Digiqole ad

UK-Amakuru mashya ku rupfu rwa Miss Keza Linah n’uwamwishe

Nyuma y’amakuru menshi yatangajwe mu binyamakuru hakekwa ko uwivuganye Umunyarwandakazi Miss Linah Keza uherutse kwicirwa mu gihugu cy’Ubwongereza ariwe David Kikaawa, Umugande w’imyaka 38, yiyahuye, amakuru mashya ni ay’uko uyu mugabo yahise yijyana kuri polisi nyuma yo kwica uwo bigeze kubana.

Miss Keza Umunyarwandakazi wiciwe mu Bwongereza aho yabaga nk'umunyamideli

Miss Keza Umunyarwandakazi wiciwe mu Bwongereza aho yabaga nk’umunyamideli

Amakuru meza y’itabwa muri yombi ya David Kikaawa yatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye haba mu gihugu cy’Ubwongereza no mu gihugu cya Uganda ndetse n’Ikinyamakuru the New Times cyabyanditseho kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Kanama.

Urubuga rwa Internet Ugandaonline.net rwavuze ko Police David Kikaawa nyuma yo kwivugana Miss Keza yahise yishyikiriza ibiro bya polisi mu Bwongereza na n’ubu akaba agihatwa ibibazo.

Uru rubuga rukomeza rwandika ko David na Linah bigeze gukundana bakabana aho babyaranye umwana Holly ubu wari ufite imyaka itatu.

Ibyo kuba Holly ari umwana wa David byemezwa na Herbert Muhire mubyara wa Miss Keza uri i Kigali aho agira ati “David ni se wa Holly ariko yari umunyeshyari yafuhaga.”

Herbert yongeraho ati “Bari bamaze igihe bari kumwe kuboryo babyaranye umwana, ariko yamubuzaga kujya mu birori no kugira undi muntu bavugana.”

Amakuru yatangajwe na Televisiyo Sky News yo avuga ko umugabo w’imyaka 38 afungiye kuri polisi mu Majyaruguru ya Londres akekwaho kwivugana Miss Keza Lihah.

Iki kinyamakuru cyagarutse ku buhamya bw’abo mu muryango wa Keza nka musazawe Hodari Jack n’abari inshuti za nyakwigengera.

Hodari yagize ati “Nta wundi muntu mwiza nigeze mbona nka Linah.”

Anita Karissa we yanditse kuri Face book ati “RIP mugore mwiza, Imana iguhe umugisha kandi ikomeze akana gato kasigaye.”

Ikinyamakuru The Mirror cyo mu Bwongereza cyo cyagautse cyane ku kavideo kashyizwe kuri youtube n’inshuti ya Keza kerekana amafoto ye ndetse no ku butumwa bw’abari inshuti ze.

Alex Vuningoma yagize ati “Mfite ipfunwe ryo kwemera ko wagiye, sinabyemera. Nabifashe ko hari ahantu wagiye tudashobora kubonana.”

Debbie Makumi wabashije kuvuga bwa nyuma na Linah mbere y’urupfu rwe yagize ati “Linah, nshuti y’ibihe byose, sinshobora kureka kukuririra.”

Iki kinyamakuru cyanditse ko ibizamini by’umurambo byakozwe uyu munsi kuwagatanu ahitwa Walthamstow Mortuary, na The New Vision cyo muri Uganda cyongeyeho ko ibizamini by’umurambo byagaragaje ko Keza yazize ibikomere by’icyuma.

The Standard na cyo cyo mu Bwongereza cyanditse ko Miss Keza yari afitanye amasezerano n’ikigo cyamamaza imideli (AMC Agency) kigaruka ku magambo y’uwari umukoresha we.

Mu ijwi ry’umuvugizi wa AMC Agency yagize ati “Uyu munsi ni umunsi w’agahinda nyuma yo kumva ko umukozi wacu Linah Keza, yishwe mu buryo bubabaje.”

Yongeyeho ati “Yari umuntu mwiza, ushimishije kandi w’umunyamwuga. Umuntu wese bakoranye mu kigo abuze umuntu w’ingenzi.”

Iki kinyamakuru kivuga ko abantu basaga 1 000 bifatanyije na Miss Keza kuri Facebook.

Urupfu rwa Miss Africa 2009 Keza Linah rwasakaye mu binyamakuru kuwa gatatu washize tariki ya 31 Nyakanga.

David Kikaawa wamwivuganye akaba yaramujijije ko nyuma yo gutandukana na we, Keza yashakaga gushaka undi mukunzi nk’uko byavuzwe n’ibinyamakuru byinshi.

Gusa Keza ngo si ubwambere David yari agerageje kumwica kuko yamuhozaga kunkeke zo kuzamwica. David yabaga mu Majyaruguru ya Londres mu gihe Keza yabaga mu Majyepfo y’uwo mujyi.

Umurambo wa Keza uzazanwa mu Rwanda nyuma yo kuva muri polisi mu Bwongereza, inshuti ze 200 ziri gukusanya amafaranga yo kuzatega indege nk’uko kimwe mu binyamakuru twavuze cyabyanditse.

HATANGIMANA Ange Eric

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Imana imwakire mubayo.kandi twihanganishije umuryango we

  • imana imuhe iruhuko indashira

  • Yeweee!! Nyagasani Amwakire Mube.

Comments are closed.

en_USEnglish