Digiqole ad

Uko wagabanya umubyibuho

Muri iyi minsi usanga ikibazo cyibazwa, kandi gihangayikishije benshi, ni umubyibuho ukabije. Usanga rero abatu batakaza umwanya bashakisha icyo bakora ngo bagabanye umubyibuho ukabije wibasiye imbaga nyamwinshi. muri bimwe bishobora kugufasha kunanuka, cyangwa kwirinda umubyibuho ukabije, harimo na bimwe mubyo turya bya buri munsi, nkuko byemejwe n’abaganaga. Muri ibyo rero iby’ingenzi ni ibi bikurikira:

1. Imyungu (La courgette)

Iki gihingwa twakigereranya n’amadegede, aya tubona hano iwacu I Rwanda, benshi bazi ko ari ikiribwa cyo mucyaro. ni ikiribwa kigizwe ahanini n’amzi, ariko kigafasha umubiri kwirukana amazi areka mu ngingo zimwe na zimwe. afasha kandi gukura ibinure mumubiri, amaside, n’ibindi byose bituma umuntu abyibuha, bityo agafasha mu gutakaza ibiro vuba.

2. La pomme

Pomme si ikiribwa kimenyerewe cyane mu Rwanda, bitewe nucko ngira ngo kitaboneka ahantu henshi. ariko naho kiboneka nko mumijyi, usanga abantu batitabira cyane kukigura, akenshi kuko bashobora kuba badasobanukiwe n’akamaro kacyo. Pomme igizwe n’indodo zishinzwe kwirukana ibinure mumubiri w’umuntu. biba byiza iyo umuntu ayiriye idahase, kuko ibibabi byayo bifite akamaro kanini mu guhashya ibinure, kuko ibibabi biba bifite 49% z’ubudodo buhasya ibinure mumubiri.

3. Le yaourt

Yaourt abantu benshi bashobora kuba bakeka ko kubera ikoze ahanini mu mata, ishobora kuba yatuma umuntu abyibuha. Ariko abahanga mu by’imirire berekanye ko yaourt igizwe ahanini n’imyunyu ngugu, ifasha cyane umubiri kurwanya ibinure, n’amavuta yibika mu bice bigize umubiri wacu. nkuko ubushakashatsi bubyerekana, ngo umuntu agomba kurya yourt itarimo isukari, kuko ifasha igifu n’amara gukura vuba na vuba mumubiri ibyo tuba twariye. abahanga rero bemeza ko ishobora kuba yagira akamaro kamwe n’aka pomme.

4. Icyayi (Le thé)

Iyo umuntu avuze icyayi,ubona hari bamwe batabyunva neza, kuko mu Rwanda usanga dufite ibihingwa byiza, ariko ntitumenye agaciro kabyo, ahubwo abanyamahanga bakaba aribo babyitwarira, kubera akamaro babibonamo. nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi, ngo icyayi gifasha umubiri kuringaniza, no kwirukana isukari mu maraso, cyikanatwika ibinure mu mubiri w’umuntu. icyayi gifashwe neza, ukirinda kunwa isukari nyinshi, byashobora kukurinda indwara ziterwa n’isukari nka diyabete, ariko bikaba byiza kinywewe gisa nk’icyatsi (green tea).

 

5. Ibishyimbo  (Haricot noir)

Ibishyimbo usanga ari ikiryo bavuga ko gisuzuguritse, ariko mu byukuri siko byagakwiye kugenda, kuko hari benshi gifasha cyane mu buzima bwabo bwa buri munsi. Mu bushakashatsi bwakozwe n’abanyamerika, basanze abantu bakunda kurya ibishyimbo, baba bafite umubyibuho udakabije, kandi batanabyibushye inda. ibishyimbo ngo byaba bifite imyunyu imwe n’imwe ifasha umubiri kurwanya ibinure, n’ibindi bintu byose bituma umuntu agira umubyibuho ukabije.

6. Ikawa (Café)

Ikawa ni igihingwa gikunze guhingwa cyane mu Rwanda, kimwe n’icyayi, ariko usanga umubare mu nini w’abatura Rwanda, batazi akamaro kaba mu kunywa ikawa y’u Rwanda, ahubwo bakayigurisha ku ba nyamahanga. Mu bushakashatsi bwakozwe rero herekanwe ko abantu banywa nibura ibikombe bitatu kugera kuri bine by’ikawa ku munsi, baba bafite amahirwe yo kugabanya nibura 30% byo kurwara diyabete, no kubyibuha bikabije, kuko irinda kujya kw’isukari mumaraso.

7. Igi (Oeuf)

Amagi nayo ari mu biribwa tubona kenshi ku masoko ya hano mu gihugu cyacu, akaba akunda no kugurwa na bamwe mubazi ibyiza byayo, ariko ntitwakirengagiza ko n’abayagurisha bashobora kuba ntakintu nakimwe basigarana ku musaruro wabo w’amagi. Ubushakashatsi bwakozwe ku magi muri Amerika bwerekanye ko abantu barya amajyi n’umugati mu ifunguro rya mu gitondo, batakaza nibura inshuro ebyiri z’ibiro byabo kurusha abatayafata muri iryo funguro. Nubwo ubona ko amagi ashobora kuba agizwe n’amavuta, ariko ntacyo atwara umubiri, iyo afashwe ku rugero. Utarengeje nk’amagi 7 mu cyumweru.

8. Inyanya (Tomate)

Inyanya ni igihingwa kiboneka cyane muri Afurika, cyane cyane mu gihugu cyacu, kuko ntahi wajya ku isoko ngo ntukihasange. abahanga berekanye ko inyanya zishobora gutuma umubiri utabika amavuta menshi, kandi zikanatuma imirasire y’izuba itica umubiri, bikanatuma hagabanuka umubare w’abantu barwara kanseri.

9. Vinaigre

Vinaigre ubundi umenyerewe gukoreshwa mu gukora za salads, ariko umuntu anasutse gakeya ku biryo agiye kurya, ntibyamugwa nabi. Hari n’abahitamo kuyinywa yonyine, ariko ibi ntibyizewe, kuko ushabora kuyinwa nabi ukica igifu cyawe. Abashakashatsi berekanye rero ko Vinaigre ifasha umubiri gukura isukari mumaraso, bityo umuntu akaba yirinze kubyibuha bikabije, kandi bikanamurinda izindi ndwara zituruka ku ikusanwa ryinshi ry’isukari mumaraso, nka za diyabete n’izindi. Vinaigre yo izwiho no gukura isukari yananiranye mu maraso.

10. Karoti (La carotte)

Karoti kimwe n’izindi mboga zose, ziha umubiri wacu amavitamini anyuranye, kandi yubaka umubiri. karoti rero ifasha umubiri wacu kwirinda isukari n’amavuta, kimwe n’izindi mboga rero itanga vitamine A na C zituma umubiri wacu ukora neza. Abahanga bemeza kandi ko kuyirya ari mbisi, cyangwa itogosheje, birushaho kuruta kuyirya yagiye mumavuta. Uretse rero kurinda umubiri kubyibuha bikabije, karoti kandi zituma umubiri udafatwa n’indwara zandura ku ruhu.

Nyuma y’ibyo bifungurwa byose, ariko abahanga mu bijyanye n’imirire, batugira inama yo gukora sport nibura incuro imwe buri munsi, kwirinda inzoga, amavuta, kandi tukanywa amazi menshi, nibura agera kuri litilo ebyiri ku munsi. Bimwe mubyagufasha kunanuka vuba rero harimo gikora sport, kunywa amazi nibura ibirahure bibiri burigihe mbere yo gufata ifunguro, kugabanya isukari, no kurya imboga nyinshi.

Umuseke.com

3 Comments

  • Umuseke murarenze, kumbi muri na badoctor? sha nari maze iminsi mpangayikishijwe n’igitabazi, ariko kuva aho ntangiriye gufata green tea nkakora na sports, maze kugenda ngaruka kuri taille! thx anywhere.

  • nibyiza gutanga izi nama ariko mujye mubigisha nuko babifata cg mubibutse ko ushaka kubifata wenda byarushaho kuba byiza anabiganiriye na muganga akamuha inama z’uburyo bwiza bwo gufata ibi biryo, kuko urugero nku wafata amagi kenshi, nkinshuro zirenze 3 mucyumweru, nkanyuma yumwaka ashobora gusanga afite ibindi bibazo mumubiri, nki indwara y’umutima, donc ibyavunzwe byose nibyo ariko mujye mubanza munabaze uko mwabifata kugirango mutibeshya, mutera ibindi bibazo, gusa sposrt yo ya buri munsi ntawe itera indwara donc abafite ibyo bibazo bose, nabagira inama yo kuyikora, nibura 30 min, ikoranywe umurava c’est bon..

  • murakoze cyane kunama mugenda mutugira
    ariko njye mfite ikibazo ndi muto ndashaka
    kwiyongera nkabyibuha nkiyongeraho gato

    nakoriki??? murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish