Digiqole ad

“Ubutabera bw'u Rwanda bwateye intambwe igaragara”- HRW

 Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu HRW mu mpera z’icyumweru gishize washyize ahagaragara itangazo rivuga ko hari intambwe yatewe mu gukurikirana no guhana abagize uruhare muri  Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umuryango mpuzamahanga uharanira umurenganzira bwa muntu
Umuryango mpuzamahanga uharanira umurenganzira bwa muntu

Muri iri tangazo HRW watangaje ko inkinko zo mu gihugu n’inkiko mpuzamahanga zakoze uko zishoboye kugira ngo zitange ubutabera ku bantu bari bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iri ntangazo rishyizwe ahagaragara n’uyu mu ryango mu gihe u Rwanda rugiye kwibuka ku nshuro ya 20 rigaragaza ko guverinoma y’ U Rwanda n’umuryango mpuzamahanga bakoze uko bashoboye kugira ngo hatangwe ubutabera ku bantu batandukanye bagize  uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakabacira  imanza zitabera kandi zitabogamye.

HRW wakomeje ugira inama u Rwanda gukomeza kuvugurura urwego rw’ubutabera  kugira ngo ubutarera bw’u Rwanda bukore  mu bwigenge no mu bwisanzure kandi  bunabashe kurenganura abarenganyijwe n’ubutabera bubi.

Iri tangazo rikomeza kugaragagaza ko ibihugu byinshi byagaragaje  ubushake bwo gukorana n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ICTR kugira ngo ruburanishe abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi bihugu ngo byagize uruhare mu guta muri yombi no gutunga agatoki  abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside ndetse ngo bimwe na bimwe binagerageza kubaburanisha binaca imanza za bamwe .

Ibihugu biherutse kuburanisha abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bikanabakatira,  ni ibihugu by’u Bufaransa n’Ubudage. U Bufaransa buherutse gukatira imyaka 25 Umunyarwanda  Simbikangwa Pascal n’aho Ubudage bwo bukatira Rwabukombe Onesphore igifungo cy’imyaka  18.

Jurist
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ibyo bavuga nibyo rwose. Ariko nyine igihugu cyacu gikwiye gushyira ingufu mugukosora ibyaba bitaragenze neza dore ko abantu batajya baba abatagatifu. Aha twavuga nkababa barahanwe hagenedeye kumarangamutima muri gacaca nko kubaza ngo wakoze iki kugirango uhishe cg utabare abantu bahigwaga. Aha ukaba wakwibaza icyo wakora nybu Leta ije gufata umuntu, kabone kubwawe uzi ko bamurenganya. Ndashaka kuvuga ko umuntu akwiye guhanirwa icyo yakoze kugiti cye. rwose umuntu utishe, ntanagaragare munsms z’abicanyi, ubu akaba afunze akwiye gufungurwa. Kimwe n’abantu bari muri pension kiriya gihe ubu bakaba bafunze; hakwiye kurebwa mubushishozi bw’abasobanukiwe n’amategeko( professionals ) niba koko hari uruhare bagize mur genocide dore ko hari abafunze kandi umuhisi n’umugenzi azi neza ko ari abere ariko kubyerekanira muri gacaca hakaba harimo inzitizi z’inzangano zisangiwe muri bene kanyarwanda. Leta niyo ikwiye kugira icyo ikora abo bantu hakarebwamo abarengana bagafungurwa ntibapfire muminyururu kuko byongera inzangano mubaturage nyamara usanga mubyukuri ntacyo bapfa. Birakwiye kuvangura abere mubanyabyaha kuko nibyo byatanga isomo kubakibyiruka. Uturere two mubuganza two dufite umwihariko wo kubeshyerana bazahere kubafungiye Insinda bazumirwa kuko abafunze n’abere mugihe abicanyi bibereye hanze babannyega.

  • ariko aba na bo nti wamenya icyo baba bagamije rimwe baradushimagia ubundi bakadusenya.ubundi se baba bigira ibiki bagiye bareba ibintu uko biri bakareka amakabya nkuru no gushaka gutera ubwoba Abanyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish