Digiqole ad

Umubare wemewe w’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni 1 074 017

 Umubare wemewe w’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni 1 074 017

*Huye, Nyaruguru na Ngororero ngo ni uturere twitwara neza mu kubungabunga inzibutso
*IBUKA irasaba abanyarwanda kuzitabira kwibuka ku nshuro ya 22

Dr Jean Pierre Dusingizemungu uyobora impuzamiryango y’abacitse ku icumu IBUKA yasabye abanyarwanda kuzarushaho kwitabira kwibukira mu midugudu yabo kuko ngo bibafasha mu gufatanya mu gihe habayeho guhungabana kuko baba basanzwe ari abaturanyi. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru yatangaje ko imibare yemewe na Leta y’u Rwanda w’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni 1 074 017.

Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi babaruwe barenze gato miliyoni imwe
Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi babaruwe barenze gato miliyoni imwe, aha ni mu kwibuka20 ubwo itorero Mashirika ryakinaga umukino w’uko Jenoside yakozwe

Muri iki kiganiro Dr Dusingizemungu yagarutse ku bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 nyirizina ndetse n’ibizakurikiraho mu minsi 100 yakozwemo Jenoside kugeza muri Nyakanga.

Mu  cyumweru cyo kwibuka ku rwego rw’igihugu kizatangira kuri 07 kugeza 13 Mata ngo hazatangwa ibiganiro bitatu buri munsi ku midugudu kandi bitangwe n’abantu bazi uko ingengabitekerezo ya Jenoside ivuka, ikura, ishyirwa mu bikorwa n’uko yarwanywa.

Muri biriya biganiro ngo abaturage bazajya babaza, batange n’ibitekerezo byabo kugira ngo habeho kumva neza  ikigenderewe, urubyiruko rwasabwe kuzabyitabira kurusha uko byagenze mbere.

Abanyamakuru babajije ibyerekeranye n’uko inzibutso zifashwe muri iki gihe basubizwa ko hari uturere duhabwa amanota meza mu kwita ku nzibutso nka Huye, Nyaruguru na Ngororero n’utundi tutabyitwaramo neza Dr Dusingizemungu atavuze.

Dr Dusingizemungu yasabye ubuyobozi bw’uturere kurushaho kwita ku nzibutso binyuze mu guteganya ingengo y’imari yo kuzisana mu buryo burambye.

IBUKA yasabye ko mu rwego rwo guca intege abagirira nabi abarokotse mu gihe cyo kwibuka binyuze mu kabatemera amatungo, imyaka n’ibindi…, inzego za Leta z’ubutabera zazajya zihana ababifatiwemo kandi bigatangazwa mu binyamakuru kugira ngo bibere abandi urugero.

Komiseri ushinzwe itangazamakuru muri IBUKA Fidele Nsengiyaremye yabwiye abanyamakuru ko mu kwibuka uyu mwaka, IBUKA iteganya kuzibuka by’umwihariko abazize Jenoside imiryango yabo ikaba yarazimye, n’abajugunywe mu nzuzi n’imibiri ikaburirwa irengero.

By’umwihariko ku italiki ya 07 Gicurasi harateganywa kuzibuka abatutsi bishwe ntibashyingurwe, abategura iki gikorwa akaba ari abagize Umuryango witwa Imena( Imena Family).

Imena Family nk’umwe mu miryango iri muri IBUKA ukaba ugizwe n’abana cyangwa ababyeyi bapfushije abo bavukanaga bagasigara bonyine, buri muntu ukwe ubu bakaba barihuje ngo baterane inkunga.

Dr Jean Pierre Dusingizemungu yabwiye abanyamakuru ko muri iki gihe u Rwanda ruzaba rwibuka ariko ruharanira no kongeera imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abapfobya bakomeje kwiyongera binyuze mu gukoresha itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga .

Yaboneyeho gusaba abanyarwanda bose ariko cyane cyane intiti kongeera ingufu mu guhangana n’abapfobya bo mu bihugu bitandukanye urugero yatanze rukaba u Bufaransa.

IBUKA yatangaje ko umubare wemewe na Leta y’u Rwanda wabahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ni abantu miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo irindwi na bine na cumi na barindwi(1. 074. 017)

Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 22 ikaba igira iti Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

30 Comments

  • Bjr
    Byiza ko tumenya umubare ariko mbaze wowe wanditse iyi nkuru@Jean Pierre Nizeyimana wabuze ifoto ukoresha? Ubwo se ibyo wakoze ubona aribyo mbona itangazamakuru ryacu mugifite urugendo. Ikibabaje nuko muvuga ngo mukeneye uburenganzira ubwanyu mukiri… Gusa inkuru igomba kujyana n ifoto yayo ariko iyi ntahuriro pe. Uretse nibi na google wabonaho amafoto meza yabishwe muri 1994

    • Ariko mukunda itabu! Ubu kuko umunyamakuru adashyizeho ifoto y’abo batemaguye cg uduhanga tw’abishwe nicyo gitumye umuvugiraho ayo yose!? Yewe nibyo koko itangazamakuru rifite urugendo ariko nawe urugendo ufite runini pe! Ifoto yakoresheje ukwiye kumenya ko nibura ariyo iri soft kurusha iyo ushaka kureba y’abatemaguwe kuko abantu bose ntibafite umutima ukomeye wo gusubirayo.

      Niba ushaka amafoto meza y’abishwe muri 1994 nawe ca muri Google uyishakire uyashyire kuri mudasobwa yawe ubundi ujya uyareba uko ushaka pe ariko wirenganya umunyamakuru

      • Hopefully we will know how every single one of them lost his/her life.

        • Wari urihe muri gacaca

    • Yewe ga yeeeee!! Ngo urashaka ifoto nziza y’abishwe muri Genocide?! ntukayibone rwose nta kiza uzayibonamo

    • Ubwo iyo foto wita nziza y’abishwe muri 1994 yaba imeze ite ? Ni hatari !

      • Kuko muri 1994 na nyuma yaho ntabwo hiswhe abatutsi gusa.

    • @Izuba: Ngo Amafoto meza y’abishwe muri genocide? Uranyumije!!!!

    • Mukomere kandi mukomezanye .muri abavandimwe . nimureke twibuke twubakana tuzirikane neza umusanzu w umuhanzi, urukundo turureke rube murwanda kandi rwemerwe . nirwo rumuri rwonyine rwikerekezo cyumunezero . nimurureke rwogere rusange nabatarugira . rugere nomuburoko . mubitaro munkambi nomubiro . imbaraga zarwo n ukuri nicyo cyomoro sindabona rutsindwa ndarahiye . intambara yarwo murabizi ntigira inkomere . umuhini warwo ntutera amabavu . nimurugire intego nimurugire impamba . mushyigikire kandi mukoreshe ukuri nibwo muzarandura ingengabitekerezo ya jenocide .maze abana bazabakomokaho bazasangire bose imboto z amahoro mureke izamahano .mugerageze mwomorane muzirikane neza umusanzu w umuhanzi . mucyo twibuke twubakana , IMANA ikunda urwanda n abanyarwanda . mukomere kandi mukomezanye

  • Nanjye nibajije impamvu yakoresheje ifoto y’abantu bazima bo mu Itorero mu mwanya wo gushyiraho ifoto y’ukuri! Nonese bariya arabona babarirwa muri iriya mibare y’abishwe?

  • (Uti ifoto nziza y’abishwe muri 1994), ntabwo byoroshye. Rwanda uri nziza.

  • Muri 1990 abanyarwanda bari miliyoni7. bitewe nintambara muri 1994 bashobora kuba bari munsi ya miliyoni 7.Tuzi kandiko hatapfuye abatutsi gusa kuva 1990 kugeza 07/1994.Kuvugako abatutsi bapfuye bangana gutyo kandi tuziko bamwe bari barahinduye amoko muri za identités zabo, nukuvugako bishwe batarebye ibyanditse mu marangamuntu kimwe nuko abarundi bicwa abahutu n’abatutsi batareba ibyanditse muri identités.Aha rero abavuga ko abatutsi bishwe kuberako ko byari byanditse muri identités nkuko byavuzwe cyane nyuma ya 1994 barabeshye.Tumaze kwemeranywa kuricyo tuzaba duteye intambwe yambere.

  • Mwe mushaka ifoto nziza y’abishwe muri genocide murashaka imeze ite? Iriho se abo bantu bose bavugwa ko bishwe? Ariko ndibaza ko wowe genocide itagukozeho kuko sinzi niba wakwishimira kubona ifoto y’uwawe wishwe urw’agashinyaguro cg n’iyo yaba yarazize urw’ikirago cg urundi rupfu sinzi niba wakwishimira kubona ifoto ye ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga!!!
    Genda Rwanda warakubititse kandi uracyafite akazi katoroshye!!!

  • Kinege, urimo urashaka gukurura abantu muri debat itari ngombwa kuko uhise wihutira gucurika ukuri (wenda ubigambiriye).

    Uragira uti: “…abavuga ko abatutsi bishwe kuberako ko byari byanditse muri identités nkuko byavuzwe cyane nyuma ya 1994 barabeshye”

    Iyi statement yawe yuzuyemo kugoreka ibintu nkana. Ntabwo Abatutsi bishwe kuko byari byanditse muri identites zabo nk’uko wowe ubivuga, ahubwo ABATUTSI BISHWE KUBERA KO BARI ABATUTSI, si uko ubwoko bwabo bwari bwanditse mu identites byatumye bicwa, gusa ibyo byafashije ababicaga kubamenya no kubajonjora, ariko siyo mpamvu yatumye bicwa. Icyatumye bicwa ni ubwoko bwabo.

    Iriya identite ubwayo yari ikibazo, ikibikwereka ko yari iteye ibibazo, ni uko no mu masezerano ya Arusha, Leta y’ u Rwanda yariho yari yemeye ko izo ndangamuntu zigiye gusimbuzwa izitarimo ubwoko(niba ntibeshye ibikoresho by’ibanze byari byaraguzwe birunze hariya muri cave ya mininter), kandi wabonye ko na Leta yayisimbuye yihutiye kuvanaho iyo identite hagatangwa itarimo ubwoko, nibwira ko kuba butanditsemo ntawe bibangamiye.

    So, watch your tongue Kinege, that people has suffered beyond your feeble understanding, they can’t afford to see anyone distort the facts pertaining to the history of their annihilation.

    • @Mugabekazi, Kinege, Ngaho bwa bumwe nubwiyunge rero, nzaba mbarirwa kandingo bwagezweho kugipimo kirenze 90% Iyi débât dupfukirana irahembera ejo haza hatari heza ku Rwanda.Amategeko nubutabera by’abatsinze intambara bakoresheje imbunda buzasubirwamo.

    • @Mugabekazi reka kubeshya aho uvuga ko kwandika ubwoko byafashije ababicaga kubamenya no kujonjora! Ubwo urashaka kubeshya ko ubu ntawe uzi ubwoko bwa mugenzi we Kubera ko bitanditse mu ID?
      Sinabyemeza kuko mbona abana barihirwa mu mashuri batagombye kureba mu indangamuntu, bababwigwa n’iki? Ariko abanyarwanda bazareka kubeshya ryari?

    • @Mugabekazi, jya wihanganira abadatekereza kimwe nawe “watch your tongue” nibyo bita ubwenge.

  • Miliyoni 1 irenga ???yewe gawe ??!mu jye mwivugira ibyo mushaka mufite uruvugiro !hari igihe byose bizajya ahabona

  • hhhhhhhhhhhh!

  • Ese abo bose muvuga bapfuye ko muri history bavuga ko muri 94 abatutsi bari minority uwo mubare wavuyehe? Ikindi abari ku gisozi ntabahutu barimo? I think ministers,government, and also journalists nibaza ko you should get that fact right instead of gambling mu mibare mudafitiye ukuri.

  • Ikibabaje ni ukuntu muterana amagambo bavandimwe????!!!??? Jye nta foto nshaka uzajye ku misozi uzahabona amateka, ikindi kandi ntimugakomeretsanye bavandi. Gusa abavuga ngo uriya mubare siwo birabareba naho yaba umututsi umwe wishwe byateguwe nawe yaba yakorewe ihonyakoko. Turambiwe amashyari y’abantu muziza umuntu uko yavutse nawe atahisemo na gato. Abafite ishyari yuko atari beza, banini, balefu, bakire, cg nta mpano mu byo kuyobora no gukundwa na benshi cg….., abo bose bazajye kubibaza Imana yatumye bavuka gutyo wenda bazabiyizize niba bumva nayo bayica, ariko bareke abaziranenge bibereho mu mahoro n’umutungon’umutuzo Imana yabihereye. NGIRANGO MWANYUMVISHIJE NEZA, SAWA TUGIRE IMANA!

  • Mwaramutse Bavandi?Nimworoherane.Mwiterana amagambo akarishye kandi wenda mutanaziranye.Ko muterana amagambo mutarebana ubu muhuye byagenda bite?Uw’intege nke ntiyahagwa?Nimwimike urukundo n’amahoro mu mitima.Umuririmbyi Mani Martin yarabivuze.Urwango rurica bavandi!

  • Nanjye nti, bibaye byiza mwayoboka igitekerezo cya Manzi naho ibindi byose uko nagiye mbyumva byanteye ubwoba uwabaha umwanya mwamarana.
    Niba abanditse muri abanyarwanda bari muri uru rwanda muteye ubwoba.

  • Abanyarwanda turacyafite urugendo ku ngingo yerekeye ubumwe n’ubwiyunge.igihe cyose mu Rwanda tuzaba tutavuga ukuri kw’amateka yatubayeho nk’abanyarwanda tuzahorana urwikekwe hagati yacu.nta na rimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda bari bavuga nibura abandi bantu batari abatutsi bapfuye mu Rwanda,ibi bintera kwibaza niba koko tutakiri kure mu by’ubumwe n’ubwiyunge!ninde ushobora kwihandagaza ngo avuge ko nta bahutu bapfuye?aha bamwe bavuga bati barapfuye ariko ntibapfuye nkuko abatutsi bahigwaga muri 1994!uko biri kose tugomba kugerageza kuvugisha ukuri ntihagire abumva ko bababaye kurusha abandi cyangwa ngo bumve ko aribo bafite uburenganzira bwo kubabara gusa!mu ibarura ry;abaturage bose bakozwe mu rwanda muri 1992 ryerekana neza ko nta batutsi bari mu Rwanda bari barenze ibihunbi 600000 iyo mibare irazwi irahari!iyo abantu bihandagaza bakavuga ko hari million irenga y’abatutsi bapfuye ntekerezako baba bakabya!biba mu rwanda hari abatutsi ibihumbi 600 hagapfa million kandi hari nabarokotse !ibyo bintu babisobanura gute?

  • Muvandimwe Manzi, ibyo uvuga ni ukuri, biteye agahinda kubona nyuma y’imyaka makumyabiri n’ibiri hakiri Abanyarwanda batarumva ikibazo cya Jenoside n’ingaruka zacyo ku Gihugu cyacu! Ikindi giteye ubwoba ni uko ntekereza ko abenshi mu bandika ari ba ” intellectuels”. Ubuse koko turerekeza he? Dutegereje ko ari abazungu bazaza kutwigisha uko tugomba kubana mu mahoro, tukubaka Igihugu kizira umwiryane cyuzuye urukundo, kigamije iterambere rya buri wese nta vangura iryo ariryo ryose? Inzira iracyari ndende, dukwiye kwikubita agashyi, tugasubiza umutima impembero, tugashishoza, tugatandukanya ikibi n’icyiza. Murakoze

  • Ibuka iravuga ibyo kwita ku nzibutso, ariko ntigihingutsa ibyo gusaba ko abantu babitse mu tubati tw’izo nzibutso na bo bashyingurwa mu cyubahiro. Kubera iki? Ese kutabikora uwo bifitiye inyungu ni nde?

    • Izo mpuhwe ni iza bihehe.

  • Bavandimwe mureke abafite ibyo bavuga bavuge kuko bafite ibyo bavuge. Nonese ko bifite imbere ninyuma babuzwa Niki kuvuga. Abashaka amafoto bibabwiye iki nibashyiraho umuryango wakanaka. Uhakanako indangamuntu itari muribimwe mubyahembereye jenocide ntabwo azi ukuri. Najye murwanda arebeko yatandukanya umuhutu numututsi. Arikose reka nibarize ikebana abo bavandimwe bacu bashaka amafoto: nikuki ibyo byose byaba ibyamafoto nindangamuntu babibajije muriki gihe? Kuki batabitekerejeho Mukwambere cyagwa mukwakabili. Mwahaye a bandy amahoro kobayabahaye. Cyokora imana izabampembere. Ababuze ababo mukomeze kwihangana

  • Ariko se, ino myaka 22 ishize mukirwana no kumenya umubare w’abishwe? Ngo muzabazure se?
    Ah kugira ngo mwige uko abaturage bakwibeshaho bihagije murabara abapfuye

  • Ndabona ahubwo ingengabitekerezo ije hano buri wese yavuze ibye mukareka gusa nabaterana amagambo ko mukanya byabazanira ibyo mutabyutse mutekereza???

Comments are closed.

en_USEnglish