Digiqole ad

Ubuyapani mu Rwanda….Inyungu ni iyihe?

 Ubuyapani mu Rwanda….Inyungu ni iyihe?

Takahiro Moriya umaze imyaka itatu mu Rwanda, arasubiza ibibazo by’Umuseke

Mu myaka ya vuba, abanyarwanda bagiye babona umubare w’Abayapani baza mu Rwanda wiyongera, bafungura za restaurants i Kigali, bagaragara mu bice by’icyaro bigisha isuku n’uburyo bunyuranye bwo guhinga, ndetse Abanyarwanda benshi bumvise iby’ikiraro kigezweho n’umupaka umwe wubatswe ku nkunga y’Ubuyapani hagati ya Tanzania n’u Rwanda. Ikigo cy’Ubuyapani gishinzwe ubutwererane mpuzampahanga kimaze imyaka 10 gikorera mu Rwanda, umuyobozi mukuru wacyo Takahiro Moriya yasubije ibibazo by’Umuseke…..

Takahiro Moriya umaze imyaka itatu mu Rwanda, arasubiza ibibazo by'Umuseke
Takahiro Moriya umaze imyaka itatu mu Rwanda, arasubiza ibibazo by’Umuseke

JICA ni iki? Kuki iri mu Rwanda?
Takahiro Moriya: JICA bivuga (Japan International Cooperation Agency) mu Kinyarwanda akaba ari Ikigo cy’Ubuyapani Ubutwererane Mpuzamahanga. Ni ikigo cya Guverinoma y’Ubuyapani gikorana bya hafi na Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda, kiri mu Rwanda cyane cyane mu gufasha ibikorwa by’iterambere.

Ni iki umunyarwanda usanzwe yamenya mu gihe yumvise ijambo JICA?
Takahiro Moriya: Muri rusange ibikorwa byacu byibanda ku nkingi enye(4), iya mbere ni ibikorwa remezo harimo ubwikorezi n’ingufu cyane cyane amashanyarazi, iya kabiri ni ubuhinzi bwibanda cyane ku buhinzi bugamije kohereza umusaruro ku isoko, iya gatatu ni ugukorana n’abaturage twibanda kubagezaho amazi meza, iya kane ni uguteza imbere ubumenyi ni ukuvuga uburezi, aha twibanda kuri siyansi n’uburezi kuri bose kugera mu mashuri yisumbuye, ndetse n’amasomo y’ubumenyingiro(TVET).
Uretse izi nkingi enye(4), tunateza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT) mu Rwanda.

JICA iherutse kwizihiza imyaka 10 imaze mu Rwanda. Byari bimeze gute mugitangira?
Takahiro Moriya: Nyuma y’uko JICA ifunguye ibiro byayo mu Rwanda yahise itangira gufasha gusubiranya ibintu no kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yo mu 1994. Dushishikariza abantu tukanabafasha kwisanga mu bikorwa by’iterambere rusange, nk’urugero; dufasha abahoze mu ngabo bamugariye ku rugamba kwisanga mu bikorwa by’iterambere ndetse dufasha mu guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro kuva icyo gihe, bityo tukongera umubare w’abantu bakora mu nganda mu Rwanda.
Mumaze imyaka 10 mu Rwanda, umusaruro wa JICA ni uwuhe?
Takahiro Moriya: Biragoye cyane kuwubara kuri buri kimwe kuko dukorera mu byiciro byinshi ariko muri rusange twafashije mu kubaka ubushobozi ku gihugu. Iyo tuvuze kubaka ubushobozi bisobanuye guha ubumenyi abantu ndetse n’inzego. Ubufasha mu kubaka ibikorwa remezo no gutanga ubumenyi bwo kubyigezaho byagize umusaruro mwiza mu byiciro binyuranye by’ubuzima. Urugero, twafashije kubaka amariba n’imiyoboro igeza amazi meza ku baturage mu Ntara y’Iburasirazuba, tunigisha abaturage babikoresha uburyo bwiza bwo kubungabunga aya mariba n’imiyoboro y’amazi.

Ni iki Abanyarwanda bakwitega kuri JICA mu gihe kiri imbere?
Takahiro Moriya: Twe dukorera muri gahunda zisanzwe z’igihugu ziba zarumvikanyweho na Guverinoma z’ibihugu byombi kandi bigendanye na ziriya nkingi enye navuze haruguru. Urebye nazo ziri muri gahunda za Leta ya vision 2020 na EDPRS ya kabiri. Rero ibyo dufite gukora mu gihe kiri imbere uruhare runini ni urw’igihugu cyanyu kuko icyerekezo cyanyu n’imirongo mwashyizeho nibyo natwe tujyana nabyo.
Ariko no ku rwego rw’isi hari umurongo mpuzamahanga mushya wa “Sustainable Development Goals” (SDGs) ibikorwa byacu bijyana nawo. Urebye ni uko dufasha igihugu mu kwiyubaka tunyuze muri gahunda n’inzira igihugu cyashyizeho.

JICA se hari icyo iri gukora mu guteza imbere business(ubushabitsi) mu Rwanda?
Takahiro Moriya: Njyewe maze imyaka itatu hano, muri iyo myaka itatu ibigo bitandukanye by’abikorera byo mu Buyapani byaje gukorera mu Rwanda. Ibindi nabyo byakomeje kuza hano kureba uko byatangiza ibikorwa byabo.

Nk’urugero rufatika ni aho umwe mu bakorerabushake ba JICA yarangije ikivi cye agataha ariko nyuma akagaruka mu Rwanda agashinga business hano muri uyu mwaka. Muri uyu mwaka kandi Abayapani bafunguye restaurants ebyiri muri Kigali.

Muri gahunda nshya ya Guverinoma y’Ubuyapani hatangijwe ABE Initiative (Africa Business Education for Youth Initiative),  JICA yahaye buruse abanyarwanda 16, cyane cyane bo mu bikorera, kujya kwiga muri kaminuza zo mu Buyapani bahabwa n’amahirwe y’amahugurwa muri kompanyi z’abikorera mu Buyapani. Ndizera ko nibagaruka mu Rwanda, bazaba ikiraro hagati y’inzego z’abikorera mu bihugu byombi.

Dukorana kandi n’Urugaga rw’abikorera (PSF), by’umwihariko mu gice cyayo cy’ikoranabuhanga ( ICT Chamber). Mu kwezi kwa cyenda, twateguye urugendo mu Buyapani rwo gushishikariza kompanyi zigenga z’Abayapani gukorana na kompanyi za ICT zo mu Rwanda. Nizeye ko abandi Bayapani benshi bikorera bifuza gukora ibi.

Ikiraro kigezweho cya Rusumo n’inyubako z’umupaka umwe hagati y’u Rwanda na Tanzania ni umushinga munini Ubuyapani, biciye muri JICA, bwateye inkunga, ese hari indi mishinga nk’iriya mufite imbere?

Takahiro Moriya: Uretse uriya mushinga hari indi mishinga myinshi y’ingenzi dukora, urugero ni umushinga wo kubaka uburyo bwo kuhira imyaka uri mu karere ka Ngoma turi gukorana na kompanyi y’ubwubatsi yo mu Buyapani.
Twanubatse kandi amariba n’imiyoboro ubu bigeza amazi meza ku baturage 130 000 mu Ntara y’Iburasirazuba. Turi gutera inkunga kandi uburyo bwo gukwirakwiza amashanyarazi no kuri za stations nto.
Urebye dufite kandi dukomeje gufasha imishinga myinshi y’ingenzi kandi y’iterambere, cyane cyane ry’ibikorwa remezo.

Abayapani babona bate u Rwanda n’akamaro k’inkunga yabo ku Rwanda?
Takahiro Moriya: Mu Buyapani abantu bishimira ubucuti hagati y’u Rwanda n’Ubuyapani, uretse ubucuti gusa banishimira ubufatanye mu bintu bitandukanye ndetse no mu bikorera.
Bishimira cyane uko u Rwanda ruhagaze niyo mpamvu ubona hari kompanyi z’Abayapani nyinshi zifuza cyane kuza gukorera business mu Rwanda.
Amahoro n’ituze bihari bishimisha cyane kandi bigakurura abikorera b’Abayapani.

Hashize hafi imyaka 50 Ubuyapani n’u Rwanda ari ibihugu bifitanye ubucuti n’ubutwererane, ese hari icyo Ubuyapani bwo bwungukiye kuri ubwo bucuti n’uwo mubano?
Takahiro Moriya: Mu myuaka ishize ibihugu byombi byaciye mu bihe bikomeye, ntabwo byari byoroshye gukomeza umubano, niyo mpamvu urebye icyakorwaga ubu ari ukubanza gukomeza (gukomera) ubufatanye, ubu rero Ubuyapani bwiteze byinshi ku Rwanda mu myaka iri imbere.
Gusa dusubiye inyuma mu 2011 umwaka wakomereye cyane Ubuyapani kuko umutingito ukomeye washegeshe ibice bimwe by’igihugu , igihugu cyanyu cyohereje muba mbere ubutumwa bwo gukomeza Ubuyapani, ni ikintu Abayapani bishimiye cyane.

Kanda hano usome izindi nkuru zirebana na JICA

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Ibi nukuduhuma amaso, ikibagenza bo n’abashinwa nugushaka kwigaranzura abanyaburayi muri Africa mubyo bita lutte d’influence usibye ko nyuma ya za 1980 bari bararetse Africa.Icyo gihe bari baribanze cyane kuri Zaire gusa.

  • Cooperation ntabwo bivuze ubutwererane,bivuze ubufatanye.Plz

    • @Gate, u Rwanda rufasha iki Japon watubwira? Guhumwa amaso nibyo bituma Africa n’abanyafrica batamenya uko bareshya ngo bashimishwe na dute bafite ahubwo barebe uko bakoresha ingufu nutwo duke ngo barebe uko bagerageza gutera imbere ugasanga duhora twisumbukuruza ngo turi kwigira no kwihesha agaciro ngo twahindutse ikitegererezo muri africa, ba perezida bamwe bakarara muri za Hilton kimwe na Obama kandi aho baraye aribo bamuha arenga 50% y’ingengo y’imari akoresha.Ngayo nguko.

      • ntabwo nkuzi ariko biragaragara ko uri umuntu uzi gushishoza cyane najye ibyo bintu byo gusesagura udufafaranga tuba twaruhiye byarancanze pee,abanyafrica wagirango twavukiye amaze atuzuye ni gute umukuru wi gihugu asesagura amafranga bene ako kageni kandi aziko igihugu ki kenye?

  • Abayapani ni abantu beza bakunda gufasha ibindi bihugu mu burezi cyane cyane ICT kandi ntibivanga muri politiki z’ibindi bihugu.

    • mado uribeshya cyane ibyo uvuga ntabwo ubizi,uzabaze abantu batuye japan nibo bazakubwira ubwiza bwabo.abo ntabwo ari abantu banga abirabura cyane

      • Mado azabaze icyo bakoreye abana babyaranaga n’abakongomani kazi uko babagenzaga mbere yo gusubira iwabo.

  • I like the way they do not enterfere in national politics and the way they are respectful. Merry Xmas to all Japanese people in Rwanda

  • Abayapani ndabemera kuri ICT ariko ntibaragera iwacu kuri Shyira. Mpabona Abashinwa gusa ariko bo baragatsindwa bagira ubugome banateye inda umukobwa duturanye.
    Abayapani ni sawa kuri ICT bazaze batwiyigishirize kabisa, batwigishe na Karate

  • Good points. Rusumo project ni igikrwa tubashimira you guys. Ni suport ifatika

  • I hope that they don’t ruin our environment the way the chinese do on so many countries…especially african countries)(

  • in* not on

  • Ibyo kuvuga Ngo Ni abantu beza, baradukunda, etc. Mbona ari bwa bujiji bwacu abanyafurika. Kuki se badukunda twe tutabakunda? Ngirango murabizi uburyo abanyarwanda tudakunda abanyamahanga nubwo tutabyerura.
    Icyingezi ni ukureba icyo batugezaho, icyo twabigiraho. Maze relationship yacu ikaba mpa nguhe (win-win) nta kindi.

  • Thanks to Japanese People for their input in Rwanda development.
    Tubakundira ko mutivanga muri politiki ahubwo mufasha mu iterambere gusa.

    THank you

Comments are closed.

en_USEnglish