Digiqole ad

Uganda: Ibice byinshi bya Kampala na Wakiso nta mashanyarazi bifite

 Uganda: Ibice byinshi bya Kampala na Wakiso nta mashanyarazi bifite

Kuri uyu wa Gatandatu ibice byinshi bya Kampala na Wakiso byazindutse nta mashanyarazi bifite kubera inkumbi yasenye ibikorwa remezo biyatanga nk’amapoto.

Inkubi iremereye yatumye abatuye Kampala na Wakiso barara banaramukira mu kizima

Umuyaga uremereye waraye uhushye mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, utimbura ibiti byinshi harimo n’amapoto ajyana amashanyarazi.

Ikigo gitanga amashanyarazi kitwa Umeme nicyo cyazindutse cyandika kuri Twitter ko inkubi yatumye hari ababura amashanyarazi ariko ko kiri gukora cyane ngo umuriro ugaruke.

Bamwe mu batuye ibice byibasiwe n’uriya muyaga banditse kuri Twitter ko igitangaje ari uko uriya muyaga nta mvura yaje iwukurikiye.

Abaturage basabwe kurangira abakozi ba Umeme ahantu hose bazi hari amapoto yangiritse cyangwa ikindi gikorwa remezo.

The Monitor

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Benshi mubayobozi bacu bafite imitungo muri Uganda niyo mpamvu ikibayeyo buri gihe biduhangayikisha.

Comments are closed.

en_USEnglish