Digiqole ad

Umuherwe arasubiza igihembo yahawe yanga abadaha agaciro ibyo Kagame yagezeho

Ashish J. Thakkar, umuherwe uzwi muri Africa wabaye mu bwana bwe muri Uganda yatangaje mu mpera z’icyumweru gishize ko agiye gusubiza igihembo gikomeye yahawe na World Entrepreneurship Forum yamagana ko abakimuhaye bagaragaje gukorera mu kwaha kwa politiki y’u Bufaransa no kudaha agaciro ibyo Perezida Kagame yagejeje ku Rwanda .

Ashish-Thakkar umuherwe w'imyaka 32 gusa
Ashish-Thakkar umuherwe w’imyaka 32 gusa

Ashish J. Thakkar umuherwe utuye i Dubai watangije ikigo cy’iby’ikoranabuhanga cya Mara Group gikorera mu bihugu 19 yahawe igihembo cya ‘World’s Best Young Entrepreneur’  mu Ugushyingo umwaka ushize agihawe na World Entrepreneurship Forum, ikigo cyo mu Bufaransa cyatangiye mu 2008 gitangijwe na EMLYON Business School, KPMG France na Nanyang Technological University yo muri Singapore.

Nyuma yo guhabwa igihembo ashimirwa ibikorwa byo kuba intangarugero mu gukemura ibibazo bitandukanye by’ubukungu, hashize ibyumweru Ashish J. Thakkar ahawe icyo gihembo yandikiye abategura icyo gikorwa abasaba ko mu bandi yumva bakwiye igihembo harimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Yasabaga ko Perezida w’ u Rwanda yashyirwa mu bashobora kwegukana igihembo cya ‘Policy Maker’ kizatangwa i Lyon, France mu Ukwakira 2014.

Kuri we, politiki za Perezida Kagame nizo zatumye u Rwanda rumenyekana mu Isi ya Business ndetse ngo bigaragazwa na raporo ya Doing Business ikorwa na Banki y’Isi aho u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri ku hantu horohereza abashoramari muri Africa, ndetse u Rwanda rukaba rugaragaza impinduka zitangaje mu bukungu no kuzamuka kugaragara kw’ubukungu ku kigero cya 7% mu myaka 10 ishize.

Umuherwe Ashish we na Bob Diamond wahoze ayobora Barclays Bank y’Ubwongereza (1996 – 2012) ni abaherwe baherutse gushora imari yabo mu Rwanda aho mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata baguze imigabane imwe muri Banki ya BRD ya Leta y’u Rwanda.

Ashish J. Thakkar ati “Impunduka zitangaje ziri no mu buzima bw’abanyarwanda ntabwo zabayeho nk’impanuka, zagezweho kubera politiki nziza z’ubuyobozi bwa Kagame, ubu uri mu bayobozi beza ba Africa. Niyo mpamvu nta gushidikanya nagize mu gutanga Paul Kagame nk’ukwiye kiriya gihembo.”

Ibi ni ibiri mu ibaruwa uyu muherwe yandikiye World Entrepreneurship Forum nk’uko bitangazwa na Forbes Magazine. Mu ntangiriro z’uyu mwaka iriya Forum yemeje guha icyo gihembo Perezida Kagame ndetse ngo inavugana n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Ariko nyuma, ibyo kumuha iki gihembo byaje guhagarara kubera impamvu za politiki, zifite aho zihuriye n’ibyo Perezida Kagame yatangaje muri uku kwezi kwa Mata, na mbere yaho gato, mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi  ku ruhare rw’U Bufaransa mu byabaye mu Rwanda.

Ibyo ntekereza ni uko ibijyanye na Politiki byose World Entrepreneurship Forum itagombye kugendera kuri ibyo ngo ireke kwemera no gushima iby’umuyobozi runaka yagezeho. Ubu nta kindi nakora uretse kubasubiza igihembo cyanyu.” Ni ibiri mu ibaruwa ya Ashish J. Thakkar

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Abo baherwe bose tuzi uko bakize!!!! singombwa rero kwirirwa muririmbaaaaa nkaho mukina nabo murusha ubwenge. bundi se kuki ariwe ugomba gutegeka ugihabwa? Cyangwa nubundi uwo yagisabairaga afite ababimusabira ngo abihabwe? Ubundi se acyanze cyabura ugihabwa muri miliyari zose zituya isi?

    • Muzi uko bakize??? none mwe?
      Mujye mureka gupinga nyamara, yarabitegetse se ko yabisabye, cg urumva ibyo ushaka kumva?
      Noneho niba kitabura ugihabwa uzagende bakiguhe……….gupingaaaaaaaaaaaaaaa

      Gusa uransekeje, ngo uzi uko bakize

    • Jya mu ishyamba usange bene wanyu FDLR

    • bikurye!oyeeee kagame.IMANA IJYE IGUHISHA MU GICUCU CY AMABABA YAYO

    • ahrereerr ariko wowe mazina urwaye mumutwe cg??? nge mbuze icyo nkusubiza cyakumvisha ndakuretse.

    • Mazina wongere usome inkuru neza usobanukirwe ibiyikubiyemo, Thakkar ntategeka abahabwa icyo gihembo!! kubera ko asobanukiwe neza ibyo HE yagejeje ho u Rwanda bitandukanye cyane nuko wowe ubibona nkurikije ibyo wanditse, yasabye ko HE ahabwa igikombe nk’umuntu wagize ibitekerezo byinshi byiza kuri gahunda z’iterambere. Kubera ko HE yavanywe ku rutonde bivuye ku mpamvu za politique Thakkar yahisemo gusubiza igikombe nawe yari yagenewe kuko yumva byaba ari ugutiza umurindi abatabona ibyo u Rwanda rwageze rubifashijwemo na HE.Naho iby’uko bakize byo reba aha hasi bike mu byo yanyuzemo ngo agere kuri ubwo bukire bwe bukubabaje dear Mazinahttp://www.youtube.com/watch?v=DfM23DZzSFk

  • Amen amen Mana ndagushima kubwo urukundo ukunda President Paul Kagame ndetse nabanyarwanda.Iyo uwiteka akwibutse ni nde waguhagarara imbere. Thank you Ashish J. Thakkar be blessed.

  • Abatabona ibyo twagezeho ni bamwe badashaka kumva akenshi usanga baba bashyigikiwe nabaroshye u Rda mu bwobo ariko ntabwo banezezwa no kubona u Rwanda tutera imbere ariko ntago zabuza abanyarwanda gukomeza kwiyubaka

  • sha arahaze bazakinyihere wangu . ariko afite impamvu yo ku byanga niba bidahuye ni uko abyifuza gusa si ngombwa ko yivanga muri politike y’ibihugu niba atari mafia. naho abatukanira ku ruru rubuga si byiza nta nyungu yabyo

    • Umuntu wiha agaciro iyo abonye politike yabamuhembye ibikombe byerekana yuko ibyo agezeho bo babibona nk’intanguregero itajyana niye, kandi ku bintu by’ingutu, aba afite uburenganzira bwo gutandukanya izina rye ni iryabo kandi ngo n’isi imenye ko udasangiye ibitekerezo nabo bantu. Ibyo nibyo Ashish Thakkar yakoze, kugirango isi yose imenye yuko we President Kagame amutwara nk’intagurugero kandi abatabibona uko abibona nta association ashakana nabo. N’ubutumwa bukomeye cyane budasanzwe atanze.

  • ariko banyarwanda mwagiye mushima koko jye nemera ko ibyiza bishimwa nibibi bikagawa koko uretse mumitwe yabantu tutajya tureba ikiza uyu mugabo muramugaya iki? koko President wacu ntakwiye gushimwa ariko imitwaro yadutuje ahaa biransetsa ukuntu umuntu akora ibintu byiza 99% maze kimwe gusa kigatuma abantu bamubona ko ari mubi ese ibyiza yakoze mwabinganya iki? ariko abashaka kubyumva turahari turabibona kandi turamushima ababi namwe muzaguma mubeho kugeza Yesu agarutse ibyo si igitangaza kandi ndibaza ko ntagihe ikibi kizatsinda ikiza uwampera kuba mumahanga iminsi mike nkareba uko mwagaruka mumeze ariko ye abatabona aho tugeze muceceke twikomereze muzisanga mwarabaye nkaya ndondogozi y’ikirondwe..ndagushimye Ashish J. Thakkar uri umugabo utarya indimi uzi kureba ibyiza Imana ikongerere

  • Mana, Maze barangiza bakatubeshya ngo bafite democratie. Ngo buri rwego rurigenga. Ntureba se ko bagaragaye. Buriya se ntibivanze mu bya Politiki. Igihembo se nk’iki gihuriyehe na politiki. Ubwo rero nabo ukuri kwa PAUL Kagame kwa rabariye. Bazabeshye abandi , amaherezo abazangu bazayimbaka ubusa.Uyu musore arakoze cyane. Ndizera ko ibyo akoze bibaha isomo kandi bikabatera n’ipfunwe uretse ko ntasoni bagira basa n’abazineye.

  • Wowe wiyita mazina. ubwo uba uvug’iki? urarwaye bakujyane mubitaro kandi nkubwije ukuri urarebye pe! cancer y’ishyari igiye kukwica disi! pole sana…

    • Ngo akamanyu kumutsima,

  • ndumva kwifuza kuyu muherwe abifitiye uburenganzira nkuko nkawe wiyise MAZINA ushobora kwifuriza uwo ukunda ko yahabwa igihembo runaka bitewe nibikorwa akora byakunyuze ikindi kdi nta wunezeza abantu bose nta muntu ukora ibyiza ngo bishimwe na bose uko niko isi yaremwe nta nicyo twabihinduraho.nti mukajye mufata ibintu byose ngo mubigire politique niba yemeye kubasubiza icyo bamuhaye n’uburenganzira bwe.ntimukajye mutera imitima mibi muba nyarwanda nukli twabaye mu bihe igihe kinini birahagije muduhe amahoro pe njye no gufungura aya ma website bisigaye bica intege kuko mba niteze amatiku n’amagambo atari meza.kubera iki ishyari n’urwango byanga bikatugumamo ubu koko yaba umunyarwanda wabaye mu Rda ntabwo abonesha amaso ko ingoma zitandukanye?amashuli,amavuriro n’ibindi bikorwa bya majyambere buri muturage abifiteho uburenganzire ese mbere ibi byarashobokaga?mwaretse tukareka urwango twabibwemo n’amateka mabi amashyari n’inzangano tukabyihorera tukubaka urwatubyaye.mumbabarire narondogoye!

    • MAZINA we, baravuva ngo: ” Les chiens aboient les caravanes passent”,kandi ngo ; ”Amaso y’igikeri nta buza abavomyi kuvoma” Uzi ko uri umu contre success.Wamuretse ko Muzee wacu twamuhawe n’Imana,uretse yo yonyine niyo imufiteho ububasha, ubundi bahekenya amenyo bayamarire mu inda . KAGAME we komeza utsinde,komeza utsinde ,imwaka igihumbi  gukuba igihumbi. .

  • Imanishimwe ko iturwanirira tutabizi ariko koko Kagame twamugaiki erega muge mumenyako nawe arumuntu atari imana  niyo yakosa ariko ukobirikose aragerageza ariko umuntu wadukijije imihoro namacumu nabarya imitima nimyijima byabantu bishe uwo twamunganya iki nge ndamushyigikiye nibibangimbwa agasubira ishyamba niteguye kumufasha ese ubu komudatekereza mugihe cya abacengezi mwigwzemwumva baza barobanura abobica cyangwa bicaga uwo baboye wese sha ukize impumu yibagirwa icyamwirukankanaga koko gusa irizaba imbuto ntabwo rimungwa umugani wawamuhanzi kandi kagame ni agati kateretsenimana ntamuyaga uzagahungabanya mukomere kandi mwihangane tube abanyarwanda bakunda igihugu tutarebye kunyungu zacu gusa murakoze

  • Hahaaaaa!  Buriya rero uwambayw ikirezi ntamenya ko cyera!!! Iyo usohotse mu rda gato ukajya nka Burundi cg ahandi twegeranye ukuntu haba akavuyo na ruswa yaciye ibintu; nibwo umenya icyo umusaza Kagame yakoze kdi gikomeye nubwo wenda hari amakosa yakora nta gitangaza kirimo nawe ni umuntu!!! Ariko basi hari umutima agaragaza wo gukunda igihugu no kugiteza imbere!!  Ndumva wowe wiyise Mazina hari byinshi wirengagije keretse niba utagira amaso areba

  • nibyiza ko abanyarwanda nabakunzi babo bamaze kumenya urwanda ;ahotwavuye naho tujya

  • Mubyukuri ibyo Ashish Thakar avuga nukuri
    kandi IMANA imuhe umugisha.amwe mumahanga arwanya kagame na leta ye nubundi ni
    babandi barwanyije FPR ubwo yaharaniraga gucyura abanyarwanda bari baraciriwe
    ishyanga.naho bamwe mu banyarwanda bakunda kwanga leta yabo nubundi nibabandi
    naciraho umugani ngo(uhongera umwanzi amarinkwi).

  • Kagame reka tugukundee ndetse namahanga abimenye twe abanyagihugu turagushyigikiye 100/100 ibikorwa byawe biguhesha agaciro..so proud of uuuu,blessed from the  GOD

  • Imana ihabwe icyubahiro kubwo urukunda ifitiye abanyarwanda.Dufunguke amaso,dukoreshe ubwenge,dushishoze,tumenye aho twavuye turebe aho tugeze n,ibyiza tumaze kugeraho mu gihe nakwita gito,ntawundi tubikesha ni nyakwubahwa Paul Kagame, tumenye ko yemeye kutwitangira ngo tubeho mu mahoro,dufite imibereho myiza itigeze iboneka kuva urwa gasabo rwabaho.N,abanyamahanga barabibona abafite umutima ushima birirwa babivuga si Ashish wenyine. Nimuze tumushyigikire nitwe twikorera,twime amatwi abashaka kudusubiza mu mabi yoretse imbaga y,abanyarwanda.Imana ikunda abafite ukuri,bakagira n,urukundo kuko nayo ari urukundo.Perezida wacu Paul kagame  Imana iramukunda mubimenye mwese ,ibikorwa bye n,ibidufitiye akamaro,umuntu udukangurira kuraga abana bacu u Rwanda rwiza kurusha urwo twebwe twarazwe wamunganya iki?Nta tora ibitotsi akora ijoro n,umunsi kunyungu zacu twarangiza tukaryama tugasinzira twakwikangura bamwe tukibuza ubwenge kuko dufite umutekano tugatangira kuwuhungabanya.Koko nk’ubu twange tube ba nta munoza?Birandenga iyo ndeba imvune duha abadukunda badushakira ineza tukarenga tukihitiramo ibibi.Jyewe sinzahemukira i gihugu cyanjye nkunda kukibona byavunye benshi bitwara ubuzima abo twakundaga,muze twese dushake amahoro n,umutekano  ndabibasabye.Murakoze.

  • ariko iyo mureba nabanyamahanga batangazwa n’ Igihugu kitari icyabo suko ibintu biba byikora hari Umuyobozi Imana yaduhaye ,nimwicecekere nibindi byiza aracyabidutegurira kandi tuzabigeraho ,namwe mudashima nuko mutanyurwa naho abageje. Nyakubahwa tukuri inyuma mubyo udutegurira kutugezaho .

  • uwo muherwe yabikoze kugirango Kagame agire ngo aramukunda kandi ari kwicururiza mu Rwanda , bose bashuka kagame nyamara abo bakomeye nibo bandikishije mapping report n’ibindi byaha byinshi binuka biri documented

    • Wowe utukisha izina ry’ubwami bw’u Rwanda uryiyambika, sha, jyana ayo matiku yawe hirya. Ashish Thakkar mu myaka mike ataragera kuli 30 (afite 32 gusa) akoze ibintu wowe na so, na sogokuru wawe n’abuzukuru, nabuzukuruza, ndetse n’ubuvivi bwawe muteranyije ibyo mwakoze nibyo yenda muzakora mutazageraho mu myaka 200. Ishyari rigatsinda ryishe benshi, ni nka wawundi wikanira umugisha wundi …

  • ubabajwe n’ubusa nawe niba umufitiye imigambi bibi ijisho ry”Imana rirakureba. Paul w’U Rwanda AZASAGAMBA.

  • Ntagitangaje kirimo, adasubije kiriya gihembo ntabwo gukorera mu gihugu byashoboka. Ni Politiki nyine. ubwose ntacyo mwumva mo? igitangaje Perezida Kagame yaba yarakoze gitumye uyu muherwe arekura icyubahiro n’igikombe bye yaharaniye  ni ikihe?

    • Icyubahiro Ashaka n’igishingiye kukuri naho ibitangaza bya KAGAME byo ni Byinshi cyereka Niba uvuga ko uwo muherwe ibyo Ashima ataribyo binyomoze rero!! Cg.tubwire undi udushimira wakoze ibiruta ibyo yakoze,naho izo Politiki zo kunenga gusaaaaa ubundi uwakugira  Perzida wakoriki kizima??

    • Rwirasira, sha urasa na babandi ngo “bafite amaso yo kureba ariko ntibabona, bafite amatwi yo kumva ariko ntibumva, kuko ari ab’inzu y’ibyigomeke”. Umuntu nkawe utabona ibitangaje President Paul Kagame agejejeho iki gihugu, naho yagikuye muli 1994  (ibyo kuba utabibona kandi s’igitangaza kuko ushobora kuba utaba m’urwa Gasabo wibunze mubihuru bya Kongo, cyangwa urya ibya affaires sociales mu mahanga aho ugomba kuba utuye, cyangwa utumva ibyo amahanga yose avuga ataka ibyo u Rwanda rw’ubu rugezeho, urababaje gusa. Ariko ntacyo, komeza unihe, uhekenye iryinyo, uhonde agatoki, twe turakomeza dusonge imbere twiyubaka dukoresha ibyo HE adushyiriyeho ngo tubikoreshe twiyubake twubaka n’urwatubyaye. Sinzi niba ayo matiku yakumaze hali igihe azagushiramo, ariko ni haba igitangaza nawe ugakira iyo ndwara y’urwango yakwibasiye, uzaze dufatanye kubaka igihugu. Buli munyarwanda wese ubishaka kwifatanya n’abandi banyarwanda muli uwo mugambi afitemo umwanya.

  • Reka balilimbe kuko ngo akali kumutima gasesekara ku munwa.Nawe Mazina vugibyushaka kuko ntawakubuza kubicyo ulicyo.aaliko icyonzi cyo nuko uli muli babandi ,bambayi  Ikirezi  ntibamenye ko cyera 

    • Ashish uri umuntu w’umugabo wanga akarengane, kandi Imana izakomeze ikoze isoni abo bose banga urwanda n’abarugambanira ntibazajye batinda kuvumburwa. Abasenga mukomeze musenge kugirango imigambi mibi y’abashaka koreka igihugu cyacu bajye bavumburwa imigambi yabo mibisha itarajye mu bikorwa. IMANA IKOMEZE IRINDE URWANDA, ABANYARWANDA N’ABANDI BOSE BAKUNDA UKURI.

  • Ariko basomyi burubuga murapfiki? burya amaso niyo abona ibyiza by’umuntu,akora,njyewe iyombona ibyiza H.E President amazekugeza kubanyarwanda,numva ntamuveba.kko mubyukuri aragerageza kdi nimvura iragwa ntikwire hose,arikose muragirango akoriki?akoregute? kko ibyo mubaza umuyobozi muge mumuha nuburyo(ubushobozi) namwe murebe aho urwanda ruvana ubushobozi? maze nimurangiza musubize amaso inyuma murebe mumyaka 20 ibyo mumaze kwigezaho,hanyuma abavuga babone kunenga.kdi sinzi nundi president wanjyaho koyakora ibitangaza,kko twese dufatanyije nitwe tugomba kuzamura igihugucyacu.tuve mumagambo dukore.

  • Ashish n’umunyakuri pe. yakiriwe neza n’abanyarwanda, bamuha servisi yishimiye asanga baratojwe neza  na H.E. Ese ntibyakwitwa ko anengwa uburenganzira bwo gutekereza (liberaté d’opinion) n’ubwo gutanga ibitekerezo bye mu bandi (liberté d’expression). Ubundi H.E aduha amabwiriza meza tukabikora neza akabiherwa amashimwe . Bivuga ko  ayo mashimwe ayashyikiriza abanyarwanda  mu Rwanda.Abkunda ibyiza mureke ibyiza bivugwa ku gihugu cyacu n’ubuyobozi bwiza dufite twemera. Mazina we n’iki wakora kirenze igishimwa n’isi yose urwanda rukaba intanga rugero. amasomo meza muri discipline nyinshi ziva mu Rwanda zigana mu mahanga. urugero rwiza n”urwabanyanrwanda. sarkozi yarivugiye ko dutanga amasomo ya excellence. uzarenza ho iki? witurangaza kuko wayobya udashishoza. Mu Rwanda imvugo niyo ngiro , uzarenza ho iki? cisha mu gaciro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish