Digiqole ad

Ubukungu bw’u Rwanda buzarushaho kuzamuka Kagame niyongera gutorwa mu 2017 – GRI

 Ubukungu bw’u Rwanda buzarushaho kuzamuka Kagame niyongera gutorwa mu 2017 – GRI

Urubuga rwo mu Bwongereza, “Global Risk Insights (GRI)” rukora ubusesenguzi kuri Politike mpuzamahanga n’ingaruka zayo cyane cyane ku bukungu, rwagaragaje ko mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika bishobora kubamo akavuyo gashingiye ku matora na Politike muri rusange, gusa ngo umwaka wa 2016 na 2017 uzaba uw’amahire ku Rwanda, Paul Kagame natorerwa gukomeza kuruyobora.

Perezida Paul Kagame afitiwe icyizere n'abaturage ayobora, ndetse n'abanyamahanga.
Perezida Paul Kagame afitiwe icyizere n’abaturage ayobora, ndetse n’abanyamahanga.

Mu mwaka tugiye gutangira wa 2016, ibihugu bya Afurika 16 birimo n’u Rwanda bifite amatora anyuranye yo ku rwego rw’igihugu.

Aya matora uretse gutungurana kw’abatavuga rumwe na Leta, ngo hanitezwe ko bishobora kongera imvururu ku mugabane biturutse ku guhindura Manda z’abakuru b’ibihugu.

Urubuga Global Risk Insights rwandikirwa n’intyoza mu bubanyi n’amahanga, Politike n’ubukungu, kigaragaza impungenge za Politike zitezwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu bihugu nka Ethiopia, Congo zombi, na Afurika y’Epfo yugarijwe n’icyo bita “Anti-ANC”.

Ikizere cy’ubukungu bw’umugabane wa Afurika ngo gihanzwe ku Rwanda, Ethiopia na Cote d’Ivoire byitezweho ko ubukungu bwabyo butazahungabana, kuko Politike ibyo bihugu bigenderaho isa n’iyashinze imizi.

Umwe mu basesenguzi b’uru rubuga Elliot Kratt, avuga ko ubukungu bw’ibyo bihugu uko ari bitatu buzakomeza kuzamuka; Bukazaherekezwa na Politike ikomeye muri byo.

Ati “Muri ibyo bihugu (Rwanda, Ethiopia, Cote d’Ivoire) abashoramari bazahura gacye cyane n’ingaruka za Politiki, nk’iz’amategeko agenga kwimura abantu, kwangiza imitungo y’umushoramari, n’andi anyuranye.”

By’umwihariko, Urubuga Global Risk Insights ruvuga ko impinduka ziheretse kuba mu Rwanda hakurwaho imbogamizi ya Manda kuri Perezida Paul Kagame, bimuhesha amahirwe yo kwongera kwiyamamaza ndetse no gutsinda mu matora ya Perezida yo mu 2017; Gutsinda amatora kwe ngo bizarushaho gukomeza Politike n’ubukungu by’u Rwanda.

Muri iyi nkuru yiswe “What to expect in 2016 in Africa“, Uru rrubuga Global Risk Insights ugaragaza Politike zinyuranye zishobora guhungabanya ubukungu n’ishoramari mu bihugu 54 bigize umugabane wa Afurika mu mwaka wa 2016.

Uru rubuga rutanga amakuru akunze kwifashishwa n’abashoramari, abashakashatsi, abarimu muri za kaminuza n’ibinyamakuru binyuranye ku Isi.

UM– USEKE.RW

27 Comments

  • all the best,inzira ira cyarindende

    • Igitekerezo cy’uyu Kazarama mwagihinduye mbere siko byari byanditse.

  • Ese abantu Bari kwicwa ninzara ntacyo umushyikirano wari kubivugaho cyangwa ntabyo bari bazi?

    • Arikose kabavu,konunva wamenye ibyumushyikirano bakubujije kwinjirana nabandi ngo utange ikibazo?.Wigaragaje uwuriwe nahutuye,gusa twarabatsinze 2.

      • Ego ko, ariko se ubu turagana he koko n’iyi mitekerereze, irimo gusubira inyuma yihuta ?! Ese gutanga igitekerezo, bihuriye he no gutsinda/gutsindwa ?? Ni nde watsinze, ni nde watsinzwe ?

        Abategura umushyikirano batubwira ko wigirwamo kandi ugafatirwamo ingamba ku bibazo bikomereyte igihugu bityo bikabonerwa umuti, uyu Kagabo aribaza impamvu ikibazo cy’inzara iri mu gihugu kitaganiriweho ngo koko niba gihari nacyo gishakirwe umuti, wowe ugahuruduka ugahita uzana ibyo gutsinda/gutsindwa !

        Ese ubuhezanguni buvanze n’ubujiji bizatugeza kuki, kitari ukudusubiza inyuma !

      • Si uko banyomoza, ahubwo wari kumusobanurira ko yibeshye nta nzara iri mu gihugu cg se ukavuga ko niba icyo kibazo kinahari ko kitari ngobwa kujyanwa mu mushyikirano cg se ko kirimo kwigirwa ahandi.

        Ndabona intambara yo kuri internet izasaba kubanza guhabwa amahugurwa !

  • NA DEMOKARASI KBS MURWANDA

  • Niyo atayobora siwe Mana utumenyera ubukungu.

  • Kereka niba ali umuvubyi ashore kumanura imvura igihe abahizi bayikeneye kuko 90% nabahinzi nabwo kandi kereka yaguye urwanda bakabona naho bahinga naho atali ibyo simbona icyabuzamura kirenze ibyo 2

    • Singombwa ko muhinga muri 90/% cyangwa ngo muhinge ari uko imvura yaguye! Ariko bazabagire bate mwa ndashima mwe? Dore ikibababaza ariko mutavuga: Ntimukibasha gutema abantu kandi kumva ko musangiye igihugu n’abandi birabarwaza mukaremba! Nimubyishyire mu mitwe yanyu u Rwanda rwa mbere ya 1994 ntarwo muteze kuzongera kubona!

  • nooooooooooooo ibi n ibyo kwikura mu isoni ni ugutanga impavu zo kuyobora indi manda

  • Ariko se koko nibarize abemera n’abashyigikira ibintu nk’ibi, ubukungu na stability bigendeye ku muntu mwumva hari aho byageza igihugu? Uretse n’igihugu gituwe na miliyoni 11 z’abaturage, muzi ko na famille ishingira stability yayo ku muntu umwe ntaho iba ihagaze?!

    • Ikintu cyose kigira icyo bijyanye !!!

      Iyo usesenguye aho u Rwanda ruvuye naho rugeze ni heza kandi ubyange cg ubyemere tubikeshaumusanzu wa HE Kagame.

      Nibyo tugombakuturingira umuntu umwe ,gusa mu gihe dufite amahirwe yo kugiraudufasha kwiyubakira inzego zihamye why not tutakoresha ayo mahirwe atuganishamu kubakainzego zihamyemaze ejo ejobundi aho azaba atagifite intege zo gukorera u Rwanda tukazayoborwa nu ndi wese kuko inzego nyobozi zizaba zifite umurongo uhamye !!!

      Ese nkubaze urifuzademokarasi imwe ituyoboza Kambanda nibyo uzi yakoze ???

      Habyara se ?
      Kayibanda se ???
      Reka kwijuta amahoro ni terambere sigaho kwangiza

      • Uwo Habyara uvuga kungoma ye nawe harabijuse amahoro mu gihe abandi barimpunzi nubu ntacyahindutse rero.

        • Abibwira ko bahagaze muritonde, politike itera abantu guheza inguni kubera ubujiji, amateka y’u Rwanda si ayo kwirirwa twirata kuko nta gihe abantu batapfuye n’ubu bagipfa. N’utararuha araruhekeye. Ubukungu bwo bwarazamutse buzanakomeza kuko bujyana n’ibiciro! Mwatugize injiji neza. Ejo ADPR izaza iti 2017 paradiso turayijyamo! Amahoro.

        • Which means wari wijuse kuriyongoma noneho ubu urimpunzi? very sorry nubwo ubuhunzi ubwitera ese sha nkubaze turimpunzi mwigeze mubona twandika ibi wowe wandi? niba urimpunzi ukaba ubasha kwandika tukabisoma ukaba ubasha kuvugana nabawe iyabaga ubuhunzi bwameraga nkubwo urimo amahoro kwisi yaba ahari.

          ngukize inkuba arayiganira nutaranigwa agaramye agirango ijuru riribugufi kuki mudahumuka? iyongoma se ushyigikiye uretse kukubibamo umutima mubi ninda nini gusa ikindi ubu yakwigishije niki? uravuga ibyushatse urandika ibyo ushatse urakora ibyushatse none ngo ntacyahindutse?

      • Uwo,Habyara uvuga yaremeye abanyarwanda bahabwa urubuga abamwangaga bagira uburenganzira ndetse ashyiraho na gouverenement yaguye irimo abatavuga rumwe nawe sibyo inkotanyi zamuvebaga? Ngoho reka ndebe niba ibyo mwamunenaga mwebwe mwabishobora. Aha aho ari arikwisekera kweli.

  • abahakana sinemeranya nabo, kagame natorwa tuzatera imbere pe, abatekinika azabirukana, ibifi binini azabiroba abyohereze 1930, amazi azatugeraho twese, abana bose bariga twese tuzajya tubona bourse zo hanze, FRLR izarangira, twese tuzibumbira mu makoperative, buri wese azakomea yisanzure mu gucuruza, buri wese ntazabura mituelle, inzara muvuga ntayo ibaho kereka iyo mu mutwe kandi izavurwa, n’ibindi. Kagame Oyee!!! Njye nkuri inyuma 100%

  • iyo nsomye ibyo mwandika mbona uburezi bugikeneye gukazwa cyane.
    wagirango ntimwiga ngo mumenye. ikipe igizwe na rutahizamo imwe ntihora itsinda
    nkunda kagame ariko afite faiblesse imwe: no team leading skills.

    • Wazagiye se ukamufasha. ntugasuzugure ubu team bakorana ubona idashoboye? abo ubona bashoboye se wabagiriye inama cyangwa niba ariwowe ushoboye wakoze? nugaya uge unatanga inama zubaka.
      umwaka mushya muhire kubanyarwanda twese

  • Muzumirwa!!

  • Muri 1987 Reagan yohereje umukobwa we kumuhagararira mu birori by’ubwingege bw’imyaka 25. Ese icyo gihe se yarashyigikiye Habyarimana? Ibyo tubyibaze muri 2016.

  • Ariko mwabantu mwe Niki?HE Kagame atakoze koko mwemuvuga mutyo murashukwa namahanga abacumbikiye kuko ntiwaba uri m’Urwanda nguvuge gutyo,kuko tuzi ahotugeze.Ese ninde mwatashye murwamubyaye akamwa ngira?ariko uwo Habyara numva murata nibukako yigeze kuvuga ko Urnda rwuzuye abigereranya nikirahure cyuzuye amazi,HE haruwo arabwira gutyo ntimwavuga amafuti turebera ubutwe turakataje mw’iterambere.Mugire umwaka mushya muhire.

    • @Solange, Kwica abantu, Gufunga abantu batavuga rumwe nawe, kujya gutsinda abntu mu mahanga ibintu bitigeze bibaho mu Rwanda,niba ushaka ko nkomeza kurambura umbwire.

  • Abazi gusesengura barebe iyi photo bayigereranye n’iyindi yafashwe mu ndilimbo ya Orchestre Abamararungu mu matwara ya muvoma kuri youtube.Abatabizi kaki n’ubururu abana bacu bambara iki gihe iyambere twayihawe kubuntu hose mu Rwanda muri 1979 wari umwaka w’uburezi.

  • @Basebya nizina ryawe rirabigaragaza ese nkubaze Umuntu azapfa ngoni Kagame wamwishe kuko atakwicwa nabo barikumwe?,uwouvaga Ni Ingabire ese niwewenyine wake kwiyamamaza ko abandi batafuzwe yaje avuga amagambo mabi,ngo habayeho Genocide ebyiri ngo iyabahutu niyabatutsi nibindi byinshii ngirango nawe urabizi ukobyagenze,ntago Umuntu yazakugushinga icyuma munkovu ngutuze,ese ko ejo bundi abanyarwanda ntibatashye haruwabakozeho ayiwe murajyahe kwagiye kongera kutuyobora kdi simwe Mana yamuduhaye mumureke.HE oye oye oye urasobanutse kdi urashoboye ntituzaguterana muguteza urwanda rwacu imbereee!!Ahooooo!!!!!!

    • @Solange amarangamutima ashobora kuguhuma amaso ukibagirwako hari nabandi bababye kukurusha.Umucikacumu ufungiye ahantu kubera guhagarara kubitekerezo yaharaniye wowe umurusha iki kandi agafungwa nabo bacikacumu usibyeko abacitse kwicumu nemera njyewe arabatutsi bari mu Rwanda muri 1994 kimwe najye abandi ntabwo mbemera.

Comments are closed.

en_USEnglish