Digiqole ad

Uko Abakuru b’ibihugu banzuye ku Iterabwoba, u Burundi, Sudani y’Epfo,Libya,…

 Uko Abakuru b’ibihugu banzuye ku Iterabwoba, u Burundi, Sudani y’Epfo,Libya,…

Komiseri w’amahoro n’umutekano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe Amb. Smail CHERGUI.

AUSummit2016 – Mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma biyemeje kurushaho kwinjira mu bibazo by’umutekano, iterabwoba, ubutabera, n’ibindi binyuranye byugarije Afurika by’umwihariko ibihugu nk’u Burundi, Sudani y’Epfo, Nigeria, Mali, Libya, Somalia n’ibindi.

Komiseri mukuru wa Komisiyo y’amahoro n’umutekano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe Amb. Smail CHERGUI yavuze ko muri rusange abayobozi ba Afurika bahangayikijwe n’ibibazo by’umutekano n’iterabwoba biri mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika, ndetse bagira n’imyanzuro bafata.

Komiseri w’amahoro n’umutekano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe Amb. Smail CHERGUI.
Komiseri w’amahoro n’umutekano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe Amb. Smail CHERGUI.

Ikigega kidasanzwe cyo kurwanya iterabwoba

Amb. Smail CHERGUI yavuze ko muri iyi nama kandi, abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma biyemeje gushyiraho ikigega cyo guhana n’iterabwoba.

Nubwo kugeza ubu nta ngengo y’imari gifite, ngo ku bushake amafaranga kizakoresha azava mu baterankunga banyuranye bazumva bashaka guhangana n’iterabwoba muri Afurika no ku Isi muri rusange, kuko ari ikibazo cyugarije Isi yose muri rusange.

Iki kigega ngo kizafasha mu kongerera ubumenyi inzego z’umutekano z’ibihugu ku buryo zigira ubushobozi bwo guhangana n’iterabwoba ririmo kuzamuka muri Afurika.

Ku Burundi

Amb. Smail CHERGUI yavuze ko Afurika ihangayikijwe n’ibirimo kubera mu Burundi birimo ubwicanyi, kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, n’impunzi ziri hirya no hino.

Aha, ngo Afurika yunze Ubumwe yiyemeje gukomeza gufasha mu Abarundi mu nzira y’ibiganiro kugeza habonetse igisubizo cya Politike kirambye; Ndetse no kureba uko yakoherezayo indorerezi z’amahoro.

Kuri Sudani y’Epfo

Ku musozo w’iyi nama, Amb. Smail CHERGUI yabwiye abanyamakuru ko intambara yari yongeye kubura igaragaza ko ibyo impande zombi zari ziyemeje bitarimo kubahirizwa.

Ibiganiro mu rwego rw’umuryango wa “Intergovernmental Authority on Development (IGAD) uhuza ibihugu binyuranye byo mu Burasirazuba bwa Afurika, n’abakuru b’ibindi bihugu byifatanije nayo mu gushakira igisubizo Sudani y’Epfo, byasize banzuye ko bakwiye kurengera abaturage ba Sudani y’Epfo no gushakira igisubizo cyihuse ibibazo biri muri Sudani y’Epfo.

Ngo Afurika yunze Ubumwe igiye gukurikirana ku buryo imirwano ihagarara byihuse, ndetse yihutire gufasha abaturage bababaye cyane.

Abayobozi ba Afurika kandi bemeje igitekerezo cyo kohereza izindi ngabo za Afurika muri Sudani y’Epfo binyuze muri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Izi ngabo ngo zizajyayo nk’umutwe wihariye utagendera ku mabwiriza nk’ay’izindi ngabo zibungabunga amahoro n’umutekano.

Abayobozi ngo bemeranyijwe ko byihutirwa, ngo bategereje gusa ko Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kemeza uyu mwanzuro, naho ubundi ngo ibihugu byiteguye gutanga ingabo birimo n’u Rwanda.

Amb. Smail CHERGUI yavuze ko hageze ngo Afurika irusheho kugira uruhare mu gukemura ibibazo by'ubutabera, amahoro n'umutekano biyireba.
Amb. Smail CHERGUI yavuze ko hageze ngo Afurika irusheho kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’ubutabera, amahoro n’umutekano biyireba.

Kuri Somalia

Nyuma yo gusura Somalia n’igisirikare cyayo, AU yafashe umwanzuro ko kuva mu Kwakira 2018, izatangira gukurayo ingabo zayo.

Amb. Smail CHERGUI ati “Ubu (ingabo ziri muri Somalia) tugiye kugaba ibitero bikaze mu kibaya cya Jubba, mu rwego rwo kugerageza kugabanya Al-Shabaab.

Tugiye gukomeza gushyira imbaraga mu kongerera ubumenyi, no gutoza ingabo za Somalia, ndetse tuzihe n’ibikoresho,…kugira ngo zibashe gucunga umutekano w’igihugu cyabo.

Nitugera mu Kwakira 2018 tubona ziteguye neza, tuzahita dutangira gukurayo ingabo zacu.”

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ngo wizeye ko kiriya gihe kizagera, ingabo n’abaturage ba Somalia bafite ubushobozi bwo kwicungira umutekano.

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kandi ngo wiyemeje gukomeza gufasha ibihugu nka Nigeria byugarijwe n’iterabwoba; n’ibindi nka Mali na Libya bikigorwa no gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro byagezeho binyuze mu biganiro.

Kuva muri ICC

Byari byitezwe ko abayobozi ba Afurika bashobora gufata umwanzuro bahuriyeho, ibihugu 34 bisigaye byasinye ku rukiko mpuzamahanga Mpanabyaha ‘ICC’, ariko ntibyabaye.

Amakuru avuga ko ibihugu bimwe na bimwe bidashyigikiye igitekerezo cy’uko umugabane wa Afurika wose wava muri ICC, bikavuga ko bitashyigikira umuco wo kudahana.

Abashaka ko Afurika ivamo, bashyira imbere igitekerezo cy’uko ruriya rukiko rusa n’urukurikirana abayobozi ba Afurika bakoze ibyaha gusa, kandi n’Iburayi, Amerika n’ahandi naho hari ababikora ariko ntirubafate.

Bafite iturufu kandi yo kubaka ubutabera muri Afurika no guha imbaraga urukiko rwa Afurika, ruherutse gukatira Hissène Habré wahoze ari Perezida wa Tchad, ngo iki ni ikimenyetso ko Afurika idashyigikiye umuco wo kudahana kandi ifite ubushobozi bwo kwiha ubutabera, nk’uko Amb. Smail CHERGUI yabigarutseho.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Iby’abanyafurika turabizi buriya babisize ku ntebe zo muri Conention Center, ba Banyaturukiya bayubaka bashobora kuza kubyitoragurira n’ubwo nabo iwabo batorohewe.

  • afrika ntizigera ikomera mugihe ibihugu bimwe bya afrika bishaka gusenya ibindi bihugu bya afrika.

  • Ha ha ha ha !!!Cyakora izi nama ziranshimisha pe! AFRICA WE!!

  • Idlers. Baba baje kwitemberera no kurongora, no kwereka umuzungu ko hari icyo barimo gukora, ubwo nabo ngo bari mu nama. Kuki batajya kuri video conferencing ngo babikore bicaye iwabo ?

    • Wabonye ukuntu bari barikwicugusa muri convention centre nyuma?mugihe abantu bicwa n’inzara,intambara hiryanohino kumugabane waFrica. Nibaza impamvu iyo video batayerekanye mubinyamakuru byacu ukayisanga mubinyamakuru by’abazungu.

  • NIBYIZA KABISA

  • Byarangira ngo inama yafashe inyanzuro ikomeye! Iruta se iyafashwe mu nama zabanjirije iyi?! Iyo myanzuro yatanze iki?! Njye buriya umuntu umwe gusa niwe nemeraga muri OUA(AU)Burya nemeraga Capt. THOMAS SANKARA. iyo yazaga muri izi nama yinjiragamo gikomando! yambaye gisirikare kandi ntanatinye kubwira bagenzi be ko bari gusesagura umutungo w’ibihugu! Harya umuntu yubaka IKIGEGA nta musaruro afite kandi abona ko wononekara?! Ni gute wakubaka ikigega utarahinga? utanateganya aho uzakura imbuto yo kubiba?! Aba bakuru b’ibihugu byacu barasetsa iyo bavuga ko bazubaka ikigega ngo kizabikwamo n’uzumva ashishikajwe n’uko umitekano wakomezwa amahoro akaramba?! Abo bazagitera inkunga bazaba ari abakomoka muri ibyo bihugu bidafite umutekano?! Navuga ko imwe mu myanzuro ifatwa ari nyirarureshwa mukanseka…!

  • Aaahhhhh!!! Doooore nicyo gituma ngo Mzee Paul Biya wa Cameroun ngo atajya yitabira inama za Afrique ngo nta myanzuro zifata!

  • Njye ndumva kabisa nta myanzuro yafashwe, ngo ku Burundi ngo hafashwe umwanzuro ukomeye wo kubufasha Ibiganiro? amatora ntiyabaye, kuva muri ICC ntibyabaye usibye ko hano ho abasinye bazagumemo kuko kuba ruhana abanyafurika gusa njye ndumva Atari ikibazo, ikibazo ni uko rwaba rurenganya abanyafurika naho ubundi nyine abaprezida bahawe menshi ngo afurika itavamo bakomereze aho. hari igihe mba mbona byari kuba byiza amafaranga buri muprezida yakoresheje aza bari kuyubakiramo inzu umuturage mu bihugu byabo. niba koko ibyo nsoma ari byo byonyine baba bagezeho. ubundi bagakoresha telephone na email. ariko niba mu mwiherero hari ibindi bageraho ntitubibwirwe byaba ari byiza

  • Nibyiza rwose kuba hari ibihugu bishyira mugaciro bikaba byaranze iki gitekerezo cyo kwikura muri ICC. Abanyagitugu ba Africa barashaka ko ntawe uzabaryoza ibyo bakoze bakiri kubutegetsi kandi bigaragarira buri wese ko hari abadakunda abaturage bayobora ahubwo bitaye kucyo babavomamo. Kurundi ruhande ese ko Uhuru Kenyatta yaburaniye muri ruriya rukiko hari ibyaha yahamijwe nuko abenshi baba bikeka amababa kdi niba bashaka ko bishyirwa mungiro bazakoreshe amatora y’akamarampaka muri Africa barebe icyo abaturage babitekerezaho ubundi bajye bafata umwanzuro wo kwivana mumasezerano ya Roma. Kuvamo byaba ari umuco wo kudahana wimakajwe.

  • Yebaba weee!!!Ngo bashyizeho ikigega cyo guhashya iterabwoba kitagira budget……!”Ngo amafaranga azava mu baterankunga”!Bo muri Africa cg West”?Biratangaje,54 presidents harimo ‘abajyanama,abaministiri b’ububanyi n’amahanga,impuguke….!!Africans!!!!Surely,dushyize mu inyurabwenge,umwanzuro mubona wagobotora africa ku bukoroni murabona ari uwuhe?Igisekeje cyane,ngo ninde harya uzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro?(?.Cyakora dore umuti,nta rirarenga kandi n’abaperezida bacu sinabarenganya kuko abenshi mwagiye ku butegetsi mukoze amakosa menshi cyane muyakoreshejwe n’America n’Uburayi.Ku bw’izo mpamvu mwagombaga kwikingira mu gufata imyanzuro.

  • nononooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooookokpppppppppppppppppp

  • Ahubwo niba baratekereje gushyiraho icyo kigega mukuzakumira ibibazo by’iterabwoba by’ugarije Afrika n’ibindi bihugu by’iburayi cga Amerika, ubwo ibi bihugu byose birebwa n’iki kibazo, bazafatanya bafatanye kubaka iki kigega, maze igihugu kizajya gikenera amafranga bazajya babanza bahure babyigeho mbere yo kurekura/guha icyo gihugu amafranga gikeneye. Nkuko mbere hari ibihugu byishyize hamwe mugutanga umugabane mu Kigega Cy’Isi (FMI/IMF) bakajya bafatamo amafranga runaka bafasha cga baguriza ibihugu ngo byiteze imbere, bayakoresha mu mishanga y’iterambere iba yarateganyijwe n’icyo gihugu kiyakeneye/kiyahawe.

    Niba rero abanyafrika babwiye bariya ngo bifatanye kur’icyo kigega bakanga, bazahite babyikorera ubwabo abanyafrika, bakore mbese nka ya gahunda yacu y’inaha y’AGACIRO FUND”. Ubwo ikicyo bazacyite “AGACIRO AFRICANS FUND”. Nguko ngayo.

  • Oye Africa! Ubu se aba basaza bagiye gufasha iki Nkurunziza ngo amahoro agaruke vuba mu Burundi? Nari kugira uwo nshima iyo hagira ujya Mahama akareba uko impunzi z’abarundi zibayeho,naho kugarukira muri Kigali ubundi bagafata imyanzuro mu mpapuro ,ntacyo bikijije umushingantahe ndabarahiye. Ariko ubundi ko abenshi muri aba ba Presidents bagiye biyongeza za manda, bagiriye mwene wabo(NKURUNZIZA) inama y’uburyo babigenza kugirango bagume ku butegetsi kandi abaturage ntibagumuke? Baramutereranye wagira ngo niwe wenyine urambye ku butegetsi!!!!!!!!!!!!!! Nimumufashe nawe ashobore gu calma abaturage.

  • Ndabakunze cyane peeee!!!
    Murwanda dufite abanyarwanda bahumutse; batari barukuricyirizindi icyibazo cyiracyari gusa mubiyita abakorera igihugu nkaho bagikunda kurusha abandi kandi iyo urebye neza usanga bose barahindutse barukuricyirizindi bashishikajwe no kurengera umugati bapfumbase.

  • ibyiza birimbere kbsa

Comments are closed.

en_USEnglish