Digiqole ad

Uburezi bwo mu Rwanda bwugarijwe na ruswa ishingiye ku gitsina

Mu bushakashatsi bwakozwe na Transparency International Rwanda n’ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko barwanya ruswa “APNAC-Rwanda” bashyize ku mugaragaro kuwa gatanu tariki 2 Kanama, bwagaragaje ko igice cy’uburezi ari kimwe mu byugarijwe na ruswa ishingiye ku gitsina kuva mu mashuri abanza kugera muri za Kaminuza.

Abanyeshuri/Photo/Orinfor

Abanyeshuri/Photo/Orinfor

Mu gukora ubu bushakashatsi no gukusanya ibimenyetso bigaragaza ko icyaha cya ruswa ishingiye kugitsina kimaze gufata indi ntera mu Rwanda, bakoze ibiganiro mu gihugu hose (uturere tubiri muri buri Ntara), aho 90% babajijwe bemeje ko bazi abakoze cyangwa bo ubwabo bijanditse mu cyaha cya ruswa ishingiye ku gitsina.

Mu buhamya bagiye bakira mu ikorwa ry’ubu bushakashatsi, ubwinshi bwagarutse cyane cyane ku mashuri.

Abatanze ubuhamya bavuze ko abarimu babo cyangwa abayobozi b’ibigo bigaho cyangwa ibyo bizeho bagiye babasaba kuryamana kugira ngo babahe ibintu runaka bifuza.

Ubyanze ngo akenshi ahura n’ibibazo bitandukanye birimo gusohorwa mu masomo bya hato na hato n’iyo yaba nta kosa rifatika ryagatumye asohorwa, kwimwa amanota, gusibizwa, kwirukanwa n’ibindi.

Ku rundi ruhande ariko ngo ababyemeye bahabwa amanota y’ubusa, bakamenyeshwa ibizamini mbere y’uko bikorwa n’ibindi.

Mu mashuri abanza n’ayisumbuye, yaba aya Leta cyangwa ayigenga ngo usanga abayobozi b’ibigo n’abarimu bahuriye kuri iyi ngeso n’ubwo atari icyaha rusange, bikorwa na bamwe.

Mu ma Kaminuza yo cyane cyane ay’igenga, ubu bushakashatsi bugaragaza ko abarimu basa n’abashyiraho ingufu, iyo ubyanze baragufata ugakomeza gusubiramo isomo akwigisha kugeza wemeye cyangwa bikemutse mu bundi buryo.

Mu batanze ubuhamya harimo uwavuze ukuntu yatotejwe n’umwarimu washakaga ko baryamana yiga mu mashuri abanze, abyanze baramusibiza, amanita yabonye ntabe ariyo yandikwa mu bitabo by’amanota ndetse ngo akajya asohorwa mu ishuri bya hato na hato.

Ubu bushakashatsi kandi butunga agatoki abarimu b’abanyamahanga kuba aribo bakunze kugaragara muri aya mahano.

Iyi ruswa ishingiye ku gitsina mu mashuri, yakwa cyane abakobwa mu gihe ngo abahungu usanga akenshi ibibazo byabo n’abarimu babikemurira mu kabari cyangwa mu biganiro.

Zimwe mu mpamvu zituma iki cyaha gikorwa ngo ni ababyeyi batakita ku burere bw’abana babo, ariko kandi ngo hari n’abanyeshuri batiyizera bagakoresha imibiri yabo kugira ngo babone amanota.

Mu muhango wo kumurika ubu bushakashatsi wabereye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, bamwe mu badepite basabye ko hajyaho amategeko akarishye ahana iki cyaha.

Ariko ngo mbere yo kuyashyiraho habanza gukorwa ubukangurambaga bwo kukirwanya kuko kirimo kwangiza abana b’Abanyarwanda.

Abakoze ubu bushakashatsi bagaragaza ko muri rusange n’ubwo icyaha cya ruswa ishingiye ku gitsina bigoye kubona ibimenyetso bigishinja ariko n’amategeko ahana ruswa atagishingaho agati.

Ababyeyi kandi basabwa gukanguka bakita ku burere bw’abana babo.

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

 

 

en_USEnglish