Digiqole ad

Umuhungu wa Kadhafi ngo yitabye Imana

Libya: Khamis Kadhafi umwe mu bahungu ba colonel Kadhafi ashobora kuba yitabye Imana.

Umwe mu bahungu ba colonel Kadhafi ariwe Khamis Kadhafi yaba yasize ubuzima mu mirwano iri kubera mu gihugu cyaLibya.
Ubwo bivugwa ko umu pilote utwara izi ndege zintambara w’ingabo za libiya yaba yarasanye n’umuhungu wa Kadhafi nyuma yaho uwo mu pilote aviriye mu ngabo z’igihugu akajya mu ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ibyo ngo byabereye ahitwa Baba Al-Aziziya mu mujyi wa Tripoli, ubwo uwo mu pilote yarashe amasasu atari make ku muhungu wa Col. Kadhafi maze aza kwicwa n’ibikomere yatewe nayo masasu nkuko tubikesha urubuga rwa internet rw’abatavuga rumwe na leta ya Libya rwitwa Al-Manana.

Gusa gouvernement ya Kadhafi yo iguma yemeza ko ari ibihuha ndetse ko nuwo muhungu bavuga wapfuye ariho kandi ko ameze neza nta kibazo afite.

Jimmy Shyaka
Umuseke.com

4 Comments

  • Go on brothers tubari inyuma jye niga muwa kabiri w`itangazamakuru n`itumanaho ,turaje tubasange . Ntawabura kubashimira uburyo information that you provide is saurced ,credible ,accurate, keep on !!! our article very soon.

    • Thank u for appreciating we’re waiting for your articles. Be blessed

  • Imana imuhe iruhuko ridashira!!!

  • Iyi site ni sawa !Ntabwo ari nkazazindi zirirwa zikoronga!!!

Comments are closed.

en_USEnglish