Digiqole ad

Uko urupfu ruzagarura abacu twabuze

Uyu munsi nta muntu washobora kumva  neza imbaraga urupfu rufite ku nyokomuntu yose aho iva ikagera, rwadutwaye abacu mu bihe bitandukanye ariko umunsi umwe rugiye kuzagarura abo rwatwaye bose,mbese urabyemera? Nubyemera uraruhuka umutima uture intimba n’agahinda.

 

Urupfu rwakomotse hehe?

Nta shusho nyayo y’urupfu umuntu ashobora kubona, yewe nta nubwo umuntu ashobora kumenya ibigize urupfu nyamara urupfu ruzwiho ikintu kimwe gusa: guhitana ubuzima bwacu n’ibindi byaremwe ntituzongere kubibona ukundi ari bizima.

Abacurabwenge bo mu gihugu cy’Ubugereki bemezaga ko urupfu ari uburyo ibifite ubugingo biva mu buzima bumwe byinjira mu bundi buzima butandukanye n’ubwo byari burimo. Iyi myumvire kandi bayisangiye n’abahanga bagiye babaho bemezaga ko umuntu adapfa ahubwo yihindura ikindi kintu binyuze mu ruhererekane rw’ibindi biremwa bimwe bigenda bimira ibindi.

Nubwo ubumenyi ku rupfu busa nk’aho ari amayobera hari umucyo watanze n’uwaremye ijuru n’isi ari we Mana iba ahategerwa n’inkozi z’ibibi.

Tubona ko Imana irema Muntu ikamushyira mu murima wa Edeni hanyuma ikamuha amabwiriza(si amategeko kuko itegetse wabikora wanze ukunze) ikamubuza kurya ku giti kimenyekanisha icyiza n’ikibi nyamara bikarangira wa muntu akiriye kikamuzanira urupfu ari rwo kugeza ubu rudutwara abacu kugeza no ku gakecuru k’impezamajyo[Intangiriro 3]. None urupfu ni iki?

Nta busobanuro nyabwo rufite urupfu ni urupfu kandi ibirukoze ni byo bikoze umuntu,ntushobora gutandukanya ibigize urupfu n’ibigize umuntu. Urupfu rwabayeho kubera icyaha umuntu yakoze ariko ikibabaje nuko kugeza ubu urupfu rutwara n’abatarabona izuba b’abaziranenge.

 

Kuki Imana yemeye ko urupfu rubaho?

Abantu bamwe bajya bafata amakosa bakayashyira ku Mana ngo ni yo yaremye urupfu nyamara Imana ivuga ibitandukanye n’ibyo. Yabwiye Adamu iti”Ntuzazirye kuko nuzirya uzapfa nta kabuza!”[Intangiriro2:17 BII]. Mu mabwiriza yatanze harimo no kwirinda urupfu kuko ririya tunda bariye none rikaba ritugeze ahaga iyo bataryegera nta bwo ubu tuba dufite agahinda k’abacu twabuze. Mu yandi magambo nta rupfu rwari kubaho ahubwo twari kuzibera mu munezo udashira. Imana igira ihame rimwe rikomeye:” Imana ikora ibyo yavuze kandi ibyo ivuze irabikora”. Ntabwo ifite ukundi ibona ibintu mu buryo bwo kugoragoza ahubwo ibona ibintu mu buryo bumwe bugororotse kandi bw’ukuri ni yo mpamvu yemeye ko urupfu rutugeraho twese ababi n’abeza,abanyabyaha n’inzirakarengane.

Urupfu ku Mana ni igisubizo ariko ku bantu ni ikibazo. Ntabwo iyo umuntu apfuye abantu Babura kuvuga ngo azize iki n’iki ariko impamvu batanga yaba ari ukuri cyangwa Atari ukuri burya Imana ni yo yonyine ibi izi mpamvu urupfu rutwaye umuntu yiremeye. Ntibyoroshye cyane gusobanukirwa byimbitse impamvu urupfu rutakuweho rukimara kwerekana ko ari ishyano rigeretse ku rindi rigwiriye isi,ariko mu ntekerezo z’Imana harimo ko abantu bagomba kubanza guca muri kaminuza y’imibabaro n’ibigeragezo byazanywe n’icyaha bakibera abahamya ko Imana ikiranuka kandi kuba cyera kugeza iteka ryose ko amateka yayo ari ayera n’ukuri.

Urukundo n’ubutabera by’Imana ni byo byonyine byatumye Imana yereka isi yose n’indi mibumbe n’abayituyeho ko Satani umwanzi wayo ari umunyabinyoma. Kimwe mu bintu byerekana ko Satani ari umunyabinyoma ni amarimbi yuzuye isi yose kandi we yarabeshye Adamu ko naramuka aziriyeho ko atazapfa ahubwo azahumuka akamera nk’Imana ati”Reka da,ntimuzapfa”[Intangiriro3:4]. Urupfu burya rero n’umutangabuhamya w’Imana ko Satani ibyo yavuze ari ibinyoma kandi n’ubu arabikomeje. 

 

Benshi bashidikanyije Imana kubera urupfu

Umuntu wa mbere wapfuye ku isi kandi yishwe ni Abeli umwe mu bana b’Adamu umukurambere wacu. Yishwe na Kayini mukuru we nuko isi iba isogongeye amaraso y’umuziranenge maze Adamu na Eva baba babonye neza neza uko icyaha gifite uburemere bukomeye kuruta ibintu byose bibaho. Kayini ni we wishe abantu benshi cyane ku isi kuko yahitanye kimwe cya kane cy’abaturage bayo kandi kuva icyo gihe kugeza ubu ni we sekuru w’abicanyi bose ku isi yose.

Mu kuri urupfu rwahitanye benshi ndetse dufashe urugero nk’Abanyarwanda turi mu gihe kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,aho abarenga miliyoni imwe bishwe bazira uko bavutse kandi batarabihisemo,nta bwo rero umuntu wese muzima yakiyumvisha aho Imana yari igihe ibi byabaga nyamara yari ahantu burya ibyitegereza ikavuga iti nubwo ziriya nkozi z’ibibi ntazihanye aka kanya ariko nzazihana  kandi mbishyire ku mugaragaro uko bikurikirana rwose,ntawe uzancika numwe. Imana ntabwo ikunze guhita ifatiraho nkuko bamwe tubitekereza nyamara nta nubwo yigeze yirengagiza abicwaga ahubwo izi igihe izahaniramo inkozi z’ibibi zose zambuye ubuzima abaziranenge b’Imana. Icyampa izi nzirakarengane zose tukazabana mu bwami bw’Imana muri cya gitondo cy’umuzuko twese dutegereje. Niba waratakaje abawe humura Imana izabazura kandi irabishoboye shikama ku masezerano yayo azasohora rwose nta kabuza.

Ntuzigere ushidikanya rwose gukomera kwayo,ujye wibuka ko rwose muri yo harimo byose ariko ikiruta ibindi ni ubugingo bw’iteka. Waba wararwaye ukagera kure,waba ahari waragarukiye ku rwobo rw’urupfu ariko ikinga akaboko none uriho menya neza ko hari impamvu Imana yemeye ko ukomeza kubaho igufiteho umugambi mwiza. Ibuka rwose ko hari n’abandi bapfuye batarabona izuba,abandi bapfa bavuka, abandi baracyenyutse n’izindi mpfu zitandukanye zihitana abantu,saba Imana izaguhe amaherezo meza. Nzi neza ko abapfuye bose ubu basinziriye bazakangukira icyarimwe nk’abitsamuye. Inzuzi zo ziteguye kugarura abacu  zatwaye,inyamaswa yiteguye kugarura abo zatanyaguje,imisozi n’ubuvumo bizaruka abacu byamize,yewe n’abatwitswe n’itanura bose bazazuka,nta kintu kinanira Imana gusa Imana yo ikorana n’abacecetse(abatuje),yisabe impano yo guceceka n’ibindi izabikora.

 

Urupfu ruri hafi gukurwaho

Nta bwo urupfu rufite igihe kinini cyo gukomeza kubabaza abantu ahubwo ruri hafi gukurwaho by’iteka ryose.Umugabo Yohana ari ku kirwa cya Patimosi yiboneye neza amaherezo y’urupfu nuko arandika ati”Izahanagura amarira yose ku maso yabo,kandi urupfu ntiruzongera kubaho ukundi.Ntawuzongera gupfusha cyangwa kuboroga cyangwa kuribwa kuko ibya mbere bizaba bivuyeho”[Ibyahishuwe21:4]. Kuvuga ko urupfu ruzavaho nta bwo ari igipindi cyangwa siyasa ahubwo ni impamo. Lazaro wari inshuti ya Yesu yarazutse nyuma y’iminsi ine apfuye,Yesu ubwe na we yaratsutse ku munsi wagatatu apfuye n’abandi benshi nubwo bamwe bongeye bagapfa ariko noneho umuzuko uzabaho w’abacu bagiye bizeye bazuzuka ubutazongera gupfa,nawe haranira kuzazuka mu muzuko wa mbere. Nta bwo mfite imvugo yanjye yasobanura agahinda twatewe n’urupfu rw’abacu ariko mfite ibyiringiro bikomeye muri Kristo Yesu ko abacu batapfuye ahubwo basinziriye kandi ko vuba aha  tuzongera kubonana nabo tukaramukanya amaso ku maso.

Nkwifurije urugendo ruhire rugana mu ijuru.

HAKIZIMANA Claver
Umusomyi w’ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Claver we Urakoze umpaye Igisubizo kibyo nahoraga nibaza none mbonye igisubizo Imana iguhe umugisha . 

  • Imana iguhe umugisha nukuri urupfu harigihe rutazongera kubaho kandi ibyiringiro byacu bigomba gushingira ku Mana yaturenye reka dushikame kuri Yesu nawe ntazadutererana habe na gato

  • Christian
    theology is incorrect in its teachings on resurrection. Some Christians believe
    they will rise with their physical bodies raptured up into heaven at the Second
    Coming. Christianity teaches that those who have died are asleep and will have
    their physical bodies
    miraculously put together again and float to heaven when the Second Coming
    happens. However everyone who has died is not asleep but is living in spirit
    world. We read in the Bible that Moses and Elijah talked to Jesus.

     

    Resurrection
    means to be raised from the dead. This doesn’t mean that our physical bodies
    will rise into the air but that we will pass from spiritual death to spiritual
    life. God told Adam and Eve they would die if they ate the fruit in the Garden
    of Eden. They ate the fruit and lived many years afterwards. Obviously, God was
    not talking about physical death when he spoke to Adam and Eve. He told them
    they would die spiritually and they did. They lost their five spiritual senses
    and communication with God. This is true death. Sadly, we are born separated
    from God.

     

    Resurrection
    means to come back to life. To come back to life implies that we have been
    dead. To fathom the meaning of resurrection, we must clarify the biblical
    concepts of life and death. Jesus said, “Leave the dead to bury their own dead.”
    (Luke 9:60). From these words of Jesus, it is clear that the Bible contains two
    different concepts of life and death.

     

    First,
    “death” means the end of physical life, as was the case of the disciple’s
    deceased father who was to be buried. “Life” in that sense means the state in
    which the physical self maintains its physiological functions.

     

    The
    second concept of life and death concerns those living people who had gathered
    to bury the deceased man; this death refers to leaving the bosom of God’s love
    and falling under the dominion of Satan.

     

    The
    corresponding concept of life refers to the state of living in accordance with
    God’s Will, within the realm of dominion of God’s infinite love.

     

    God
    created human beings to grow old and return to dust; physical death was
    allotted to human beings regardless of whether or not they fell. Only the spirit
    self enters the spirit world and lives there eternally.

     

    Hence,
    the death caused by the Fall does not mean the end of physical life, but rather
    the descent into the evil dominion of Satan through eating the fruit.

     

    Adam
    and Eve died when they ate of the fruit of the tree of the knowledge of good
    and evil. Nevertheless, no significant external change took place in them.

     

    Likewise,
    no significant external changes should be expected to take place in fallen
    people when they are resurrected to the state prior to the Fall.

     

    The
    changes a person experiences when he is resurrected and enters the governance
    of God take place in his heart and spirit. 
    These internal changes also purify his body, transforming it from a haunt
    of Satan into a temple of God.

    • nguhaye 3/10 ! usigayemo ideni abantu tutumva neza ururimi wabyanditsemo,kdi byari icyuzuzo cy’inkuru yatanzwe ku rugero ruhanitse(100%) ! USHOBORA KWIGORA UKABERA NYIR’ INKURU UMWUNGANIZI NYAWE  N’ UMUFASHA KUBATUMVA URWOTAMASIMBI NKAWE? Thx Dear Maxime

      • Zimwe
        mu nyigisho za Gikirisitu ku muzuko w’abapfuye ntizisobanutse. Abakirisitu bamwe
        bemera ko bazazukana imibiri yabo bakajyanwa mu ijuru igihe Yesu/Yezu azaba
        agarutse. Abakirisitu bamwe bigisha ko abapfuye basinziriye kandi ko bazazukana
        imibiri yabo bakazamurwa mu ijuru Yesu/Yezu nagaruka. Nyamara siko bimeze
        abapfuye ntabwo basinziriye ahubwo bari mu isi ya Roho/Umwuka. Bibiliya ivuga
        ko Musa na Eliya babonekeye Yesu/Yezu bakavugana kandi bari barapfuye.

         

        Ubundi
        kuzuka bivuga kuva mu rupfu ujya mu buzima. Ibi ariko ntibishatse kuvuga ko
        imibiri yacu izasubirana ahubwo bivuze ko abantu bazava mu rupfu rwa Roho
        bakaza mu bugingo bwa Roho. Imana yaburiye Adamu na Eva ko bazapfa nibaramuka
        bariye ku rubuto rwo kumenyesha ibyiza n’ibibi. Birumvikana ko Imana itashakaga
        kuvuga urupfu rw’umubiri. Yavugaga ahubwo gupfa k’ubugingo bwabo kandi niko
        byagenze. Bariye ku rubuto bari barabujijwe, bityo bahita bapfa, batakaza
        ubugingo bwa Roho baba bitandukanyije n’Imana. Uru ni rwo rupfu rwavugwaga. Bityo
        abantu bose bavutse ntabwo baba bakomoka ku Mana.

         

        Kuzuka
        rero bivuga kuva mu rupfu ukongera kubona ubugingo. Kongera kubona ubugingo
        bivuga ko twari twarabutakaje. Kugira wumve neza icyo kuzuka aricyo, ni ngomba
        ko urupfu n’izuka bivugwa muri Bibiliya bigomba gusobanuka. Yesu/Yezu yaravuze
        ati, “nimureke abapfu bahambe abapfu babo (Luka 9:60)”. Duhereye kuri aya
        magambo ya Yesu biragaragara ko hari inyito/ibisobanuro 2 by’urupfu n’ubugingo.

         

        Mbere
        na mbere urupfu ruvuga guhagarara kw’ubuzima mu mubiri nk’uko byari
        byagendekeye se w’uriya mwigishwa wa Yesu/Yezu wari ugiye guhambwa. Muri ubu
        buryo ubuzima  bwo buvuga ko umuntu ariho
        ahumeka.

         

        Igisobanuro
        cya 2 cy’urupfu n’ubugingo cyijyanye n’abantu bari bateranye bagiye guhamba
        uwari wapfuye. Aba nabo Yesu/Yezu yabise abapfu. Ibyo bikaba bivuga ko bo bari
        barapfuye kubera gutandukana n’Imana bakigarurirwa na Satani.  

        Muri
        iki gisobanuro cya 2, ubugingo buvuga ko umuntu abaho akora ugushaka kw’Imana
        kandi akagengwa n’Urukundo rwayo.

         

        Imana
        yaremye abantu kugira ngo babeho, bakure, basaze maze bapfe basubire mu gitaka,
        ibyo niko Imana yari yarabigennye mbere y’uko abantu bagwa mu cyaha. Roho/Mwuka
        niwe winjira mu isi ya Roho wenyine agaturayo ubuziraherezo naho umubiri wo ugasigara
        hano ku isi y’umubiri.

        Bityo
        rero urupfu rwazanywe n’icyaha ntabwo ari urupfu rw’umubiri ahubwo ni urupfu rw’ubugingo,
        aribyo kuvuga kwigarurirwa na Satani akaba ariwe ukwiyoborera.

         

        Adamu na Eva
        bapfuye ubwo baryaga kuri rwa rubuto rwo kumenyesha icyiza n’ikibi. Nyamara ariko
        nubwo ubugingo bwabo bwahise bupfa, ku bw’umubiri barakomeje babaho kugeza
        bashaje.

         

        Bityo rero
        kuzuka kw’abantu ntabwo bivuga ko hari impinduka izababaho ku mibiri yabo.

         

        Ikizahinduka
        gusa ni uko Roho zabo zizagira ubugingo bukomoka ku Mana, bakareka kuba indiri ya
        Satani bakaba ingoro y’Imana.  

         

  • AMEN…IMANA Iguhe umugisha kubw’ubutumwa utugejejeho nshuti.kdi dufite iherezo ryiza muri YESU KRISTO.AMEN

  • buri wese yivugira ibyashaka, ntagihe abantu batapfuye nta gihe batazapfa, abtegereje kuzuka nababwira iki, courage n’imirongo myinshi ya bible, na couran, taurat injir , nibndi byose bitera ibipindibyose ntaho bitaniye na politiki y’amashyaka menshi, mbiswa ra

Comments are closed.

en_USEnglish