Digiqole ad

Umubatizo utangaje w’umusaza Rwubusisi rwa Kigenza

 Umubatizo utangaje w’umusaza Rwubusisi rwa Kigenza

Umusaza Rwubusisi rwa Kigenza ngo wabaye Umutware w’Ingabo z’Indengabaganizi. Ubwo abazungu bazaga gukoloniza u Rwanda, bagiye babatiza abatware n’abandi bayobozi b’u Rwanda rwo hambere babaga bemeye kubatizwa bakaba Abakirisitu.

Umusaza, Rwubusisi rero, Padiri ajya kumubatiza yaramubajije ati “Mutware urashaka kwitwa nde?”
Rwubusisi aratekereza akanya, ati “Ese wowe urashaka ko nitwa nde?”
Padiri ati “Reka nkubatize Petero!”
Rwubusisi ati “Oya kabuno ka ny*** uba uroga Musinga iryo zina sinaryemera! Petero yahemukiye shebuja Yezu kandi jye sindahemukira umwami!”
Ati “Ahubwo nyita Yozefu ka kagabo kigereye nyina w’Imana kakamurongora!”
Padiri atangiye kumusukaho amazi y’umugisha ku gahanga, undi ati “Oya sigaho urwo ni uruhanga rw’imfura ntirugira amakemwa, amutungira urutoki ahakoze ibyaha ngo abe ariho atera umushinga.”

Iyi nkuru, ikunze gusangizwa abantu kuri internet no ku mbuga nkoranya mbaga, uzi ukuri cyangwa igitabo igaragaramo yose watwandikira kuri [email protected]

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ohhh ibyo nibinyoma
    Mba nambuye Umwami wi Urwanda
    Uyu musaza namwunvanaga
    Nyogokuru bari baturanye
    Iyaba akiriho mba mwibarije aka gashya

    • Maya we iyo nkuru niyo ushaka reference wazasoma igitabo cyitwa Ibitaramo ku Mateka y’u Rwanda cyanditswe na Zepherin Kagiraneza muri 1990. Urakoze

  • Uyu musaza Rwubusisi yavuze ukuri muri philosophie yiwe. Ahubwo yari umu philosophe mba ndoga Rudahigwa.

  • Yeah Blaise we urakoze kunyibutsa izina ry’icyo gitabo sha, nari ngifite nkunda amateka avugwamo y’ibyabaye mu Rwanda mu gihe cy’ubukoroni, nza kukibura mu buryo ntasobanikiwe nyoberwa n’izina ryacyo (kuko nari ngifite mbere ya jenoside) cyarambabaje ariko urakoze ubu ndahita njya muri Librairie Caritas kugishaka, iyi nkuru ya Rwubusisi niyo by’ukuri kuko iri muzo ntacyaga nibagirwa, banavugamo ko mbere yo kumwemeza kubatizwa, bamubwiye akamaro k’umubatizo bavuga ko bizatuma azamuka akajya mw’ijuru, maze arabaseka cyane ababwira ko umunsi bazajya kuzamuka azabatanga akazamukira ku mahembe y’inyambo ze dore ko ngo zajyiraga amahembe maremare meza akabatangayo!!!YARANSETSAGA CYANE

Comments are closed.

en_USEnglish