Digiqole ad

Ubuyobozi bwa Rayon bwatumije inama y’intekorusange yo gucoca ibibazo

 Ubuyobozi bwa Rayon bwatumije inama y’intekorusange yo gucoca ibibazo

Ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona mu Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2016-17’ Rayon sports ntabwo iri mu bihe byiza muri aya mezi. Nyuma yo gufata umwanzuro wo guhagarika abatoza batatu bayo, ubuyobozi bw’iyi kipe bwatumije inama y’inteko rusange idasanzwe.

Ubuyobozi bwa Rayon sports bwatumije inama y'inteko rusange
Ubuyobozi bwa Rayon sports bwatumije inama y’inteko rusange

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 11 Kamena 2018 nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo guhagarika by’agateganyo abatoza batatu; Ivan Jacky Minnaert, Jeannot Witakenge na Lomami Marcel.
Aba bagabo bahagaritswe kubera kutishimirwa n’abakinnyi no kudatanga umusaruro mu mikino ishize.
Mu mikino 20 iheruka Rayon Sports yatsinzemo umunani gusa, inganya imikino icyenda (9) itsindwa imikino itatu, bivuga ko yatsinze ku kigero cya 40% muri iyo mikino yose.
Aba batoza bahagaritswe mu gihe kitazwi ahazaza habo hazamenyekana nyuma y’inama y’inteko rusange idasanzwe yatumijwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports buhagarariwe na Paul Muvunyi.
Umwe mu bayobozi bari muri iyi komite yabwiye Umuseke ko ibibazo bimaze igihe bivugwa mu ikipe bigomba gushakirwa umuti mu maguru mashya kuko iyi kipe yifuza kwitwara neza mu marushanwa atatu igifitemo ikizere; CECAFA Kagame Cup, Igikombe cy’Amahoro n’irushanwa nyafurika, CAF Confederation Cup.
Yagize ati “Twakoze inama twemeza guhagarika abatoza kuko na bo ubwabo batumvikana kandi biteza umwuka mubi mu bakinnyi. Ahatari ubumwe nta ntsinzi twahategereza na gato. Mu gihe twitegura guhangana na APR FC ntabwo twari kwemera gukomeza gukorera muri uyu mwuka.”
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwatumije inama y’inteko rusange idasanzwe ngo babwire abanyamuryango  ibibazo “ubuyobozi buri guhangana na byo”.
Ati “Birimo na bamwe mu bahoze mu buyobozi bw’ikipe bivanga mu nshingano zacu kandi twiteze ko bazadufasha kubicoca ikipe igakomeza gutsinda.”
Uyu muyobozi avuga ko umunyezamu Ndayishimiye Eric, bita Bakame na we wahagaritswe, yamaze kwandika ibaruwa asaba imbabazi.
Yemeje ko n’ibye bizigirwa muri iyi nama y’inteko rusange idasanzwe.
Iyi nama iteganyijwe kuba nyuma y’iminsi Rayon Sports ikinnye na APR FC, kuko umukino w’izi kipe uzaba  ku wa gatanu w’iki cyumweru tariki 15 Kamena 2018.
Ntabwo ubuyobozi bwa Rayon Sports buratangaza aho iyi nama y’inteko rusange izabera nk’uko bigaragara kuri Twitter y’iyi kipe.
Urubuga rwa Twitter rwa Rayon rwemeje ko isaha n'aho iyo nama y'intekorusange izabera bizatangazwa vuba
Urubuga rwa Twitter rwa Rayon rwemeje ko isaha n’aho iyo nama y’intekorusange izabera bizatangazwa vuba

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nibashaka bareke Bakame agaruke kuko ikibazo cyari ku mutoza ahubwo Bakame yagize neza kubivuga kandi abayobozi bacu baratevye guhagarika umutoze kuva ikinganya na etencel kabiri yakabaye yarahagarintwe nigikombe twozogitwaye

Comments are closed.

en_USEnglish