Digiqole ad

Ubuyobe burimo gutezwa n’abahanuzi benshi Yesu yari yarabuhanuye- Pastor Desire

 Ubuyobe burimo gutezwa n’abahanuzi benshi Yesu yari yarabuhanuye- Pastor Desire

Pasitori Desire Habyarimana.

Mu matorero n’amadini by’iki gihe hari abanyamasengesho n’abiyita abanyamasengesho benshi basengera abantu cyangwa bakabahanurira, ndetse akenshi bakanabikora babanje guhabwa amafaranga; Umushumba mu Itorero rya ADEPR Desire Habyarimana avuga ko Yesu yari yarabivuze ko mu minsi yanyuma hazaza bene abo bahanuzi bamwiyitira.

Pasitori Desire Habyarimana.
Pasitori Desire Habyarimana.

Pasitori Desire Habyarimana avuga ko “ubuhanizi ari ihishurirwa ridasanzwe, cyangwa uburyo bwo kumenya ibintu bitari bisanzwe muri Sosiyete, mu gihugu cyangwa mu itorero.”

Ati “Bibiliya igaragaza ko cyera igihugu cyayoborwaga n’umwami, umutambyi n’umuhanuzi…Ubuhanuzi ni impano Imana yatanze kugira ngo ijye ibanyuramo imenyeshe abantu ibihishwe cyangwa ibyo Imana yenda gukora, yabaga ari umwe mu gihugu hose, kandi akaba azwi, babaga ari bacye cyane ku buryo ababaga bafite iyo mpano babaga bazwi, ntabwo byari ibya buri wese.”

Pasitori Habyarimana avuga ko mu Itorero ry’umwuka impano z’imana zikora, kandi muri izo mpano harimo n’ubuhanuzi; kandi ibyo bukora ari nk’ibyo cyera bwakora.

Yagize ati “Ntabwo Imana ivuga buri kanya, iyo urebye cyera hashoboraga guca n’imyaka 100 itavuze, ntabwo ivuga buri kanya, buri uko umuntu asenze ikaba iravuze

Kuba bimeze uko bimeze uyu munsi ni ubuhanuzi Yesu yavuze muri Matayo 24, ko hazaduka abahanuzi benshi biyitirira Kristo, urabona ko abahanuzi basigaye baruta ubwinshi abaturage, kandi icyo ni kimwe mu bimenyetso by’ubuyobe.”

Habyarimana kandi avuga ko kuba Abanyarwanda benshi bitabira ubuhanuzi, byanahuzwa n’uko turi mu Rwanda rw’abantu bamenyereye kuraguza.

Ati “Niyo mpamvu ahantu hari ubuhanuzi abantu bahirukira kuruta aho baba bavuga ijambo ry’imana ry’ukuri, dukwiye kumva ko Bibiliya irimo ukuri kose, n’ubuhanuzi bwose, Imana ntawayibuza kuvuga ishaka kuvuga, ariko nta n’ukwiye kuzinduka ugiye kubishaka,…Imana ishaka kuvugana nawe iba ifite uburyo iribukuvugishe cyangwa iribugutumeho utagiye kubishakisha.”

Ni gute watandukanye ubuhanuzi bw’ukuri n’ubw’ibinyoma?

Pasitori Desire Habyarimana avuga ko Bibiliya itanga igisubizo ko ubuhanuzi bwose bugenzuzwa ijambo ry’Imana, bityo ngo niba umuntu ahanuye ibintu bidafite aho bihuriye na Bibiliya, uwahanuriwe agomba kubyitondera.

Ati “Hari abantu benshi bahurira n’ibibazo mu byumba by’amasengesho bagasambanirizwayo, ingo zigatandukana kuko baguhanuriye wenda ko umugore ufite atari uwawe,…muri ubwo buhanuzi harimo bwinshi busenya ingo, ubutuma abantu bahunga igihugu mu buryo budasobanutse.”

Pasitori Habyarimana avuga ko kubera amarangamutima ubuhanuzi muri iki gihe bukorwa ku mpamvu enye, zirimo ko hari abahanura ibyiza, ubukire n’imigisha mu buryo bw’ubutekamutwe kugira ngo abantu babakunde yigarurire benshi;

Ngo hari n’abahanura ibikomeye kubera imitima ikomeretse bafite, iyo umuntu ngo afite umutima ukomeretse akenshi ahanura ibyago, ukeretse ngo Imana imukoze ku mutima akaba afite umwuka wera w’ukuri. Mu buhanuzi bw’iki gihe ariko, ngo hari n’ababikora bayobowe n’imyuka mibi y’amadayimoni ibakoresha.

Habyarimana ati “Hari n’abahanuzi b’ukuri ariko abo nibo bacye,…Abakristu bakwiye kugira umuhate wo gusoma ijambo ry’imana kugira ngo babashe gusesengura ibyo bahanurirwa…Kandi bakajya bashyira no mu nyurabwenge yabo. Ikindi, byaba byiza bagiye bagira umushumba bizera bakaba babagisha inama.”

Kubera ko abahanuzi n’abiyita abahanuzi basigaye basengera abantu babanje kubishyuza, Pasitori Habyarimana avuga ko bidakwiye kuko “Impano y’Imana atagurishwa, kandi ibyifuzo bikwiye gusengerwa ku buntu. Bibiliya nta hatu na hamwe igaragaza ko abantu basengerwa babanje gutanga amafaranga.”

Kuba umuntu yareba ikibazo ufite ndetse akakubwira icyo wakora, ngo ntibivuze ko ari umuhanuzi w’ukuri, Pasitori ati “Ntabwo bose ari ab’ukuri, njyewe nzi abapfumu benshi bahanuraga ibintu bizaba mu myaka nka 50 kandi bikazaba. Yesu yaravuze ngo muzabamenyera ku mbuto zabo, umuntu akwiye kubanza kureba ngo ninde uhanura, imyitwarireye, ni izihe mbuto yera.”

Atagendeye ku idini runaka kuko ngo ubuhanuzi bw’ibinyoma bweze mu madini yose, Pasitori Habyarimana Desireasaba abashumba b’amatorero kujya bakurikirana Abakirisitu babo, kugira ngo niba hari ufite impano y’Imana bamurere kandi bamutoze azayikoreshe neza.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Uyu pasitoro na we yitondere bimwe mu byo avuga, ejo Yesu atazabisangamo ikinyoma maze bikazamuhagama.

  • Uyu pasitoro na we yitondere bimwe mu byo avuga, ejo Yesu atazabisangamo ikinyoma maze bikazamuhagama.
    Aho tujya si kure ku buryo bitazatinda kugira ngo buri wese agere yo. Hari abagera yo ku myaka 80 ariko benshi baba baragezeyo mbere y’iyo myaka.

  • Alias tu es malade

  • Bene data dukwiye gusenga Imana Ikadufasha kuko abahanuzi bibinyoma bamaze kugwira. Mwene data Pr Desire Imana Imuhe Imigisha kubw,impuguro aduhaye.Kuko Imana Itarobanura abantu kubutoni ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka Iramwemera.

  • Pastor ibyo wanditse nibyo hari abantu babaye nk’abaraguza ba kera aho ujya kumva ukumva umuntu abajije umuhanuzi ngo Imana iramvugaho iki? Dukwiye gusobanukirwa n’ijambo ry’Imana pe!
    Ese kuki utakwibariza Imana ibyawe? Ese haba hari abatoranyijwe kuvugana n’Imana? Oya, buri muntu Kristo yamuhaye uburenganzira bwo kwibwirira Imana ubwo wa mwenda wari ukingirije ahera watabukagamo kabiri! Imana iguhe umugisha Pastor ku bwa Message yawe! Gusa aho wavuze ko abantu bakwiriye gushaka umushumba bizera nabyo n’ibyo kwitondera kuko nta mwana w’umuntu ukwiriye kwizerwa!

  • Urakoze cyane desire , ndagukunda nshuti, kandi urakoze cyane imana idufashe kandi itubabarire cyane , IMANA SIRADIYO IVUGA BURI MWANYA OYA OYA OYA

  • Uyu Pastor afise isura itwenza, benizisura bazita isura zikigongwe. Iyisura yiwe nikwasa canke mwayihinduye?

  • ufite amatwi yo kumva niyumve icyo Roho mutagatifu abwira za kiriziya.
    Iyaba uyumunsi mwakundaga mukumva ijwi rye ntimunangire imitima yanyu.

  • Wowe wiyita Alias, wasanga nawe wiyita umuhanuzi! Arakoze Pastor Desiré ku nama atugiriye. Ngo abwirwa benshi akumva beneyo! Abanyarwanda twarahahamutse, kuburyo uwo ariwe wese abyuka agashyira Bibiliya mu kwaha, agatangira akiha amazina kandi agamije guteka umutwe ngo abone amaramuko. Maze yahura nabahahamutse bakamwoma inyuma ngo babonye uweretswe! Wahe? Biranditswe ngo “saba uzahabwa, komanga uzakingurirwa”, nawe saba Imana uyizeye, ibyo usaba niba ari byiza uzabibona, ariko niba ari bibi ntabyo uzabona.” Imana iraguha ntimugura, iyo muguze iraguhenda”, ” L’homme propose, Dieu dispose” A bon entendeur , salut!

Comments are closed.

en_USEnglish