Digiqole ad

Umugore wanjye nta na kimwe azi mu bijyanye no guteka

 Umugore wanjye nta na kimwe azi mu bijyanye no guteka

Nkore-iki-umugabo

Nshuti z’Umuseke, nshimishwa n’inama mutanga kuri uru rubuga rwacu twese ruduha umwanya tukabasha kwisanzura, mbanje gushima buri wese utanga ibitekerezo ku nama zanyu zubaka.

Ndi umugabo umaza ukwezi nshinze urugo, ariko ibyo natangiye kubona nyuma yo kuva mu kwezi kwa buki, bitangiye kunshisha.

Umugore wanjye naje kumenya ko nta kintu na kimwe azi gukora, mu bijyanye no guteka, mbese naje gusanga ari umuntu w’umunebwe wibereye aho, kandi muri jyewe ndamukanda.

Bwa mbere, nagize gutya mvuye ku kazi, aranyakira rwose yishimye, ariko bigeze igihe cyo kujya ku meza ambwira ko yateguye imigati. Nabifashe nk’ibintu bidasanzwe kuko sinari menyereye kurarira imigati.

Kuko hari ku munsi wa mbere sinagize icyo mvuga. Bukeye, nagiye ku kazi kuko we nta kazi arabasha kubona gusa nta kibazo cy’imibereho dufite.

Ntashye, yaranyakiriye neza cyane rwose nk’umugabo ugeze iwe, arambwira ati, “Uyu munsi turarya muri restaurant”.

Nabwo naravuze nti, nta kibazo kuko urumva ni ku munsi wa kabiri, ariko nkakomeza kubyibazaho.

Ku munsi wa gatatu, naratashye ambwira ko rwose yumva adashaka kurya, arongera ategura imigati!

Bukeye, ku wa kane, haje umukobwa w’inshuti ye kudusura ariko nagiye ku kazi, ngarutse nsanga noneho ku meza yateguye neza ibyo kurya. Ndgira ngo ni we wabitetse, ndishima ntekereza ko mbere wenda ari uko yabaga adashaka kurya akumva ko enda na njye nta kibazo.

Ku wa gatanu wa mukabwo yarateashye, njya ku kazi, ngarutse umugore wanjye ambwira ko yapanze ko tujya kurya muri ya restaurant.

Jyewe mu buzima bwanjye natekerezaga ko umugore tuzabana tuzafatanya, ariko numva nifuza umugore uzi gukora, noneho nkumva muri weekend ho bigomba kuba akarusho, akanyitaho ariko nkamufasha guteka.

Sinigeze nkoresha numvaga ko, igihe tuzaba ari ngombwa umugore ageze igihe cyo kumukenra twamushaka atwite intege zitangiye kuba nkeya, ariko numvaga ko ngomba kumuba hafi.

Bukeye ku wa gatandatu, reka nzamusabe kumfatishiriza Imbabura ngo dutegure ibyo kurya, biramunanira neza pe! Ubwo nibwo nasanze ko nta kintu na kimwe azi gukora.

Uretse ibyo, ni umuntu ukunda kwiryamira, ntabwo ashobora gufata imyenda ayifure, kuko yose yarundaga aho muri icyo cyumweru cyose, iyo nambaye ntiyigeze ayifura.

Ku bw’ibyo rero bavandimwe, mungire inama, kuko icyo kibazo kucyihanganira birangoye. Ubwose nzamwirukane abe ajyiye iwabo abanze abyige dore ko agifite mama we? Ubwo se umugore utazi, cyangwa utinya gukora gutyo hari ikintu twazageraho?

Iki kibazo rwose kirankomereye kuko umugore nashatse atandukanye kure cyane n’uwo natekerezaga. Uwaba yaragize ikibazo nk’icyanjye yamfasha rwose akambwira uko yabikemuye, mbaye mbashimiye ku nama zanyu nziza.

Umukunzi wa Umuseke.

 

UM– USEKE.RW

41 Comments

  • Slt. Niba wowe uzi guteka no gukora indi mirimo itandukanye yo mu rugo, uzajye ushaka akanya umwigishe kandi umubwire ko wifuza ko mufatanya. Naho kumwirukana si wo muti; ahubwo waba wongereye ibibazo.Ikindi ugomba kumenya ko umugore adasimbura umukozi wo mu rugo, ahubwo ari nyirurugo.

    • Wa mugabo we ndumva iwawe ari
      kwa nsuzumira urushako.Uwo mugeni abyuke akubure, akorope,amese,ateke,atere ipasi,yakire abashyitsi abazimanire, abaganirize,abaherekeze,nutaha utahane gahunda ya controle y’ibyo atakoze.
      Shaka umukozi uzi guteka neza amufashe niba atanabizi azabimenya.

      • Oya nawe ntukavuge utyo. yamunenze ko atazi gukora kd biragayitse pe! ahubwo namwigishe arebe niba yifuza no kwiga ibyo atazi, arko wivuga ngo ni nsuzumira urugo. ubwo uzanye umugore w’umunebwe muri iki gihe mwazigeza ku ki? ubwo x igihe utarabona umukozi mwaba mubayehop mute? wimwirukana ahubwo ganira na we umuhatire kubyiga kd ari wowe ubimwigisha

  • ubwo se wagiye kumuzana utabizi hari owo mukobwa ni bajeyi nawe uri bajeyi muzatandukane kuko ntarugo rwa mbwayaho na nyirabasare kuri base

  • Muzagurane umuhe akandi kazi. nko gutera ipasi, kwoza ibyombo mwaririyeho, gukora isuku munzu, wirukane umukozi. ujye uteka unasige ibyo azarya wagiye ku kazi. ariko ujye unabimubwira ko natabishyiramo imbaraga ntaho muzagera. azagera aho abyumve. abagore bakiri muri ibyo bihe batinya igitsure cy’umugabo. Numureka ukicecekera akazabona akazi ntazongera kugira icyo akora mu rugo. Abagore iyo bavuza induru ngo baragowe nyamara iyo nibereye mu cyumba mbumva bavugana urumirwa! uko basekana, amagambo bavuga wibaza niba ari abana babiri bahuye bikakuyobera!

  • Mufate akanya muzabiganire kandi utamuhutaje. Nurangiza umwigishe utamucyurira ko ari ikigoryi kuko haba ubwo biterwa na back ground donc aho twarerewe. Hari ababyeyi usanga batigisha abana babo bakibera ahoooo bakabatunga batyo. Mufashe gusohoka muri ubwo bujiji unamubwire azajye ajya kuri meridian mu giterane cyijya kihabera cy’umuryango witwa” Aglow” bazagufasha bagutunganyirize umugore utangare. Baba ari aba mamans gusa bariga bakungurana ibitekerezo by’uko ingo zabo zarushaho kuba nziza , bakigishanya ku buryo ujyayo 3 ibintu bitakiri bya bindi. Nanjye ibyanjye byarahindutse nizere ko n’uwawe azatungana rwose

  • Ese wowe ubwo uwo mwahuye mute? Wagiye mu isoko uravuga uti “umva, mpa uriya mugore uwo wo ku ruhande? ” ni akumiro. Igihe cyo gutereta na fiancailles nicyo cyimaze. Ugomba kwiga umuntu no kumenya niba azi guteka niho ubimenyeera.epuis ushake umukozi nubwo madam adafite job imirimo yo mu rugo umenye ko nayo itoroshye kuko hano si hanze baba bafite machine zo gufura, zo koza ibyombo, guteka,…shaka umukozi uzi guteka azigishe Madame guteka.icyo si ikibazo.ariko abagabo bubu bibagiwe ko Imana ibasaba gukunda abagore babo just like Christ loves the church? Hmm

  • uzamwigishe niba umukunda naho kumwohereza iwabo siwo muti.ikindi uzamubwire agende bamwigishe uko bafata umugabo n inshingano z urugo .azahita amenya icyamuzanye

  • Njyewe ndabanza kuvuga kuri wowe wa mugabo we: uravuze uti muri wowe ntukunda gukoresha ntiwigeze ugira umukozi wumvaga uzamushaka umugore atwite!!! Mbere yo gufata.icyo cyemezo wabiganirije umugore wawe??? Mwabigiyemo inama Noneho akwemerera ko umukozi atari ngombwa? Ni nde wakubwiye ko urugo hafata icyemezo umuntu.umwe??? Ahubwo ko hakorwa icyo mwese mwumvikanyeho!!! Umugore ntasimbura umukozi!! Harya ngo.nuko nta kazi agira??? Azagashaka ryari utamuretse ngo ave mu rugo.ugashaka ko buri gihe umusanga mu mbabura uvuye ku kazi??? Erega buriya.imirimo.yo mu rugo ni.myinshi!!! Wasanga uwo mugore wawe azi no gukora ariko.kubera yakubonyeho gushaka.kumugira umukozi wo mu.rugo.nawe akaguhima akakwereka ko.ntacyo azi!!! Reka rero.mvuge no ku mugore wawe; abaye ateye uko.utubwiye byaba ari ikibazo kinini pe!! Wabimuganirizaho.ukamubwira ko.gukora ari ngombwa ukamwigisha ibyo ubona atazi gukora utamuhutaza bizagera aho bikunde!! Naho kumwirukana se hari ni gihe bitagukundira amasezerano mwakoze arakomeye harimo.ngo.nzamwihanganira mubibi no mu byiza!!! Ikindi ntuzumve ko azakora byose neza Ntabwo ari Imana!!! Burya buri muntu wese agira intege nke mu bintu runaka nahandi ashoboye!! Urugero: hari abagore bazi guteka neza pe ariko.ugasanga ku isuku yo.mu rugo byanze!! Abandi ugasanga guteka wapi ariko wareba isuku ye nku mugabo we yo ubwayo ikagukurura ikagutera kwibagirwa ibindi!! Ngaho gerageza umwigishe uzamenya icyo ashoboye nicyo ashoboye Ubundi urangwe nonkwihangana!! Gira amahoro

    • Ukwiriye kwiga imyandikire y’ikinyarwanda

      • Kbs imyandikire

  • Ibyo bigira aho biba byaravuye!!! Nonese mwahuriyehe nuwomugorewawe? Impamvu nkubajije gutyo hari abahura nabakobwa beza mutubari bamenyereye kurya inyotse(indaya) nonese mbaze?
    Umugore yaba ataramara icyumweru ngo mujye muri restorant?????? Rekareka uwo sumugore mbankuroga!!!! Uzambwire nimumarana umwaka,

    Gusa niba umukunze ibyaye ikiboze irakirigata uzajye umujyana muri restorant nkuko wabimumenyereje mukiri guteretana., imyenda uyijyane muri dry cleaners udukonte twawe nitumara gukendera uzamenya icyo gukora utagishije inama hano!!!

    Uwo niwawundi urya amagufwa ariko wibukeko ushobora kuzana uyamira bunguri.

    Inama rero: ntuzifuze gusenya urugo utagoragoje ha umwanya umugore umwigishe imirimo, umwigishe byose byushaka kuko kuba mwisi nuguhora twiga kereka niba adashaka kwanduza inzaraze
    Niba adashaka kuzanduza uzamenye ko wazanye indaya mutazamarana kabiri uhubutse

  • Comments abantu Bamwe mwagiye Muha Uyu muntu zirababaje kuko Simbona Amakosa uyu mugabo afite.Ndi umugore and i am modern. I think that there is nothing wrong for choosing not to hire a househelp.What is the need! ni babiri gusa kandi uko numvishe umugabo si umugabo uharira imirimo umugore. Aravuga ati muri weekend twafasha.Ashobora kubika iyo myenda niba adashaka kumesa, bagafatanya muri weekend.abantu babiri nta mwana muto ntabwo byagombye kumugora guteka.kuko nicyo cyonyine akora.Kuko numvishe ntakindi akora. Nibyo gender equality yaraje ariko hari ni ibintu ukorera umuntu ukunda.Abantu bari muri honeymoon.Uzi ukuntu uba ushaka kumutekera ahubwo!!!!!!!!
    Ahaaa,muganirize kuri iyo ngingo.Umubaze niba atazi guteka.Umubaze niba ateganya kuzajya arya restaurant gusa.Ntumwereke ko aje gusimbura umukozi kuko abagore bo mu Rda bakunda abakozi ngo niko gushaka neza iyo ufite abakozi bagaramye munzu.

  • eh buana! Ujye ubyikorera, nawe niba afite umutima azageraho nawe ashake kubyiga, niba naho nta mutima azicara aryame kuri divan, arebe series, ace inzara, yisige vernies n’ibindi…INAMA: mwigishe buhoro buhoro hanyuma ujye utumira abantu muri week end wenda hazazamo abazamwigisha, banamugira n’inama.

  • urakoze kugisha inama aho kwihutira kurwana cg kumuharika nkuko bamwe babigira. inama nakugira ni uko wamusohokana ahantu ukamuha ikintu akunda nkuko wabikoraga ukimurambagiza mwishimane.
    Nyuma umubwire mu ijwi ryuje urukundo no guhugurana ikikuri ku mutima nakubwira ko iyo mirimo ayizi uzamusaba kwisubiraho kdi nakubwira ko ntabyo azi muzafatanya yige buhoro buhoro nibyanga kdi uzashake umudamu w’inshuti ye ubimuganirize azamuguhugurira kdi ndizera ko bizagenda neza kuko nanjye byambayeho ariko ubu dufite umuryango w’umunezero gusa

  • iyo faculté ntayo yize yavutse iwabo hari abarenzamase sha

  • Wahora n’iki ko abagabo twagowe ! Muri make icyo njye maze kubona ni uko abakobwa b’abanyarwanda nta burere bahabwa, habe na mba ! Urazana umugore ugasanga nta kintu na kimwe ashoboye….ndetse no kubyara ni ukubanza bakamukorera cesarienne, kurera umwana ni ukumushakira abakozi 4 (uteka, urera umwana, umesa imyenda ye akanakoropa, uwo kujya guhaha,..). Yewe, mbese ingo z’iki gihe zubatse ku musenyi, kandi akenshi biraterwa n’uko nta familles zikibaho ngo umukobwa arererwemo; n’izihari ziba ari yegereyegere…!

    Inama nakugira, n uko wakwihangana, ugakora ibintu 2: Tangira wige kwikorera akazi ko mu rugo, ikindi, fata igihe (amezi 12)yo kumwigisha, no kumurera (kuko nta burere yahawe)….icyo gihe nigishira ukabona nta mpinduka, uzasezerere gasiha, ijye ku muhanda !

  • @mwalimu: ikinyarwanda ndakizi kukivuga no kucyandika ibyu tudomo twinshi ubona ni screen ya phone iba yantengushye!! Ese wowe wiboneye imyandikire gusa nibura ntiwabashije gutahura igitekerezo cyarimo??? Nawe uri igitangaza koko!!!
    @Dasani:Imana ikubabarire pe!!! Ngo ntibashoboye no kubyara ni ukubanza kubakorera cesarrienne!!!! Iyaba wari uzi.uko abayikorewe bababara nibwo wamenya ububi bwa magambo uvuze!! Banenge kuby’Imirimo ariko kubyara byo ni gahunda y’Imana

    • uvuze neza ndagukunze,ibaze pe none se no kubyara par cesarienne babihuje no kutamenya gukora?
      turagoweabagore,gusa hari icyo mutari kubaza uwo mugabo ese uwo mukobwa yujuje imyaka yubukure?

  • nshuti,uhuye n’ibibazo.ibyo mbimazemo imyaka 18,narabyihanganiye none bigeze ahakomeye ho kurera abana birananiye byose n’akazi.aho nsanga abana batariye yiryamiye,cg akabasiga akigendera go yagiye gusenga kd arukugirango adakora none ngezaho namwirukana bikananira kuko afite abana.rero fata icyemezo kare atagorwa utakibishoboye.

  • ndumva kubyakira bigoye pe gusa wow uzamweger muganire ube wamushakira numufasha wend icyumweru kimwe niba arushaka kumenya azamenya icyo agomba gukora

  • Cyangwa aratwite nuko utarabimenya!!

  • Ndashima cyane uyu mugabo watanze iki gitekerezo. akebuye abagore benshi nange ndi umugore ariko abana bange nufite 12ans wumuhererezi azi guteka. buriwese agira igihe cye cyo guteka iyo bari muri vacances, Tutibagiwe ko umwana wese avukana impano ye. jye ubafite reka nkubwire mfite abakobwa batatu nibato umukuru afite 17ans, undi 15ans umuto 12ans. umukuru arihuta cyane mubikorwa bye. guteka arihuta ashobora guteka ibintu bitatu isha imwe, isuku akoropa umunota umwe mbese ibye byose abyihutamo no mwishuri abuwambere, uwa 15ans ni umukobwa niko tumwita. ateka yitonze akaba yahera mugitondo akazagabura nijoro ariko byiza cyane, isuku yayikoze amara iminsi ibiri ariko ugasanag urugo, inzu,imyenda,ibyombo biri sawa. umuto arajagaraye nukumukoresha kungufu ntanubwo akunda guteka ambwirako azatwara indege atazakora mwenibyo. Mugabo rero uwo mukobwa ntumurenganye yabitewe n’uburere ndetse na Kamere ye. sasa fata akanya umuganirize neza umubwire uko wifuza ko amera ubundi singombwa ko uzana umukozi kuko ntacyo yaba agikoze uzashake umuntu uzi guteka aze amwigishe bakora na pratique jye njya nginiriza abakobwa kuri watsap uzamumpe mukwigishirize. kubaka sugukina ntabwo wamuzanye ngo abe umutagatifu umuntu arakosa agakosorwa dore ko ibyubu byacitse agakosa gato ngo ni divorce ubwo se wavuga ko umwirukaniye ko atazi guteka? dore email yange uzanyandikire nkwigishirize umugore [email protected]. kandi mbere ya byose mugaragarize ko umukunda wifuza ko mwazagira urugo rwiza ubundi umwigishe utwo ushoboye natwe tuzagufasha icyo nikibazo cyoroshye ugereranije nibyo duhura nabyo icya mbere n’urukundo kandi umenye ko ntacyo rudakemura. Umugore arahinduka akagendera kuri rithyme umugabo ashaka nuko abagabo bubu mushaka ko umugore aza ari Imana wapi ntawe umenya byose buriya afite ibyazi banza umwige neza unamwigishe ibyushaka.

  • RWESAMIRERA TWATARAMYE.IBI NAHOZE MBYUMVA BABIVUGA ARIKO NIBA IYI NKUR ARI UKURI,NONEHO NAGAHOMAMUNWA.SHA AHUBWO HAGARARA ZIKURYE UHUYE NUMWANA WO MUGIPANGU
    UTARABAYE MURI GETTO YIGA,WAJYAGAYO AKANAVAYO MU VATIRI,AKAREBA UMUYAYA CG UMUBOYI
    NKAHO ARI IKINTU.YASANGAGA BIRI MU KABATI AHUBWO UZANAMUBAZE UMWOTSI NIBA AWUZI UZUMVE UKO AGUSUBIZA.ARIKO RERO MFITE ICYO NKUGAYA:SHA,NIBA YARAGUSUYE NTUKATE IMBOGA AREBA,NTUKINJE INKOKO AREBA NGO AMENYE AHO IZO NYAMA ARYA ZIVA,UKABA UTARAMWERETSE UKO BAKATA IGITUNGURU NGO KINAMURYE MU JIJO,UBUNDI WOWE AGASHYA WERETSE UMWANA WO MU BAGASHIZE NI AKAHE?MUVANDIMWE SENGA IMANA IZO NOTI UZIHORANE NAHO UBUNDI ARASUBIRA IWABO MBA NKWAMBUYE.DORE INAMA SHA ITARAGAKECURU.HARI UWO TWITA TANTINE AJYA AZA KURI RADIO RWANDA VENDREDI SOIR AHAGANA SAA TATU .IBIKOBWA NKIBYO BYO MU BAGASHIZE ARABIBASHA.NUKENERA CONTACT ZE NDAZIGUHA KUKO UBWO NO MUKABARIRO NAKUMVISE NTAKIGENDA

  • Byashoboka ko atigeze bikora ngo abimenye akaba yari afite ubimukorera,wowe ganira nawe umubwireko utifuza kumubona aryamye burigihe kandi ntacyo yakoze,igihe ubonye akanya utari kukazi mwigishe ibyo uzi,umubwire n’ibyo yakagombye gukore mbere yo kuruhuka,umubwire uti horaire y’umunsi yakagombye kumera gutya,Akabyuka kare akagutegurira icyayi cyangwa akandi kantu umuntu yafata mugitondo,akagutegurira ibyo kwambara ukajya kukazi,wamara kugenda agakora amasuku nko gukoropa,koza amasahani no kumesa imyenda mikeya niyo yaba ibiri buri munsi ntakibazo ubundi agategura ibya saa sita,niba utahagera saa sita agomba gutegura ibye gusa yarangiza akaryama akaruhuka,kumugoroba agatangira gutegura ibya nijoro ubuzima bugakomeza naho kuryama gusa ntacyo byazamugezaho.

  • ariko se koko mumbwire umuntu ufite nyina koko ni gute ushyingira umwana utamugiriye inama!!ubwose waseka uwo mugore ko waseka nyina!!nonese yumva azaba i vase koko !! ese wa mugabo we wigeze ujya iwabo ngo bakwakire bakugaburire!!ese ninde wabonaga ategura !!erega namwe mwabasore mwe murararuza nigute wakundana ni umuntu mukarinda mubana utaziko azi guteka?kumesa se … bivugeko ntamunsi numwe mwaganiye kuri phone ateste ??ese ko wibanaga ntanarimwe yagusuye ngo mufatanye gukora akazi kiwawe!!!mwicaze utarakaye umuganize umubwire uko wumva urugo rwanyu rwamera mwembi mufatanye gushaka igisubizo cyurugo rwanyu!!naho guhita ushaka umukozi sinabikugiramo inama kubwanjye ndumva ntawe mukeneye kuko abantu babiri ntakazi gahari rwose murugo!!kdi ugomba no kumenyako harubwo mwakena mukabura ubushobozi bwo kumuhemba niyo mpamvu agomba kubimenya kugirango nabana banyu bazagire icyo bamenya!!ihangane rero urwazarwaze kuko mwasezeranye byinshi

  • Muzatandukane, kuko igihe murimo nicyo kubaka urugo rugakomera ntabwo ari ighe cyo guta ngo uramwigisha guteka. No kumenya guteka biri mubya mbere umugore agomba kumenya, kandi kumenya guteka biri mubya mbere umugabo agomba kumenya. Wita igihe ngo uramwigisha kumesa no guteka kuko nta garuriro.

  • @MB. Nkunze inama yawe. Umugore ntasimbura umukozi na gato. Ahubwo uyu mugabo uko namwumvise ashobora kuba egera (ari gashuhe) ariko ubwo uzi kwirirwa mu mbabura,guhaha, isuku yo mu rugo (gukoropa, kumesa, gukubura, kumesa…) vraiment. Jye guteka ndabizi ariko sinabaho ntafite umukozi. Reka da, kuva navuka sindabaho ntafite umukozi, ikindi rwose umugabo uzumva ko ari umugabo agashaka kunsimbuza umukozi ibyo biramureba kuko tuzabipfa. Eehhh ngo azashaka umukozi atwite atangiye kunanirwa??? Yegoko. Uwo mugore no kuvuga ngo umugati , ubundi ngo restaurant, nuko yabaga yabuze uko avuga ati sinatetse. Mu by ukuri nawe biramubangamiye. Rero mubiganireho, naho kumusubiza iwabo byo, ;umenye ko azagaruka yabaye undi wundi. Atari wawundi ukwakira neza uvuye ku kazi. Azamenya guteka pe, ariko smile n’urukundo ruri dip, ubyibagirwe. Kuko azatangira kukubona nk’umwana wundi. So, a toi De choisir. Ihangane umwigishe cg ajye iwabo amenye guteka ariko abe intare mu nzu.

  • UMUGORE WAWE WAMUSHATSE UMUKUNZE RERO UGOMBA KUMWIHANGANIRA MURI BYOSE KANDI IBYATANZI NIWOWE UGOMBA KUBIMWIGISHA UKAMUFASHA KUKO NURUBAVU RWAWE KANDI UGOMBA GUSHAKA NUMUKOZI UZI NEZA AKAZI KO GUTEKA MUBURYO BWO KUGIRANGO AGUME AKWIGISHIRIZE UMUGORE AZAVAHO ABIMENYE GUSA UJYE UMUBWIZANYA UMUTIMA MWIZA

  • akumiro ni ibyo umuntu yavukanye atahindura naho ibyo biroroshye , uzamubwire ko agomba gukora imirimo yo murugo mugihe wagiye kukazi , naba atabishoboye uzamutume ababyeyi ubamugayire , nibyanga uzajye murukiko babatandukanye ariko uzabanze witonde kuko ubwo ushobora kumwirukana ukazana ukora ariko ufite indi ngeso utakwihanganira ,, ntamuntu ubura defaut cyane cayne iyo ashobora kuyihindura ushobora kumwihanganira ukamwigisha wabona adahinduka ukabona gufata ibyemezo..
    ese mugabo nkubaze washatse umugore cyangwa washatse umukozi? shaka umukozi ajye agutekera , anakumesere , hanyuma umugire nawe abe aho musangire ayo ukorera nugira amahirwe azabona akazi mujye mujyana musanjye byakozwe amahoro ahidne murugo ..
    naho nutangira kwishyushya mumutwe uzazenguruka isi ushaka umugore ushaka ntuzamubona ,, burya abubatse twese hari utugeso tuba twarihanganiye , utari umunebwe ashira isoni , udakora ibyo byombi wasanga yararenzwe n”amatiku , utabikora byose akaba yujuje ibyo ukeneye byose kumubona ni ukubonekerwa .. tuza wubake ..

  • Iki n’Ikibazo cy’uburere. Ntabwo rwose umudamu wawe yabitojwe. No ku mwohereza iwabo ntacyo byahindura kuko igihe cyararenze. Ca bugufi muganire umugire inama umwigishe, nti mwihe rubanda. Ikindi niba adatwite abe abyihoreye, abanze ajye muri stage y’urugo, kuko n’abyara atarihugura bizamuyobera pe byivange bibe kurere impinja ebyiri.

    Ushake uko umuhugura. Hari n’abakozi usanga bazi guteka cyane wahemba menshi nka 3 mois akamwigisha da!Ubundi utuze niba koko umukunda umwihanganire,mwubake urugo mufatane urunana. Gusenya nawe bizakugiraho ingaruka…ntiwumve abagushuka.

  • ndabona atari ikibazo cyo kutamenyz guteka;kuko iyaba ariko atazi guteka yakabaye abigeregeza wenda akabiteka nabi.ahubwo nage nibajije Nina uwo muhore agukunda kuko iyo ukunda umuntu uharanira kumushimisha.gusa inama nakugira uzafate umwanya umuganirize umwereke ibyo ugaya ndetse nuko ubona byakemuka;réaction azakwereka izatumz ugira uko umufata.abo bakubwira ngo umugore ntasimbura umukozi bamenyeko umugore afite inshingano mû rugo zitakorwa n’umukozi kandi ibyo adashoboye ntazabitege ku mukozi.ejo atazanabwira umukozi ngo ajye gusasa mû cyumba.

  • Ni hatari!sibyiza gushyira ibintu hano utabanje kuganiriza umugore kuko ashobora kuba afite ikibazo utazi.burya communication ni ngombwa hagati y’abashakanye.Iyo ukunda umuntu ntabwo umukoza isoni, ukora ibishoboka kugirango umufashe ibyo atazi abimenye.

  • Muraho! rwose wa mugabo we wakoze kubw’inama wagishije. ntibakurenganye nta mpamvu yo gushaka umukozi muri 2 mu rugo, namwe mwabyikorera , uziko ushaka umukozi, dore ko abenshi mudataha saa sita icyo gihe uba uri obliger kumugaburira , abamwe mu bakozi bo mu rugo barangiza ngaho guteka byinshi,… cyakora ufite umwana ntaho wahungira umukozi wo mu rugo uramutunga wanga wakunda. none rero mugabo nkugire inama niba uzi guteka, fata umugore wawe umwicaze umuganirize gahoro gahoro utanamwereka ko ari ishyano riguye kuko atazi guteka, numara kubimuganirizaho uzamenya reason behind ( wenda byatewe n’uko iwabo bareze bajeyi ….)umwigishe kdi azabimwenya. mujye mujyana mu gikoni ubikore areba nawe ajye abyikoresha bizageraho abimenye. basore rero namwe mu giohe muri kurambagiza ntimukagire uburangare utwo tuntu twose niho umuntu aducheckingira mu vihe cy’irambagiza, none se ugize utya uhuye n’umukobwa mu kabari cg mu modoka, cg ku nkoranya mbaga warangiza ukamutereta ukaba umushyize mu mago. hanze aha hari abakobwa bacye bafite imitima ndetse bazi no gukora ku buryo bubahiriza inshingano zabo neza mu rugo, mujye mushishoza rero. namwe bakobwa mucane ku maso muve ku bahungu b’utubwa dore hanze aha hari abahungu bazi kwamabara imyenda myiza inkweto ariko ugasanga ntiyanshobora kwifurira n’isogisi.mbabwize ukuri nta kiza nko kumenya kwikorera, abanyarwanda twabaye gute kumva ko byose umukozi azabikora. ese mama uzamenya agaciro kibyo akora utazi ukoi bivuna. uzamumarana ka ngahe se niba ntacyo ushoboye kwikorera. basofre bakobwa mwige kwikorera. mwige kurya ibyo mwitekeye mwige gukora isuku mureke gukunda ahari isuku mutazi kuyikora. Mugabo igisha umugore wawen niba waramushatse umukunda naho kumwirukana byo si igisubizo

  • Mwakoze kuvuga byinshi bitandukanye gusa mugabo ihangane iyo ni imirabyo inguba ziri inyuma abagore biki gihe kubona uwujuje ubuziranenge biragoye n’i mana imiguha njye ukubwira ibi maze imyaka umunani nubatse umugore wanjye ntakintu nakimwe azi gukora ariko gutosa matella byo niwe wambere kuko buri munsi iranikwa,naho ibindi ntumubaze yirirwa yambaye mini igera mu……ba narahanye byaranze atwite umwana wacu wimfura yambwiye ko atazabyara umwana aciye mugitsina ngo ntiyashakaga ko vagin ye ikweduka maze bamukorera cesariene amaze kubyara yambwiye ko adashobora konsa ngo amabere ye adakururuka umwana yarereshejwe kigozi ibyo byose narabyihanganiye kuko ni umwana wumuyobozi kandi nanjye n’uko ubwo rero tuza ujye ubyikorera umutunge ahubwo ugize ayo mahirwe yakora nako kazi kuko nako hari abanga kugakora ngo ntampamvu zo guhangayika ufite abaguhangayikira.

  • Hahahaah! Mwigishe nyine kuki umusaruro ibyo utabibye se ? Ugirango se abakobwa bose barerewe mu miruho ? Wowe se domaines zose urazizi ? Fata igihe umwigishe uko wifuza kurya, ni biba ngombwa umushakire short courses zo gutegura indyo yuzuye kdi iryoshye! Reba kuri tohoza. com ndetse na RTUC, hafi na Sonatube amasomo aratangwa ! Ubunsi urebe ko umwana ataba intyoza! Ubundi wirinde inabi dore ko mwumva ko ariyo ikemura ibibazo!

  • As if you are a king of a family you should have knowledge and direction!
    Niba waramuzanye ngo azajya ateka ugasara ntabyo azi ugahita wishyiramo ko ntakindi azi njye simbizi!
    Uravuga c ko ntakindi kandi ntakindi wamuhaye ngo kumunanire kuberiki?
    Kuba atazi guteka gufura no gukoropa ntibivuze ko ari umunebwe!muganirize umubaze icyo yifuza ahubwo!

  • oya ntiwaheraho umwirukana,wibuke ko umugore ntabwo ari umukozi ni umufasha ,nkuko n’umugabo ari umufasha.byitwa umufasha kuko aje ngo umufashe ibyo adashoboye, nawe agufashe ibyo udashoboye mbese mufashanye.
    niba usanze hari ibyo adashoboye rero, mufashe kubikora bityo azabimenya ajye abikora,usibye kuba umufasha wawe ninawe muvandimwe wawe wambere.ntabwo abakobwa bose bashaka bazi gukora byose ahubwo babimenyera mungo zabo.kuko urugo ni ishuli rihoraho nawe ubwawe mugabo uwakugenzura yasanga hari byinshi utazi none se nawe akwirukane?

  • shyira hanze uzabona ushaka kubaka

  • Ashobora kuba atazi guteka ariko azi ibindi. Nugera mu rugo jya witekera ariko umuhamagare agufashe. azagenda abimenyera buhorobuhoro, ikindi kandi niba ubona afite ubumenyi bwo mu ishuri nabyo byaba ari byiza. Nashatse nta kintu na kimwe nzi gukora uretse gukoresha computer na bic gusa, ariko nari nzi gupanga imishinga, nkorera amafaranga nteza urugo rwanjye imbere.

    • Niba waramukunze byukuri fata umwanya wirirwe murugo umwerekere ukobikorwa kdi umutinyure umuhe urubuga nawe abikore ubundi azajya y’ibwiriza kdi ujye umwerekako unezerewe mugihe muri kumeza.

Comments are closed.

en_USEnglish