Digiqole ad

Ubushinjacyaha bwikomye Mugesera ko abubeshyera ngo bwamwise Imbwa

Mu rubanza Urukiko Rukuru ruburanishamo Ubushinjacyaha na Dr. Leon Mugesera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho, kuri uyu wa 08 Gicurasi rwagaragayemo guterana amagambo yuje uburakari hagati y’uregwa n’ubushinjacyaha aho ubushinjacyaha bwamwikomye kububeshyera kumwita Imbwa.

Leon Mugesera n'Ubushinjacyaha ruracyageretse
Leon Mugesera n’Ubushinjacyaha ruracyageretse

Hashize iminsi irenga itanu Mugesera ari mu kiciro cyo kubaza ibibazo abatangabuhamya mu rubanza rwe.

Aya magambo yaje akurikiwe no gukumira ibibazo uregwa yabazaga umutangabuhamya PMG dore ko abashinzwe itangabuhamya batangazaga ko ibi bibazo uregwa yabazaga bijya hanze y’imbibi z’ubuhamya bwatanzwe ndetse ko nta n’umusanzu byatanga muri uru rubanza.

Aha uregwa ( Mugesera)yari abajije umutangabuhamya niba mu buhamya bundi yatanze ndetse no mu zindi manza hari aho yaba yaravuze Mugesera cyangwa akamutangaho ubuhamya.

Ubushinjacyaha bwahise butangaza ko imanza z’uyu mutangabuhamya zitareba Mugesera ko ari ize bwite ndetse n’ubuhamya yaba yaratanze uregwa adakwiye kububazaho dore ko inyandiko mvugo ikubiyemo ubuhamya bw’uyu PMG yanateshejwe agaciro ku ikubitiro.

Mugesera utanyuzwe n’iki gitekerezo cy’Ubushinjacyaha yahise asaba ijambo Urukiko maze agira ati “ Ndabona Ubushinjacyaha buri kunshyiraho ikintu kitwa Camisole de Force Judiciaire”.

Ako kanya umwe mu bashinjacya nawe yahise asaba ijambo Urukiko, mu magambo asa nk’ayuje uburakari yagize ati “ turamenyesha Urukiko ko ubushinjacyaha butise Mugesera Imbwa nk’uko amaze kubitangaza”.

Aha yahise atanga ubusobanuro bw’iri jambo ryo mu gifaransa, aho yavuze ko “ Camisole de Force Judiaire” ari ikintu bashyira ku munwa w’imbwa za Polisi, bakakizishyiraho mu gihe zitari ku kazi kugira ngo zitarya abantu, akomeza avuga ko ubushinjacyaha butamufashe nk’iyo mbwa ko ahubwo bwubahirizaga amategeko.

Uregwa nawe yahise asaba ijambo Urukiko kugira ngo atange ubusobanuro buhagije kuri iri jambo ariko urukiko rumutangariza ko rwanyuzwe n’ubusobanuro we yari yatanze ubwo yarivugaga dore ko yari yavuze ko ibi ari nko kumujisha cyangwa kumubuza kwinyagambura mu kubaza ibibazo bye.

Urukiko rwonegeraho ko urukiko narwo ruzi ubusobanuro bw’iri jambo bityo rukaba ruzi uburyo ruzabyitwaramo n’uko ruzarigenderaho mu myanzuro y’urubanza.

Impaka zakomeje kuba ndende

Akomeje guhatiriza asaba Urukiko umwanya Leon Mugesera yabwiye Urukiko ko isura mbi ubushinjacyaha bumwambitse ayifiteho ingingimira ku buryo bishobora kuzamugiraho ingaruka mbi mu gihe hazaba hafatwa imyanzuro y’urubanza.

N’agahinda kenshi ku maso yagize ati “ mu rukiko hari ikintu bita Colum, bivuze imyitwarire igomba kuranga ababuranyi, ibi kandi bigira n’uruhare runini mu gufatwa ku imyanzuro bityo rero nkaba mbona bizangiraho ingaruka zitoroshye mu gihe hazagenderwa ku busobanuro bwatanzwe n’Ubushinjacyaha bitewe n’uko ubusobanuro bwa nyabwo nagombaga kubaha butumviswe”.

Uregwa (Mugesera) yari amaze umwanya utari muto atangiye guhata ibibazo umutangabuhamya PMG aho yahereye ku bibazo by’umwirondoro nk’uko asanzwe abigenza ku bandi batangabuhamya ariko bigasubizwa hifashishijwe inyandiko kugira ngo umwirondoro we utamenyekana kandi arindiwe umutekano.

Bimwe mu bibazo byabajijwe bigasubizwa hatifashishijwe inyandiko harimo icyo uyu mutangabuhamya yakoraga mbere ya Jenoside, agasubiza ko yari umushoferi w’umuntu utatangajwe izina kugira ngo umwirondoro we ube ibanga.

Ndetse iyi modoka ikaza kwifashishwa mu bikorwa bibi byakorwaga na MRND dore ko uyu mutangabuhamya nawe yari ari muri iri shyaka aho yatwaraga abambari baryo bagiye muri za Meeting ndetse no ikifashishwa no gutwara intwaro zifashishijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nk’uko bikubiye mu buhamya yahaye urukiko kuwa 05 Gicurasi, uregwa yamubajije igihe uyu mutangabuhamya yatangiriye imyitozo y’ubwicanyi ndetse n’uwo yibuka bayikoranaga, amusubiza ko yatangiye muri Kanama 1991, mu bo yibuka bakoranaga ari Munyagishari.

Abajijwe igihe yarangiriye, Umutangabuhamya yasubije ko itigeze irangira ko yarangiye bahunze muri Kamena 1994.

Urubanza rukazasubukurwa kuwa mbere tariki 12 Gicurasi, Uregwa (Mugesera) akomeza guhata ibibazo uyu mutangabuhamya wahawe izina rya PMG.

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Asyiii, ubundi se Mugesera si imbwa?

  • Bajye bita imbwa amazina yazo.Ubu iyo hatabaho abantu nka Mugesera ngo benyegeze umuriro, ntabwo genocide iba yarafashe intera yo kurimbura abantu bangana kuriya.U Rwanda nabyita ko rwagushije ishyano,;umuntu aba araho ngo ni professeur, ngo ni Dr., ngo ni umushakashatsi, akirirwa yenyegeza urwango, no gushyigikira amafuti, ukibaza niba yarize cyangwa atarize ukayoberwa.Paul Kagame yabivuze ukuri, izi njiji zize nizo mbi.Aba bagabo n’abagore bagize uruhare, bakomeje no kugira uruhare mu kuryanisha abanyarwanda, no kugoreka amateka batabiretse cyane cyane bashyigikira amafuti akorwa bareba, bamenye ko bari gucukurira u Rwanda urwobo ariko nabo n’ababo bazarujyamo byanga byakunda.

    • aho atari imbwa se ni hehe…ahubwo ni umusega….

      • Ni imbwebwe…. nako ni….

  • Ariko Mugesera buriya nta giti afite, mwibaze igihe urubanza rwe rwatangiriye mwebwe mubona atari ugutesha igihe ubucamanza ndetse n’igihugu hagenda n’amafranga yagombye gufasha abo yahemukiye?Njye mbona ari danger.

  • Umuntu abajije ikibazo ubushinjacyaha kigira kiti:Rucagu,Rwarakabije,Mugesera,uwakoze jenoside cyangwa wayigizemo uruhari ninde?

    • Arko mugesera mwazamusubije igihugu cyamubahaye kombona kumuburanisha bigoranye reba amafaranga muhemba umuhagarariye murukiko numvise ari hejuru yibihumbi 400 kukwezi urumva nigihombo kugihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish