Digiqole ad

Ubuhamya: Mukangwije yumvise amagambo ya nyuma y’intwari Niyitegeka Felicita

 Ubuhamya: Mukangwije yumvise amagambo ya nyuma y’intwari Niyitegeka Felicita

Mukangwije Nelly atanga ubuhamya bw’uko yarokotse ubwicanyi bukomeye cyane i Mudende

*Yarokotse ibitero bitagira ingano ndetse yimwe ubuhungiro na nyina wabo,
*i Mudende, Jenoside yatangiriye ku kurasa umuhungu wa Nzamurambaho wabaye Minisitiri w’Intebe.

Atangira ubuhamya bwe, ku wa gatandatu tariki 11 Mata 2016 ubwo muri Kaminuza ya AUCA-Mudende bibukaga abakozi n’abanyeshuri biciwe i Mudende ku Gisenyi, Nelly Mukangwije yagize ati “Ibyabereye i Mudende ntibivugwa, byari bifite ubugome burenze ahandi,” ubuhamya bwe butangiririra ku bitero byakurikiye ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana, tariki 6 Mata 1994 kugeza abashije kugera i Goma, nyuma y’urupfu rwa benshi mu bo yari azi, harimo n’Intari Soeur Niyitegeka Felicita wemeye kumwitangira we n’abo bari kumwe akicwa n’Interahamwe.

Mukangwije Nelly atanga ubuhamya bw'uko yarokotse ubwicanyi bukomeye cyane i Mudende
Mukangwije Nelly atanga ubuhamya bw’uko yarokotse ubwicanyi bukomeye cyane i Mudende

Nelly Mukangwije, icyo gihe yari umunyeshuri mu ishuri rikuru (Kaminuza) i Mudende hari muri Gisenyi, yabonye abo bari inshuti z’abanyeshuri bahinduka, bagatanga bagenzi babo ngo bajye kwicwa batemwe amajosi n’Interahamwe.

Kaminuza y’i Mudende cyari ikigo cyitwa icy’Abanyamerika, ni Kaminuza yigwagamo n’abifite, kuko ngo harimo abana b’abayobozi bakuru, harimo abanyamahanga bakomoka mu bihugu icyenda byo muri Africa, bigishwaga n’Abazungu (niyo yiyo Adventist University of Central Africa).

Mukangwije ati “Tariki ya 6 Mata 1994 indege (yari itwaye Perezida Habyarimana na Ntaryamira Syprien w’U Burundi) igwa, wabazaga umuntu ibyabaye ati ‘Cwe’! Nyuma namenye ko Habyarimana yapfuye.”

Bukeye tariki ya 7 Mata 1994 abanyeshuri ngo batangiye kwishyira mu dutsiko. Nelly Mukangwije yibuka ko akihagera mu 1993, ngo hari itsinda ry’abantu bandika imyirondoro y’abanyeshuri bahageze, akavuga ko Jenoside yari yaratangiye mbere.

Ati “Umuntu akaba atakuzi ariko azi ubwoko bwawe.”

Nyuma ya tariki ya 6 Mata 1994, ngo abantu baje guhungira muri iyo Kaminuza y’i Mudende bumva ko nta kibazo bari bugire kuko ari ikigo cy’Abanyamerika.

Agira ati “Ubwo haje abasirikare, isasu rya mbere ryarashwe Edmond umuhungu wa Nzamurambaho wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu ishyaka rya MDR.”

Nelly Mukangwije, n’umuhungu witwa Olivier, na Jacques ngo bahise bahungira ahafatirwaga icyayi (Cafetariat ya Kaminuza), aho ngo hayoborwaga na nyina wabo.

Uko ari batatu babashije kurira bihisha muri plafond y’inzu. Ati “Bigeze nimugoroba abantu bari bahahungiye icyo gihe (ku ishuri) barabishe. Bahiciye abantu benshi, nabonaga ari nijoro (kuko yari muri plafond) kandi hari kumanywa, abo basigaga bicwaga n’abana (abana batojwe kwica).”

Icyo gihe, ngo habayeho gusaba abanyeshuri kwivangura ngo buri wese n’ubwoko bwe akajya hariya undi hariya, ariko ngo hari bamwe babyanze barimo Euphrasie, Therese na Ada, abo bahise bicwa.

Nelly Mukangwije ku bakiri bato agira ati “Ntimuzihishe inyuma y’ikibi, abanyeshuri bacu, twiganaga nibo batangaga lisiti, ntibafashe imipanga ariko bicishije lisiti.”

Nyina wabo wa Nelly yaje kumubwira, bigeze nimugoroba ati “Mumvire aha, sinshaka ko abana banjye babica hejuru yawe, nawe sohoka (yabasohoraga muri cafetariat ya Kaminuza aho bari bihishe).”

Iki gihe nibwo Mukangwije yari atangiye inzira y’umusaraba, akigera hanze yakubitanye n’abanyamahanga babiri bakoraga i Mudende, bamujyana muri dortoire (icumbi ry’abanyeshuri), ako kanya yahakubitaniye n’Interahamwe zije gusahura ajya mu gitanda yiyorosa amavalise.

Tariki ya 8 Mata 1994, Nelly Mukangwije yari akiri aho muri dortoire, abanyeshuri (batahigwaga) biganaga bazagufata amavalise yabo ngo batahe, ndetse umwe azi aramubona, anamusaba amazi, yitwaga Jacqueline.

Ati “Mpa amazi.” Undi ati “Sinayabona.”

Avuga ko ubuyobozi bwa Kaminuza bwari bwitaye ku banyamahanga kuruta uko bwari bwitaye ku bicwaga.

 

Yagize amahirwe asohoka i Mudende

Umukobwa witwa Jeanne d’Arc ngo yaje gufasha Mukangwije kubona icyangombwa cy’abanyamahanga asohoka muri Kaminuza.

Icyo gihe ngo bagombaga kujyanwa muri Hoteli Meridien ariko biza gutegekwa ko bajyanwa muri Stade Umuganda. Nyuma Prefet wa Gisenyi wariho icyo gihe yavuze ko atabasha kubacungira umutekano, ategeka ko bataha iwabo.

Bajyanywe i Kigali ku itegeko rya Prefet, bageze kuri bariyeri y’Interahamwe muri Ngororero babakura mu modoka bica abakobwa babiri, nyamara ngo ntibari batutsi bahigwaga, abo ngo ni Jacqueline (uyu wari wamubwiye ko atabona amazi) na Francoise.

Ati “Ubugome bwari bwari buhari, nta muntu wari ukireba indangamuntu, barebaga isura. Interahamwe z’i Ngororero zarushaga intege Abajandarume (Gendarmerie).”

Ubwo, Mukangwije n’abo bari kumwe, Interahamwe zategetse ko basubira ku Gisenyi.

Bahageze, Interahamwe zabahigaga zamenye ko abari i Mudende bagarutse ku Gisenyi, Prefet afata abantu batandatu abahungishiriza kwa Soeur Niyitegeka Felicita (yagizwe Intwari)

Uyu bari kumwe yitwa Seth, nawe bararokokanya nubwo yigaga yitwa umuZairois
Uyu bari kumwe yitwa Seth, nawe bararokokanya nubwo yigaga yitwa umuZairois


Ibyo Felicita yakoze nta Mudivantisiti wabikoze!

Mukangwije avuga ko yakuriye mu idini ry’Abadivantisiti ku buryo yumvaga nta muntu wo muri rindi torero wakora ibintu byiza.

Ati “Soeur Felicita , ibyo yakoze nta Mudivantisiti wabikoze.”

Aho bari bahungiye kuri Centre Saint Pierre ku Gisenyi yayoborwaga na Soeur Niyitegeka Felicita ubundi ngo yajyaga afasha abantu guhunga akishyura Interehamwe amafaranga ntizibice bakambuka bakajya muri Congo Kinshasa.

Kuri uwo munsi, ngo Felicita yumvise afita ubwoba ngo yarasenze cyane kuko yumvaga abantu afite baza kwicwa.

Hari tariki ya 22 Mata 1994, nibwo ngo yatelefonnye musaza we wari umusirikare mu ngabo za Leta, Col Nzungize amusaba ko yamwoherereza abasirikare kuko afite ubwoba ko abantu afite bashobora kuza kubica.

Icyo gihe akirindiriye abo basirikare, Interahamwe zaje saa cyenda zitwara abantu bari aho mu kigo cya Soeur Felicita na we ubwe (Mukangwije) ziramutwara, abasirikare bahageze saa cyenda n’igice byarangiye.

Interahamwe zatwaye Niyitegeka Felicita ngo ntabwo yabashije kugira uwo amenya gusa yabonye bamwe mu bo zatwaye harimo uwitwa Josephate, wari wararashwe.

Uwitwa Charlotte, Margot, Christine na we ngo bahungiye mu cyumba, Interahamwe ntizabasha kuhinjira.

Izo Nterahamwe ngo zazaga zibaza Soeur Felicita ziti “Turashaka intiti za Kaminuza.”

Soeur Felicita ngo yabimye imfunguzo z’aho abo bakobwa bari bari, bamubwira ko bari bumwice. Soeur Felicita ngo yihise avuga ati “Wnyambura umubiri, ariko ntiwanyambura ubugingo. None ubundi abo mwica murabaziza iki?”

Aya magambo ngo yaba ariyo ya nyuma Niyitegeka Felicita intwari yo mu kiciro cy’Imena abamwumvise bwa nyuma bumvise avuga kuko abandi bose bajyanye nawe bishwe.

Ayo magambo ngo yarakaje cyane Interahamwe na we zimushyira mu modoka zimujyanana n’abandi zari zifatiye mu kigo cye, zijya kumwicira kuri Commune Rouge (ahantu hiciwe Abatutsi benshi muri Jenoside ku Gisenyi).

Mukangwije Nelly wari umaze icyo gihe cyose yihisha, yaje guhungishwa na Padiri w’umusaza wabatangiye amafaranga ku basirikare barabambutsa babajyana muri Zaire (Congo Kinshasa) i Goma.

Nyina wabo wa Mukangwije Nelly yaje kwitaba Imana. Umuseke wabajije Nelly niba yaramubabariye, ati “Sinamubabariye kuko ntiyigeze ansaba imbabazi, yari afite ubwoba.”

UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Ko ubanza amateka muyibagiwe hakiri kare? Nzamurambaho ntiyigeze aba premier Ministre kandi yabaga mw’ishyaka rya PSD.

    • uwo jacqueline ndamuzi yari umututsi. Irindi zina yitwaga UWIMANA. sinzi rero uho uhera uvuga ko atahigwaga ubwo mwariganaga ariko utamuzi neza. ikindi kirya gihe kuba umuntu yari afite irangamuntu yanditsemo ubuhutu ntibyavugaga ko koko ari umuhutu. Benshi bari barabikoze kugirango babone amayira.

    • Nibyo urakoze kudufasha kwibuka ko Nzamurambaho yari ministre, abaministre bo murwanda bose uzababaze bicara kuntebe zizenguruka kandi zikururuka. banyarwanda banyarwandakazi bantu namwe nshuti zabantu nshuti zabandi. ubuhamya nkubu bw’ umuntu wahungabanyijwe nubugome bwa muntu,ubuhamya nkubu niwo mucanga. ubuzima muntu bwuwarokotse genocide nka Kizito Mihigo. ninka ciment yagaciro kadasanzwe. urukundo nyarwo nirwo form kububakisha beto. abubakisha amabuye, ubuntu mubantu niyo mabuye yagaciro yonyine ashobora kubaka umuryango nyarwanda ukazamara ibisekuruza udahungabanye . niba mudasakaza ukuri ngo mukingishe ubutabera . musige amarangi y ubwisanzure,uko mukomeza gukomera mukomeza irondakoko niko ibihe bizenguruka niko amateka akururuka nkuntebe ya ministre w ubushwanyi namahanga . akira urwanda mana ihoraho .

  • Nzamurambaho wabaye Minisitiri w’Intebe. Aka mugakosore!

  • courage my sister!Imana yagusigarije kuvuga ayo mateka.Humura ntibizongera.

  • Kagabo ibyo avuze nibyo. u unyamakuru wabyanditse ndumva yagombye kuba azi uwo yandika uwariwe. Nzamurambaho rwose ntiyigeze aba Premier Ministre muriki gihugu. kuba muri MDR ntabyo nzi , muzi muri PSD

  • Muvandimwe Nelly,
    Ndakeka ko uri busome iyi comment, nkozwe ku mutima n’ubuhamya bwawe kandi ndakwihanganishije muri ibi bihe bikomeye umuntu yibuka ubugome bw’indengakamere bwari bwaratuye mu mutima wa muntu. Ikinteye kwandika iyi comment, nuko ngira ngo usubire inyuma mu buhamya bwawe, urasanga Imana yarakurinze, ikakunyuza mu nzira ubundi muri situations z’icyo gihe wabaye waraguyemo ariko yo igakomeza kukurinda. Mu nzira wanyuzemo hari abapfuye benshi, ariko Imana ikaguha akanya ko gucikiramo. Impamvu ibi byose mbyandika nuko nagiraga ngo ngusabe, kubw’ineza Imana yakurigiriye, simvuga ko byoroshye, ariko ugirire ubuntu bwayo, ubohore roho ya tante wawe, ntiyagusabye imbabazi nibyo, yarapfuye ntabwo yabona uko azigusaba, wenda mu myemerere yawe urumva ko nubundi kuzimuha ntacyo byamumarira, ariko Imana igira ibyayo. uzafate umwanya wawe usenge Imana ubashe kubohoka icyo gikomere cyo gutereranwa n’umubyeyi. Nkwifurije gukomera no kuramba.
    Imana igufashe

    • N’AHANDI NTIBYARI BYOROSHYE ARIKO GISENYI NA ZA RUHENGERI BYARI IBINDI..

    • umwana w umuntu niko ateye, Nelly aravuga ibyamubayeho arashima abamugiriye neza, ariko ntabwo ababarira abamugiriye nabi. ntibitangaje ko yaba yarishoye no muri gahunda zo kwikorera. tuvuga imana iyo bikomeye ariko iyo tworohewe turayibagirwa.

  • Yego Nelly, nawe uri intwari nto rwose kuko wagize ubutwari ukavuga ibyo wabonye nibyo wumvise wihishe. Hari abatabishobora pe kdi ntabundi bugome bubarimo ahubwo hari abahahamuka bakanga ibintu byose bagahita baceceka bagashiriramo, kuko n’ubundi babona abicanyi barafunguwe, baraho hose, mbese……

    Nelly, haricyo wibagiwe, reka nkwibutse. Ko se uvuze ko nyoko wanyu yakwirukanye n’abagenzi bawe bahungiye aho akorera muri iriya cantine y’ishuri wigagaho, ariko ntiwibuke cga ngo uvuge ko na musaza wawe wari umunyamakuru, wahigwaga bukware, yihishe kwa sogokuru wawe akamusohora agataraganya ngo nagende atabicisha, yagera hanze interahamwe zikamusamira hejuru, bakamwica rubi ngo yavuganaga na Radiyo Muhabura? Sogokuru wanyu bwite ubyara nyoko, umusaza bitaga “Pasiteri Rugirangoga Etienne”hariya mu Nyakabanda haruguru ya CAFE DE NYAKABANDA, hafi neza y’icyapa cya Taxi ziva Nyabugogo-Kimisagara bita “Kontineri” (Mama Nelly de Père Hutu et Mère Tutsi) mais mariée à ton père Tutsi, natif de Kibuye, wahiciwe nkabandi). Ariko haraho wabivuze neza uti: kubera ubwitage wabonanye Soeur Félicité mu bwicanyi,yitangira abahigwaga kwicwa, uti kuko wavukiye mubadivantiste ariko wabonye umuntu wo murindi dini wakoze ibyo abo muri adivantiste batakoze, hariya cyakoze n’ubwo utatoboye wabivuze neza. Nyine wahise utekereza kuri nyokowanyu na sogokuru ibyo bagukoreye na musaza wawe n’ubwo wowe Imana yakinze ukuboko ukarokoka ariko bigoranye. Wongereho ko na Nyokorome yishe abahungu 2 bavaga indimwe bahungutse bakabohoza inzu yari yaragurishije ashaka kubasohoramo ngo ayisubize? Abayiguze bakaza guhungira za TINGITINGI, agafatwa nyuma agapfira muri 1930? Buriya s’ubwoko iso yari yarashatsemo ndakubwiye, burya ngo inzira ntibwira umugenzi. Barata za bibiliya ngo ni za ba dive, ntibakora kwisabato, ntibagira bate…. Abadive turabazi si kawa sogokuru gusa nahandi umuntu atarondogora. Imana yarakoze kurokora bamwe bake bo kubara inkuru kdi abicanyi bifuzaga ko hatanasigara na kamwe kazabara inkuru, kuburyo n’abana bavukaga kuri bashiki babo bashatse abatutsi babicaga ngo nabo nibaceho kuko byaba ari inzigo bibitseho. Ijoro ribara uwariraye….

    • Muvandi, comment yawe igaragara nkaho wayanditse ushaka gusesereza Nelly. Muhe amahoro yarababaye bihagije. Be strong Nelly,God is on your side.

    • Uzabeshye ibindi kandi ibyo uzi neza. Obed, musaza wa Nelly, bamwica nari mpari kandi ntabwo yari avuye kwa Pastoro Rugirangoga. Bari bamufatiye ahandi banga kumwica bavuga ngo ni umwuzukuru wa pastoro baza bamujyanye kwa Rugirangoga. Bamugejeje hariya imbere ya kakazu ka robine kumuhanda ujya carriere nibwo hahise imodoka irimo umusirikare irahagarara ibaza ikiri kuba. Ibonye ko ari Obed kandi waruzwi kubera kwandikira ikinyamakuru kitavugana rumwe na leta, ahita umurasira ahongaho. Ndabizi kuko nari mpari nihishanywe na mushiki we Maria, na barumuna be batatu Gad (wishwe nyuma), Boazi (bitaga Rukara ubungubu akaba ari mugisirikare), na Charles. Intambara yateye Maria aba kwa pastoro. Abandi bo baje bahunze bakarara muri plafond muminsi yambere indege imaze kumanurwa. Ntimukabeshye muvuga ibyo mutazi kuko iyi isi siyo destination yacu kandi imana izi byose.

  • Abanyarwanda amateka yacu ni maremare

  • Oya rwose Starfish, ntubifate nabi nkibi uvuze. Ahubwo n’ukwibukiranya, nta intention mbi mbifitemo. Pardon NELLY, niba ariko nawe wabifashe, je m’en excuse vraiment!!! Et pourtant nanagushimye ku butwari wagize bwo gusobanura ingorane wahuye nazo, unavuga ukuri kubyabaye. Kdi nanavuze ko uri intwari kuko hari abandi batabishobora ahubwo babyibikamo kdi bira ba affecta intérieurement n’uko mutabizi. Nimbe n’utoboye akavuga, umutima uraruhuka. Muzi abana banze ishuri, bishoye mu bintu bibi, muzi ubuzima bamwe barimo, muzi se n’abana baba batanashaka kujya kureba amatongo y’iwabo kubera ibibarimo by’ihahamuka? Alors, niba no kuuvuga ibyabaye bizwi ari bibi, ibi biri muri bimwe bibuza bamwe kuvuga. Ubuse nk’ibi s’ugucecekesha abantu bagize ibyo bazi? Mon Dieu!!!

    • @Erwin, Niba Nelly hari ibyo yari azi ariko ntabivuge, kubera impamvu ze bwite, none wowe ukaba urabimuvugiye kandi atabigusabye, urabona bitamutera ikibazo?? Bishobora wenda kumugiraho ingaruka wowe utatekerezaga. Ibintu byo mu miryango y’abahutu bashatse mu batutsi cyangwa abatutsi bashatse mu bahutu biri very delicate/très délicat ku buryo hari ibyo abantu bahitamo guceceka ku bushake ngo badasenya umuryango nyarwanda.

      Mujye mwitonda muvuge cyangwa mwandike ibintu mwabanje gusesengura bihagije, kandi mufitiye gihamya ifatika atari amagambo gusa. Gutoneka imitima y’abantu si byiza na mba.

      • Ok, vraiment pardon encore une fois du fond du Coeur si cela est ainsi, pr vs les concernés et pplement à Nelly. J’accepte les bons conseils pr le future.

        • Erwin complément watanze ku buhamya bwa Nelly wiyisabira imbabazi kuko yari ngombwa cyane!! Ngo abantu baraceceka kugira ngo badasenya umuryango? Noneho uwacecetse agakomeza we agasenyukira imbere!! Iyo délicatesse y’umuryango ngo udashyira hanze umubyeyi gito wariye abana??? Erwin kuvuga ni thérapie abantu bagashengukira imbere Niba hari ibyo Nelly atari ni ko wibwira!! Nelly yatanze ubuhamya bw’aho yari ari ntabwo yari gutanga ubuhamya bwa Nyakabanda atarahageze icyo gihe ni yo mpamvu Erwin yamwunganiye! Ibyo muri Génocide bigomba kuvugwa, abo bacecekesha abandi ahubwo ni ukureba neza icyo bagamije!! NEVER AGAIN

          • @Belina Uwamwezi, ibi uvuze ntabwo ngushyigikiye na mba. Kuko Nelly naramuka yisenyeye umuryango agasigara wenyine, ntacyo uzajya kumufashamo, ntacyo wowe uzamumarira. Iby’amoko mu Rwanda turabizi bihagije, abahutu n’abatutsi ntacyo bo ubwabo bapfa, ibyo gutemana no kwicana byose ni abanyapolitiki babitera. Ndizera neza ko mbere ya 1990 Nelly yari mu muryango we yishimiye ababyeyi be bombi kandi bombi bamwerekaga urukundo rwabo, nk’uko n’abandi bo mu muryango nyina akomokamo bamwerekaga urukundo rwabo. Ndizera ko nyina niba akiriho, akimwereka urukundo rwe nka mbere ko ntacyahindutse.

            Naho wowe Belina Uwamwezi sigaho rero gutoneka ibisebe. Ahubwo ushobora kuba ari wowe ufite icyo ugamije tutazi. Njye ntabwo ndi umuhutu nta nubwo ndi umututsi, ariko abahutu n’abatutsi bose ndabazi.

    • Ibyo muvuga nukuri rwose! yagize ati mu Rwanda byari bikomereye abantu bose! arogera ati hari nabishwe kubera isura yabo gusa Atari abatutsi!

      Nubwo nemeranywa nawwe ariko ndacyafite icyibazo cyo kubaza

      1. Nkumututsi uri gusoma ino message yanjye, haramutse habaye genocide yabahutu, wagira ubutwari bungana iki bwo guhisha abahutu?? ubizi neza ko nawe uri bupfe? njye ku giti cyanjye nta numwe nahisha! nagerageza gukiza amagara yanjye bitavuze ko ndi umuntu mubi, ahubwo muri kamere yanjye ndi umunyabwoba. None kuba umunyabwoba nicyaha???

      2, Niyo mpanvu rero gutora abayobozi babikwiriye arinjyenzi cyane kukobaba bafite responsabitilte ikomeye!!! ikibabaje rer nuko iwacu bashyiraho abategetsi bakurikije icyimenyane. aho gitoraa abasoboye gutunganya ibyo bashinzwe! ikindi cyibabaje nuko mbona ubugome mu banyarwanda bwiyongereye cyane!!!! malgre ibyabaye!

  • Komera Nelly, mpise nibuka ibyabereye ku Nyundo 1992-1994 naho byari bibi cyane. Yewe waciye mu nzira y’umusaraba,byari ibihe bibi, ntibizongere ukundi! Uwiteka wee! Omora ibikomere byabababaye!

    AL.

  • Dear Nelly ukomere shenge. Wavuye mu menyo ya rubamba kuko kurokokera hariya hantu ntibyari byoroshye. Niba hari ahantu umututsi yari yanzwe muri iki gihugu ni ku Gisenyi. Abantu bitwa Abagoyi Mana yanjye weeeeee. Jye nize ku Nyundo ariko sijye wabonye mpava. Amahirwe yanjye ni uko 94 ntari mpari naho ubundi ntaho nari kubacikira kuko bangeze amajanja kuva muri za 90 – 92 ubwo naharangizaga. Umugabo Kidumu nta muntu wo ku Nyundo uzamwibagirwa. Komera kabisa. Erwin nkunze ko usabye imbabazi. Si byiza kuvugira umuntu ibyo ativugiye cyane cyane iyo birimo some sensitive issues nk’izo z’Amoko.

  • Sha iby’abanyarwanda ntabwo byoroshye ndakurahiye. None se niba ibyo uyu Erwin avuga byegereye ukuri, uyu Nelly we ko avuka kuri nyina w’umuhutukazi na Se w’umututsi ubwo we ni iki ? Niba se yiyumva ko ari umututsikazi, abo bavandimwe be wumva harimo n’abishe abantu bo bite ? Ese hagize umwe mu bo bavukana wiyumva ko ari umuhutu, Nelly yabyakira gute ? Ese uwo Sekuru we Rugirangonga ko wumva yari umuhutu akaza kwicwa (nk’abandi) we Nelly aramwibuka mu gihe cyo kwibuka, avuga se ko nawe yazize genocide, aavuga se ko yazize iki ? Ni hatari !

    Ibibazo by’abanyarwanda ni bilefu, ni ukugenda hejuru y’amagi ngo atameneka. Gusa njye icyo maze kubona ni uko iki gihugu gifite imizi mu kinyoma cyo mu rwego rwo hejuru (Ni nabyo bituma nk’uyu Erwin asaba imbabazi z’uko avuze ukuri kose gutumye abantu bumva uwo mutangabuhamya na context abutangamo) nkeka ko byanagize uruhare runini mu kigsenya; icyiza cy’abanyarwanda ariko ni uko aho wajya hose ntubura nibura umuntu umwe uzi amateka yawe y’ukuri. Mbiswa ma !

  • Nibyo koko biragorana kuvuga kubyabaye.
    Nihanganishije nelly nakomere.birababaza kandi biragorana kubyiyumvisha.nanjye nabuze aho natanga ubuhamya kandi ndabufite burebure.nkubu niciwe abavandimwe, na Data.ikinshengura kugeza iyi saha nuko ntazi aho Data yaguye,na musaza wanjye mukuru.Génocide yabaye mfite 8ans.ariko ikijya kintera intimba nuko nanubu nicaye nziko rimwe nzajya kubona nkabona Data araje.ntumbaze aho azaturuka,ariko mba numva igihe kizagera nkabona nguwo araje.

Comments are closed.

en_USEnglish