Digiqole ad

Umuhanda Kanyaru – Huye: Abagenzi baribaza niba barabaye Ibishyimbo

Amajyepfo, Nyaruguru – Abagenzi bakoresha umuhanda uva ku Kanyaru ugana i Huye mu mujyi bahangayikishijwe n’uburyo batwarwa kuko ku ntebe y’imodoka yagenewe kwicarwaho abantu bane hicaraho batanu cyangwa batandatu. Ngo ikibazo ni ubuke bw’imodoka.

Mu modoka ijyamo 18 bashobora gushyiramo 23
Mu modoka ijyamo 18 bashobora gushyiramo 23

Gutenedeka biragenda bikagera n’imbere iruhande rwa shoferi. Aha ni ku mupaka wa Kanyaru w’u Rwanda n’u Burundi.

Ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba wo kuwa 24 Kanama umunyamakuru w’Umuseke yafashe taxi iva aha ku Kanyaru igana i Huye ngo nawe arebe koko iby’abaturage bavuga.

Imodoka zitwara abagenzi ni nke koko muri uyu muhanda, bamwe baganiriye n’Umuseke umugoroba wose w’amasaha ane bawumaze aha bategereje imodoka yabavana aho. Imodoka ibonetse buri wese arifuza kuyijyamo.

Ab’imbaraga bahita binjira, convoyeur agasaba ko abantu begerana abandi akabatendeka, imodoka itwara abantu 18 ikaba yajyamo hagati y’abantu 23 na 25.

Abashoferi bavuga ko badakunda gukorera hano kuko nta bagenzi benshi bahaba, ngo iyo uje kuhapakirira ushobora kwirirwa uparitse ntamuntu urajyamo.

Umwe mu bagenzi ati “Ariko ubu turi ibishyimbo? ukuntu mudupakira wagirango ntabwo ari abantu mutwaye.”

Uko imodoka yigira imbere niko bamwe bavamo igafata abandi bahagaze aho ariho hose ku muhanda.

Abagenzi niko bakomeza kugenda binuba ko babatendetse bikabije, abinjiriye mu nzira bo baba bavuga ko bagize Imana bakabona uko bava ku muhanda ko kugenda bitendetse ntacyo bibatwaye bapfa kubageza i Butare gusa!

Ikiganiro kiba ari icyo muri uru rugendo rw’iminota hafi 35 ruva ku Kanyaru muri Nyaruguru kugera mu mujyi wa Huye

Abashoferi bavuga ko gutendeka abantu gutya atari ugukunda amafaranga ahubwo ari ukwanga guta abantu ku nzira.

Abagenzi ariko ntibabivugaho rumwe, bamwe bavuga ko abashoferi bakunda amafaranga cyane bagahitamo gutendeka abantu bikabije.

Ababyeyi bafite abana, abanyantege nke bamwe bo ntibirwa bajya mu modoka zupakiye gutya, usanga bahitamo gufata amasaha yandi bategereje ko haza iyo bagenda bicaye badahutazwa.

Urundi ruhande rukavuga ko   ikibazo atari abashoferi kuko ahubwo babagirira neza bakabavana ku nzira ahubwo ikibazo ari imodoka nke zitwara abantu muri aka gace.

Imbere kwa shoferi ahicara babiri bahicara ari batatu
Imbere kwa shoferi ahicara babiri bahicara ari batatu

Joselyn UWASE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • kandi ibi usanga nabagenzi babigiramo uruhare kuko ntabaterura kungufu ngo abashyiremo uyanze ugasigara cg mwese imodoka muayireka iyi ngeso ntiyakongera kuyikora cg mwese mukamureka akamutwara mwagera aho agiye uwo yatendetse abagenzi mwese mukumvikano ko atagomba kwishyura banyiritagisi ntacyo barenzaho kandi mwaba mubahaye isomo rikomeye bakamenyako mubicira uburenganzira, naho bitabye ibyo rwose , abagenzi turaharenganira kandi ari twe twanabyiteye, ariko kandi ushobora gusanga air ikibazo kimodoka nke zigna muri izo nzira abagenzi bayibona ari imwe ntibabe bayiyaqngishwa kandi ntakundi bafite bari bugera iwabo

  • Uriya muhanda ko ubamo polisi batendeka bate? Ubwo abo bishinzwe barumva

  • Bayobozi b’Intara y’Amajyepfo n’Uturere twa Huye na Nyaruguru, ngo abwirwa benshi akumvwa na beneyo!

Comments are closed.

en_USEnglish