Digiqole ad

Umukobwa na musaza we bafungiye gusambanira imbere y’urusengero

Umukobwa witwa Christopher Buckner w’imyaka 20 na musaza we Timothy Savoie w’imyaka 25 bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bakurikiranyweho gukora imibonano mpuzabitsina mu modoka ihinga hafi y’urusengero rw’ababatista.

Christopher Buckner na musaza we Timothy Savoy
Christopher Buckner na musaza we Timothy Savoy baremera ko bakora amahano n’ibidakwiye

Igitangaje ni uko aba bombi ari abavandimwe ikiyongereyeho ni uko iyi ngo ari inshuro ya gatatu bafatiwe aha imbere ya kiliziya bakora ibi bikorwa aho abantu benshi bababona.

Aba bavandimwe bo muri Leta ya Georgia bavuga ko bakora ibi nyuma yo kumva babishaka kubera filimi barebye yitwa “The Notebook”

Ku nshuro ya gatatu, mu gitondo imbere y’urusengero polisi niyo yahabavanye ibatesheje ibyo bakoreraga aha imbere y’inzu y’imana mu kimodoka cya tractor.

Baregwa gukora ishyano (sodomy), ibidakwiye nk’imibonano mpuzabitsina hagati y’abavandimwe (incest).

Igikomeje kwibazwaho no gutangaza benshi ni uburyo ibi bakorera aha imbere y’inzu y’Imana banabikora ari abavandimwe nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Savannah News.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ngaho da.. Ubwo nabo ni uburenganzira bwabo. Ari abahuje ibitsina bavukana n’ababihuza bidahuye abafite uburenganzira kurusha abandi ni bande? Rahira ko akaduruvayo kari kuza muri ino si kadazasiga ntawe ukimenya icyo aricyo.Icyo nzi cyo Imana ni Yo ifite ijambo rya nyuma. Abafite amatwi yo kumva murumve.

  • Birababaje kubona mwandika inkuru nkiyi igasomwa n’urubyiruko rusigaye rwigana iby’ahandi rwataye umuco. Ko biganye se abatinganyi urabona ibi mubabwiye byo bitaziganwa ngo n’ibigezweho?

  • abahinde ko bashakana  bavukana se babaye iki? ikindi ko Imana yaremye abantu babiri bakabyara abana abantu bororotse gute niba abantu batarabyaranye na bashiki babo.. mushiki wawe uramurya nta kosa ririmo

    • @john, ngo abahinde ko bashakana kandi bavukana babaye iki? REKA NGUSUBIZE: kuri iyi si ntahantu nahamwe ndabona indwara bizzare nkizo mubuhindi, ujya kubona ukabona umuhinde abyaye ihene, ukabona abyaye umwana ufite umugobora nk’uwinzovu, ukabona umuhindi abyaye nyuma yo gutwita imyaka 30 nuwo abyaye akavuka ari igikanka cy’amagufwa gusa kitagira umubiri, ubundi ukabona umuhindi abyaye umwana ufite umurizo nk’uw’imbwa, ubundi umuhindikazi ukabona abyaye umwana ufite ibiti kumubiri(tree man, homme arbre) hari nabo bita elephant men from india( ni abantu bameze nk’inzovu bomubuhindi) ntibagira amaso ntibagira umutwe ntibagira amaguru bameze nk’ikijumba  cyangwa igihombogoro, uzarebe uzitegereze abantu bavukana ibirwara bidasanzwe mubuhindi kandi ibyo birwara ntahandi nigeze mbibona, none se abantu bavuka bafite ibiti byabameze kumubiri ukabona amashami yameze kukuguru nomumgongo nomumaso, ubundi abandi bakavuka bafite  amahembe, ubwo se ninde uyobewe ko kubyarana nuwo mufitanye isano yahafi bitera uburwayi? nabasogokuruza batari bazi gusoma nokwandika ibyo bari babizi rwose!!!! mubulayi ho iyo umuntu abyaranye nuwo bavukana babyara abana bibimara( ibigoryi) basa neza neza nabashinwa bo muri monghol, ari nayo mpamvu umuzungu wese iyo avutse ari ikigoryi cyane cyane abavuka kubo bafitanye isano iyo ubitegereje ugira ngo ni abashinwa bo mu gihugu cya mongolie, ari nayompamvu ibimara by’abazungu babyita les monghols kuko basa nabaturage babashinwa bo mri mongolie sinzi impamvu iyo umuzungu avutse ari ikigoryi aba asa neza neza n’abashinwa ABANTU BABA AMERIKA NIBULAYA BARABIZI none ngo KURONGORA UWO MUVUKANA NTAKIBAZAO , oya NI ISHYANO IMBERE Y’IMANA NIMBERE MUMUBIRI KUKO MURYAMANA MWIHISHE MWAJYA KUBONA MUKABONA HAVUTSE UMWANA UFITE UMURIZO CG MUGOBORA NKA BAMWE MBONA HANO MUBUHINDE, biragaragara ko abanyarwanda besnhi batagenze amahanga hanze aha mubuhinde haba indwara ntigeze mbona irwanda

  • Biragaragara ko abantu hari byinshi badasobanukiwe, cyane abakunda guhita bandika mu bitangazamakuru!! Ubundi kubyarana ku begeranyije isano, reka mvuge no kubyegeranyije isano, kuko n’inyamaswa birazireba; si ibitangaza. Impamvu ituma bakunda ku byirinda n’uko ibyegeranyije isano bishobora no guhuza defauts cyangwa imiremeke mibi mu mubiri, bityo byabyarana bigaha icyo bibyaye ya makosa mi miremeke bityo kikavuka cyituzuye neza cyangwa kiremetse nabi. Ibyo babyita consanguinité. Ndetse mu kinyarwanda babyita amacugane, ku buryo nta wubangurira impfizi kuri nyina, iyo zivukana, wenda n’iyo zifitanye isano rya hafi; ibyo kubera kwirinda ko zizabyara ibihindugembe(animosités) cyangwa amacugane(consanguins). Ntimwibagirwe kandi ko ntaho umuntu ataniye n’inyamaswa, kuri ibyo no kubindi; uretse twibwira ko ibyo dukora tubikorana ubwenge!!!

  • Un regard fou! Les yeux Vous ne voyez pas que ces sont des malades mentaux?

  • Dukurikije ibyanditse kuri iyi nkuru, nagirango mumbabarire abazi gutanga ibitekerezo mukore ka dissertation gato kuri iyi sujet: ”l’homme est un animal raisonable”‘ Oui ou non.

    • Non pour ce cas

  • ISI IRASHAJE.

  • ahaaaa!!gushyingirwa nimbwa,mukandikanya kurongorana kwabavandimwe
    encore muri kiriziya.what is that my friends?le monde est vieux,Dieu sauve nous.

Comments are closed.

en_USEnglish