Digiqole ad

Umubano mwiza na Tanzania uzakemura ibibazo byose hagati y’ibihugu byombi– Kagame

 Umubano mwiza na Tanzania uzakemura ibibazo byose hagati y’ibihugu byombi– Kagame

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’Abanyamakuru.

*Umubano mwiza dufitanye na Tanzania uzakemura ibibazo byose byaba bihari;
*Ibibazo by’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania nabyo bizaganirwaho;
*Uko dukangurira Abanyarwanda kugura ibyakorewe iwabo, n’inganda zikangurirwe gukora ibyiza kandi byinshi;
*Abarokotse tuzakomeza kubafasha bishoboka.

Kuri uyu wa gatandatu, mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida wa Repubulika Paul Kagame yizeje ko kubera ubushake Perezida wa Tanzania Dr John Magufuli yagaragaje bwo kongera kubaka umubano mwiza n’u Rwanda, ngo hari ibibazo byinshi bigiye gukemura birimo n’icy’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania bacujwe ibyabo.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’Abanyamakuru.
Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’Abanyamakuru.

Iki kiganiro cyabaye nyuma y’ijambo yagejeje ku Banyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, aho yavuze ko abazagerageza gusenya ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho mu myaka 22 “batazamenya ikibakubise.”

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yirinze kuvuga ku bibazo by’i Burundi. n’ibyo u Burundi buvuga byose ku Rwanda kuko ngo byaba bisa no gusubiza, avuga ko ikimuraje ishinga ari ibibazo by’Abanyarwanda n’ibifitiye Abanyarwanda akamaro.

Ku bibazo biri mu Burundi bishobora kubyara Jenoside nk’uko bamwe babivuga, Perezida Kagame yavuze ko ntacyo yabikoraho, ngo nawe azategereza icyo umuryango mpuzamahanga uzabikoraho kuko inshingano ye ari ukurinda ko mu Rwanda hakongera kuba Jenoside, naho ahandi ngo igikomeye u Rwanda rwatanga ni ubufasha n’inkunga.

Ubucuti bushya na Tanzania buzakemura ikibazo cy’Abanyarwanda birukanyweyo bacujwe ibyabo?

Abajijwe niba hari icyo yaganiriye na Perezida wa Tanzania Magufuli uherutse gusura u Rwanda ku byerekeranye n’Abanyarwanda birukanywe muri icyo gihugu nabi, bacujwe imitungo yabo.

Kagame yavuze ko ubu umubano hagati y’u Rwanda na Tanzania bitewe n’ubuyobozi bushya buriho umeze neza, kandi ngo nicyo cy’ibanze.

Ati “Uwo mubano mwiza uriho uzakemura ibibazo byose byaba biri hagati ya Tanzania n’u Rwanda, binyuze mu butwereranye n’inzego zose z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, cyangwase ibijyanye no kwishyira hamwe kwa Afurika y’Iburasirazuba,…nicyo rero kiri mubizakemurwa…n’abafite icyo bashaka gukurikirana ku mpande zombi birashoboka ko bazagikurikirana bikabona umwanzuro.”

Ibikorerwa mu Rwanda dukangurirwa kugura ko bihenze kandi bifite ireme riri hasi hazakorwa iki?

Ku birebana n’ubukangurambaga bugezweho bukangurira Abanyarwanda gukoresha ibicuruzwa byakorewe iwabo, ariko bikaba bigaragara ko bihenze kandi bidafite ireme rihagije rishobora guhangana n’ibiva hanze ku isoko.

Perezida Kagame yavuze ko uko igihugu cyubakwa ndetse kikaba hari aho kigeze, n’urwego n’inganda n’ibikorerwa mu Rwanda ari ko hari ibitunganywa bigera ku rwego mpuzamahanga rw’ubuziranenge, hakaba ibitarugeraho, n’ibidahari, bikorwa ari bicyeya ntibihaze isoko uko bikwiye.’

Ati “…ibyo byose birahari, niko biteye, ariko sinibwira ko icyo cyatubuza gukangurira Abanyarwanda ngo mugane ibikorerwa mu Rwanda abe aribyo mushyira imbere, ntabwo bigongana, ntawigeze gushyirwa ku gahato ngo gura kiriya…”

Perezida Paul Kagame asubiza ibibazo by’Abanyamakuru.
Perezida Paul Kagame asubiza ibibazo by’Abanyamakuru.

Kagame avuga ko hagikenewe inyigisho ku bantu bose abe umuturage, umunyanganda n’abayobozi kugira ngo imyumvire ihinduke.

Ati “(inyigisho)…igane no kuri abo ngabo badakora ibintu ku buryo bushimishije, ku buryo bijya ku isoko bigapiganwa n’ibyavuye ahandi. Inyigisho ikwiye kubageraho,…namwe Banyarwanda muriho mukora ibintu mu Rwanda nimuzamure ubuziranenge bw’ibyo bintu mukora, ni mukore byinshi byombi bivemo ko bishobora guhatanirwa ku masoko bikurikije ubuziranenge cyangwase igiciro.”

Arongera ati “Bihenda kubera ko ari nabikeya, ntabwo bikorwa ku buryo buhagije, bijya ku masoko bidahagije abantu bakabirwanira; Cyangwase uburyo bikorwa ababikora birabahenda bigatuma bazamura ibiciri igihe babigurisha.”

Perezida yavuze ko ibi bibazo by’ibiciro biri hejuru n’ireme ry’ibikorwa bihora biganirwaho kandi bizakomeza kuganirwaho, hashakishwa ukuntu byakosorwa, ndetse agaragaza ko n’ibikorerwa imbere mu gihugu bikwiye kurushaho kumenyekanishwa.

Ati “Ni isomo twese tuvanamo, ari abayobozi bakorana n’inganda cyangwa n’Abanyarwanda kugira ngo bajijukirwe ko hari ibintu bimwe mu Rwanda bashobora kugana, bagakoresha igihe bifite igiciro kiri hasi cyangwase ari nabyiza.”

Aha yavuze ko harimo n’ikibazo cyo guhindura imyumvire, kuko nta mpamvu yo gukoresha ibyakorewe hanze kandi no mu Rwanda bihari, byiza kandi ku giciro cyiza.

Aha yatanze urugero rw’Abanya-Dubai ngo baje mu Rwanda bagakunda amakaro “Granite” akorerwa mu Rwanda, ndetse ngo barashaka no kujya bayajyana iwabo, ariko ugasanga hari n’Abanyarwanda bajya kugura amakaro Dubai anabahenze kuko n’iyo bayaguzeyo ahendutse bajya kuyageza inaha yahenze, kandi basize andi mu Rwanda Abanya-Dubai nabo bashaka.

Perezida Kagame kandi yasezeranyije ko Leta izakomeza gutanga umusanzu mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ngo abanyadubayi bashimye amakaro akorerwa mu Rwanda? Ariko nibyiza kongera umubano nibihugu duhana imbibi kuko bitugiraho ingaruka.Na Kongo dufungure amarembo.

  • Abo banyarwanda birukanywe mu rwababyaye muri 1959 nibyiza kuba baratashye ahubwo tubiteho ntibazasubire ishyanga tubereke ibyiza bitatse u Rwanda badaheruka kimwe nuko dushishikariza impunzi zomuri Kongo ko zigomba gutaha murwababyaye.

  • Umubano na Tanzaniya niwo uzakemura ibazo byose biriho koko? Ubwo noneho twemeye ko Tanzaniya idufitiye runini ariko ubundi dusanze tubizi.Kuvugisha ukuri nibyiza.Ngo tuzajya tunyuza ibicuruzwa byacu Mombasa nibindi.Nizereko tuzajya dupima ibyo tubwira abayobozi ba Tanzaniya noneho.

  • Mikeno ubwo ushatse gusobanura iki?None se wabwiwe nande ko tz ariyo izadukemurira ibibazo byose.Mujye mugerageza kumva neza ntimukajye mwumvirana.thx

  • muri politiki imvugo zihora zihinduka kdi kokk birakwiye. noneho iby’ Abarundi tubirekere Abarundi! harya ubundi twirirwaga tubivugaho tugamije iki?

  • Mikeno ukennye mu mutwe cg? Yavuze ko umubano na Tanzania uzakemura ikibazo cy abirukanyweyo bagahuguzwa ibyabo si na ngombwa ko basubirayo dufite igihugu…ibindi ubivanye he? Mikeno nyine

  • nukuri magufuri nuwintanga rugero kuko agiye guhindura byinshi mumubano w,urwanda na tanzania tubonye dukira kikwete nkumuntu utava kwizima yateje ibihombo abanyarwanda ariko arabeshya ubusa arasebye we nabamushigikiye ahubwo duteye imbere karabaye

  • Ariko Magufuri na Kikwete bose ni Abatanzaniya kfi bari muri CCM. so, dukwiye kwitonda mu magambo kuko burya diplomacy ihisha byinshi.

  • Ese buriya dusigaye dukunda Magufuri kurusha Lowassa bari bahanganye mu matora aherutse? Politiki ni umukino wo mu rwego rwo hejuru pe! Ariko ni byiza kuba tubona ko umubano mubi hagatiy’u Rwanda na Tanzaniya ntacyo ibihugu byombi byawungutsemo.

Comments are closed.

en_USEnglish