Digiqole ad

Umugore wanjye yagiye mu gakiza ansaba kureka akabari kanzamuye

 Umugore wanjye yagiye mu gakiza ansaba kureka akabari kanzamuye

Bavandimwe ba Umuseke ndabasaba inama ku kibazo kiri mu muryango wanjye. Ndi umugabo ubyaye kabiri, umugore twashakanye mfite akabiri karimo inzoga z’amoko atandukanye, mfite amafaranga ndetse hari n’indi mishanga nakoraga ariko igashyigikirwa n’akabari kanjye.

Umugore wanjye sinzi ikintu cyatumye ahinduka nyuma y’igihe twari tumaranye, ariko yakundaga kugendana n’abagore bitwa ko ari abarokore.

Hashize igihe gito, umugore yansabye ko twaba abarokore, tukareka gucuruza inzoga ndetse nyuma ambwira ko ninkomeza gucuruza akabari azanta, kandi naramukundaga.

Umugore wanjye, nta mashuri afite, nta n’amafaranga yari afite tubana, gusa namushatse kuko nari mukunze kandi ni umugore mbona unyizihiye.

Inyigisho ze zaje kumpindura, twari dufite imodoka, dufite n’ukundi tubayeho nkabona ko nta kibazo tuzagira mu buzima, nemera ko nanjye mba umurokore, akabari ndakareka.

Basomyi ba Umuseke ndashaka ko mungira inama y’icyo nakora, kuko nyuma yo kujya mu kirokore imishinga yanjye yatangiye kugenda ibura amafaranga yo kuyishyigikira imwe mbona irimo irahomba.

Ese ko umugore wanjye adakozwa ibyo kunyorohera nkakomeza gucuruza akabari kandi azi neza ko ari ko kaduhaye ubutunzi dufite, ndaza kubyitwaramo nte? Ubu se ko abakozi bari bakomeye batangiye kwigendera kubera kubura amafaranga yo kubahemba, njyewe ndaza kubaho nte?

Ibi se byaba ari ibigeragezo, cyangwa nicyo gihe cyo gutandukana n’umugore wanjye nubwo nta kibazo kindi twari dufitanye, nkikomereza akabari kanjye kanzamuye, nkongera kukabyutsa kagakomera? Mpitemo se urukundo rwatumye mbana na we dukomeze tube abarokore ariko ubukene busatira babubona?

Ese ko numva kongera gucuruza akabari n’ubwo ariko kanzamuye bizantera ipfunwe mu bandi bantu bari bamaze kumenyera ko ndi umurokore wakiriye agakiza, byo ndabyitwaramo nte?

Ndabasabye ngo mumpe inama y’icyo nakora kuko iki ni ikibazo kinkomereye gishobora kuntsenyera urugo.

Umukunzi wa Umuseke

 

UM– USEKE.RW

37 Comments

  • Imana yaragize iti nimubura ubwenge nzabaruka kandi udakora ntakarye , ubwo se ko Imana yaguciriye inzira yuko ubona imibereho ukaba uyitarukije , mujye mureka imyumvire ishaje, ubuse abo mu idini gatorike ntibasenga , ntibakorera Imana? Ese umurokore uramuzi? uzi uwo ariwe ? ni uwarokowe na Kristu akanamwemera, uwo mugore wawe se yinjiza angahe ku munsi? shakira imibereho abana ureke kwitango ubuse urambona…, urita ku cyubahira ejo abana bawe nibicwa ninzara bambaye imyenda yacitse bakajya kwangara harya nibwo uzumva wishimye, uzishimira ko abana bawe baba mayibobo nindaya?

  • Muvandimwe Nyandwi, inama ujya ni inama nziza kuko kurokoka ntabwo ari ukureka inzoga, ni ukugira umutima mwiza ukunda abantu nkuko Kristu yadukunze akatwitangira. Ubwo se Madamu wawe iyo akubuza gukora akwereka ikizasimbura akazi wakoraga? None se nimumara gukena abana bakicwa n’inzara nibyo uzashima? Reka kugenda mu kigare ukorere umuryango wawe, ubwo umugore nashaka kwahukana uzamureke yahukane, namara kubona ko yibeshye, azataha.

  • Wabuze ubwenge igihe wumvira umugore…Ese ntiwasomye ngo unasobanukirwe uko Adam byamugendekeye. Umugore iyo ukennye araguta, agasanga abafite frw.

    Garura ubwenge ku gihe, ibyo wita agakiza ni ikinyoma (ushaka ubyite siyasa)…nta gakiza kabo ni ukubeshya ab’intege nke nkwe batabasha gutekereza no gukora analysis. Umutima-nama wawe mwiza urahagije, nuwumvira uzakora ibyiza muri society.

    ” Religion was born when a desperate clever man met a desperate idiot man”

  • Ikibazo nakubaza hari ibintu bibiri bitandukanye kugirango ugirwe inama:
    Wagiye mu kirokore cyangwa warakijijwe?
    1. N’ubwo kujya mu kirokore ari byiza ariko si ko gukizwa wagiye ukurikiye umugore wawe nta kindi kintu wimenyeho wowe?
    2. Niba warakijijwe rero, ukamenya akamaro kabyo ubwo wizeye Yesu ugira ibyo umwemerera kureka ariko nawe ugira ibyo umusaba. Niba utarabikora Senga Imana mu izina rya Yesu yitwa Ishobora byose, Ntacyo wayiburana izaguha akandi kazi kandi ubeho neza. Ugurishe ibyo ufite byose umukurikire afite byose uzabona amahoro n’ubugingo . Abakijijwe si abakene barakubeshya

  • Ibyo biterwa n’imyemerere. Niba wumva gucuruza inzoga ari icyaha shaka ikindi ucuruza kuko nkukobwazamuwe n’inzoga wazamurwa b’ikindi. Cyabe cyabe ko ufite igishoro.
    Naho tugarutse ku mugore wawe kimwe n’imyumvire yawe. Biragaragara ko usa n’uwicuza cg uteneranya n’imyemerere umugore yagushoyemo. Kandi ntabwo ukomeye aho uri. Ese ubundi ntuzi icyo warokowe? Sasa rero banza umenye icyo wemera. Ubundi nurangiza wicarane n’umugore wawe mujye inama.
    Kubwanjye inzoga si icyaha, kuko Biblia izivuga kenshi neza kimwe n’uko izivuga nabi. Uko uzikoresha nicyo kibyara ibyaha.
    Gusa umwanzuro ufata ntiwirengagize:
    1. Umuryango ugomba kunga ubumwe
    2. Amahoro n’umunezero biba mu rugo rurimo ibiryo (umutungo)
    3. Amadini yo nuri iki gihe ahushe inyungu nyinshi z’abayashinze.
    Nyagasani abane nawe

  • Hari ubwo abantu mwumva ibintu mi kigare! Uburokore ni umutima w’umuntu, ibyo urimo ni ugukunda idini kurusha gukunda Imana, kd Imana idusaba kumenya ubwenge. Ubwenge rero buruta gukorera umuryango wawe sinumva ubwo aribwo! Abo barokore baragushaka kuko ubaha icya cumi nukibura umugore azaguta uzaba umusebeje, mureke wikorere abo uvuga bazakuvuga icyo nakubwira cyo inkuru icuruzwa rimwe. Gusa uzaganirize madam wawe umubwire icyemezo wafashe kd utamugisha inama. Bizatinda kd azabyumva, naho ibyo bindi wibwira ni ubuswa gusa. Wabonye hehe umurokore usabiriza? Abantu bihaye gukunda Imana kurusha n’abayibazaniye.

  • iyo umuhinzi afashe isuka akareba inyuma ntaba agikoze none wamenye Imana ushaka gusubira inyuma .ikindi kandi iyo niyo nzira yukuri wagezemo none ngo usubire inyuma ,ahubwo hagarara uko mere kuko ubu ibigeragezo biratangiye . senga ushikamye kuko uvuyemo inshuro watutse satani yagukubira 1000 cyakora hindura ubucuruzi hakiri kare naho nusubira inyuma urabona ishyano…

  • Ndagusuhuje Muvandimwe,
    Niba iyi nkuru ari ukuri atari impimbano byaba ari agahomamunwa! Ni ikihe cyaha cg ni iki cyari kibangamiye igihe wacurazaga inzoga? Niba gihari gifatika, gukizwa kwawe byaba bifite ishingiro? Ariko niba warabikoze gusa kugirango ushimishe umugore wawe (nuwo nabyo bikenewe cyane) waba wararebye hafi cyane! Gucuruza AKabari cg kunywa inzoga nta cyaha na kimwe kirimo (nubwo tutabyumvikanaho n’abiyita abarokore) kuko muri hari imirongo myinshi ivuga neza Vino iyindi ikayivuga nabi, gusa abarokore bo bahitamo imirongo bakangisha abantu (iterabwoba rikurura ariho amadini yose yubakiye). Kandi ibintu biroroshye wa mugabo abantu hafi ya bose twemera witwa Yesu/Yezu yaravuze ati niba ijisho rimwe rikubereye ikigusha rikuremo. Urahitamo hagati y’ubuzima bwawe n’abana bawe cg umugore!! Niba gucuruza akabari ariyo talantu imana yaguhaye urakareka ujye he? Niba hahari kandi hafite inyungu ku mpande zose z’ubuzima; jyayo! niba ntaho Gumaho! None rero Muvandimwe Nshuti sanga Umufasha wawe ukunda umubwire uti Mugore wanjye mwiza kandi nkunda, ndabona ubuzima ntazabushobora ni ndeka gukora akabari kangejeje aho wansanze, kagatuma umpitamo mu bandi basore bose bariho icyo gihe none rero niba wumva udashobora kubana nanjye mfite akabari, twumvikane uburyo bwo kurera abana bacu beza dukunda, wigire kuba aho wunva ushaka kuko akabari niyo manu IMANA yampaye bityo rero mpisemo kugurikira manu y’Imana kuko yazabimbaza (kuki wampaye amaboko sinkore) ubwo urafata Icyemezo!
    Kandi bavandimwe reka mbabwire, n’ukuba maso kuko amadini menshi agendera ku iterabwoba ridukurura (trimendum Fascinas) hanyuma akagerageza kuzamura amarangamutima yacu ku rugero rwo hejuru maze agasigara agenzura ubwenge bwacu ari byo biganisha ku igwingizabitekerezo n’icurikabwenge kandi amarangamutima afata abagore cyane maze bagakurura abagabo kuko aba bo bakunda (irangamutima ryo gukunda) abagore cyane!

    Mugire amahoro!

  • Nashakaga kuvuga ngo kuko muri “Bibilya” hari imirongo myinshi…….

  • uzangangikirwa nyuma usare mwiruke unjye ugenda wivugisha

  • Wumviye umugore nk’adamu wumviye eva akarya ku rubuto rubujijwe maze ufunga Business yawe! Watemye igiti wicayeho!! Tegereza kuzatera ikindi nicyuma nyine ugicane wihonore!! Ntiwemerewe gutaka cyangwa kuvuza induru kubera imyemerere wihitiyemo. Bamwe bati ‘Ubuzima ni filime aho buri wese agira rore ye”. ……..

  • Gucuruza akabari ntaho bihuriye no gukizwa wowe shaka ubuzima bw’abana bawe kuko ushobora no gucuruza inzoga kandi utazinywa igitangaza kuko numvise udacuruza urwagwa ngo urabanza ukarwumva.uwo mugore mubana ucuruza akabari ko atabonye ko aribibi akaba abibonye nyuma mureke wikorere business yawe ariko mbere na mbere niba afite umuryango uzabanze uwegere uwusobanurire ibiri kukubaho ejo batazavuga ngo wanze umugore.Ubundi nshakira ubuzima abana bawe nawe ntazatinda kumva koyibeshye abo nabamwoshya.

  • Jye sinakugira inama yo kureka icyo wakoraga ngo umugore azaguta nutareka akabari kuko nunakena azaguta kdi nudashobora guha abana ibyo ubagomba bazakwanga nicyo kirokore bacyange.

  • Wagombaga gukomeza gushaka umugati ntubihagarike kubera umugore. icyo numva nuko udafite imyemerere ya kirokore wowe ubwawe ndetse nuwo mugore wawentayo afite.ni umuntu utazi kwitekerereza ukurikira abandi nibyo yumva bigezweho gusa. wowe wabigiyemo kubera ikigare nubwo cyari kiyobowe nuwo mwashakanye. None rero ibyo kugira ipfunwe bireke, wongere ukore. Inama yo kureka akabari yayigiriwe nibyo bigare agenderamo kandi babitewe nishyari ariko umugore wawe ntabibona.
    Hagati aho wicaze uwo mwashakanye: umubwire ko ibyo wakoraga byose ugiye kubireka ukaba umubwirizabutumwa. umubwire ko kandi nawe azajya aza mukajyana.
    nabyemera azaba ari birihanze naho ubundi yagombye guhita atekereza ikizatunga abana cg se nikizabarandata mu izabukuru ubundi akicara akibaza.
    Ubundi icyo wagombaga gukora umunsi akubwira kureka akabari kawe kwari ukumubaza icyo ateganya kizabatunga. ukamuha igihe cyo kugikora akakwereka ko kibyara inyungu hanyuma ukamukurikira. uzi neza ko ntacyo yari kukwereka kuko ntacyo azi gukora. kuba atazi kuvunikira urugo nibyo byatumye yigira umupfu bigeze aho.
    Ubwo rero ni wowe ugomba kureba icyo ushyize imbere akaba aricyo ukurikira.

  • Icya mbere umugore yakoze ikosa kugukangisha ko utabaye umurokore azaguta akigendera, ibi ntabwo ijambo ry’Imana ribishigikira. Yari kuba umurokore hanyuma akakwigisha gahoro gahoro nawe ukarokoka ariko ataribyo kugukangisha.

    Ntarondogoye, NI MWICARE MUGANIRE MUREBE IBIBAZO BIHARI, M– USENGE MUBITORERE UMUTI!!!

  • Iyi nkuru irashimishije kandi niba ari n’impimbano ariko ni ibintu biriho muri societe. Nakugira inama yo kujya kwiga mu bagarukiramana kuko wihaye kubatizwa kabiri ugasuzugura amasakaramentu wahawe (niba uri umu catholique), hanyuma ugakomeza business zawe zo gucuruza inzoga, ukirinda ubusinzi, ubusambanyi…., ukimika urukundo kuri bose kandi ugakomeza kwerera umugore wawe imbuto nziza bityo akabona ko ntaho agakiza kataba ko ahubwo yari yaragushutse, naho ubundi yigushuka kuko numara gukena azajya agusuzugura, n’iryo torero rigusuzugure kuko abarokore bakunda abakire batanga 1/10 kuko nta je t’aime inzara igutema amara.

  • KURIKIZA INAMA UWASE YAKUGIRIYE. NIBA WARARETSE GUCURUZA AKABARI KU BWAWE CYANGWA WARAGENDEYE KUBITEKEREZO BY’UMUGORE NAWE FATA UMUWANZURO NK’UMUNTU W’UMUGABO UFITE UMUTIMANAMA.

  • Maze gusoma ibyo wanditse ugisha Inama ndakugira Inama ikurikira Kdi numugore wawe ndamugira indi nubibasha uzayimumpere 1. Umugore wawe yagombaga kugukunda atitaye ku kindi icyo aricyo cyose kuko pawulo atanga inama agira ati<> yagombaga kukwerera imbuto hamwe no kugusengera kugeza Imana ariyo ikuyoboye aho kunyura.
    2. na Yesu adusezeranira kutadusiga nubwo turi babi”Dore mpagaze ku rugi ndakomanga umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi nzinjira iwe dusangire”.

    ariko nawe wakoze ikosa rikomeye ryo kwemera kujya munzira utazi aho ikujyana, niba waragiye kubwibikangisho by’umugore ntushobora gutindayo. kuko abagumayo bafite imbaraga ibatera kugumayo niba wowe rero ntayo ufite waba wivuna kuko na Yesu yazakubwira ko atariwe waje ushaka ahubwo wakurikiye umugore. inama yanje ni iyi niba wumva udahamanya n’umutima wawe kuba umurokore isubirire ku kabari kuko Imana isoma umutima yazasanga nubundi uhari udahari=0 ariko kdi sinabura kukubwira ko kuba mu mana ari ubupfu kubapfapfa bo mwisi niyo mpamvu wumva benshi bagusetse, wibuka ko yesu yatubwiye ati”Ushaka kunkurikira yikorere umusaraba we Iminsi yose ankurikire kdi ati ushaka ubugingo bwe azabubura ariko uwanga ubugingo bwe ku bwanjye azabubona ” Inzira ijya Mwijuru irafunganye kdi abayijyamo basabwa kwiyambura Ibibakerereza n’ibibanezeza ngo bakomeze urugendo ariko ndagiranti niba wumva uhamanya n’umutima wawe kubamo gumamo ariko wiba babura bahari hitamo kimwe.

  • Wa mugabo we wabuze ubwenge pe!Kugezq uyu munsi ntabwo uzi aho uhagaze,ntabwo uzi ibyo ushaka.Icyo nkubwiye amadini ari hanze ahe satani ari kuyakoresha mu gusenya ingo.Mwana wa mama wibura ubwenge hitamo ibyo wemeranya n’umutima wawe natwe duhanganye n’abagore dupfa ayo madini kdi nta bubare ducuruza.

  • hanyuma se uwo mugore ntimwasezeranye? niba ari umurokore se ubwo we ahamanya na bible? musezerana se ntiyarahiye ko muzatandukanwa nurupfu? ubwose yaba agiye kuko wapfuye? wamugani nukena nibwo azaguta ntanagaruke.inama nuko niba ubona akabari kabateza imbere gakomeze kuko abo bagore wavuze nibo bagushukira umugore kubera ishyari.ubiganireho numufasha wawe niba mwusanzwe mwimvikana ntabyanga.naho abantu bo bazaguseka kuko wakennye kurusha uko baguseka ukorera urugo rwawe.

  • Yewe Ihangane warahombye ariko ntarirarenga uzagaruka mumurongo wahozeho.
    Burya mubuzima bwimirimo habamo nimpano (icyumuntu azi gukora kurusha ibindi).
    Birashoboka ko nawe uzi gucuruza akabari kurusha ibindi.
    Kandi impano itangwa nimana. Reka nkubaze ese waruziko hari amahoteri akomeye aba arayabihaye imana cyangwa abayobozi bamadini? Nonese wasaba inzoga ukayibura murayo mahoteri?
    Komeza ukunde umugore wawe ariko nubona akabari ariko kakuzamura uzagakomeze utitaye kumaso yabantu kuko wowe ushinzwe ibyawe ntawe uzagufasha nukena ahubwo noneho bazjya bavuga ko wariye nabi. N’Imana izavugako utakoresheje ubwenge yaguhaye.uwo mugore wawe nawe azakwanga natakubonaho imitungo.

  • Urumva umugore utarize harikindi yakubwira koko ?
    Uramababaje cyane wa mugabowe !!
    Kora bisunnes yawe ureke iyo nkandagirabitabo nanagenda azagaruka .

  • Uva muvadimwe musezerana mwasezeraniye muruhe rusegero ubudi abantu nibabi iyo uteye imbere hari abababara iyo ucyenye hari abishima wowe nkumutware wurugo hitamo ibikubereye wicyarane ntumupfasha wawe mwenyine babiri muganire kuko umutsi muhura mbwambere ntapasiteri & Padiri &ababyeyi bari bahari ubwo niyaga kukuva uzamurecye ubwo azaba atakiri uwawe

  • ese ntakindi wakora atali akabali, niba se umugore atalize wawe wize ubibona ute; kandi ibuka ko ubuzima atali dipolome mwarebera hamwe icyo gukora

  • UZIRIKANE GUHAMAGARWA KWAWEIMANA NIBA ARIYO YAGUHAMAGAYE CG UMUGORE WAWE! MUBANZE MUSHAKE UBWAMI BWIMANA NO GUKIRANUKA KWAYO IBINDI MUZABYONGERERWA UGIRE UMWETE WOG– USENGA IMANA IGUKURE MURUNGABANGABO.

  • birakaze ibyamadini yiyi minsi, gusa umwanzuro nuwawe inama wahawe zirahagije, nyabuneka uzatubwire numwanzuro wafashe.

  • Muvandimwe va Kumujyinga wumugore wikorere imishinga yawe.
    Ubwo se uzemerako abana baburara ngo nu mugore?
    Niba adashaka ko mutera imbere mureke asubire iwabo
    Ubwo nibyo bizamuteza imbere.

  • JYE NDUMVA KUMANA NTACYAHBUZE USBE UZAHABWA NIKINDI WAKORA

  • ariko abantu barigora koko nonese uwo mugore arumva akabari ariko kazamubuza gukorera imana? ahubwo byose birashoboka mubiganiro ntabwo umugore akwiye gusenya akabari hutihuti ahubwo kagombaga gusenywa gahoro bagasenyera muyindi business ntibigire icyo bitwara ariko kugasenya vubavuba nikibazo umugore nawe ashobora kuba arumupfapfa cyane kumvako azasenya urugo kubera akabare kandi imana idusaba kubaka urugo rugakomera

  • umugore shahu yahuye n,abandi barokore baramuryohereza kubera kowowe wibera muri busines abarokore bammera nkawawundi ati kwitamika ndabiziumugore mureke arindagirire mumasengesho azagaruka nyuma uzegere MUZEHE JACQUE RUSIRARE AMEKI COLOR akugire inama burya umwijuto w,ikinonko ugirango imvura ntizagwa

  • Yewe waribshye cyane aho ngaho kabisa. Njye na madamu twarakijijwe turanasenga cyane rwose ndetse madamu aririmba muri Chorale ariko nkubwije ukuri nuko akazi akora buri umunsi ari business y’akabari, twagize amahirwe kaba ahantu heza hahora abakiliya inyungu ahakura ushyizeho n’umushahara wanjye turi mu bantu babayeho neza mur Kigali yose. Ibanga ry’akabari ni ukugacuruza ubizi niba ubizi rero subiramo ukore ureke umugore ukubeshya none se ubu nubura ayo guhahira abana bwo azakuvuga ngwiki?

    • muvandimwe , kugira ubutunzi sicyo cyemeza ko ugendana n’Imana usome bibiliya neza.soma igice cyagatatu cyose . Nyamara ibyari indamu yangye nabitekereje ko ari igihombo kubwa kristo. Abafilipi 3:7. umuntu yajya gusenga rwose akemeza abantu ariko Imana niyo igera imitima . kandi buri muntu azahembwa ibyo yakoze.

  • Umva icyo mbitekerezaho:

    1) niba nawe waremeye agakiza , emera n’ibijyana nako byose: nta muntu wakijijwe ucuruza akabari, Imana ntibyemera
    2) . ni gute waba ufite amafr ntumenye ikindi cyo kuyakoresha ? Inzoga n’akabari nibyo byonyine kweri bicuruzwa? Kora akabari katagira inzoga n’itabi uzabona abantu amagana bazakazamo kuko bene abo barahari.
    3) aba bakubwira ngo uri umugabo ukore uko ubyumva utitaye kubyo umugore wawe akubwira BRARAGUSHUKA CYANE BITONDERE, kuko niba ushaka urugo rukomeye ugomba kumvikana n’umugore wawe mugakora ikintu mwembi kitababangamiye.
    4) Wahisemo neza , Imana bwa mbere na mbere ibindi bizaza byiyongeraho.
    5) gira ubwenge ushake icyo gukora kitarimo gucuruza akabari n’inzoga.

    Ubane n’Imana

  • “Your woman is evil and calamity ” Koko buce uje gusaba abo wimye ntarusoni ???
    Ngusavye ikigorwe kwiyo mvugo nkoresheje . Gusa ngusavye ko WO KWUMVIRIZA ICO UMUTIMA WAWE UKUBWIRA HANYUMA WEWE NYENE WICIRE URUBANZA RWICO UGOMBA GUKORA MWENEWACU . Ugakena aragenda ku barifise ifaranga ngaha nico nshatse kuvuga . Abo niNjiyobiri .”Prepare you defence, coz she has already prepared herself ” Umusi mwiza kandi !!!

  • Njye Nye umugore ndubatse ariko ibitekerezo byumugore wawe simbishyigikiye kuko nukena ukabura na1/10 cyo gutanga pastor azakureba nabi bityo utangire uduzugurike,nugera mu rugo umwana akubaze icyo ashaka ucyibure atangire abone ko utakimukunda kandi mbere warabimukoreraga.Gusa maze kubona ko abagore batagira icyo bakora aribo bagira ubugoryi nkubwo kuko abona byose bimwizanira ntaba azi ko gukorera amafaranga bivuna.ugasanga ariruka mubitazana inyungu azi ko amafaranga azahoraho,arinaho usanga iyo umugabo apfuye nyamugore ahita aba indaya kubera yamenyereye ubuzima bworoshye.njye mbona nubwo Imana itanga ariko ifasha uwifashije kuko ntuzahera kuwambere ujya mu masengesho ngo ukwezi gushire udakora ngo umbwire ko utegereje iterambere,wenda ntiwabura ibyo kurya ariko ntarindi terambere wapfa kugeraho.gukira biraharanirwa.gusa ni umurengwe wo kuba yarasanze ifaranga rihari atazi uburyo wariharaniye none atangiye kwibagirwa icyamwirukansaga kubera impumu zishije.mwihorere wikorere busness yawe uteganyirize abana bawe ejo hazaza ubu ndi azakugarukira.umunyarwamnda yaciye umugani ngo *umurengwe wica nkinzara*

  • Muvandimwe muri Krisito YESU nagira ngo nkubwire ko n’ako kabari ugasubiyemo nabyo ntibyagenda neza kuko wowe utambitse ibirenge habiri ahubwo senga IMANA ishobora byose izagucira inzira kandi ureke gusakuza mu gihe nk’iki urimo kunyura mu bihe bikomeye ugeragezwa na satani, kandi ndizera ko mu buzima sibwo waba uhuye n’ibibazo ahubwo uburyo ubyitwaramo nibwo buguhesha kubisohokamo neza.

  • shaka umushumba wawe akugire inama , naho niwunvira abantu bakuroha muruzi. vino numukobanyi kandi ushukwa nabyo ntagira ubwenge. nukizwa ukamaramaza Imana izagukira inzira nziza. ese byamaririki umuntu gutunga ubutunzi bwose bwiyisi hanyuma akarimbuka ?

Comments are closed.

en_USEnglish