Digiqole ad

Ubwongereza: Bakoze imyitozo y’uko bazahangana n’ibyihebe

 Ubwongereza: Bakoze imyitozo y’uko bazahangana n’ibyihebe

Abapolisi berekanye uburyo batabara umuturage waba wagezweho n’ibitero by’ibyihebe

Mu mujyi wa London abapolisi nab a maneko bakoze imyitozo ikomeye yerekana  uko biteguye kuzahangana n’ibitero by’ibyihebe bishobora kuzibasira umwe mu mijyi y’Ubwongereza.

Abapolisi berekanye  uburyo batabara umuturage waba wagezweho n'ibitero by'ibyihebe
Abapolisi berekanye uburyo batabara umuturage waba wagezweho n’ibitero by’ibyihebe

Iyi myitozo yiswe Operaton Strong Tower yar igizwe n’imitwe ya ba maneko 999 yo mu Bwongereza ifatanyije na Police, igikorwa nyamukuru kikaba  ari ukureba uko bakwirinda ko icyihebe cyazinjira mu maduka ndetse no mu mazu manini ya London nk’uko giherutse kubigenza muri Tunisia kikica abantu

Aba bapolisi naba maneko bakoze scene(umukino) werekana uko byagenda hafi ya station iri ahantu runaka, ibyihebe biramutse bihagabye igitero .

Harebewe hamwe uko abatabazi bahagera mu buryo bwihuse ndetse n’uko  Police yabasha gufata icyo cyihebe. Ibitero nka biriya byabereye no mu yindi mijyi nka Mumbai, Sydney na Paris.

Mu gitero cyabereye muri Tunisia mu bantu 38 bakiguyemo 30 bari Abongereza. Ubwo batangizaga iki gikorwa, Police yabanje kumenyesha abatuye hafi yaho  cyabereye kugira ngo hatagira ukuka umutima.

Iki gikorwa kandi cyabaye mbere gato y’uko Ubwongereza bwibuka ibitero byabaye 7, Nyakanga, 2005 bigahitana abantu 52.

Min David Cameron yavuze ko iyi myitozo iri bwerekane uburyo Ubwongereza bwiteguye guhangana n’ibitero bitandukanye by’ibyihebe nk’uko Daily mail yabyanditse.

Uwari uyoboye iyi myitozo, Maxine de Brunner yavuze ko iyi myitozo yateguwe kugira ngo harebwe uburyo inzego zitandukanye zakorana ngo zihashye ibyihebe kandi zitabare abagezweho n’akaga.

Umuhanda uva Strand ukageza Thames witwa Surrey Street wari ufunze kandi abantu bose bari bemerewe kureba uburyo abapolisi bateguye iyi gahunda bayikora.

Ibihugu byateye imbere ubu bifite ubwoba kubera ko umutwe wa ISIS bikekwa ko wamaze kwinjira mu Burayi inyuze mu Butaliyani.

Bamwe bavuga ko ubu bwoba bugaragaza ko kimwe mu byo iriya mitwe y’ibyehebe iba ishaka yabigezeho: Kubiba ubwoba muri za Leta.

Abakomeretse bajyanwa kwa muganga
Abakomeretse bajyanwa kwa muganga
Abapolisi na ba maneko bakorera ibigo 999 baje kwitoza kuzahangana n'ibyehebe nibitera London cyangwa ahandi
Abapolisi na ba maneko bakorera ibigo 999 baje kwitoza kuzahangana n’ibyehebe nibitera London cyangwa ahandi
Bateganyije n'uko bazakura abitabye Imana mu mihanda
Bateganyije n’uko bazakura abitabye Imana mu mihanda
Abafashwe n'ibyihebe bamaze gusohorwa mu nzu
Abafashwe n’ibyihebe bamaze gusohorwa mu nzu

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Sinumva se biteguye nuko bazatwara imirambo!!!! apu iyo myitozo ntacyo imaze rero……. narinzi ko bazabuza ibyihebe kuburyo nta muntu numwe uzapfa

  • hhhh! didi, nanjye buriya baransekeje! ngo uko bazatwara imirambo!! izaba yabonetse ite kd imyitozo yakagombye kubi coveringa?? mbega bo??

  • Narinzi ko ntawe uzapfa.

Comments are closed.

en_USEnglish