Digiqole ad

Uganda: yarashwe ku kaboko.

Kizza Besigye utavuga rumwe na leta ya Uganda yakomerekejwe n’isasu ry’abashinzwe umutekano ubwo batatanyaga abigaragambyaga i Kampala kuri uyu wa kane.

nkuko tubikesha The Monitor ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Lt. Col. Felix Kulayigye yavuze ko ari ikindi kintu kitari isasu ryafashe ku kiganza cya Dr. Kizza Besigye. Naho ku bitaro bya Kampala Hospital ahitwa Kololo bo bemeje ko isasu ryafashe urutoki rwa Besigye ariko ko yahise ava mu bitaro nyuma yo gupfukwa.

Photo: Umwe mubakomereyeke mu myigaragambyo (PhotoThe Monitor)

Aba bigaragambyaga mucyo bari bise ‘Walk-to-Work’ binubiraga izamuka ry’ibiribwa ndetse n’igiciro cya petrole, urugendo bakoreraga ahitwa Kasangati muri Wakiso District ibirometero 14 uvuye mu mujyi wa Kampala. Police ngo yaba yakoresheje ingufu mu kubatandukanya aho benshi babikomerekeyemo.

Mu majyaruguru ya Uganda ahitwa Gulu naho hakaba habaye bene iyi myigaragambyo bise ‘Walk-to-Work’ aho amastation ya Petrole n’amaduka byari byafunze. Abaturage ba Gulu ubu bakaba ngo bari kwinubira cyane ifatwa ry’umukuru wako karere Norbert Mao nyuma yo gutatanywa n’abasirikare ba UPDF ndetse n’abapolisi ngo bakoresheje amsasu n’ibyuka biryana mu maso.

Umuseke.com

 

Photo The Monitor: Umwe mu bakomerekejwe mu myigaragambyo

1 Comment

  • bibaho byihanganire turasenga

Comments are closed.

en_USEnglish