Digiqole ad

Ubuholandi na Suwede bahaye u Rwanda miliyari 43 z’amafaranga

Igihugu cy’Ubuholandi na Suwedi byagiranye na Leta y’u Rwanda amaszerano y’ubufatanye mu by’ubukungu ahwanye na miliyari 43 z’amafaranga y’u Rwanda, ku ruhande rw’u Rwanda Minisitiri w’Imari Gatete Claver niwe wasinye, Pietre Dorst ku ruhande rw’Ubuholandi na Maria Håkansson ku ruhande rwa Suwedi.

Håkansson na Minister Gatete Claver (Photo The New Times)
Håkansson na Minister Gatete Claver (Photo The New Times)

Amasezerano y’ubufatanye akubiyemo akyabo ka miliyoni 44.9 z’amaEuro angina n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 37.6 yatanzwe n’igihugu cy’Ubuholandi na miliyoni 8.6 z’amaEuro angina na miliyari 5.6 z’Amanyarwanda yatanzwe na Suwedi.

Pietre Dorst, yatangaje ko inkunga bahaye u Rwanda igamije kuzamura ubukungu mu turere no kubaka ibikorwa remezo na amafaranga asaga miliyari eshanu z’Amanyarwanda azakoreshwa mu kubungabunga amazi y’ikiyaga cya Kivu.

Mu kubungabunga ikiyaga cya Kivu, hazitabwa cyane ku buryo kubyaza umusaruro gazi metane bitazangiza ibindi bidukikije.

Igice cy’amafaranga yagenewe u Rwanda kingana na Miliyoni y’amaEuro kizakoreshwa mu butabera.

Inkunga y’igihugu cya Suwedi yo izakoreshwa muri Kaminuza y’u Rwanda mubijyanye no kubaka amacumbi mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abahiga.

Amb. Minisitiri w’Imari Claver Gatete, yatangaje ko inkunga izakoresha mu gihe cy’imyaka itatu, ni ukuvuga kugeza mu 2016.

Yatangaje ko inkunga izakoreshwa mu turere twose bikorwa bigamije iterambere, mu kubungabunga ibikorwa by’amajyambere no guhindura imibereho y’abatuye icyaro.

Amb. Minisitiri Gatete ati “Iyi nkunga izafasha mu bikorwa binyuranye mu cyaro, harimo kuvugurura amasoko, kubaka amabagiro agezweho n’amakaragiro no gusukura amazi mu cyaro.”

Ibihugu byombi Ubuholandi na Suwedi mu mwaka ushize byari byahagarikiye inkunga u Rwanda nyuma ya raporo yarushinjaga gufasha abarwanyi ba M23.

Abahagarariye ibi bihugu babajijwe niba bahinduye uruhande bari bahagazemo ku birebana n’Urwanda, batangaje ko ikibazo Atari u Rwanda ngo ariko ruri mu bafite umuti w’ikibazo cya Congo.

Maria Håkansson ku ruhande rwa Suwedi ati “Dusanganwe umubano mwiza n’u Rwanda ubufatanye mu iterambere bwakomeje uyu mwaka. Icyabaye twabaye twifashe ku nkunga zacu bitewe n’ibirego byari komeye by’inzobere za ONU.”

Håkansson yongeyeho ati “Suwedi Ni igihugu gito cyemerwa na ONU muri politiki mpuzamahanga zacu. Icyo gihe rero byari bigoye gutesha agaciro ibyavugwaga… ariko mu bigaragara u Rwanda ruri mu bafitiye umuti ibibazo by’Akarere.”

Pietre Dorst, we yavuze ko igihugu cye kiyemeje gukorana n’u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere mu rwego rwo gushaka amahoro n’umutekano usesuye mu karere.

Yagize ati “Tuzakomeza gukorana n’u Rwanda mu rwego rwo kugabanya ubukene no kugera ku ntego z’ikirekezo 2020, kandi bidufiteye inyungu twembi.”

The NewTimes

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ibi bihugu byombi uwavugisha ukuri ntibyahwemye gufasha u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byo mu Karere guhashya ubukene mu Rwanda guhera mu mwaka w’i 1975 nkuko tubisoma mu mateka y’ibi bihugu.

    Ndizera ko n’ubwo abaturage ubona badafite ubushobozi bwo gukurikirana ubwo burenganzira bwabo , ariko ndizera leta izajya igerageza kubibakangurira kugira ngo be kuzajya bamenya amatora gusa ngo ibindi babisige inyuma y’amatwi.

    Ndasaba ko noneho aya mafaranga miliyari 37.6 agamije guteza imbere abanyarwanda , u Rwanda ruzagerageza kuvana abaturage ku gipimo cy’umukene ndetse n’iterambere bakagera ku gipimo cyemejwe cyo 2015-2020

    Ntarugera François

  • iyi nkunga ntagushidika izafasha u rwanda mu kwiteza imbere muri gahunda zitandukanye nkuko byatangajwe na minisitiri Gatete, kandi turizerako ubufatanyi ni ibi bihugu buzakomeza bukiyongera maze tukiteza imbere.

    • Erega biraboneka ko inkunga bduha tuyikoresha neza ku buryo nabo bayitanga bibagararira!Reba aho u Rwanda rugeze mu myaka mike cyane kandi rwaratangiriye kuri zero,kandi akenshi jyewe nkaba ndashidikanya ko na bimwe muri ibi bihugu duturanya biterwa ishyari naho tugeze,kubera kudapfusha ubusa ziriya mfashanyo abazungu baduha,ibyo bituranyi byacu rero izo mfashanyo bihawe ziza ziroha mu mifuka ya bamwe,maze abaturage bakipfira.Ngaho gira amahoro!

  • dushimiye iyo nkunga kdi tuzayikoreshe neza!

  • Biriho biraza, na kera na kare iyo batumva amagambo y’abanzi b’uRda badahwema kutarushakira amahoro!! ni ibintu bishimishije kandi bifiiye akamaro umuryango nyarwanda..

Comments are closed.

en_USEnglish