Digiqole ad

Uburakari, kuvugiriza induru umutoza, Abarayon ntibakomeye amashyi abakinnyi!

 Uburakari, kuvugiriza induru umutoza, Abarayon ntibakomeye amashyi abakinnyi!

IGITEKEREZONyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe n’Amagaju kuri Stade Amahoro abafana ba Rayon n’ubundi bari baje kuri stade ari bake baganjwe n’uburakari bibagirwa no gukomera amashyi abakinnyi n’abatoza babo nk’uko bisanzwe.

Abafana ba Rayon Sports bari bumiwe.
Abafana ba Rayon Sports bari bumiwe.

Amagaju niyo yabanje gutsinda ibitego bibiri mu izamu rya Rayon Sports yakinaga nabi mu buryo bugararira buri umwe warebye uyu mukino.
Icyakora kuko igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports yishyuyemo igitego kimwe, abafana bagumanye ikizere cyaraje amasinde umukino wose urinda urangira.
Ubwo Rayon Sports yatsindaga igitego kimwe yabonye muri uyu mukino cyabonetse hafi igice cya mbere kigiye gusoza, abafana ntabwo bigeze bakoma ya mashyi y’Abarayon amaze kumenyekana ya “Wooooooh” kubera uburakari bari bafite.
Mu gice cya kabiri umutoza wa Rayon yagerageje gukora impinduka ariko nazo zitagize icyo zitanga umukino urangira batsindiwe n’Amagaju bwa mbere i Kigali mu myaka hafi itandatu ishize.
Umukino urangiye benshi mu bafana ba Rayon Sports banze gusohoka muri stade bategereza ko umutoza amara kuvugana n’abanyamakuru kugira ngo bamuzomere.
Ubusanzwe kuva uyu mwaka w’imikino watangira, umukino wose Rayon Sports itsinze, inganyije cyangwa itsinzwe habagaho igikorwa cya ‘fairplay’ abafana bagakomera amashyi abakinnyi n’abatoza.
Gusa, uyu munsi abakinnyi banyereye basohoka mu kibuga bajya mu rwambariro, abafana nabo ntibirirwa babakomera ya mashyi yabo yahogoje abakeba.
Ndetse byabaye ngombwa Polisi imufasha gusohoka muri Stade kugira ngo hatagira umuhohotera mu bafana bari bahagaze hejuru y’umuryango usohoka mu rwambariro.
Umutoza Minnaert muri iyi minsi ntiyishimiwe n'abafana kubera uburyo ikipe ye iri kwitwara.
Umutoza Minnaert muri iyi minsi ntiyishimiwe n’abafana kubera uburyo ikipe ye iri kwitwara.

 
Ndabishyigikiye
Nshyigikiye ko abafana ba Rayon batigeze bakoma ya mashyi yabo kuko uburyo Rayon iri gukina muri iyi minsi itayakwiye. Nta wa mukino uryoheye ijisho, nta bya bitego Abarayon bamenyerejwe, buri mukino basohoka imitima yabanje kubarya iminota myinshi.
Kutayabakomera, byiyongera ku kuba bataragiye kwakira ikipe ubwo yavaga muri Tanzania inganyije na Yanga byibura birakura abakinnyi n’abatoza mu munyenga w’ibyishimo barimo kuva uyu mwaka w’imikino watangira, batangire kwibuka ko ikipe ya Rayon Sports ibeshejweho n’ibyishimo by’abakunzi bayo, bajye babikorera.
Reba abafana bamuvugiriza ‘boooo’.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Bazagarure Karekezi birukane uyu muvantara nubundi narinzi ko ntacyo azatugezaho.

Comments are closed.

en_USEnglish