Digiqole ad

Ubuhemu nabonye kuri bamwe mu bakobwa n’abagore bituma mbura uwo nizera

 Ubuhemu nabonye kuri bamwe mu bakobwa n’abagore bituma mbura uwo nizera

Nitwa Claude Umwizerwa, muri iki gitangazamakuru nabonye hari abahasaba inama, none nanjye ndatekereza ku byambayeho nkumva ngomba gufata ingamba ariko na none ngakenera n’ibitekerezo by’abandi byubaka.

Nubwo nabonye rimwe na rimwe hataburamo abandi inama numva ko zidahwitse, ariko na zo zigomba gusomwa n’ubushishozi igihe zatanzwe.

Muri make ngeze mu myaka 38,  nigeze umugore mu  bihe bya vuba, mu nzira zose ziteganyijwe mu bukwe bwa kinyarwanda, nafashe irembo, ndasaba ndetse ndakwa yewe tunasezerana imbere y’Imana.

Ntibyamaze igihe kinini kuko umugore twari dushakanye, mu by’ukuri ntiyari aje kubaka, ahubwo yari ikirara kimwe cyo ku rwego rwo hejuru. Yishakiraga address gusa yo kugira ngo yikomereze ibikorwa bye bigayitse afite aho aturuka.

Naje gusanga ikindi yashaka kwari ukugira ngo agire icyo amvanaho kijyanye n’umutungo wagombaga kugenda umufasha mu yindi mishinga yari afite harimo no gukomeza ajya i Burayi.

Yanashaka guhindura status kuko rimwe na rimwe bifasha mu kubona visa mu bihugu bimwe by’i Burayi, ikirenze kuri ibyo, ntiyifuzaga ko tubyara akaba rwose ntiyabikozwaga na mba!

Muri rusange nta ndangagaciro n’imwe iranga Umunyarwandakazi yari yifitemo ahubwo ibikorwa bye byari ku rwego rw’ibya Sekibi.

Narahungabanye mu buryo bwose, haba mu Mwuka, morale no mu buryo bw’Ubukungu. Gusa ndashima Imana ko yansize amahoro, kandi ngenda niyubaka gahoro gahoro, magingo aya inkiko zemeye kuduha gatanya.

Ku bijyanye no kwizera igitsinagore byo ntibiraza rwose kandi mbikeneye kugira ngo ubuzima bukomeze, kuko muri rusange nari natinze no gushaka kubera kwita kuri barumuna banjye nasigaranye, kandi nyuma nanjye nakomeje amashuri makuru ku rwego rwa Kaminuza.

Bivuga ko aho nashakiraga mu mwaka washize, gahunda yari iyo kubaka urugo ruhamye, gusa ku bw’amahirwe make ntibyampira. Nshobora kuba narahubutse, sinihangane ngo Imana indambagirize nk’uko abizera babivuga.

Ni yo mpamvu nsaba inama zanyu nziza, kuko bivuye mu mutima wanjye nkeneye umukunzi w’ukuri, unkunda kurusha uko natwarwa n’ikimero.

Ese bizanshobokera gute kugira ngo mubone, ko mu mutima nkifitemo gushidikanya kuba nabona inshuti nziza izamfasha mu buzima, yuje urukundo n’impuhwe, warezwe, ujijutse, uzi ubuzima, wubaha agatinya Imana, wiyubaha akarangwa n’isuku n’umuco?

Ese abo byahiriye ni iri he banga mwakoresheje ngo nanjye ndimenye?

Ubu nashyize ingufu mu gusaba Imana ngo inkorere igitangaza, kandi nanjye ndagenda mvugurura umushyikirano wanjye na yo ngo wenda igire uko yibuka umugaragu wayo, kimwe no kugira ngo ntore agatotsi kuko biba ingorabahizi kugoheka iyo ntangiye gutekereza ibyo byose!

Ese mbigenze nte rwose kugira ngo mbone umugore muzima kandi vuba, nubwo bwose nagiye mpungabanywa n’ibyo byose nanyuzemo?

Email nkoresha ni [email protected] igihe haba hari ubashije kuyikoresha, murakoze, amahoro y’Imana!

 

***************

12 Comments

  • Nta buhemu mbonye muri iyi nkuru ahubwo harimo ubutesi bwinshi

    • hhhh, birashoboka ko wabonye amatako atukura uti natanzwe! Kuki abagabo mureba amabuno gusa mugata urwo mwambaye? Ubutaha uzashishoze humura abeza bafite uburere n’umutima barahari.

  • Twaguha iyihe nama utabubwiye icyo uwo mwashakanye yakoze. Ese kujya i Burayi nicyo cyaha yakoze? Iyo ugisha inama ntuhisha. ntabwo twamenya amakoza yakoze ninaho twahera tukugira inama. Kandi burya umugore mwiza umuhabwa n’Uwiteka. Komeza usenge Uwiteka azaguha undi niba koko ari umugore wawe waruri mu makosa. Kuko abagabo bamwe nabo ntibababoroshye.

  • 1. Banza ukire igikomere niba koko ibyo uvuga ari ukuri.
    2. Irememo umutima ubabarira, kuko nawe hari ubwo uzakenera kubabarirwa.
    3. Tuza kandi ushyitse umutima mu nda, sa nk’aho uri mu isi itarimo abagore/abakobwa kugeza uburemere bw’ibyakubayeho buganutse kuko hari n’uwagufatirana n’ibyo bihe utashishoza ukazaba nk’umuntu watsikiye mu kanogo yagira ngo asimbuke akagwa mu rwobo.
    4. Reka guhutiraho ahubwo saba Imana igufashe ubone icyerekezo n’umuyoboro ngenderwaho kugira ngo byibura uwo uzabona azakwibagize intimba wagize.

    Imana niyo ibasha kukumenyera ibitamenyeka, ikurebera aho utareba, yakugeza kure cyane y’aho utekereza kugera. Ijya ikinga ijuru imvura ntigwe, ikazayitanga mugihe cyayo, niyo ibyutsa izuba ikanaricyura, ihamagara inyenyeri ikazita amazina, ivugana n’ufite ubumuga bwo kumva kandi icyo ivuze akacyumva, igenderera ufite ubumuga bwo kutabona kandi akamenya ko imugendereye, igendana n’ufite ubumuga bwo kugenda bakageranayo itamusize kandi badakererewe.

    • Inama zawe ndazikunze pe.Uri umujyanama mwiza kandi Imana ijye ikomeza kuguha ijambo rifasha imitima imenetse.Nubwo atari njye wabajije ikibazo ariko ndafashijwe.

  • Warahemukiwe kuko washatse uwushstse akaba umuntu udashobotse ikiraka gusa iyo umuntu wumva akunda ibishushe wimwirukankira abataruwawe, iyoroshye wake gatanya hanyu uzashake uwo munganya ubushobozi ndetse ujyukomeza gusenga Imana izagusubiza

  • nshuti yanjye tuza kandi wige kwirema mo icyizere kuko wenda uwo bitarabaho ntiyakumva uko biryana ariko uwo byabayeho yabiha agaciro,gusa komeza wisengere kuko umugore mwiza umuhabwa n’uwiteka

  • Ariko rero nta nama wabona tutumvise urundi ruhande wasanga nawe utari miseke igoroye ari nawe wamuteraga ubwo burara!tomora uvuge neza icyo mwapfuye,kuko ubu nawe yanditse hano twasanga nawe amafuti uyarusha akabenzi!

  • Pole muvandi komera kdi wihangane nubwo ntasobanukiwe neza ibyo yakoze nabonyemo uburara,kudashaka kubyara no kurya iyo za burayi nonese waba waramushatse warusanzwe uzi imico ye? Niba akiri umukobwa yari ikirara ntiwamurenganya kuko burya iyonnye ntivamo keretse iyo habaye imbaraga zamasengesho, uti ntiyashakaga kubyara? Mbere yuko murushinga se ubundi mwigeze mubiganiraho?? Hari abakobwa benshi kuri iki gihe ibyo kubyara batabishaka mamba cyane ko hari nababa barakuyemo matris,ibyo byo kujya hanze se byaba byaraje aho mubaniye?? Cg yari asanzwe abyifitemo. Ese ubundi wamushatse afite imyaka ingahe, wowe nabonye ukuzemo niba waramurushaga nka 15yrs ntibyoroshye ko mwapfa guhuza. Inama nakugira nubwo wakomeretse ihangane ukomeze usenge ufate umwanya uhagije ubanze wakire ibyakubayeho ubundi ufate ingamba nshya abakobwa beza, bafite uburere barahari gusa uzafate umwanya uhagije wo kumumenya, muganire ntacyo umukinze mbere yo kubana, umubwire ibyifuzo cg urugo wifuza uko ruzaba rumeze nawe akubwire ibye mbese muzabane hari byinshi mwumvikanyeho, naho niwitwaza Cash mu gutereta uzahura nabazarigukuramo ubundi bakwereke munsi yikirenge. Ikindi nakubwira nubwo ukuze ariko wifatiraho ngo nuko watinze gushaka ahubwo itonde wihe igihe ubanze ukire icyo gikomere naho ubundi uhise ushaka aka kanya wazisanga watoraguye amasashi my friend. It’s better to wait long than marry wrong!

  • Humura abagore beza kumutima no kumubiri barahari. Inzira wanyuzemo yo gusenga niyo iruta izindi zose bakugira kuko umuntu nimugari. Kuko imana ariyo ireba hose bariyo utitiriza nayo izaguha igisubizo gikwiriye. Bonne chance

  • Ihangane ubwo ibyo byabaye isomo rifatika kuri wowe,ubutaha reo uzareke imana ikurambagirize,uzareke amarangamutima yikimero nubwiza cyane ko abakobwa benshi bamasura nta mbaraga zumutima nizubwenge baba bafite. Ugomba guhitamo rero,ikindi genzura niba nawe ziriya ndangagaciro ushaka kumukobwa wowe urazifite?ikindi buriya abagabo nibo imana yategetse gukunda suko natwe tutakunda ariko uzashake uwo wakunze atari we wagukunze. Bagabo mukunde bagore muganduke,ikindi, burya abo ubona ingo zahiriye nabagabo batangije urwo rukundo bigatuma bagira za mbuto zurukundo tubona muri bible,kimwe muri byo mu rugo usabwa kugenda gacye kuko uwo mubana ni urwabya rworoshye rudahwanije nawe gukomera…..

  • warahungabanye muburyo bukomeye ariko nanone wisuzume ko haba ntahantu witwaye nabi bigahindura Umugore wawe.kdi Imana iravuga kdi irumva yiyambaze nayo ntizatinda kukurengera kdi uyisabe kumwihariko wawe abantu rimwe na rimwr dusaba nabi donc tukirefera kubandi uko babayeho ukp bahiriwe nubuzima ariko sibyo wowe n’Imana mugirane ubushuti uyibwire nkubwira inshuti ye magara muganire nukuri Imana rwosr ntizabura kuguha ibyo wayisabye ndetse nibyo utayisabye ibonako ubikeneye.

Comments are closed.

en_USEnglish