Digiqole ad

Uburere bw’umwana bureba ababyeyi bombi ntibukwiye gusiganirwa – Min. Nyirasafari

 Uburere bw’umwana bureba ababyeyi bombi ntibukwiye gusiganirwa – Min. Nyirasafari

*Ngo hari ibibazo bikunze kugaragara ku bana kubera ababyeyi batabitayeho,
*Abagore bakwiye kwita ku burere bw’abana by’umwihariko, uburere bubi bw’umwana ngo nibo byitirirwa.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango asaba ababyeyi b’abagabo na bo gufatanya n’abagore bakita ku burere bw’abana kuko ngo akenshi usanga uburere ari inshingano ziharirwa ababyeyi b’abagore kandi ngo bose burabareba.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance

Aganira n’abagore abagore bahagarariye abandi mu mujyi wa Kigali, Minisitiri Nyirasafari yagize ati: “Babyeyi, twite ku burere bw’abana bacu, kuko mu byo umwana akenera mu mikurire, igikomeye kuruta ni uburere. Ushobora kuzana ibimutunga (ibiribwa n’ibindi ashaka akabibona) ariko yabura uburere akangirika.”

Hari ahakigaragara ikibazo cyo kumva ko inshingano zo kurera zireba umugore gusa, ndetse ngo hakaba nubwo biviramo abana ibibazo bitandukanye.

Nyiraminani Beatrice wo mu karere ka Rusizi agira ati: “Abagabo baduharira icyo kintu kijyanye n’uburere bw’umwana, umugabo nyamugabo amenya urugo rwe.”

Uyu mubyeyi avuga ko hari n’ubwo umugabo abona umwana ari mu ikosa cyangwa akoze ibidakwiye ukumva aravuze ngo “uyu mwana wawe wa mugore we.”

Ati “Uzarebe iyo umubyeyi w’umugabo abwiye umwana ngo sinzongere kubona ukora iki, ntabwo yongera.”

Minisitiri Nyirasafari Esperance yatangarije Umuseke mu kiganiro twagiranye ko guharira inshingano y’uburere abagore gusa bidakwiriye. Ngo uburere bw’umwana bureba ababyeyi bombi bagafatanya.

Ati: “Umwana ni uw’ababyeyi babiri ni uwa nyina ni uwa se. Iyo tuvuze uburere ntabwo bureba umugore gusa, burareba n’umugabo nk’uko nyine umwana aba ari uwabo bombi. Ni byiza ko bafatanya. Nta we ukwiye gusiganira uburere bw’umwana, uburere bw’umwana ntibusiganirwa.

Minisitiri Nyirasafari avuga ko ababyeyi bagomba gutoza abana uburere bwiza na bo bababera urugero.

Ati: “Twite  ku burere bw’abana bacu ariko tubabere urugero rwiza, ntabwo uzabuza umwana kujya mu kabari ari ho wibera, ariho uhora.

Muri iki gihe ngo usanga hari abana bafite imyitwarire mibi, rimwe na rimwe inabagiraho ingaruka, barayitewe n’uko ababyeyi babahaye urugero rubi cyangwa batarabakurikiranye.

Ababyeyi usanga ngo ari bo kibazo akenshi. Minisitiri Nyirasafari ati “Turagenda tubona abana bafite imyitwarire itari myiza bigateza ibibazo.  Ariko umubyeyi ni we kibazo, umubyeyi akwiriye kubyara azi neza ngo azarera umwana gute. Ababyeyi bagomba kumenya ko kurera umwana atari ukumuha ibyo kurya gusa agomba no kuganirizwa.”

Minisitiri ashishikariza abagore kwita ku burere bw’umwana kabone nubwo umugabo atamufasha, ngo agomba kubikora yitaye ko iyo umwana agaragaje ikibazo cy’uburere buke byitirirwa umubyeyi w’umugore.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Uyu minister wagirango afite dilu arimo muri ino minsi, buri munsi asigaye avuga cyangwa agakora akantu we akeka ko ari agashya kandi wakora full analysis ugasanga nta kintu atanze. Uburere bw’abana twese turabiziko bureba ababyeyi bombi, ahubwo ikitoroshye muri kino gihe wagakwiye kuvugaho ni uburyo yaba umugore cyangwa umugabo bombi ntawe ukiba mu rugo kubera system itoroshye y’ubuzima yiyadukije mu gihugu cyacu; abana bakaba basigaye birera maze bikaba umwaku kurushaho kuko no ku ishuri nta mwarimu ukigira icyo abwira umunyeshuri yigisha igihe yitwaye nabi, aha ngo ni uburenganzira bw’umwana. Tuvugishije ukuri na leta ifite uruhare rukomeye mu guteza iki kibazo ninayo mpamvu minister yagakwiye kubanza kureba muri minisiteri ye mbere yo kuza gusetsa abaturage.

    • Umenye ko ibyo Minister yavuze nyine ari gusaba ababyeyi ko niyo baba bafite akazi kangana gute batagomba kwirengagiza uburere bw’abana babo! Buri mubyeyi ni we wa mbere wo kumenya uko abana be barerwa ndumva nta kibi uyu mu minister yavuze ahubwo arakora inshingano ze zo kwibutsa ababyeyi ibyo basabwa ku bana babo! Wowe Karasira se ubwo urashaka kuvuga ko ubuzima butoroshye bugomnba kuba intandaro yo kutita ku mwana wabyaye cg uzabyara??? we kwigira umutesi bigeze aho!

  • Minister Nyirasafari buriya iyo avuye mu rugo ajya ku kazi arugarukamo saa ngahe? Abana baba bakicaye, cyangwa baba baryamye? Iyo agiye muri misiyo za hanze agira uruhe ruhare mu burere bw’abana be umunsi ku wundi?

  • abana bo mu mihanda ko numva bavanwa mu ishuri no kubura amafrw y’ishuri(nubwo byitwa Ubuntu ariko siko biri) abandi bakabura amakaye kuko benshi numva baba bavuga ngo tugize amahirwe hakagira utujyana munishuri,…rero minister aho gupfusha amafrw ubusa ategura izo nama yakabaye ayarihira abana bake mu ishuri aho kuvuga ibintu bisanzwe bizwi dore ko na Musenyeri yabibajije mu nama y’umushyikirano Umukozi wa Leta akamutwama

  • Higize kubaho gahunda za leta kwa Kayibanda zo kwigisha abantu kwiga uburere bw’abana kimwe nibiba hirya no hino kw’isi maternelle cg poste maternelle,Ni akazi keza cyane kuko abo bantu bakenerwa buri gihe.umuyaya utarahawe uburere utarabyize ntabwo yakurerera neza udahari.Ngayo nguko.

  • Ariko iyi ngeso yadutse mubayobozi yo kuvuga amagambo gusa n’ingeso nyabaki! ibyo kuba abana bagombye kurererwa mumiryango, twese turabizi, kandi ntawe utazi akamaro kabyo. singombwa kubisubiramo, keretse niba ntakindi ufite uvuga. Ariko umuntu nkawe wagombye kuba uvuga ibibazo nyabibzo byugarije imiryango, bisigaye bituma abana babura ubitaho.

    Ibyo bindi ni ukudutesha igihe no kudusuzugura. Ariko muzunva ryari ko ubu 3/4 by’Abanyarwanda twize, tuzi gukora les analyses, na réflexions ku bibazo, bitureba kandi mu buryo bwiza. Mwirirwa muvuga amagambo yo hasi cyane kandi atagira ikirimo boshye ubwira bana, cyangwa abantu arusha ubwenge! ni akumiro.

    1. Nigute ujya kuvuga ibibazo biri mumiryango ugahera kukuba abana barerwa n’umubyeyi w’umugore gusa. None se abatagira base, barezwe na banyina gusa, bivuze ko ntaburere babonye?

    Ibyo by’uburinganire bitaraza abana ntibarerwa kandi bagakurana indanga gaciro zuzuye?

    2. Ejo bundi wowe madame la ministre uherutse gufunga ikigo cy’ababyeyi bihaye Imana icyangugu,kimaze imyaka 35 kita ku bana izo ngirwa babyeyi ziba zajugunye. Urangije utuka ababikira imbere y’abanyarwanda bose witwaje itangaza makuru. Ibintu bidakwiye umuntu ungana nawe kandi ari mu mwanya nk’uwo urimo

    Nonese wabahoye ko badafite abagabo bo kubafasha kurera abana?

    3. Ikibazo cy’ingo zidahamye zikigihe ni ikibazo gikomeye umuntu atavuga mumagambo abiri n’ayo ya ntakigenda ngo yibwire ko arimo arimo akemura ikibazo

    Bivuzeko.

    Kugirango ushobore guhangana n’uburere bw’abana, bisaba kubanza kubaka umuryango ugakomera. Kugirango umuryango ukomere na byo, bisaba kubanza kuvanaho inzitizi zirimo.

    Mu inzitizi twavuga: ikibazo cy”ubujiji kiri mumiryango. Aho usanga umuntu akibwira ko habyara imana, harera imana, ugasanga umuntu afite h1 y’ubutaka, ariko akagira abana icumi.

    Amadini nayo ari mubituma habaho ibibazo mumiryango. Abagore benshi, ndetse n’abagabo, bahitamo gushinyiriza, bakabana n’abagore cyangwa n’abagabo batunvikana kuberako batinya gutandukana ngo baba bakoze icyaha.

    Nyuma, byamara kubarenga, bagatangira kurwana no kwicana aribyo bituma abana bata imiryango bakajya mumihanda.

    Abandi nabo ntibashobora kwemera kuboneza urubyaro, kubera imyemerere y’amadini barimo. Ugasanga umuntu afite utwana 11 twindahekana, hamwe adashobora kubitaho, no kubarera, kimwe no kubishyurira amashuri ndetse no kubavuza.

    Ikibazo cy”ubuzima buhenze no gukora akazi kenshi bituma abana barerwa na bagenzi babo cyangwa na za internet kuko ababyeyi ntamwanya bafite.

    Ikibazo cy’uburinganire. Abagore bumvise nabi icyo uburinganire aricyo. Kubera kuguma basigana n’abagabo, ubu umwana ntakibona umwitaho! Iyaba twemeraga ko abagabo n’abagore buzuzanya,kandi ko baganya agaciro,ibibazo dufite ntibiba bihari. Igikenewe n’uko buri wese akora inshingano ze neza kandi mubwubahane. Nawe se ubu mutegereje ko umugabo azajya aheka umwana akamujyana gukora mu birombe????

    Abakobwa ni injiji cyane kubijyanye n’imikorere y’ibitsina byabo. Usanga bakora imibonano mpuza bitsina nta kwikingira, barangiza bagatwara inda za hato na hato. Mwarangiza rero muti: amakosa ni ayumugabo!!! ukagirango abagore bo n’inka kuburyo batazi ingaruka ziva mumibonano mpuzabitsina.

    Abagore nibo bajugunya abana si abagabo. Umugabo muryamanye, muraryamana. Hanyuma wowe utimenye ugatwara inda, sinumva impanvu amakosa aba ayumugabo???

    Utugabo mbwa turyamana n’abana two, muzaduce imirizo yatwo. Ariko abo bakecuru birirwa bibunza barangiza bagatwara inda, abo rwose mwari mukwiye kujya munabafunga.

    Madame la ministre, hindura imikorere, reka guhubuka kuko uraducanga kandi uradusebya. Erekana ibibazo nyabyo byishe umuryango kandi urabizi, n’aho utwo tu discours wivugisha nkatumwe tw’aba pastors bigisha abarokore ngo imana igiye kubaha abagabo, bababura ngo imana irimo kubagerageza ngo irebe ukwihangana kwabo, byakwanga ngo shitani yarabasabye ngo ibagerageze, sitwo. Ubu muri iki kinyejana, dukeneye ibitekerezo, amagambo ajyana n’ingiro, dukeneye ko mujya mutubwiza ukuri kuko ibibazo twese turabibona kandi ntabwo arimwe gusa bireba, ni ibyacu twese.

    Ntabwo turi abana mwabyaye ngo muturere, turi abaturage mukorera. nimutubwize ukuri cyangwa niba ntako muzi muceceke tukubabwire, hanyuma dushakire ibisubizo hamwe, nibwo bizakemuka kandi buri wese akagira uruhare mugukemura ibibazo bimwugarije.

    Madame la ministre kugeza ubu ntabwo uranyereka impinduka. Ahubwo mbona uhubuka kandi nta diplomasi ugira. Witonde rero kuko ntabwo udufasha cyane ngereranije n’ubushobozi bwinshi ufite, wagombye kuba ukora neza. Malheureusement ukora nabi cyane.

    • Eh, ko uyu ministre utamworoheye ? Erega umuntu atanga icyo afite, gusa ikibazo we, ni Leta idashoboye gukemura ibibazo sociale by’umuryango nyarwanda !

      Reka ntange urugero ruto cyane, wenda bamwe bibwiora ko ntaho ruhuriye n’iki kibazo:

      Esperence uyu uwamubwira ko ibi Leta yatwemeje byo gukora amasaha arenga 9 ku munsi ku bakozi ba Leta biri mu bisenya umuryango yabyemera, akazajya no kubisobanura mu nama ya Cabinet ?

      Reba nk’ubu transport yo muri Kigali birazwi ko yapfuye cyera, uraba ujya gukora akazi Kacyiru kuri ministeri, ugomba gutangira saa 7:00, utuye Nyakabanda, ukaba usabwa kubyuka nibura saa 04:00 za mu gitondo, ugakaraba, ukanywa icyayi ukabikora mu isaha imwe, ugahaguruka mu rugo saa 05:00. Urategatega buses nibura inshuro 3, kugirango ugere Kacyiru haraba hashize amasaha 2.

      Gutaha nabwo akazi karangira 17:00, ukajya gutega ukahasanga umurongo umaraho nibura amasaha 1, embouteillage mu nzira nabwo igatwara isaha yose, ukagera mu mujyi saa 19:00 naho ukamara amasaha 2 ku murongo, ukagera mu rugo saa 21:00 wananiwe, ubwo ugakaraba, ukajya ku meza saa 22:00 zikaba zirageze, ugahita ujya mu buriri…..Bikagenda gutyo amezi 11 agashira. Ubwo simvuze abasigaye bakora hano i Kigali bataha Nyamata, Rwamagana, Muhanga,…kubera ko muri Kigali nta macumbi ahari, bo babyuka saa cyenda z’ijoro iminsi 5 mu cyumweru… Harya ubwo abo bana bawe uzamenya ibyabo gute ?

  • Comments ziri aha ndabona zikarishye.
    (Umenya byaratewe na ya photo Hon. Minister arimo kwihumuriza amashuka muri orphelinat)

    • Zirakarishye ariko zose zirubaka niba abo zibwirwa bazisomye.Biteye agahinda koko cyane ko bivuzwe n’umugore w’umubyeyi wabyaye urimo kurera.

Comments are closed.

en_USEnglish