Umugabo wa Cecile Kayirebwa yitabye Imana
Karengera Innocent umugabo w’umuririmbyikazi w’umunyarwanda Cecile Kayirebwa yitabye Imana kuri iki cyumweru.Amakuru dukesha bamwe mu bari hafi y’umuryango wa Kayirebwa mu Bubiligi, aratumenyesha ko uyu musaza yari amaze iminsi itari mike yibereye mu kiruhuko k’izabukuru, akaba ngo yahitwanywe n’indwara y’impyiko.
Karengera na Cecile bafitanye abana babiri bakuru, bamaranye igihe kirenga imyaka 15 babana i Buruseri (Bruxelles) mu bubiligi. Umuryango wa Cecile Kayirebwa ukaba uba mu Bubiligi kuva mu 1973, aho wavuye mu Rwanda uhunze ibihe by’intambara byatutumbaga.
Karengera akaba yarakoranye cyane n’umugore we Kayirebwa mu gutunganya za Album z’indirimbo zitandukanye yagiye asohora. Amakuru ku rupfu rw’umugabo wa Cecile Kayirebwa umuseke.com ukaza gukomeza kuyabakurikiranira.
Imana imwakire.
Umuseke.com
12 Comments
Imana imuhe iruhuko ridashira.
mes sincère condoléances
Umuseke mwe, nyakwigendera Inosenti Karengera na Sesiliya Kayirebwa babyaranye abana bane, abahungu 2 n’abakobwa 2, bucura bwabo Cyusa arengeje imyaka 28.
Imana yakire Karengera mu bayo kandi ikomeze abo asize
Murakoze cyane
twifatanyije na kayirebwa mukababaro, Imana imwakire mubayo,,,
twifatanyije n’umuryango wa Kayirebwa.Nyakwigendera Imana imwakire mubayo imuhe iruhuko ridashira.
Kayirebwa akomeze kwihangana,
Hanyuma nasobanuzaga bavuze ko baribamaranye imyaka 15 mububirigi mbere umugabo yabagahe?? Ese bashyingiranwe ryari?? Murakoze
Info, bibeshye kuko Kayirebwa na Karengera bagiye mu Bubiligi mu mwaka wa 1973, bakaba bahamaze imyaka 38. Bombi bajya banyaruka bakaza mu Rwanda, hamwe cg umwe ukwe, aliko babanaga kuva bahunga muri 1973.
Nifatanije na bo mu kababaro
Kayirebwa and the family,
If there is a future
there is time for mending-
Time to see your troubles
coming to an ending.
Life is never hopeless
however great your sorrow-
If you’re looking forward
to a new tomorrow.
If there is time for wishing
then there is time for hoping-
When through doubt and darkness
you are blindly groping.
Though the heart be heavy
and hurt you may be feeling-
If there is time for praying
there is time for healing.
So if through your window
there is a new day breaking-
Thank God for the promise,
though mind and soul be aching,
If with harvest over
there is grain enough for gleaning-
There is a new tomorrow
and life still has meaning, Innocent niyiruhukire kandi natwe abasigaye Imana irusheho kutugirira neza!
tubifurije kwihangana,imana izamwakire mu bayo
Tugumye kwifatanya n’uriya mubyeyi wacu Kayirebwa mu bihe bikomeye byo kubura umutware n’ umubyeyi ku bana.
Ntitugumye guheranwa n’agahinda ahubwo dutere ikirenge mu cye(Karengera Innocent) kuko ibyiza byinshi yakoze abanyarwanda turabizi(umuco n’ibyawo.
Encore, nos sinceres condoléances à Madame Kayirebwa et ses filles et fils!!
Sininjiye mw’ijuru ry’abahanzi
Sinakwigimba Ihanika ryabo
Iyo bahanitse ikibezi
ikirere kiransumba
Nyamara nanjye mbonye akanya
Nkabona n’Ibitebwe turinganiye
Mu njyana y’Imbumbuli
Wenda twahoza tukaremaza
Umutima usobetse amaganya menshi
Ukawurura ujya mu gitereko.
Mubyeyi nyakubyara wabyaje inka
Ibihe murimo ubu birakomeye
Bisa n’umunsi utagira izuba
Uramuka ubuditse bukagoroba
Ibyiza byose bikirabura
Uza agusanga akabura intango
Kandi azinduwe n’urukundo
Atamba ashaka guhumuriza
Nyamara Kabombo y’urwijiji
Ikamubambira mu muryango
Ikamuzingira mu muhezo
Akakubura akurora yagutinye
Kuko uba ureba nka Rwabwiga
Ibyonnyi by’ubuzima biyakanuye
Wa muneza wa buri munsi
Cya gitwenge cy’urumenesha
N’amajwi manini ya Nyampinga
Aya dukesha ishya n’ihirwe
Aya yarinze umuco nyarwanda
Byagiye nka Nyombeli.
Nyamara kandi turizeye
Icyitubujije kuzahogora
Ni uko Karengera w’umubyeyi
Ni uko Karengera w’umukunzi
Ni uko Karengera w’Umunnywanyi
Ni uko Karengera w’Umuganza
Ni uko Karengera w’Umutware
Agiye asanga izindi Ntore
Zirimo Rugamba Sipiriyani
Bwanakweli bwo kwa Nturo
Na Bushayija wo ku Mukingo
Rujindiri nka Benedegito
Bwanakweli bwo mu Rukari
Imparirwa nungutseho ibyo nzi.
Ndabona Karengera atungutse
Igikuba kiracika iyo kwa Jabiro
Mu rugo hatangira isanduruma
Sipiriyani aba akomye akamo
Bwanakweli araduhira
Aravuza ikondera biracika
Bushayija yiroha mu ngamba
Umugara, amacumu, inkindi aratamirije
Nawe Karengera arabireba
N’ishyaka ryinshi aba yiroshyemo
Induru ziravuga mu bikari
Abiryamiye barabyuka
Abashengereye basiga Umwami
Bagirango mw’ijuru hatewe
Nabo abatazi iby’abanyarwanda
Barakanaguzwa byacitse.
Akebutse hirya y’isanduruma
Abona Imparirwa w’impingane
Aribuguriza n’urungano rwe
Arabara amateka y’iby’i Rwanda
Kagame yandika byacitse
Abanyamahanga byabashobeye
Bya bikomangoma by’i Burayi
Inkuru y’iwabo yabuze kibara
Ngo iyo biticaye mu mifaliso
N’ibitebe birebire byikaraga
Inkuru yabo ntiza mu mitwe
Kuko yabaye nk’isarumara
Iyi yaka ari uko umuriro waka
Wabura byose bigahagarara.
Bahanzi bacu mfura z’i Rwanda
Nimuntize ayo majwi yanyu
Maze nihoreze Umubyeyi
Ihorere nyabusa ntugahogore
Karengera ahari aratengamaye
Ari kw’idembe mba ndoga Leta.
Idembe rya mbere arusha abandi :
Ni ukukugiraho Umusigire
Uri umubyeyi ugifite abana
Uri intore ugifite rya jwi
Wigoronzorera uko ushaka
Uri igikaka ugitambuka
Batagusunikira mu kagare
Ufite adresse mu murwa mukuru
Utaha iwawe udasembera
Ufite umubano bacyigushagaye
Ugifite itoto uri Ndeba unyurwe
Ugifite umutima wo kumuririra
Ugifite imbaraga zo ku murerera.
Irya kabiri akirusha abandi
Ni uko agiye atanduranyije
Asanze Intore zamutanze
Akakirwa nk’uwazitwaye
Akabona umwanya wo kuruhuka
Akitegura kutwakira.
Erega ndakumva Rugoli rwera
Igishyika cyawe gifite imvano
Nk’undi wese ukaswemo kabiri
Imyaka irenga magana ibyatsi
Wamaze ubwirwa shenge shenge
Utazi umwaga mu rugo iwawe
Utazi kwicara wigunze
Ubazwe icyo ushaka n’ugukunda
Burya ngw’iminsi ni imitindi
Iragatwara imbeba mu menyo.
Ariko kandi nirwo rugendo
Rwa Muntu wese kuva akivuka
Iyi safari iba imutegereje
Ari abakera n’aba none
Na twe turiho by’aka kanya
Ni isogonda tugaherekezwa.
Nsabe Karirima Ka Ngarambe
Yongere ampurize abo bahanzi
Bakube hafi mufate ingamba
Amaboko atanga ntibayahinnye
Bagutere ingabo mu bitugu
Batere ituze umutima wawe
Utere intambwe y’ubu buzima
Ushoze intambara unayirwane
Ababishaka bagushyigikire
Ariko kandi bishyigikira
Uturune page ufate gahunda
Ya mipango twategereje
Ya gahunda yigijwe inyuma
Itavaho igenda nka Nyombeli.
Hinga iyangire urabishoboye
Uri Igikobwa uri Igikaka
Uri igicumbi cy’umuco wacu
Uri Igicaniro cy’urukundo
Ufite abakunzi ndakurahiriye
Tuzagutera ingabo mu bitugu
Ya minsi yakwigimbye
Uyipige intimburo mu gatuza
Mu gihe izagwa izambagurika
Igihuze cyane ikizindaye
Tuyibe h’umwe twikomereze
Twa dushinga twashyize imbere
Tubone umwanya wo kudusoza.
Uzabishobora uri Igikobwa
Uzabishobora uri Ikikaka
Uri igicaniro cy’urukundo
Uri igicumbi cy’umuco wacu
Wicubangana tugukeneye.
Tsinda Icyago n’Icyagane,
Ganza tsinda ubwo bwigunge,
Garurira icyizere abakigukunda
Teza intambwe abana uyoboye
Tereka intango tugutaramire
Yobokwa n’imbaga uranabikwiye.
Seruka usige nsigurire abagisiganuza
N’abasigaye bagire icyo basigarana
Kuko twese twese turi abahisi.
Komera dukobere abakobezi baracyakoma
Dukumbuze abagikunda Ibiroli by’Intore
Tera intambwe y’Intore ugitambukana ishema
Abato bazakwige intambuko.
Nshutse nshima uwe ariwe wese
Wagize uruhare mw’ibi byago
Mpite ku bahanzi bagushagaye
Na Karirima kabashishikaza
N’imbaga y’urungano itaragutereranye
N’urubyiruko rwigomwe byinshi
N’ibikwerere byakuranwaga kugususurutsa
N’ibihame byaguhamye iruhande
N’utundi tundi twaje twigendera
Kugeza magingo aya.
Gira Impagarike n’ubugingo
Uruhanga rw’Indahangarwa
Igituza cyigutuza mu Rwanda
Imana y’Ubuntu, Imana nyabuntu
Ikomeze ikurinde kandi igutere imbaraga zo kuyikorera
Ku Mana
Ntagengwa Servil Omar
Nyakanga 2011
Comments are closed.