobora byose ikweze kandi iguhindure mushya muri wowe

  • Ibyobyamokotwarabirenze mwana wamama nanjye ndumututsi nariciwe arikonkundana numukobwa wumuhutukazi so wiba umwana mukunde ntago twazira ibyaha ababyeyi nakoze bizananadufasha kubaka igihugu cyacu kibe paradis
    o nidukundana nabaduhemukiye

    • Ndumiwe pe! Mukobwa wanjye renga indorerwamo y’amoko ube umunyarwangakazi uhesha Imana icyubahiro n’igihugu cyacu ishema. None bigenze gutyo ubyarwa n’ababyeyi badahuje ubwo bwoko bwazanywe n’abazungu tuzitwa iki? gusa niba utakimwishimiye aho kumugirira nabi mubwize ukuri ahagararire aho ageze. Gusa niba ari Imana ibirimo ntacyo uzakora ngo mutabana. Gusa uzirikane ko twakomotse kuri Adamu n’a Eva ibindi by’amoko reka kubiha agaciro. Imana igushyigikire. Kandi iguhumurize iguhe n’ubwenge bwo kubyitwaramo neza kugira ngo n’ubigumamo uzabigumanemo n’Imana n’unabisohokamo uzabisohokemo neza bidakomerekeje mugenzi wawe. Imana ibe muruhande rwawe.

  • ariko Mana turayjahe njyewe fite ikibazo burya ibyabaye byarabaye aha reka ncenceke wa mukobwa nimba usenga uzamureke umwana wa bandi yibereho aha ibyu rwanda muzba mubwira ubwo se abahutu bangahe barimwo bapfa na bapfuye ariko kuko batagira kivugira aha nimukomere

  • Ariko tujye tubwizanya ukuri ubuwo bashakanye umpuk[obwa yajya ajya gusura sebukwe muri gereza? nareke gukomereka bwa kabiri , azashake abandi keretse niba yakora ibitangaza akazura umuryango w’umukobwa. kandi ibyo ntamacakubiri arimo pe tujye dukora ibishoboka ibigoye tubireke. iyo umuntu ashatse aba ashaka kungura umuryango ndetse ashaka n’amaboko ubwo se uwo mukobwa yakurahe amaboko?

  • ncuti hari ib itajyana uwiciwe kubana nuwamwiciye oya rwose wazarwara umutima ugapfa ahubwo usabwe kubabarira no kumukunda naho kumubyarira nononononon

  • Mbere nambere ni ugusaba Imana umutima ubabarira,mwembi mushobora kuba mufite ihungabana mufite ibikomere ahubwo mushake umuntu uzabahuza mukaganira mwembi kubyabaye mugafata n’umugambi,gukunda si icyaha kandi gukundwa nacyo si icyaha ikindi kandi uwo muhungu ntabwo yazira icyaha cy’abandi ni umuziranenge.Byose hamwe no gusenga birashoboka.

  • Izi comments nasomye hano zanyeretse ibintu byinshi. Ariko rwose njye ndabona abantu benshi bashakira ibibazo aho bitari. Ibyo bintu by’amoko mukomeza gushyira imbere bizabageza habi cyanee peee!! Iyo umuntu akunda ntabwo areba ubwoko bw’uwo akunda.

    Ibya Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 ni ikibazo ahanini cya Politiki ntabwo ari ikibazo cyaturutse mu miryango y’abahutu n’abatutsi. Abaturage ubwabo b’abahutu ntacyo bapfaga n’abaturage b’abatutsi. Ndetse mbere ya 1994 abahutu benshi bari barashakanye n’abatutsikazi kandi imiryango yabo babanaga neza cyane.

    Ndetse na mbere ya 1959, mbere ya Revolution bise iya rubanda, abahutu n’abatutsi barashyingiranwaga bakabana neza rwose mu miryango bakundanye bitangaje.

    None se ntimuzi ko Gregoire KAYIBANDA umugore we Verediyana yari umututsikazi, kandi ko babanaga rwose bakundanye cyane ku buryo nibyabaye muri 1959 bitigeze bihungabanya umubano wabo. Nimujye rwose mutandukanya ubuzima bwa Politiki n’ubuzima busanzwe. Ikibazo cy’amacakubiri hagati y’amoko y’abahutu n’abatutsi ni ikibazo politiki ntabwo ari ikibazo cya rubanda hagati yabo.

    Abenshi mu banyabwenge b’abahutu ba kera bakaba n’abarwanashyaka b’ishyaka ryitwaga PARMEHUTU bari barashatse abagore b’abatutsikazi kandi barabakundaga cyane, bakabana mu muryango ku buryo bw’intangarugero. Urugero: Anastase MAKUZA umugore we yari umututsikazi. Joseph Gitera umugore we yari umututsikazi, Jean Baptiste RWASIBO umugore we yari umututsikazi, n’abandi, n’abandi.

    Banyarwanda Banyarwandakazi nimuve ibuzimu mujye ibuntu. Nimuve muri uwo muvumo w’amacakubiri ashingiye ku moko, nimwiyumvishe ko Imana irema umuntu itamuhaye ubwoko, ko ahubwo yamuremye mu ishusho yayo. Nimukundane nta buryarya, nimukundane mu mitima yanyu ibyo ku ruhu mubishyire iruhande, iby’ingirwa-moko mubishyire iruhande. Umuhutu ukundanye n’umututsikazi bashobore kurushingana nta kidobya, n’umututsi ukundanye n’umuhutukazi bashobore kurwubakana nta gitanya.

    • Ariko uyu Kabizi yasetsa n’uva guta nyina!,ngo Ikibazo n’Icya politike!,wavuze ko ari ikibazo cy’urwango rwabibwe igihe kinini,umeze nka babandi babyitaga Gukora,(soma kwica)Gukora Politike!.
      Ngo Urukundo ubwose gukunda Umugore wanga iwabo n’urukundo?, jye ndumva atari rwo abubwo ari irari ryo gushaka kumwishimishaho gusa ari nayo mpamvu abenshi bataremeye gukomera kubagore babo muri jenocode ngo nibiba nangombwa babazire.

  • yoo uyu mwana w’umukobwa mwimutwama mumukanga amatekay’ibyamubayeho niyo yabimuteye ndabwira uyu uri kumuhata ibibazo.
    “AGAHWA KARI KUWUNDI KARAHANDURIKA”WIBWIRA KO GUKURA UTAZI ABABYEYI BAWE BARISHWE MUBURYO BUTEYE AGAHINDA ARI IBINTU BYOROSHYE?MUSIGEHO RERO KUMUTERA IBUYE.GUSA NJYE NDUMVA URIYA MUSORE NAWE ARENGANA WE ICYO AFITE N’URUKUNDO KANDI NI UBURENGANZIRA BWE,KUBA KANDI ABABYEYI BE BARISHE NTIBYAMUBUZA GUKUNDA UWAROKOTSE CYANE KO NAWE ARWAYE ICYO GISEBO ARIKO HARI IGIHE NAWE YAGIKIZWA NO GUSHAKA UWAROKOTSE ,UYU MWANA W’UMUKOBWA NJYE NAMUGIRA INAMA YUKO BOMBI BAHURA BAKAGANIRA ,NDETSE HARIHO IGIHE UZASANGA MWEMBI MUKIZE MUMITIMA.NTABWO ABAHUTU BOSE ARI ABICANYI RWOSE MUVANDI,NTABWO ABABYAWE N’ABICANYI BIVUZE KO BAHABWA AKATO.IKIZATUMA DUKIRA NIUKWIBAGIRWA IBIDUTANYA TUGASHYIRA IMBERE IBIDUHUZA NDAVUGA UBUNYARWANDA NAHUBUNDIMWANA WAMAMA ITOZE KWIKURAMO IVANGURA KANDI IMANA IZABIGUFASHAMO

  • Uwo muhungu mureke sha ntuzi ko mwene samusuri avukana isunzu.

  • Mana we! gusa u Rwanda rwacu ruracyafite ibibazo kuko nkisoma iyi nkuru mbonye ko amacakubiri adateze gucika mu banyarwanda niba no mubana yaragezemo! kuko nk’uyu musore arambabaje cyane arazira ibyaha atigeze agiramo uruhare pe!

  • Umva nku bwire wa mwali we njye inama na kugira nuko wakunda umuhungu ukamukundira ko yagukunze kandi washaka kumwanga ukamwanjyira ko utamwiyumvamo ntumwangire ko ari UMUHUTU cyangwa iwabo bakwiciye umuryango koko ubu mu Rwanda amahoro nu rukundo biraganje biturutse kubumwe n’ubwiyunge ibya moko twabihanaguye mu mitwe yacu ubu twese turi Abanyarwanda mu Rwa Gasabo ahubwo niba Uri Umunyarwanda fatiraho ntagucike naho niba ukibonamo umututsi abandi ukababonamo abatwa cyangwa abahutu ufite ibibazo .

  • Reka Reka! uwo musore mureke . Utazibuka gutereka washeshe!
    Wzagira agahinda, ntiwazishima!

  • Inkuru yawe irababaje ariko bibaho cyane. Surtout ku bahuriye mu mahanga.
    Inama nakugira ni uko wamwicaza ukaganira nawe, ukamubwira ikibazo ufite ariko ukirinda kumushinja ibyo ababo bakoze.
    Ikindi sinagushuka ngo ukundane nawe bibaviremo no gushakana. Nabanye n’umugabo w’umuhutu iwabo ari abantu bakomeye muri MRND, ari abashinze radio RTLM n’ibindi byinshi. Najyaga njya iwabo nkahurirayo n’interahamwe zose ushobora kwibaza, ariko byageze aho biranga kuko nkuko abambanjirije bakubwiye, ugomba gutekereza ku bana uzabyara, muzajya muganira iki murugo? Genocide is now part of our history whether we like it or not, urugo rwiza ni ururimo ubwisanzure, u kwa kane kwazajya kugera ukabura uguhoza kandi ufite umugabo murugo ugukunda, ntabwo yakumva agahinda kawe nk’uko byakwiye kugenda.

    icyangombwa tutari kukubwira ariko, ni uko wakurikira Umutimanama wawe kuko wo ntukwemerera gukora regrets.
    Bitekerezeho neza ariko mbese ya byose banza umubwire ko wasanze uzi famille ye, ibindi uzareba ikizakurikiraho. Urakoze kandi uzagaruke uduhe ubuhamya.

  • Humura urwanda tumaze kurenga amateka mabi ubu duhanganye niterambere ryigihugu cyacu nuzanjye umuntu kubera ubwoko bwe uzamwagye kubera ibikorwa bye bibi mushiki wanjye nonjyeye kuguhumuriza humura ariya mateka yajenocide ya korewe Abatutsi nazonjyera kubaho ukundi iga kandi ufite intego yo gukorera igihugu cyawe.Imana ikurinde.

  • birambabaza cyane cyane iyugisha inama ntanumwe wakugira iyukuru wowe reka umuntu kugirango ubone umutekano mwiza uzanamurege gusa ubabwireko ari security ushaka nahubundi harabobbakundanye muri 1994 barabica nawe rero kukwihinduka ninkako kanya iyaba mutari munaturanye kukise mwarimuturanye wasanga bara mugutumwe attation

    • Wowe uri umurwayi, uragaya inama abandi bamugiriye ariko usanze koko iyo umugiriye ari yoyo?????? Utekereje de facon tres primitive kabisa!

  • ndababaye cyane kubona abanyarwanda bagitekereza gutya.ikimbabaje kurushaho nuko bene wacu bafite ingebitekerezo. nanjye nabuze data muri jenoside yakorewe abatutsi.ariko sinzangira umuntu ubwoko bwe.abo bahutu nibo bakijije abtutsi.nibo barwanyije ingoma mpotozi ya Habyarimana. Iyo bitaba kanyarengwe, Bizimungu, Rukokos n’abandi twari kuera kuki?mureke twe kuba nka wa wundi ushira impumu akibagirwa icyamwirukansanga.mwibuke ko imana itareba ubwoko.kuriyo kuba umututsi c umuhutu ni useless.icyo ireba ni ibyiza byawe, ndabasabye nkomeje murebe kure murenge hutu tutsi.murebe ko imana itazabasanga.Nyagasani yezu abagenderere.abahe guhumuka no kumurikirwa.

  • Birababaje. Uyu mwana w’umukobwa afite ikibazo agomba kubanza gucyemura cy’ihahamuka no kutiyakira. Kuba ku myaka 25 ugitekereza ko buri muhutu wese yishe ndumva counseling ari aho yakagombye guhera. Ubundi ukajya witabira ibiganiro bya ndi “Umunyarwanda” ukumva n’ubuhamya butandukanye bw’abantu bakize ibikomere. Ikindi wirenganya uwo mwana w’umuhungu ngo “harassement”. Iryo ambo rirasobanutse kandi umuntu akora harassement ku muntu bataziranye. reka kuvanga ibintu. Myhamagare umubwire igikomere ufite aho kumuteza abo wita inshuti ndetse na police. Ikindi utadusobanuriye niba umukunda cg utamukunda. Kuko niba umukunda uzabimubwiza ukuri ubundi mujye inama. Wabona nawe afite igikomere nk’icyawe. Inama iruta izindi wegere Imana yo mu ijuru ndetse ntureke na counselor bazagufasha.

  • @Assumpta UMUGWANEZA ndabona uri intyoza muli politiki!!! Ariko ngusaba: ujye ugerageza kuvugisha ukuri,utagendeye kumarangamutima(ya politiki;ujye wihangana utege amatwi unasesengure agahinda k’undi (ako ariko kose).Icyazampa nkamenya adresse yawe yuzuye tukaganira nk’abanyarwanda niba udakoreshwa na politiki. Imana ikurinde

  • Uwiyise Assumpta ndabona inzira ikiri ndende kuri Prezida w’u Rwanda n’abo bayoborana. Ayo matiku uri kwigisha umwana w’abandi wayonse mu ibere cyangwa?? Ukwiye kwihana ugahindukira. Ibyo wizera uri no kwigisha nizere ko nta mwana wawe ubyigisha. Wibuke ko Atari wowe wenyine wakorewe Genocide so be careful of what you are saying and your advices.

  • Nyuma yo gusubiza Assumpta nifuje kugira uyu mushiki wange inama kdi ndaziko ari umuntu afite ubwenge ntabwo ari inka yasukwa umutu ngo nuko irwaye rimwe ikaba yanasukwa n’utayikiza nyamara ikawunywa! n’ubwenge bwawe Imana Yaguhaye n’uyu mutima wagize wo kubaza ongera wiherere utekereze neza maze ufate icyemezo gikwiriye kdi wirinde guhohotera undi mwana. Kko muri yisi ntamwiza twese twaragomye, mbese iyo dufata ibyemezo tujye twishyira mu myanya yabo tubifatira, ese iya wowe? Niba rero udashobora kumukunda kko utaragera kuri iyo level, muhakanire mukinyabupfura dusanzwe tugira cg kituranga nk’abanyrda ariko amahanga mwese mugorewemo, aho muhagarariye igihugu mugiye kuharyanira?, mbese ugirango abo banyamahanga biherereye ntibabona abanyrda turi ibisimba nabyo bimwe bitari mu muryango umwe bihora bihigana? ubwo nibwo buhagararizi mwakoze? Mbese nibwo bumwe n’ubwiyunge mwashyiriye abo banyamahanga? Mbega mana Vision 20….., turaruga bande? Niba utamukunda mwihorere umubwire ko ibyashaka bidashoboka cg urenge iyi manga wurire umusozi urebe ko wawuminuka nubwo bigoye ariko birashoboka, kki se? Urukundo ntawe uruyobora ruradutegeka ariko birashoboka ko uwo uruhaye burigihe atarugusubiza.Mana we turagukeneye kko twigira beza kdi twese turi babi. Akabyumvuhore MANA UBEHAFI!!!!

  • UMVA MUHAMAGARE UMUBWIREKO AMATEKA YAWE ATAKWEMERERA KUBANA NAWE?KANDI UZIRINDE KUMUGIRIRA NABI?UBUNDISE UBANYE NUMUNTU MUDAH UBWOKO MUKABANA NEZA NOKUBANA NUWOMUBUHUJE AKAKUBERA MUBI IKIZANIKIHE?

  • Hitamo igikwiye kubsbarira, gukunda udahubutse kandi utekereje neza ejo hazaza, iga amasomo yawe.ikindi kurikirana umenye imyaka y’uyumusore umunye impamvu nyakuri akwikururaho niba ari urukundo cg niba agambiriye kukugiira nabikuko byose birashoboka.ntarondogoye mukunde nkumunyarwanda umubabarire nkumukirisitu, wimenye nkimphyubyi ya genocide ukore utikoresheje kugirango uzuse ikivi cyabawe bishwe.

  • Nta muntu uhitamo aho avukira. Gusa iyo hajemo kwica abo mu muryango w’umuntu mwaba inshuti zisanzwe ariko ikintu kitwa kubana njye ku giti cyanjye ntabwo twabana rwose. Muvandi itonde utagurumana ngo ubonye umugabo. Uramenye ntuzakore ikosa kandi ryo gutesha umuntu amashuli ye, wowe uzamuhakanire. Ese ubundi ubu we ntiyabonye la!

  • my sister be strong! mureke rwose ntiwazakira icyo gikomere kuko ukobyagendakose wajya utekereza ukowabayeho bikagaruka. sorry siwe kamara.gusa kuvawaramenye ibye ushobora kubivuga kugirango uruhuke mumutima!

  • Mukobwa wacu,akira inama:uwaguhaye amakuru ashobora kuba atifuza ko wazabana n’uwo musore kubera impamvu bafitanye zitandukanye.umusore wagiriwe icyizere akajya kwiga hanze y’u Rda?banza ushishoze?uzabaze n’abandi 3 ntuzagendere gusa ku makuru y’umuntu 1.nyuma uzegere umusore mubiganireho,NGIYO NDI UMUNYARWANDA.uzamubwize ukuri,kuko n’umwanga atazi impamvu,amakimbirane azarushyaho.kandi nawe azashyakishya impamvu wamwanze.kandi bazabimubwira.wibuke ko abantu bajijutse bamaze kurenga iby’amoko kuko yaremwe n’Imana.ikibazo nk’iki abantu benshi bagiye bahura nacyo kenshi,ariko bakabona ibisubizo.simvuze ngo muzashyingirwe!ariko mwegere wifashishe undi munyarwanda.mube incuti.mubibwire n’amahanga ko unity and réconciliation mu Rwanda ari sawa.naho mudakundanye Imana izabibabaza.gukundana si ugushinga urugo gusa.mukundane kuko mûri ikiremwa.icyaha ni gatozi.kandi mwitware neza mu mahanga ntimugahangane imbere y’amahanga.mukundane.

  • Umva nkubwire rero muvandimwe,ibyo kuba ari umuhutu byo si ikibazo no kuba ababyeyi be aribo bishe umuryango wawe biragoye ko mwajya muganirira ngo wumve wisanzuye, ese buriya ni mujya iwanyu kwibuka muzajya mujyana nihatangwa ubuhamya bavuge ko i se ariwe wishe sogokuru mutahe muryame munezerwe? Aho rero kuzaba mu buzima butaguha umunezero no kwisanzura uwo musore mureke kuko n’ubundi ntiwigeze utubwira ko mwigeze mukundana mwegere umubwire ko nubwo wamwakiriye ari uko yari umunyarwanda ariko nti wanwakiriye nk’umugabo (umukunzi). Bitekereze ho neza kandi kora icyakujyanye.

  • MURAHO,
    Abatanze inama mwese ndabashimiye ,nyamara ntimwirengagize ishavu uyu mwana yazagira aramutse ashakanye n’inzigo.
    Abenshi muasigiriza ariko sinibwirako iki kibazo kibaye kibareba ariko mwagikemura;njye rero ndakubujije wowe mushiki wacu wikwiroha mu muriro kuko ibigaragara ntukundana n’uwo muhungu ,ikibazo ufite ni ukukugendaho naho icyo gushakana cyo ntigishoboka,kuko ntibikurimo yemwe nta n’icyemeza ko uyu musore agufiteho uwo mugambi.
    uyu mwana w’umuhungu kandi ararengana kuko we ntazi niba uri n’umututsikazi we akubona nk’umunyarwanda gusa bityo kugukunda kwe ntabwo bishingiye ku nkomoko y’ubwoko ahubwo yabonye mwene wabo bashobora guhuza cyane cyane iyo mu mahanga .
    Niba n’umuryango we warishe ntazi niba barishe iwanyu ikindi wamaze kumenya itandukaniro ryawe nawe uramushakaho iki kandi?Mubwire ko bidashoboka nta mpamvu y’ibisobanuro nabikenera kandi nabyo ubimuhe nta gitangaza abantu bicwa no kutavugisha ukuri,azahita akuzinukwa nawe wige mu mahoro.
    Ikindi ureke kwitamaza kuri izi mbuga

  • Mureke uwo muhungu kuko ntimwazabana neza. kandi nuko utabizi wwenda nawe ari kwibaza uko azaguhingura mu muryango we!! rero rwose murekane nta ngengabitekerezo irimo pe!!!! Kuko iyo uba uzashobora kandi ushaska kubana nawe ikibazo uba wakibajije ukundi!! so umuhutu ,umututsi ngaho bizabafashe kuramba cg bibabafashe kurokoka accident ngaho nimuba muri mundege wowe uzarokoke kuko uri igitangaza cymuhutu cg cymututsi!!!! gusa nanone ntimukikururire ibibazo kndi byashboka kubyirinda mureka ne rwose nawe azashake umuhutu nawe ushake umututsi then mutunge mutunganirwe!!!!sha ntimukabeshyanhe turaziranye ntibombera kwandika mundangamuntu ngo uyu ni umuhutu uyu ni umututsi turaziranye pe!

  • mwabantumwe ibyo muvugango tureke amoko ntabwo numva aho mubikura rwose nones murumva uwo mukobwa koko yabana nuwo musore amahoro????? cyakora ndasabako tuvugisha ukuri tukareka kubeshyana
    Nigute wakunda umwuzukuru wuwakwiciye???? ntibishoboka peeee kandi jye nemerako amoko ariho kandi azakomeza kubaho ariko yose akubahana agahabwa uburenganzira bungana ariko bitabujije amateka yacu nkabanyarwanda
    wamukobwa we shaka undi musore urekane numwana wintera hamwe peee kuko ntabwo uzisanzura narimwe mubuzima bwawe muramutse mubanye
    urakoze

  • muraho mu bigaragara hariho Imana izaca urubanza mwiba abacamanza buri wese azaca imbere y’Imana imubaza ibyo yakoze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka ibindi byose mubireke

  • Uyu mukobwa afite ikibazo gikomeye cyane
    1.ntazi aho iwabo baguye ngo abe yarabashyinguye,abaririre nibura Iyo ntimba igabanuke Kuko gushira byo ntibishoboka.
    2.ntabwo Yari azi uwishe umuryango we kugeza aho amenyaniye nuwo musore
    3.no mubuzima busanzwe guhura,kumenya,abafitanye isano nabakwiciye biragora none uyu mukobwa we ufitanye isano nabamwiciye aje kumusaba urukundo…..n’urugamba rutoroshye n’ikigeragezo gikomeye cyane. Nibyo uwo musore ashobora kuba agukunda koko ariko Turi abantu ntitwirengagize ko ashobora kuba agufiteho n’imigambi itari myiza….
    inama nakugira n’uko ibyo gukundana nuwo musore waba ubyihoreye ukabanza kwakira igikomere cy’uko abishe umuryango wawe bakiriho ndetse ko bo bafite imiryango ndetse ko guhura nabo kenshi bishoboka hyma ibyo kumukunda uzabitekereze nyuma yibyo Kuko hari na byinshi ukwiye gutekereza 1.Ese umukunze umuryango we uzakwakira….2.Ese utakwakiriye ko ari igikomere cyaba kiyongera kubindi uzabyihanganira? Imana ikujye imbere mubyemezo uzafata

  • Nsomye inkuru yawe rero mushiki wanjye nsanze ufite ikibazo gikomeye cya trauma. Bigaragara ko ibya Hutu-Tutsi ucyeneye abajyanama beza kugirango ubashe kubirenga. Wowe wakoze ubushakashatsi kuri uyu musore umenya inkomoko ye, ariko bigaragara ko we atigeze agukoraho ubushakashatsi ngo akumenye byimbitse hamwe n’igisekuru cyawe, ahubwo yagukunze as a human being. Tera intambwe ya kabiri noneho mwibwirane nawe kandi mudaciye kuruhande akwibwire nawe umwibwire uko azabyitwaramo namara kukumenya neza nibyo bizaguha icyemezo cyo gufata.

    Ntukwiye kuziza uyu mwana w’umusore ubuhutu bwe kimwe nuko nawe adakwiye kukuziza ubututsi bwawe kuko mwese ntawahisemo kuvukira mu bwoko ubunubu. Ikindi, icyaha ni gatozi kandi muri uru rwanda rwacu dufite abahutu beza (umutima) ndetse n’abatutsi beza (kumutima). Niyo mpamvu abatutsi bamwe babashije kurokoka ubwicanyi bw’abahutu babi nukubera ko nyine hariho abahutu beza babashije kubarengera.

    Reka njyewe nkwiheho urugero ndi umuhutu, muri 2006 igihe twarambagizanyaga n’umugore wanjye twaje kugera aho tuganira ikibazo cy’amoko nsanga we ari umututsikazi, ndababara cyane ko abahutu bene wacu bishe abatutsi bene wabo, musaba imbabazi mw’izina ry’abahutu nawe arabohoka kumutima yumva neza ko ntaruhare twembi twagize mumateka mabi y’igihugu cya I.

    Twemeranywa kubana twubakiye ku rukundo no kubunyarwanda. Ubu dufite abana batatu beza cyane biga neza kandi mu ishuli ryubashywe hano mu Rwanda,. Nkuko hano ku rubuga hari abarimo kukubwira ngo rekana nuyu musore abandi bati wimuziza ubwoko bwe natwe niko byatugendekeye, gusa twe twahisemo urukundo tujya mu ruhande rw’abadushyigikiye naho abitwaje amoko tubaca mu rugo rwacu ubuzima burakomeza.

    Gusa, igishimishije nuko babandi bose barwanyaga umubano wacu nyuma yo kubona ko twabishoboye kandi turiho dutera imbere ubu batangiye kutugarukira ni inshuti z’urugo ntawe ukitubwira ibya amoko. Ndangije nkwifuriza gutera intambwe natwe twateye kandi nkuko HE Kagame ahora abidukangurira “Umuntu ahabwa agaciro n’ibikorwa bye ntabwo ari ubwoko bwe cyangwa akarere akomokamo” Imana ibabe hafi kandi ibahe umugisha.

    • Nakurikiye comments za benshi, izubaka umuntu na societe n’izindi zuzuyemo urwango.

      Njye nkurikije ikibazo watugejejeho, uriya muhungu ntacyo mupfa ku giti cye. Ariko byakunaniye gukomezanya nawe kubera impamvu watubwiye.
      Nakugira inama yo kuganira nawe, ukamubwiza ukuri igituma utifuza ko mukonezanya urukundo.

      Byaba ataribyo kumwanga kuko ari Umuhutu. Kuko abahutu bose si babi nkuko abatutsi bose atari babi nanze kuvuga ko bose atari beza.

      Fata umuntu wese nk’umuntu.

      Kandi ku isi yose haba abantu beza n’ababi, mu bihugu byose mu moko yose.

      Icyakora kuba utifuza gukundana nawe ndagushyigikira kubera impamvu zikurikira:

      1) Wahungabanye. Urashidikanya. Urukundo rwajemo gushidikanya rushobora kubamo kwicuza, kuvuga sinamenye, …

      2) Nanjye nemera imiziro. Umuryango wanyiciye sinawushakamo. Kuko kizira. Apana ko arabahutu cyangwa abatutsi ariko kuko banyiciye.

      3) Iyo abantu bakundana bayoborwa n’urukundo mbere na mbere kandi hari ibisigasira urwo rukundo ni: uburyo mu miryango yombi basabana, babanye, musurana, muganira, …. Iyo hajemo imiziro nk’iyo wavuze, hazamo kwishishanya, ipfunwe, urwikekwe, …

      4) Ndakugira inama yo kutamwanga pe. Ntuzanatume afungwa kubera harassment keretse narenga kubyo wamubwiye. Nawe umufashe yumve umurongo uriho.

      5) Ibuka icyakujyanye n’UKWIGA s’ugushaka umugabo. Ba focused. Ibindi bize nyuma. Icyo kibazo cyo gufata umwanya uruta uw’impamvu yakujyanye- KWIGA wenda Sankindi izaba ibyara ikindi.

      Amahitamo nayawe.

  • Umva sister, ntiwirirwe uhatiriziza, niba yakuvuyemo rwose, komereza aho, URUKUNDO Ntiruhatirizwa, naho ubundi, ushobora gusanga uwo musore nawe arengana, icyaha cyakozwe nebenewabo, nawe yarakiri muto, ibyo kumufungisha byo, rwose, waba umuhemukiye cyane, ikindi, Relaaaaaax, komeza wige urangize amasomo yawe, Ubundi, ubuzima bukomeze.

  • Nyuma yo gusoma igitekerezo cyawe ndaguha inama ikurikira:ikiremo ibyamoko usabe UWITEKA akubere umujyanama ikindi mbere yo kujya kwiga iyo mu mahanga wabaga mu Rwanda rwa hehe? ahop utigishijwe NDI UMUNYARWANDA cyangwa wangirijwe iyo mu mahanga aho usanga bamwe banywera mu tubari tw;abahutu n,abatutsi ukaba arho wanduriye. uwo mwana w,i rwanda ararengana mubyo wiga uzashake uguha notion kiri mateko azakubwira ko icyaha ari GATOZI, arko ubwo ubundi wiga ibiki ? hagowe abo uzayobora umunsi wabonye akazi, UWITEKA akigirire neza

  • Ni byiza ko ubashije gutaka mkugirango tugutabare,icya mbere ukwiriye kwegera Imana ugakizwa kamere z’amoko ndetse ukarenga cyane ibyakomerekeje umutima wawe ubundi ukabona umunezero utangwa na Kristo Yesu,kubyuwo musore ntawahisemo umuryango azavukiramo kd ntiyigeze ajyinama nabo mu muryango we mu gukora ayo marorerwa,yaravutse yisanga hao muri uwo muryango,nkuko nawe utigeze uhitamo kuvuka cg kubaho gutyo,ahari wasanga muri we ariho hazturuka aamhoro wari waraburiye ahandi,gusa byose ubiragize Imana niyo mgenga wa byose,nukri uzabanze ukizwe wihane amoko akuvemo utavaho mubura ubugingo kd burahenze kuruta amashuli,urakoze!

  • BJR,GUSA NUBWO BIGOYE BITWARI UREKE GUKOMEZA KWIBABARIZA UMUTIMA UZIRIKANEKO TURABAGENZI BAJYA MWIJURU ARIKO BITAVUZEKO UTAKWIBAGIRWA GUSA UGOMBA KWIKURAMO IBYAMOKO TUGATANGIRA GUSHAKISHA UBWAMI BW,IMANA BIGISHOBOKA ,VAMURIBYO WIGE NKUKO BISAZWE KDI GUHITAMO NUKWAWE KUNDA CYANGWA UBIVEMO UZABE UBISHAKIRA UNDI MWANYA

  • YAKUNDA GUTESE KANDI CENTRE YURUKUNDO YARANGIRITSE?ASHOBORA NOKUBA ADASENGA?

  • umva sister urumva umwana wagukomokaho ufite imitekerereze nkiyo utamwanduza,urwanda rw’ubu arinarwo rwanda rushya rurifuza abanyarwanda bahuriza hamwe batitaye kubwoko, rero sister bwira umusore impungege umufitiye nawe uzaboneraho kukubwira ikimuri kumutima kubyabaye94,nonese wariwamenya igitekerezo cye kubyabaye94 murwanda?nubimubwira nibwo umutimawawe uzaruhuka pe kdi uzakomeze umukunde ntuzamwangire icyo.

  • Umva Sister inama nakugira Banza Ugire umutima ubabarira,nurangiza umwicaze umubwize ukuri cyane ko wavuze ko agira amagambo make ashobora kuba abiterwa nibikomere byinshi nkibyo byose none rero wamutanze kumenya amakuru reka kumwihisha umuganirize amenye amateka yanyu mwembi IBYO BIZABAHA AMAHORO MWEMBI nahubundi ndabona kumufungisha waba urenganyije umunyarwanda akazira ibyo atazi kdi nubikora utyo uzaba ugize neza. Kuko n’imana Iravugango Tubabarire abanzi bacu

  • Bavandimwe, uyu mwana w’umukobwa afite ikibazo k’ibikomere bituruka kuri Genocide yakorewe abatutsi,kuba bitarakira ntabwo wamurenganya,ahubwo namugira inama shakisha uko wakira ndakeka ushaka inama zivamo umuti w’ibikomere ufite,kandi ugomba kubigiramo uruhare cyane,nkuko umurwayi ajya gushaka muganga kugirango akkire uburwayi cg agashaka umujyana iyo adashoboye kwijyana.Uwo musore ashobora kuba atazi ibikubaho mubyukuri ararengana,kandi ntiwongere kubishira mubanyamahanga ugerageze ube umukobwa ufite ubupfura nk’umunyarwandakazi mudatuma abanyamahanga babacishamo ijisho.Egera uwo musore cg urebe umujyanama aguhuze nuwo musore hanyuma mubwirane amateka yanyu yose ndahamya ko ahubwo umuti w’ibikomere byawe wabonetse,muganga ari hafi yawe,iyo ugize amahirwe ukabona umuntu nkuwo amateka avuga ko mudahuje aho niho ibikomere bikira neza ,naho ibyurukundo byo ntabyo watubwiye kuko nubwo akwiyegereza bwose ntiyigeze akwaka urukundo kandi nawe ntumukundo, gusa nukira ibikomere nibwo uzafata umwanzuro.uziko iyo wamaze gukira ugasubiza amaso inyuma ugaya ibyo wabagamo.Naho iby’amoko yo ntayo iyo yari politics y’abakoroni yo gucamo ibice abanyarwanda kugirango batuyobore kuko njye ubabwira ibi namenye ubwenge sogokuru ubyara papa bamwita umututsi noneho abo bavukana kuri se bamwe bakitwa abahutu, ngira amatsiko yo kubibaza bambwira ko sogokuru yari afite inka nyinshi, ko yiswe umututsi kubera icyiciro yarimo cy’umubare w’inka runaka… Hanyuma abanyapolitike bakurikiye nyuma y’ubukoroni nabo bakomeza kwimika iyo myumvire babyita amako.ubundi mu Rwanda amoko yari azwi ni abasinga, abazigaba,abacyaba,……. kandi ayo tuyasangamo ibyo byiciro byose( abahutu,tutsi) kuki tudatekereza aho hantu. Bavandimwe umuntu wishe mugenzi we umuziza ngo ni umututsi agomba kubiryozwa.Ariko nutagize icyo akora ntakazire icyaha cy’abandi.
    uwo mwana w’umukobwa nashire imbaraga mugukira ibikomere hanyuma ibyo gukundana bizakurikiraho kuko akenshi umuti mwiza uwubona iyo wegeye abo wita ko mudahuje ubwoko mugasasa inzobe.
    Ariko mukobwa ndabasabye ntimwihe abanyamahanga rwose muganire ubwanyu nkabanyarwanda, kandi nibibi cyane kubwira abanyamahanga ko uwo musore akomoka mubicanyi nicyo bita amazimwe ahubwo woowe ubyibwirira nyirubwite aho kugenda umuvuga mubanyamahanga yajya kubona akabona bamuha akato atazi ibiri kumubaho kandi wenda arengana,bishobora no gutuma yirukanwa.
    njye sinshobora gutanga umwanzuro ngo ntimuzabane kuko ntiwatubwiye ko umukunda, ariko icyo navuga nuko aramutse ariwe Imana yakugeneye ntaho wabihungira ahubwo wajya ubona imigisha ukugeraho ariwe biturutseho ikindi kandi Imana yaguteramo urukundo ahubwo wajya umubura isaha imwe ukarwara,sister ubyitwaremo neza nako Imana ibane nawe

  • Uzasome igitabo cyitwa ‘le gouverneur de la rosée’. Niba umukunda uzabimubwire ubimubazeho unumve uko afata amateka ya genocide yakorewe abatutsi. Niba yamagana ababikoze cg se abashyigikiye. Igihugu cyacu kizakizwa n’intwari zikora ibidasanzwe. Kumwangira ubwoko gusa ni ibisanzwe. Kumukunda utitaye ku moko nibwo butwari. Bizigishwa mu ruhame ubishimirwe ariko nukora ibisanzwe nta hantu uzavugwa kuko nta butwari burimo. Muri mwese nta wahisemo aho avuka. Ese wishyize mu mwanya we wakora iki ?

  • Inkuru yawe nayisomye kandi nagerageje kukumva ku mpande zombi, gusa nta kindi nakubwira uretse kumva icyo umutima nama wawe ukubwira kandi nta n’ikosa waba ukoze kumva kuvugana n’uwo musore wumva bitakikurimo nyuma yo kumva inkuru ku muryango we. N’ubwo abantu tubana ubu mu Rwanda nta kwishishanya ariko ntibikuraho ibyabaye, ntibituma wibagirwa ko utagira ababyeyi kubera bishwe n’interahamwe noneho ikibabaje kuruta ibindi harimo n’abo mu muryango w’uwo wari umukunzi wawe, ibyo byose rero kugira ngo ubyirinde uwo musore wutazajya umutura umujinya cyangwa ugasanga hari urwikekwe wamureka hakiri kare kuko kubabarira aussi facilement si ibya bose, imitima yacu yose ntiteye kimwe rwose nanjye nkubwira ibi byangora cyane ndetse sinanabibasha kubana n’umuntu nziko mu muryango we banyiciye ababyeyi n’abavandimwe.

    Gusa kutabivuga nabyo ndumva ari ubugwari kuko si ikosa ry’uwo musore kuba yaravutse muri uwo muryango, uzabimubwire kandi azakumva.

    Ihangane kandi ukomere.

  • Sinzi niba nasezenguye nabi arko hari kuba uyu mukobwa yari yaguye mu rukundo yamara kumenya uyu muhungu bikamugora kubyakira. hari igihe umuntu ajya mu rukondo arko nawe ntasobanukirwe ko ari urukundo. Inama rero namujyira nuko yakwegera bagenzi be bakamuhuza nuwo musore. kdi burya ibiganiro bicyemura byinshi. igihe bazahuri bakabwizanya ukuri, bose bizabakoraho kdi uwo musore nzi ko ariwe uzajyira ikibazo gikomeye ndetse nunabishaka azahita agucikaho ndetse ajye anakujyendera kure, mbese guhungabana urimo niwe uzakujyamo. Ahubwo uzamugirira impuhwe abe ari wowe usigara umuhumuriza hanyuma nashobora kwiyakira bizatuma mujya murukundo rwa nyarwo. Nikenshi wabonye abahutu ntiwabahunga cyangwa ngo wumve ugize icyibazo nkicyo ufite, niyo mpamvu nkenkako waba warajyiye murukundo utabizi.

  • Muraho mwese basomyi b’umuseke. Ngarutse kuri iyi nkuru kuko nayanditseho commentaire ntiyafasha kujya ku rubuga.
    1. Kimwe jye numvise ni uko uyu mukobwa atigeze yemeza ko akunda uyu muhungu umutereta. Yumvaga byashoboka ko yamwemerera, ariko yiha igihe cyo kumubaririza ngo amumenye. Sage decision kuko “ujya mw’ishyamba utazi, ugaca inkoni utazi”.
    2. Kutamenya abishe iwabo naho baguye ngo abashyingure byatumye adatangira urugendo rwo kubaheba no kubabarira. Gusa icyo namubwira ni uko ikibazo dufite mu Rwanda atari ikibazo cy’ubuhutu, ahubwo aricyo bamwe muribo bakoresheje ubuhutu bwabo muri genoside yakorewe abatutsi. Uti kuki? Muricyo gihe abahutu bagaragayemo ibice bitatu:
    -Hari abumvise ubuhutu bwabo bubaha uburenzanzira bwo kwica no kubarimbura abatutsi babahora uko bavutse.
    – Hari abo ubuhutu bwabo bazamuyemo “ubumuntu” bahisha abatutsi bahigagwa batitaye ku ntera yari yatewe n’ubuyobozi bwariho kandi baziko babafatanywe bakwicanwa nabo.
    -Hari n’abandi ubuhutu bwabo bwazamuyemo “ubutwari” bananirwa kwitandukanya nabo bari bahishe ubuzima bwabo buri mukaga(kuko bahawe ayo mahirwe yo kwitandukanya nabo), ndetse bamwe basabwa no kubica ngo bakize ubuzima bwabo barabyanga bapfana nabo.
    Ubwo nagiragango ngufashe abahutu bose ntuzabashyire mugatebo kamwe kuko umubaji w’imitima ntiyayiringanije. Gusa ntiwamenya gutandukanye umubi n’umwiza, ibyo bishoborwa na rurema wenyine.
    3.Gushaka n’umwishi wawe cg n’umwana we ni risque ikomeye ntakugira inama yo gufata. Iwabo iyo bakubona ntibari kugusiga! Uwo muhungu waje gukora masters ibyo aribyo byose arakuruta! Ntuzi nawe niba yaravumbuye abihishaga cyangwa yaratunze agatoki! Hari abana bari bashinzwe ibyo!
    Uramenye ejo utazagusha ishyano nk’iryo nabonye. Umukobwa wacitse kw’icumu yashakanye n’umusore w’umuhutu wamugaragarije ubupfura reka abe ariko mbyita, bagenzi be bamusaba kwitondera ibyo yishoyemo abima amatwi. Aragenda ageze mu rugo, mu cyunamo ngo ajye gufungura TV ngo akurikirane ibiganiro biriho, umugabo ati “nigifunge se nyine uzibuka nanjye nibutse!”
    Ubwo se ntiyaramwishe bwa kenshi!! Reba ako gahinda ko kutabasha kuririra uwawe! Hari urupfu rurenze urwo se?!
    Abakubwira ngo hari abashatswe n’abahutu kandi babanye neza sinabihakana, birashoboka rwose pe! Gusa ni iki cyakwizeza ko amahirwe ye azaba ayawe?! Urashishoze muko, inzira ntibwira umugenzi….

  • My sister, this guy is lying to you, they never had love for us, neither they will. Just tell him it is impossible you have a bright future to make but not with him offcourse. U dont have to fear any thing right now. Thanks

  • Mbega ibitekerezo we !!!!!!!!!!!!! nti munyumve nabi twese turakunda cyangwa tugakunda waba wakunze cyangwa wakunzwe ukaza kugisha inama haba kuri bagenzi bawe cyangwa hano ku nkoranyambuga uyu muntu yabeshye nta rukundo rurimo. Gusa ibi ni ibibazo bijya bibaho kandi benshi ntibajya babasha kubyikuramo usanga nyuma yo gushakana imibanire iba mibi. Kwiyunga si ugushakana kuko burya ubwoko ni ikintu kibi nubwo yaba ataragize uruhare muri jenoside ariko agira ipfunwe ryibyo bene wabo bakoze. Muri jenoside nari mukuru nakuriye Nyakabanda ya Kigali njye nzi neza abatutsikazi bari barashatse abahutu akaba aribo babiciye. Gushakana ntimukabikinishe nawe uzifatire icyemezo ukurikije umutimanama wawe wakunze ntawaguhagarika.

    • Reka mbabwire rero: Urukundo rwihanganira byose. Uwo mukobwa niba koko yarabayeho , atari inkuru mpimbano, nta rukundo afitiye uwo musore. Namureke ashake undi akunda, uwo si uwe rwose kuko bitagaragara ko umusore yagize uruhare muri genocide ubwe ku giti cye ku buryo yabizira.
      Ibi mbivuze nshingiye ku byanditswe byera(1 Abakorinto 13:4-7). None se umukobwa cg umuhungu ukomoka ku babyeyi bakoze ibyaha bya genocide ntazashaka ? Umwana uzavuka agasanga ababyeyi be barakoze ibyaha by’amahano ntazubaka urugo ? Ugendeye ku moko byo waba wibeshye kuko utazabona umuryango n’umwe ku isi w’abantu batarimo abantu babi uko ibisekuru byabo bikurikirana.Byongeye kandi, abantu bose ni abanyabyaha imbere y’Imana ahubwo tubeshejweho n’imbabazi z’Imana. Ikiriho ahubwo ni ukwihanganirana tukababarirana, tugaharanira ko ibyabaye bitakongera kuba(aho umuntu aziza undi uko yavutse nubwo atabihisemo).
      Nagira inama uyu mukobwa kureba koko niba na we ubwe yumva yamukundaga, yasanga ari ko biri bikomereze urukundo rwabo biyubakire umuryango uzira amakemwa. Naho ibindi byo ni amabanga; kandi uwasubira muby’amateka, ntahe agaciro ibyo guharanira ko ubwiyunge aba ari bwo bushyirwa imbere mu kubaka igihugu cyiza mu gihe kizaza, yaba yibeshya atazi ibyo arimo.
      Urugo rushingiye ku moko rudashingiye ku rukundo byange bikunde ruzahirima. Icyaba cyiza rero ntazashake ibyo kubaka urugo, abishingukemo abyihorere kuko ari mwiza wabuze inenge.
      Hari umwana wihakanye ababyeyi; hari umugore cg umugabo wishe uwo bashakanye; hari abanyarwanda bagizwe impfubyi, abapfakazi cg incike n’abo bahuje ubwoko,… Ubwo se wakwiringira bande batabamo abanyabyaha? Isunge Imana iguhitiremo igikwiye nitaguha igisubizo ushyire imbere urukundo guza ibindi bizikora! Kuko byose bizashira hagasigara urukundo gusa(1Abakorinto 13:13). Twamagane genocide yakorewe abatutsi twese, duharanire ko itazongera cg igisa nayo. Twegere abayirokotse tubaremeshe, tubihanganishe kandi tubumve kuko ingaruka zayo ari mbi cyane n’ibyo tuvuga birimo. Twimakaze ubumwe mu rukundo ku basigaye tukiriho ubu no ku bazadukurikira. Twirinde kubaka k’umusenyi dushingira imibereho ku moko cyane ko buri muntu wese yaremwe mu ishusho y’Imana. Twese turi umwe twabishaka, tutabishaka.

  • yewe mwari ikiza muramukunda kandi umutima wagize wokumuperereza ibto birahagije.murimake uzamubwire ko nagahunda yo gukunda ufite niyanga umubwire ibyamateka niyanga umubwire ko uzamuregera abashinzwe umutekano aguhe amahoro

    • YEWE YEWE INDORERWAMO Z’AMOKO MUZITWIKANE N’IMIZI YAZO,ISHYE,IKONGOKE NTI HAGIRE N’IVU RISIGARA. UBWO HARI UMUNYARWANDA UYOBEWE AHO IVANGURA RY’AMOKO RYATUGEJEJE?

  • komera cyane ubanze wiyakire.
    hanyuma wibaze nimba kuvuka urumututsi arcyaha réciproquement uramenya umwanya umushiramo.
    nuko ufate icyemezo.
    urigisubizo kuri wowe ntugatwarwe na nibyab’abantu bitwaza .
    uzasome inkuru ya Rodrigue na Chimène
    courage .

Comments are closed.

en_USEnglish