Digiqole ad

Umugi wa Muhanga wahinduye ibara witegura Umukandida wa RPF

 Umugi wa Muhanga wahinduye ibara witegura Umukandida wa RPF

Mu masangano y’imihanda hose hari imitako kandi isuku yarushijeho

Amajyepfo – Kuva  mu rugabano rwa Kamonyi na Muhanga  ku nkengero z’imihanda, ku biti, ku nkingi z’amashayarazi  no kuri Stade hose ni umweru, umutuku n’ubururu  amabara y’Umuryango FPR Inkotanyi. Biteguye umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi  Paul KAGAME ugera hano mu masaha macye.

Mu masangano y'imihanda hose hari imitako kandi isuku yarushijeho
Mu masangano y’imihanda hose hari imitako kandi isuku yarushijeho

Mu mujyi hari isuku yarushijeho, abahatuye ngo nibwo bwa mbere babonye hari isuku kuri iki kigero bakifuza ko byanakomeza gutya nyuma yabwo muri uyu mujyi uri muyunganira Kigali.

Hashize iminsi itatu abasiga amarangi, abakora imbere y’amaduka n’abakora ibikorwa by’isuku bitandukanye barara bakora.

Umuseke washoboye kuvugana n’abantu batandukanye bavuga ko iki gikorwa ari indashyikirwa ngo nubwo babibatunguje ku munota wa nyuma kandi ngo bisaba ubushobozi buhambaye.

Umwe mubo twaganiriye ati “Ubusanzwe iyo umuntu ategereje umushyitsi bisaba kwitegura mu buryo bwose kumwakirira ahantu hasa neza nibyo bidushimishije.”

MUGUNGA Jean Baptiste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye ari naho Umukandida yakirirwa yabwiye Umuseke ko  ibikorwa byo kunoza isuku byarangiye neza abaturage bakaba bazindutse baza kwakira umukandida wa FPR.

Cyakora abatuye uyu mugi bavuga ko imihanda ya Kaburimbo yatangiye gukorwa mu mujyi ariyo yari yabasezeranyije ubwo aheruka bityo ngo bakaba bamushimira ko ibyo avuze abishyira mu bikorwa.

Gusa bakavuga ko nta bisobanuro bahawe ubwo agasozi kari mu nkengero za Muhanga Perezida Kagame yemeye inkunga yo kukubakaho Hoteli ubu kubatsweho ibigega by’amazi nabyo birimo ubusa.

Stade ya Muhanga aho bagiye kwakirira umukandida wa FPR
Stade ya Muhanga aho bagiye kwakirira umukandida wa FPR
Imbere ya Stade hashyizwe Ifoto nini y'Umukandida
Imbere ya Stade hashyizwe Ifoto nini y’Umukandida
Mu marembo ya Stade hatatswe cyane
Mu marembo ya Stade hatatswe cyane

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

3 Comments

  • URATUBEREYE MUKANDIDA WACU DUKUNDA. TUNEJEJWE NO KUKWAKIRA I MUHANGA!!! NYAKUBAHWA PAUL KAGAME Oyeeeeeee…… Oye Oye!!! TURAGUSHYIGIKIYE KANDI TUZAFATANYA KUBAHIRIZA IMIGAMBI IZADUTEZA IMBERE ABANYARWANDA TWESEEEEEEEEEEE…………

  • Muminsi mike murarira ayo kwarika . Ntushobora gukura IMANA mwitegeko nshinga ngo bizakugwe amahoro

    • Arko iyo mitima ibatuma gutega iminsi na n’ubu ntiraruha?
      N’abantu mubona byabananiye kubakunda ngo none murashakaka kutwumvisha ko mukunda Imana kurusha abandi!?
      Hhhh

Comments are closed.

en_USEnglish