Digiqole ad

“Ubuhutu cyangwa ubututsi si ikintu wacuruza,” Umuyobozi wa IPRC West

Mu muhango wo kwibuka abari abakozi n’abanyeshuri b’icyahoze ari ETO Kibuye, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuyobozi w’iri shuri, Eng. Mugiraneza Jean Bosco yasabye urubyiruko kwita cyane ku cyazanira inyungu igihugu, avuga ko Ubuhutu cyangwa Ubututsi ntawabusabisha akazi.

Umuyobozi wa IPRC West yunamira inzirakarengane
Umuyobozi wa IPRC West yunamira inzirakarengane

Aba bari abanyeshuri n’abakozi ba ETO Kabuye (ubu ni Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ryo mu Ntara y’Iburengerezaba, IPRC West) biciwe ahantu hanyuranye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, abamaze kumenyekana ni icyenda bakaba baributswe kuwa gatanu tariki ya 6 Kamena 2014.

Eng. Mugiraneza Jean Bosco yahanuye urubyiruko rwiga muri IPRC West, arubwira ko hari benshi bagishaka ko ibyabaye bitibukwa kubera ikimwaro bafite, akaba avuga ko urubyiruko rugomba kwibuka kuko ngo rutibutse amateka yazasibangana.

Yagize ati “Jenoside ni mbi ariko abantu baba bagomba kuyibuka kugira ngo itazongera kubaho. Ni umushinga uhombya isi n’abaturage ntihazagire muri mwe ushoramo imbaraga ze.”

Benshi mu rubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye, bamwe bari bato mu gihe cya Jenoside, abandi bayumva nk’amateka, ariko bagomba kwirinda abantu babashuka kuko ngo hari abantu badashaka ko ibyabaye byibukwa.

Umuyobozi wa IPRC West ati “Hari benshi baca abantu intege bagashaka ko kwibuka bitabaho kuko umutima ubakomanga. Kwibuka bifite akamaro ku rubyiruko rukiri ruto, kuko habayeho kurangara abantu babyibagirwa.”

Yongeyeho ko abapfobya Jenoside bashaka ko yafatwa nk’amateka asanzwe, aha akaba ariho avuga ko ibyabaye n’ubwo ari amateka yacu mabi ariko tutagomba kuyibagirwa.

Bitewe n’Insanganyamatsiko yagenewe igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20, igira iti “Twibuke, twiyubaka”, Eng Mugiraneza avuga ko igihe kigeze ngo urubyiruko ruharanire inzira y’iterambere aho kumara umwanya munini mu bidafite akamro.

Yagize ati “Isi tugezemo ubuhutu cyangwa ubututsi si ikintu wacuruza, ibyo dukeneye ni ibikorwa by’iterambere. Nti dushaka icyadutanya, ahubwo duharanire icyaduhuza tugatera imbere.”

Yongeyeho urubyiruko mu gusoma ibitabo rwajya rusesengura cyane ibikubiyemo ngo kuko ibyinshi byanditswe ku nyungu za bamwe, avuga ko guharanira iterambere aribyo bigezweho.

Yagize ati “Mwitabire ibikorwa by’iterambere kuko ikigezweho si uko umeze ahubwo ikigezweho ni icyo ukora ushoboye ukacyerekana bakaguha akazi.”

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Karongi we yavuze ko kwibuka ari ngombwa kuko ngi ni uguha agaciro abantu bishwa muri Jenoside.

Umuyobozi w’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside biga mu mashuri makuru, AERG we yavuze ko n’ubwo abareze bagize uruhare runini mu gusenya igihugu bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ubu urubyiruko ngo rwiteguye guhindura amateka.

Yagize ati “Twiteguye kwigira ku mateka, tugaranira iterambere kandi turashaka gusiga amateka y’ikosora.”

Mu cyahoze ari Kibuye hiciwe Abatutsi benshi cyane ahitwa mu Bisesero, uwari Perefe Kayishema akaba yarashishikarije abahutu ubwicanyi, ndetse ngo yanatanze urugero ubwo yarasaga umututsi imbere y’abantu nk’igikorwa cyo gutangiza Jenoside.

Abanyeshuri bakeye bari mu rugendo rwo kwibuka bagenzi babo
Abanyeshuri bakeye bari mu rugendo rwo kwibuka bagenzi babo
Abanyeshuri ba IPRC West mu rugendo rwa bucece
Abanyeshuri ba IPRC West mu rugendo rwa bucece
Umuyobozi wa IPRW West n'abakozi ayobora mu rugendo
Umuyobozi wa IPRW West, abakozi, abanyeshuri n’abashyitsi mu rugendo
Urubyiruko n'abakuru mu muhanda wa Karongi berekeza ahari urwibutso rwa Jenoside
Urubyiruko n’abakuru mu muhanda wa Karongi berekeza ahari urwibutso rwa Jenoside
Urubyiruko ruturanye na IPRC na rwo rwitabiriye uwo muhango
Urubyiruko ruturanye na IPRC na rwo rwitabiriye uwo muhango
Umuyobozi wa IPRC West, ibumoso ari kumwe n'umuyobozi wa IPRC East, Kizito waje kumutera inkunga
Umuyobozi wa IPRC West, ibumoso ari kumwe n’umuyobozi wa IPRC East, Kizito waje kwifatanya nabo
Umuyobozi wa AERG ku rwego rw'igihugu
Uwaje ahagarariye ubuyobozi bwa AERG ku rwego rw’igihugu
Abakobwa bakeye batwaye indabo zo gushyira ku mva z'inzirakarengane
Abakobwa batwaye indabo zo gushyira ahashyinguye abishwe muri Jenoside
Ukuriye Islam i Karongi asabira inzirakarengane umugisha kuri Allah na Mohammed
Ukuriye Islam i Karongi asabira inzirakarengane umugisha kuri Allah
Mu kavura umwe mu bakuriye idini rya gikirisitu arasenga
Akavura kajojoba,  umwe mu bakuriye idini rya gikirisitu arasenga
Benshi muri bo bari bato cyangwa ntibazi Jenoside ariko baha agaciro abayiguyemo
Benshi muri bo bari bato cyangwa ntibazi Jenoside ariko barayibuka nk’abayibayemo kubera ibyo babona
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza muri Karongi ashyira inda ku mva
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Karongi ashyira indabo ku mva
Abaturutse muri IPRC East bashyira indabo ku mva
Abaturutse muri IPRC East bashyira indabo ku mva
Ntituzabibagirwa tuzahora iteka tubibuka
Ntituzabibagirwa tuzahora iteka tubibuka
Uyu yarangije muri IPRC West, yari yemeye ava i Huye aza kwifatanya na bagenzi be
Uyu yarangije muri IPRC West, yavuye i Huye aza kwifatanya na bagenzi be
Uwari uhagarariye Polisi aha agaciro inzirakarengane
Uwari uhagarariye Polisi aha icyubahiro inzirakarengane
Yakinnye ari Interahamwe
Bakinnye ikinamico ku bwicanyi
Abana bakinnye umukino w'ibyabaye muri Jenoside
ishusho ishushanya ‘ibyabaye muri Jenoside
Benshi bari baguye mu gahundwe
Ibi byibutsa abakuru n’abato ibihe bikomeye cyane u Rwanda rwanyuzemo
Uyu musore yavuze umuvugo mwiza ujyanye no kwibuka abazize Jenoside no kwiyubaka
Uyu musore yavuze umuvugo ujyanye no kwibuka abazize Jenoside no kwiyubaka
Byageragaho no kurira akarira
Nawe mu muvugo we agahinda karamwica akarira
Uyu mujene na bagenzi be bavuze ubutumwa bwamagana jenoside
Uyu mujene na bagenzi be bavuze ubutumwa bwamagana jenoside
Umuhanzi Bon Homme yaririmbye indirimbo zijyanye n'icyunamo
Umuhanzi Bon Homme yaririmbye indirimbo zijyanye n’icyunamo
Inka y'umushishe yatanzwe na IPRC West ku bana b'imfubyi za Jenoside
Inka y’ishashi yatanzwe na IPRC West ku bana b’imfubyi za Jenoside

Amafoto/HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Imana izabibahembere.Iri shuri rirasobanutse.Ni mwe Rwanda rw’ejo.Nimusigasire amahoro azira amahano.

  • dukomeze twibuke abacu bazize ubusa kandi turusheho kwimakaza ubunyarwanda

  • nyuma yo kwibonera ayo mabi , iryo yica rubozo abo bene wacu (abahutu) bakoreye bene wacu(abatutsi), rubyiruko nahacu ho kwibonamo ubunyarwanda kuko nicyo kizatugeza kumahoro arambye azira umwiryanye tukubaka urwanda twifuza! never again

  • ibi byakozwe n’ababyeyi ndetse nabavandimwe bacu bikorerwa ababyeyi bacu  ndetse nabavandimwe, ariko twe dukwiye guhindura page tukamenyako iki gihugu gisigaye mumaboko yacu urubyiruko, mureke twe tube abanyarwanda bunze ubumwe bashaka igihugu cyuje amahoro.

  • Urukundo nicyo kintu kibanze gikenewe mubanyarwanda,ugomba kumenyako buriwese akoyasa kose yaremwe n,Allah.ukamenyako ukubabara ariko namugenzi wawe ababara.mwese banya rwanda ntamuntu numwe ugomba kuvutsa mugenziwe ubuzima kko siwowe wamushyize kuri iy,isi.kdi nayo ntiyoroshye.dukwiye kubana tugasenyera umugozumwe tukubaka uRwanda rwacu tukiteza imbere,naho ibyamoko ntakintu byatugezaho.turi abanya rwanda.Uzabaze umunya merca,ntabwo azakubwira aho yavuye kdi bose ntabwa bavukiye muri Amerca,ariko baharanira inyungu,iterambere,umutekano wabanya merca.twe tubuziki?mubyukuri ko ntanicyo dupfa kigaragara?murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish