Digiqole ad

Ubuholandi: Abanyarwanda babiri bakekwaho Jenoside imbere y’ubutabera

 Ubuholandi: Abanyarwanda babiri bakekwaho Jenoside imbere y’ubutabera

Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize, Abanyarwanda babiri Jean Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba bakekwaho icyaha cya Jenoside bagiye mu rukiko rw’i La Haye mu Buholandi basaba urukiko rwakwisubiraho ku mwanzuro wo kuboherereza ubutabera bw’u Rwanda rwari rwafashe.

Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye.
Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye.

Hutu Jean Claude Iyamuremye w’imyaka 39 na Jean Baptiste Mugimba w’imyaka 56 bakekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu ngo bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bombi, bakekwaho kuba bari mu mitwe y’abicanyi, ndetse no kuba ubwabo barishe abatutsi.
Ubutabera bw’Ubuholandi bwari bwemeje ko abo bagabo bombi bohererezwa ubutabera bw’u Rwanda bukaba aribwo bubaburanisha.

Iyamuremye, Mugimba, n’umunyamategeko n’abanyamategeko babo basaba ubutabera bw’Ubuholandi kwisubiraho ku cyemezo bwafashe kuko ngo urubanza rwabo basanga rushingiye ku mpamvu za Politiki, kandi ngo bafite bafite impungenge ko baherejwe mu Rwanda, ubuzima bwabo bwaba buri mukaga.

Umunyamategeko w’Iyamuremye Bart Stapert yagize ati “Ubutabera bw’u Rwanda ntibushobora guha ubutabera buboneye umuntu ushinjwa icyaha cya Jenoside.”
Urukiko ruzafata umwanzuro kuri ubu bujurire bw’aba bagabo bombi mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Src: Lefigaro

en_USEnglish