Digiqole ad

Uganda: Kongera umushahara wa mwarimu

Uganda – Minisitiri ushinzwe Uburezi na Sports mu gihugu cy’u Bugande, Gelardine Namirembe Bitamazire, yemeje ko Leta y’icyo gihugu igiye kongera umushahara w’abarimu mu ngengo y’imari y’uyu mwaka izatangira muri uku kwa Karindwi.

Nkuko Ultimate Media kibitangaza, Minisitiri Bitamazire, atangaza ko Leta ishaka kongera umushahara w’abarimu babo mugihe ngo mubindi bihugu nka Tanzania n’u Rwanda bikiri ikibazo.

Ibi bikaba bije nyuma yaho abagande bavugiye ko umwarimu yahabwa agaciro kuko ngo kuba abanyapolitiki, abayobozi batandukanye, abadogiteri n’abakuru b’ibihugu babigeraho bakabona amafaranga menshi mugihe ngo umushahara w’abarimu wo uguma hasi kandi aribo ngo bakesha gukomera.

Bitazamire, ubwo yavuganaga n’abanyamakuru mu karere ka Butambala muri iki gitondo, yavuze ko leta ya Uganda igiye kwerekana ko iha agaciro abarimu.

Abarimu nabo bakaba bari bamaze igihe kinini basaba leta ya Uganda kongera imishahara yabo

Claude Kabengera
Umuseke.com

 

 

3 Comments

  • Ese iyi nkuru na title yayo birahuye???
    umushahara wa Mwalimu ko ntabibona?
    wanyoye itabi ryinshi nyakubahwa!!!

    • Ese uzi uko inkuru yandikwa urinda wasebya abantu?

    • icyo utabonye niki se ahubwo wowe gabanya ubwatsi lol!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish