Digiqole ad

Umugabo wa Cecile Kayirebwa yitabye Imana

Karengera Innocent umugabo w’umuririmbyikazi w’umunyarwanda  Cecile Kayirebwa yitabye Imana kuri iki cyumweru.Amakuru dukesha bamwe mu bari hafi y’umuryango wa Kayirebwa mu Bubiligi, aratumenyesha ko uyu musaza yari amaze iminsi itari mike yibereye mu kiruhuko k’izabukuru, akaba ngo  yahitwanywe n’indwara y’impyiko.

Cecile Kayirebwa ubu ari mugahinda
Cecile Kayirebwa ubu ari mugahinda

Karengera na Cecile bafitanye abana babiri bakuru,  bamaranye igihe kirenga imyaka 15 babana i Buruseri (Bruxelles) mu bubiligi. Umuryango wa Cecile Kayirebwa ukaba uba mu Bubiligi kuva mu 1973, aho wavuye mu Rwanda uhunze ibihe by’intambara byatutumbaga.

Karengera akaba yarakoranye cyane n’umugore we Kayirebwa mu gutunganya za Album z’indirimbo zitandukanye yagiye asohora. Amakuru ku rupfu rw’umugabo wa Cecile Kayirebwa umuseke.com ukaza gukomeza kuyabakurikiranira.

Imana imwakire.

Umuseke.com

12 Comments

  • Imana imuhe iruhuko ridashira.

    • mes sincère condoléances

  • Umuseke mwe, nyakwigendera Inosenti Karengera na Sesiliya Kayirebwa babyaranye abana bane, abahungu 2 n’abakobwa 2, bucura bwabo Cyusa arengeje imyaka 28.

    Imana yakire Karengera mu bayo kandi ikomeze abo asize

    • Murakoze cyane

  • twifatanyije na kayirebwa mukababaro, Imana imwakire mubayo,,,

  • twifatanyije n’umuryango wa Kayirebwa.Nyakwigendera Imana imwakire mubayo imuhe iruhuko ridashira.

  • Kayirebwa akomeze kwihangana,

    Hanyuma nasobanuzaga bavuze ko baribamaranye imyaka 15 mububirigi mbere umugabo yabagahe?? Ese bashyingiranwe ryari?? Murakoze

    • Info, bibeshye kuko Kayirebwa na Karengera bagiye mu Bubiligi mu mwaka wa 1973, bakaba bahamaze imyaka 38. Bombi bajya banyaruka bakaza mu Rwanda, hamwe cg umwe ukwe, aliko babanaga kuva bahunga muri 1973.

      Nifatanije na bo mu kababaro

  • Kayirebwa and the family,
    If there is a future
    there is time for mending-
    Time to see your troubles
    coming to an ending.

    Life is never hopeless
    however great your sorrow-
    If you’re looking forward
    to a new tomorrow.

    If there is time for wishing
    then there is time for hoping-
    When through doubt and darkness
    you are blindly groping.

    Though the heart be heavy
    and hurt you may be feeling-
    If there is time for praying
    there is time for healing.

    So if through your window
    there is a new day breaking-
    Thank God for the promise,
    though mind and soul be aching,

    If with harvest over
    there is grain enough for gleaning-
    There is a new tomorrow
    and life still has meaning, Innocent niyiruhukire kandi natwe abasigaye Imana irusheho kutugirira neza!

  • tubifurije kwihangana,imana izamwakire mu bayo

  • Tugumye kwifatanya n’uriya mubyeyi wacu Kayirebwa mu bihe bikomeye byo kubura umutware n’ umubyeyi ku bana.
    Ntitugumye guheranwa n’agahinda ahubwo dutere ikirenge mu cye(Karengera Innocent) kuko ibyiza byinshi yakoze abanyarwanda turabizi(umuco n’ibyawo.

    Encore, nos sinceres condoléances à Madame Kayirebwa et ses filles et fils!!

  • Sininjiye mw’ijuru ry’abahanzi
    Sinakwigimba Ihanika ryabo
    Iyo bahanitse ikibezi
    ikirere kiransumba
    Nyamara nanjye mbonye akanya
    Nkabona n’Ibitebwe turinganiye
    Mu njyana y’Imbumbuli
    Wenda twahoza tukaremaza
    Umutima usobetse amaganya menshi
    Ukawurura ujya mu gitereko.

    Mubyeyi nyakubyara wabyaje inka
    Ibihe murimo ubu birakomeye
    Bisa n’umunsi utagira izuba
    Uramuka ubuditse bukagoroba
    Ibyiza byose bikirabura
    Uza agusanga akabura intango
    Kandi azinduwe n’urukundo
    Atamba ashaka guhumuriza
    Nyamara Kabombo y’urwijiji
    Ikamubambira mu muryango
    Ikamuzingira mu muhezo
    Akakubura akurora yagutinye
    Kuko uba ureba nka Rwabwiga
    Ibyonnyi by’ubuzima biyakanuye
    Wa muneza wa buri munsi
    Cya gitwenge cy’urumenesha
    N’amajwi manini ya Nyampinga
    Aya dukesha ishya n’ihirwe
    Aya yarinze umuco nyarwanda
    Byagiye nka Nyombeli.

    Nyamara kandi turizeye
    Icyitubujije kuzahogora
    Ni uko Karengera w’umubyeyi
    Ni uko Karengera w’umukunzi
    Ni uko Karengera w’Umunnywanyi
    Ni uko Karengera w’Umuganza
    Ni uko Karengera w’Umutware
    Agiye asanga izindi Ntore
    Zirimo Rugamba Sipiriyani
    Bwanakweli bwo kwa Nturo
    Na Bushayija wo ku Mukingo
    Rujindiri nka Benedegito
    Bwanakweli bwo mu Rukari
    Imparirwa nungutseho ibyo nzi.

    Ndabona Karengera atungutse
    Igikuba kiracika iyo kwa Jabiro
    Mu rugo hatangira isanduruma
    Sipiriyani aba akomye akamo
    Bwanakweli araduhira
    Aravuza ikondera biracika
    Bushayija yiroha mu ngamba
    Umugara, amacumu, inkindi aratamirije
    Nawe Karengera arabireba
    N’ishyaka ryinshi aba yiroshyemo
    Induru ziravuga mu bikari
    Abiryamiye barabyuka
    Abashengereye basiga Umwami
    Bagirango mw’ijuru hatewe
    Nabo abatazi iby’abanyarwanda
    Barakanaguzwa byacitse.

    Akebutse hirya y’isanduruma
    Abona Imparirwa w’impingane
    Aribuguriza n’urungano rwe
    Arabara amateka y’iby’i Rwanda
    Kagame yandika byacitse
    Abanyamahanga byabashobeye
    Bya bikomangoma by’i Burayi
    Inkuru y’iwabo yabuze kibara
    Ngo iyo biticaye mu mifaliso
    N’ibitebe birebire byikaraga
    Inkuru yabo ntiza mu mitwe
    Kuko yabaye nk’isarumara
    Iyi yaka ari uko umuriro waka
    Wabura byose bigahagarara.

    Bahanzi bacu mfura z’i Rwanda
    Nimuntize ayo majwi yanyu
    Maze nihoreze Umubyeyi
    Ihorere nyabusa ntugahogore
    Karengera ahari aratengamaye
    Ari kw’idembe mba ndoga Leta.

    Idembe rya mbere arusha abandi :
    Ni ukukugiraho Umusigire
    Uri umubyeyi ugifite abana
    Uri intore ugifite rya jwi
    Wigoronzorera uko ushaka
    Uri igikaka ugitambuka
    Batagusunikira mu kagare
    Ufite adresse mu murwa mukuru
    Utaha iwawe udasembera
    Ufite umubano bacyigushagaye
    Ugifite itoto uri Ndeba unyurwe
    Ugifite umutima wo kumuririra
    Ugifite imbaraga zo ku murerera.

    Irya kabiri akirusha abandi
    Ni uko agiye atanduranyije
    Asanze Intore zamutanze
    Akakirwa nk’uwazitwaye
    Akabona umwanya wo kuruhuka
    Akitegura kutwakira.

    Erega ndakumva Rugoli rwera
    Igishyika cyawe gifite imvano
    Nk’undi wese ukaswemo kabiri
    Imyaka irenga magana ibyatsi
    Wamaze ubwirwa shenge shenge
    Utazi umwaga mu rugo iwawe
    Utazi kwicara wigunze
    Ubazwe icyo ushaka n’ugukunda
    Burya ngw’iminsi ni imitindi
    Iragatwara imbeba mu menyo.

    Ariko kandi nirwo rugendo
    Rwa Muntu wese kuva akivuka
    Iyi safari iba imutegereje
    Ari abakera n’aba none
    Na twe turiho by’aka kanya
    Ni isogonda tugaherekezwa.

    Nsabe Karirima Ka Ngarambe
    Yongere ampurize abo bahanzi
    Bakube hafi mufate ingamba
    Amaboko atanga ntibayahinnye
    Bagutere ingabo mu bitugu
    Batere ituze umutima wawe
    Utere intambwe y’ubu buzima
    Ushoze intambara unayirwane
    Ababishaka bagushyigikire
    Ariko kandi bishyigikira
    Uturune page ufate gahunda
    Ya mipango twategereje
    Ya gahunda yigijwe inyuma
    Itavaho igenda nka Nyombeli.

    Hinga iyangire urabishoboye
    Uri Igikobwa uri Igikaka
    Uri igicumbi cy’umuco wacu
    Uri Igicaniro cy’urukundo
    Ufite abakunzi ndakurahiriye
    Tuzagutera ingabo mu bitugu
    Ya minsi yakwigimbye
    Uyipige intimburo mu gatuza
    Mu gihe izagwa izambagurika
    Igihuze cyane ikizindaye
    Tuyibe h’umwe twikomereze
    Twa dushinga twashyize imbere
    Tubone umwanya wo kudusoza.

    Uzabishobora uri Igikobwa
    Uzabishobora uri Ikikaka
    Uri igicaniro cy’urukundo
    Uri igicumbi cy’umuco wacu
    Wicubangana tugukeneye.

    Tsinda Icyago n’Icyagane,
    Ganza tsinda ubwo bwigunge,
    Garurira icyizere abakigukunda
    Teza intambwe abana uyoboye
    Tereka intango tugutaramire
    Yobokwa n’imbaga uranabikwiye.

    Seruka usige nsigurire abagisiganuza
    N’abasigaye bagire icyo basigarana
    Kuko twese twese turi abahisi.

    Komera dukobere abakobezi baracyakoma
    Dukumbuze abagikunda Ibiroli by’Intore

    Tera intambwe y’Intore ugitambukana ishema
    Abato bazakwige intambuko.

    Nshutse nshima uwe ariwe wese
    Wagize uruhare mw’ibi byago
    Mpite ku bahanzi bagushagaye
    Na Karirima kabashishikaza
    N’imbaga y’urungano itaragutereranye
    N’urubyiruko rwigomwe byinshi
    N’ibikwerere byakuranwaga kugususurutsa
    N’ibihame byaguhamye iruhande
    N’utundi tundi twaje twigendera
    Kugeza magingo aya.

    Gira Impagarike n’ubugingo
    Uruhanga rw’Indahangarwa
    Igituza cyigutuza mu Rwanda

    Imana y’Ubuntu, Imana nyabuntu
    Ikomeze ikurinde kandi igutere imbaraga zo kuyikorera
    Ku Mana

    Ntagengwa Servil Omar

    Nyakanga 2011

Comments are closed.

en_USEnglish