Digiqole ad

Ubuholandi : Urukiko rwanzuye ko Iyamuremye na Mugimba batoherezwa mu Rwanda

 Ubuholandi : Urukiko rwanzuye ko Iyamuremye na Mugimba batoherezwa mu Rwanda

Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye.

Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Ugushyingo, Ubutabera bw’Ubuhorandi bwahaye agaciro ubujurire bwa Jean Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba basabye kutohererezwa ubutabera bw’u Rwanda ngo bube aribwo bubaburanisha ku byaha bya Jenoside bakekwaho.

Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye.
Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye.

Mu byumweru bibiri bishize twabagejejho inkuru ivuga ko mu Buholandi: Abanyarwanda babiri bakekwaho Jenoside banyuze imbere y’ubutabera. Muri iyo nkuru twababwiraga ko mu byumweru bibiri ubutabera bw’Ubuholandi bugomba kuba bufashe umwanzuro ku iyoherezwa cyangwa kutohereza mu Rwanda Jean Claude Iyamuremye na Jean-Baptiste Mugimba.

Kuri uyu wa gatanu, urukiko rw’i La Haye rwahagaritse umwanzuro wa mbere w’urukiko wasabaga ko abo bagbo bombi bohererezwa ubutabera bw’u Rwanda bukaba aribwo bubaburanisha.

Itangazamakuru ryo mu Buholandi ryatangaje ko impamvu nyamukuru urukiko rwagendeyeho rufata uyu mwanzuro, ngo ari uko “nta bufasha mu mategeko (aide juridique) buhagije burimo guhabwa ababurana ibyaha bya Jenoside mu Rwanda.”

Urukiko rukavuga ko mu gihe ubutegetsi bw’Ubuholandi butagaragaza ibimenyetso bifatika kuri izo mpungenge urukiko rwagaragaje, ngo bariya bagabo bombi ntibazoherezwa mu Rwanda.

Gusa, ubutabera bw’i La Haye ntibwahaye agaciro ingingo yagaragajwe n’abaregwa bavugaga ko mu Rwanda nta butabera bunoze bazahabwa.

Twagerageje kuvugana n’uruhande rw’u Rwanda, Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda Alain Mukurarinda ati “Nta cyo nabivugaho tutarabona icyemezo officially (mu buryo bwemewe n’amategeko).”

Ubuholandi bushyira inkunga yabwo nyinshi bugenera u Rwanda mu kubaka urwego rw’ubutabera mu Rwanda.

Jean Claude Iyamuremye w’imyaka 39 na Jean Baptiste Mugimba w’imyaka 56 bakekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu ngo bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bombi, bakekwaho kuba bari mu mitwe y’abicanyi, ndetse no kuba ubwabo barishe Abatutsi.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • ntacyo babacire imanza naho bari ibyo si ikibazo kinini kubazana mu Rwanda gusa byari kuba ari indi ntambwe ariko kandi naho babahane turabizeye ntibazadutenguhe

  • Reka uburayi bukomeze kubika aba terariste ibisasu hafi

  • Ruti ngo abaki ? Haaaaaaa abaterariste baba hano mu Rwanda wibeshyera amahanga !

  • Uyu mukurarinda yitonde mubyo atangaza doreko ngwagiye gusanga umuryango we mu buholandi.

  • Ngo genoside yakorewe aba tutsi???
    Kose mu burundi , congo , uganda and kenya haba aba tutsi nabo yarabakorewe?

    Ni genoside yakorewe abari bari mu rwanda 1994 and that is the fact!!!

  • Umuseke Ko muhora mu kuraho ibyo nandika…. namwe mwabaye aba dictator?

  • Abo se baba barusimbutse1 aliko ntawe urusimbuka rwamubonye.

  • Uru rubanza ntabwo rwari rwanzurwa neza kubera ko ku ya 9 – 12 . bazongera bicare barebeko ibyo basabye u Rwanda ko rwaba rwarabishyize mu ngiro hanyuma bano bagabo bakurikiranywe bakoherezwa mu Rwanda . Ibisabwa ni uko u Rwanda rwakwereka ubu Hollande uko abunganizi bu Rwanda baba bafite ubushobozi mu kurengera amadossiers yibyaha bya Genoside , kuko hari umu expert w’umuhollande wari yatanze rapport mukwa 6 kwuyu mwaka avuga ko abunganizi mu Rwanda nta bushobozi buhagije bafite .
    Ikindi gisabwa ni uko leta yu Rwanda yazaba ari yo itanga amafaranga yo kuriha abo bunganizi , igihe abunganizi b’abaHollande baba ari bo baje kunganira abaregwa mu Rwanda . Bivuze rero ko u Rwanda ruramutse rushoboye kuzuza zino nshingano . abaregwa bakoherezwa mu Rwanda .

  • Mukurarinda azitonde nasubira mubuhorandi gusura umugore we! hariya hasigaye habarizwa interasi zariye umwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish