Digiqole ad

Uganda: Ingabo zamaze iminsi 2 mu ishyamba ikamyo yashizemo essence

 Uganda: Ingabo zamaze iminsi 2 mu ishyamba ikamyo yashizemo essence

Abasirikare ba UPDF bari mu bikorwa byo gucunga umutekano ku mupaka  Uganda isangiye n’u Rwanda na DRC ahitwa Kisoro bamaze iminsi ibiri mu ikamyo yashizemo essence ubwo bari bageze mu ishyamba. Bavuga ko ngo bahamagaye uyobora battalion yabo ya 35th witwa Lt Col Nelson Bataringaya ngo aboherereze ubufasha ariko ntiyagira icyo abikoraho.

Abasirikare bo muri battalion ya 35 mu ngabo za Uganda banenga umuyobozi wabo babatereranye mu kibazo cyari bushyire ubuzima bwabo mu kaga
Abasirikare bo muri battalion ya 35 mu ngabo za Uganda banenga umuyobozi wabo babatereranye mu kibazo cyari bushyire ubuzima bwabo mu kaga

Bariya basirikare banenga umuyobozi wabo kubatererana kandi ngo aba yahawe amafaranga n’ibindi nkenerwa byo kubafasha mu kazi kabo.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda Brig Gen Richard Karemire yahamagaye Lt Col Bataringaya amubaza iby’uko yatereranye ingabo ashinzwe undi amusubiza ko ibivugwa atari byo.

Ngo iby’uko bamaze iminsi ibiri mu ishyamba barabuze essence nta kuri kubirimo.

Lt Col Bataringaya yabwiye Brig Karemire ati: “ Ibyo kuvuga ko bamaze iminsi ibiri sibyo kuko bamaze iminota 30 kandi ninjye ubwanjye wohereje amafaranga kugira ngo bagure essence y’ikamyo.”

Nubwo uyu muyobozi wa ziriya ngabo avuga ibi ariko abasirikare bavuganye na ChimpReports bayeretse amafoto y’iriya kamyo na nomero zayo arizo H4DF 1608.

Kuba ingabo zaramaze amasaha 48 zitabasha kuva aho ikamyo yari izitwaye yaburiye essence kandi zishonje hari abavuga ko byatera umuntu kwibaza ubushobozi bwa UPDF bwo kuba yahangana n’umwanzi igihe kirekire.

Aho iriya kamyo yahuriye n’ikibazo ni mu ntera itarenze kilometero imwe uturutse ku mupaka na DRC, umupaka wa Bunagana.

Brig Karemire uvugira ingabo za Uganda avuga ko hagiye gutangizwa iperereza ryimbitse kugira ngo barebe ababa baragize uruhare mu kurangarana ziriya ngabo zari mu kazi ko gucunga umutekano ku mupaka.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Inkuru nk’iyi imariye iki abanyarwanda?

  • Ariko nkawe uvuga ngo inkuru nkiyi imariye iki aba nyarwanda uhagarariye bangahe? Ubwo tanga address zawe bage babanza bakunyuzeho inkuru babone kuzisohora! Ubuse ko bandika ibyabereye muri Libya, USA, Europe nankaswe haruguru hano uganda? Uruwo ku babarirwa

  • Nabonye salle Museveni yakoreyemo congres y’ishyaka rye ndeba n’aho FPR ikorera ndavuga nti abaganda ni imfura cyangwa se injiji kuba bagifit’umuyobozi nk’uriya. Abarwanashyaka bahembwa amamiriyoni y’amadorari bose kandi ari aba ministre n’abadepite bakicara mu nzu itarimo na ciment hasi numvise nshesh’urumeza. Natemberey’ubugande ndeba amashuri ya Leta, ndeb’ibitaro uko nta gitanda na kimwe kiriho matora, umuriro w’amashanyarazi ugerukamo kubwa Obote mpita mvuga nti je suis fier d’être Rwandais. Ejo bundi M7 yaravuzengo nib’umupaka wa Gatuna ufunze, bazoherez’ibicuruzwa muri Congo. Kandi umuhanda Kisoro -Kabare ungana n’akayira k’abanyamaguru kandi ni ibyondo nk’uko iyo kamyo ibyerekana. Ubwo za rukurana zaca he? Mbeg’umuhanda Katuna-Kabale ukuntu wacukutse! Mbeg’imigi y’ubugande ukuntu isa! Mbeg’inzego za Leta ziheruka inteko yatoye budget ikarangira abadepite n’abaministre n’abajenerali bayiterey’imigwi mu nteko abaturage bakirwariza!!!Genda Rwanda watatswe na Rurema. Ubundi kuva na kera rwari intangarugero kuko rwitwaga la Suisse de l’Afrique.

    • Kwivanga mubibazo bwitwe bya abaturanyi ni ubushotoranyi ubaze abanyarwanda bajya gushaka amaronko y Uganda wasanga barenze abaganda baza iwacu……. Iterambere ryambere nubwo abazungu babshuka ni munda si mumagorofa. Kaguta nabanda be n ingabo ze n ibibazo bwite bya Uganda

      • Niba wemera ko ari ibibazo burahagije kdi ndumva ntawakugize umuvugizi wa uganda.

  • hihhh wowe akumiro jya wivugira ndibaza ko utari umudepite wabasomyi bumuseke ubundi se inkuru uvuga zabanyarwanda nizihe? izitari izabo nizihe?

Comments are closed.

en_USEnglish