Digiqole ad

UKURI NI IKI?

 UKURI NI IKI?

Imwe mu migani nyarwanda ivuga ku ukuri:

 “Ukuri gushirira mu biganiro.”

 “Ukuri kunyura mu ziko ntigushye.”

 “Ukuri ntikwica umutumirano.”

Naritegereje nsanga ko bimwe mu bibangamiye iyi si dutuyemo harimo n’ibi byo kudaha agaciro gakwiye kubaho mu ukuri, kuvugisha ukuri, guhamya ukuri, …. Ikinyoma kigenda kirushaho guhabwa intebe. Ikinyoma kikaba kigenda gikoreshwa ku buryo bwa giswa nk’aho usanga abantu baterateranya inkuru zinyuranye, zidafite n’icyo zihuriyeho, nyuma bakazikuramo ikindi kintu bita ngo ni ukuri hagamijwe kwishakira indonke.

Ibinyoma ntbirusha imbaraga ukuri

Hari n’igihe umuntu aba yarihagarariye ku kintu ariko ugasanga abandi barimo bakivuga ku buryo bunyuranye n’ubwo wiyiziye.

Ibintu nk’ibi ndabireba nkavuga nti “hanze aha abantu benshi ntibakigira n’isoni”! Ko umuntu yaviringura amakuru niyiziye, mfitiye gihamya nyayo kubera ko nayihagarariyeho cyangwa se andeba koko, … maze akabihindura ibindi, akinjira mu itangazamakuru cyangwa se agakoresha abantu banyuranye kugira ngo asakaze ibinyoma bye, … Ibintu nk’ibi ni agahoma-munwa. Kumva ngo ibintu byatangajwe, kabone n’iyo byatangazwa n’abameze bate, ntabwo biba bivuga ko nta shiti, ibyatangajwe ari ukuri.

Kenshi na kenshi ukuri kuba kuri ahandi akaba ariyo mpamvu ari ngombwa kwigiramo ubushishozi buhagije mbere yo kwemera ngo inkuru iyi n’iyi ni ukuri. Umuntu ubishoboye, ni byiza kuruta, iyo afashe igihe akigerera ku isoko y’aho iyo nkuru yaturutse. Niba umuntu yumvise inkuru k’umuntu uyu n’uyu, ni byiza kuruta ko umuntu yamusanga, akamuganiriza kuri iyo nkuru kugira ngo umenye koko aho ukuri kuri. Kenshi na Ukuri kuzakomeza kuba ukuri. Ntabyo guca hirya no hino ngo umuntu agerageze kukwitirira ibyo ntazi.

Niba ikintu ari umukara, ku kita ukundi kuntu ni ukwiburamo ubunyangamugayo. Hariho ukuri k’uko ibintu biri

1 .Imiterere y’ikintu ubwacyo. Urugero: umukara uzakomeza kuba umukara. Uku niko kuri kwawo. Umugabo azakomeza kuba umugabo kumufata nk’umugore ni ukurengera. Hariho n’ukuri mu miterere

2 . Ushobora guhura n’umuntu w’umudamu ukaba wamwitiranya n’umukobwa bitewe n’uko yambaye, uko agaragara inyuma, … Bitewe n’uko ibintu byanditswe, uko byatangaje, … bishobora kugaragara nk’ukuri ariko wagenzura neza, wacukumbura ukaza gusanga ukuri kuri ahandi.

Ukuri rero gusumba ibindi byose ni uku kuri kw’ibintu cyangwa se umuntu uko ari koko. Niba umuntu ari umugabo mu rugo ni abeho nk’umugabo koko. Yere kwitwara nk’umwana cyangwa se nk’umukozi wo mu rugo.

Niba umuntu ari umugore ni abeho bya kigore yirinde kujijisha. Niba ikintu giteye gutya na gutya, ni tugifate uko kiri kuko kwiha gushaka kugihindura ari uguta igihe.

Kugira ngo umuntu ashobore kuba umunyakuri koko bisaba ko mbere ya byose yiyubakamo ubumuntu burangwa no kwanga umugayo aho uva ukagera. Ikindi gikenewe kugira ngo uku kuri kurusheho gusagamba muri iyi si ni byiza ko twagira muri twe Abafilozofe benshi.

Kigali, kuwa 15/08/2016

Donatien Hakorimana
E-mail: [email protected]

7 Comments

  • BIROROSHYE CYANE;
    UKURI NI UKUVUGA “YEGO” CYANGWA “OYA”. IYO UMUNTU RUNAKA ATANGIYE KUVUGA IBINDI BITARI IBYO, ABABIZI BEMEZA KO IBYO AVUGA BIBA BITURUKA “KU MWANZI” .
    Full stop!

  • @Hakorimana, biroroshye kuvuga iby’ukuri muri rusange. Ariko nawe uwakujyana mu bibazo nyabyo ugahagarara imbere y’abanyabubasha, hari ibyo wageraho ukarya iminwa, ugaca inkereramucyamu, ukisegura, ukinyuramo bikakuyobera. Ingero: Nk’ubu uri imbere ya Prezida Kagame akavuga ko u Rwanda rukataje mu iterambere, wamubwira ngo ni byo, cyangwa si byo? Jenerali Kabarebe avuze mu mbwirwaruhame watumiwemo ko mbere ya 1994 u Rwanda rwagiraga ingabo za Habyarimana, none kubera impinduramatwara rukaba rufite ingabo z’igihugu abanyarwanda bose bibonamo, zitarangwa n’ivangura, zidahutaza abaturage, wamubwira ngo ukuri, cyangwa si byo? Ndayisaba akubwiye ko abanyarwanda bamaze kwiyunga ku kigero cya 95%, wamusubiza iki mu kuri kwawe? Umuturage uzi gukenga akubwiye ati aho gupfa none wapfa ejo, cyangwa ko kwa Bwoba havuga impundu kwa Bugabo havuga induru, wamubwira ngo ari mu kuri, cyangwa aribeshya? Wakomeje kuvuga ngo ukuri k’ibyo wahagazeho abantu bavuga ukundi. Ubu se ko njya mbona abava mu mupira kuri stade, bajya impaka za ngo turwane, umwe ati iriya yari penaliti undi ati ntiyari yo batwibye, bamwe bati iriya yari hors-jeu abandi bati reka ntayo, bamwe bati hariya arbitre yagombaga gutanga ikarita y’umutuku abandi bati reka reka ahubwo uriya mukinnyi wigushije ni we yagombaga guha ikarita y’umuhondo, ubwo mu mpaka nka ziriya wavuga ko ukuri ari ukuhe, ko abazijya bose baba bahagaze ku byo bavuga? Va noneho ku mpaka z’abavanye kureba umupira, ugere ku z’amateka. Bamwe bakubwira ko amateka nyayo ari aya n’aya bayahagazeho, abandi bati si byo ukuri kw’amateka ni uku n’uku natwe twaguhagazeho… Nyamara ntibyoroshye nk’uko ubutekereza. Niba usoma Bibliya, wibuke na Yezu bamujyana imbere ya Pilato, amubaza niba ari umwami w’abayahudi. Amaze kumusubiza ngo yabyivugiye, yongeyeho ngo: Cyakora icyo njyewe navukiye, kandi kikanzana ku isi, ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri. Unyurwa n’ukuri wese, yumva icyo mvuga.” Pilato aramubaza ati “ Ukuri ni iki?” (Yohani, 18, 37-38). Rahira ko kiriya kibazo cya Pilato na we kitagucanga? Ndibwira ko kuba Yezu ntacyo yamushubije, ari uko yari azi ko ukuri bavuga atari kumwe, cyane cyane ko Pilato yari anamaze kumubwira ko atari umuyahudi nka we. Mu yandi magambo, ukuri ku muromani nka Pilato, n’ukuri kwa Yezu, ntaho byari bihuriye.

  • Safi we, nkunganiye igisubizo cy’ikibazo pilato yabajije kiboneka muri Yohani 14,6 aho Yezu agira ati:”Ni jye nzira n’UKURI n’ubugingo.

  • Ukuri ntabwo kwakabaye kwibazwaho byinshi cyane, gusa icyo navuga ni uko ukuri kujyana n’ibintu 2:
    Icya1: umutima nama.
    Icya2: nature ubamo
    Umutima nama w’umuntu niwo ushobora gutuma atandukanya ikibi n’ikiza, iyo rero ntawo cg nyirawo yaganjijwe atangira gukora ibinyuranye.
    Ikindi burya ngo uburere buruta ubuvuke, uramutse ukuze utozwa ingeso mbi ukura uzi ko ari uko isi ibayeho wagira nabi ukumva uri mu kuri. Gusa iyo umuntu akenshi akuzo muri ubu buryo amenya ikiza n’ikibi (ukuri) nubwo ikibi gikomeza kumuganza bitewe ni uko yakuze.

    Icyo navuga ngewe, kugira ngo ukuri gutsinde ni uko buri wese yaguharanira uko ashoboye.

  • SINZI ICYO WOWE MUNYA MAKURU WISE UKURI ICYARICYO!!!NTAMUNTU USHOBORA KUBA UMUNYAKURI 100% YEWE SINCIYE URUBANZA ARIKO NDUMVA NTANUWABA UMUNYAKURI 5%. WENDA KANIFASHISHE URUGERO WATANZE UBONYE UMUGORE CG UMUGABO WABWIRWA NIKI KO KOKO ARI UMUGORE CG UMUGABO KOKO WENDA ICYO TWITA UMUGORE CG UMUGABO KUMANA SIKO BIRI!!! UKURI KURAGOYE KUKUBONA NDETSE JYEWE NAKWANZURA KO UKURI NI IMANA KUKO NTAWAYIBONA NKUKO NTAWABONA UKURI G– USESUYE!! IKINYOMA GISHOBORA KUBA UKURI KIMWE NKUKO UKURI GUSHOBORA KUBA IKINYOMA BITEWE NAHANTU,INYUNGU RUNAKA UMUNTU ABIFITEMO. EG AMAGAMBO AKUBIYE MURI BIBILIYA YOSE NUKURI??? CG HARIMO NIBINYOMA

  • UKURI NYA KURI NTIGUHINDUKA GUHARA KDI KUZAHORA ARI UKURI. ABAVUGA IKINYOMA BAKAKITA UKURI BABA BAGENDEYE KUMARANGAMUTIMA YABO. ARIKO BISOBANUKE NEZA AMARANGAMUTIMA YAWE CGA UMUNTU UWARIWE WESE NUBWO YAYITA UKURI KUBW,IMPAMVU ZE NTIBIBUZA KO IBYO YAVUGAGA CGA YAKORAGA BIDAFITE UKURI UKURI KUMWIMERERE NAWE UBWE ABA AZI ARIKO AKAKWIRENGAGIZA KUBW,IMPAMVU CGA INYUNGU ZE. KDI NIBYO UTAZI BIBA BIFITE UKURI NYAKURI KWABYO NUBWO WOWE WABA UTAKUZI. UWITEKA AZI UKURI KU CYINTU NO KUBINTU BYOSE, UKO KURI UWITEKA ABA AZI NIKO KURI NYAKURI. NTANARIMWE UKURI KUZABA CGA KWABAYE IKINYOMA KDI NIKINYOMA NTIGITEZE KUZABA UKURI.

  • Njye ndumva abantu bajya mu busobanuro bwa kure. Ariko umwanditsi icyo yashatse kuvuga ni uko utagomba kugoreka ibyo uzi wiboneye cyangwa kubica ku ruhande kubera izindi nyungu. Icy ashaka kuvuga ni uguharanira ukuri.
    TUGIYE KUJYA MURI IBYO BYOSE BYO KUVUGA KO UKURI KUDASHOBOKA TWABA TURIMO TUGANA AHABI KANDI TUYOBYA ABANDI. NIBA TWE UBWACU TUDASHOBOYE KUVUGA UKURI TWE GUCA ABANDI INTEGE KUKO HARI ABAKIGUFITE.
    Urugero: Niba umuntu (Kalisa) mwicaranye mu kabari ahagurutse akagenda ku yindi meza agakubita urushyi uhicaye twise (Muhire).Abatabaye bakubaza bati tubwire uko wabibonye,ni nde wabanje undi uko wabibonye.
    Ukuri kwawe ni uko uwo mwari mwicaranye X yahagurutse akagenda agakubita urushyi Y.
    Ibindi utazi ntibireba ikibazo wabajijwe.
    Ubu hari uwavuga ngo wenda Muhire yohereje message yendereza Kalisa.
    Ibyo ntibikureba kuko:
    1. Ntabyo uzi
    2. Ntiwabibonye
    3. Ntubihagazeho
    4. Nta nubwo bijyanye n’ikibazo wabajijwe.
    Birashoboka ko wananirwa kuvuga ukuri kubera ko ufitanye umubano na Kalisa cyangwa se ARIKO ntibivuze ko ukuri utakuzi. Kuba utashobora kwemera kuzira ukuri ntibivuze ko kudahari cyangwa utakuzi.
    DUHARANIRE KUBA ABANYAKURI.Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish